Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Umu Imamu yabaye Umukristo nyuma yuko Yesu amuzuye.

$
0
0

Actualites Chretiennes, 3 Novembre 2016.

Munaf Ali, Umuyisilamu wari ku rwego rw’Ubu Imamu mu musigiti  , akaba yarangaga cyane Abakristo, akaba kandi yari yaritangiye kujya yigisha I Kolowani yaje guhindura  imyizerere aba Umukristo nyuma yuko Uwo bita Isa, ariwe Yesu , amuzuye.

Munaf yari wa muntu utemera kuva ku izima, yaje guhura n’abamisiyoneri bakwirakwizaga Bibiliya bajya impaka zo kumenya niba Yesu ari Imana, no guhamya niba koko Bibiliya ari igitabo kivuga ukuri. Byaje kurangira Munaf avumye abo bamisiyoneri, bashakaga kumubwira ijambo ry’Imana.

Ntibyagarukiye aho, kuko kuri uwo mugoroba itsinda ry’abayisilamu ryateye abo bamisiyoneri, baza gukizwa no guhunga.

Nyuma y’ibyo mu gihe Munaf yararimo gutaha iwe, yaje kugwa igihumura agwa hasi ata ubwenge. Ngo agiye kubona abona abadayimoni baje bamusatira ngo bashaka gutwara roho ye(ubugingo), Munafu rero ngo yarasakuje ati: Mwe badayimoni ba Allah, mugende ntimugomba gutwara ubugingo bwanjye”

Abadayimoni ngo bamusubije ko ari uburenganzira bwabo kumutwara ubugingo, ngo bamubwira ko azabana nabo iteka, ngo bahise rero bamugirira nabi, bahindukira bashaka kugenda. Muri ako kanya nkuko Munaf abivuga ngo yabonye Yesu aza aho ari kumwe n’Abamarayika benshi, abadayimoni ngo bahinda umushyitsi, Yesu arabirukana barahunga. Nibwo rero Yesu ngo amubwiye aya magambo:

“Umva  muhungu wanjye (mon fils), Adam wa mbere yasuzuguye Imana akora icyaha , ashutswe na Satani, bituma urugi rw’ijuru rwifunga. Ndi Adamu wa kabiri, Jambo ry’Imana, Mesiya Yesu n’ Umwana w’Isumba byose.  Navutse ku mwari Mariya, mba umuntu utagira icyaha, nje kwitangira abanyabyaha ngo mbacungure barimo wowe, kugira ngo muhinduke abana b’Imana n’abaturage b’ijuru.”

Yesu ngo yarangije ayo magambo abwira Munaf ati:

“Nazutse mu bapfuye mfungura imiryango y’ijuru, nyizera kandi umbere umuhamya (umugabo), Ngusubije ubuzima kuko mfite ububasha bwo kubutanga.”

Munaf ngo yafunguye amaso arimo abona umuryango we warambitse umubiri we ku meza, barimo bitegura kuwutunganya ngo ashyingurwe, Babonye ahagurutse bagize ubwoba nawe atangira kubabwira igitangaza yabonye ariko bo bakamubwira ko ari amadayimoni yamuteye.

Nyuma yaho byabaye ngombwa ko Munaf yirukanwa mu musigiti kubera uko kwemera kwe gushya, ariko umuryango we ubonye rwose urukundo afitiye Yesu, nawo urakizwa, ariko biba ngombwa ko bahunga batinya kugirirwa nabi n’Abayisilamu.

Ibi byabaye kuri Munaf hamaze kuba ibindi bishaka gusa n’ibyo  ku bandi benshi , ubu hari Umurwanyi wa Leta ya Kiyisilamu nawe wahindukiriye Yesu amaze kumubonekera yambaye ibyera.

Adolphe MITALI.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>