Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2016 ,nibwo Umuryango Rabagirana ministries wita ku bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge watangijwe ku mugaragaro.
Uyu muryango utangije ibikorwa byawo byo kwita ku isanamitima n’ubwiyunge ubundi ubusanzwe byari bifitwe na Mercy Ministries International ,nawo ukaba umuryango Mpuzamahanga wa gikristu usangiye intego zimwe na Rabagirana Ministries ariko wo ukaba warafunze imishinga yawo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse ibikorwa ibi bikorwa ngo bakazakomezwa na Rabagirana Ministries nkuko Umuyobozi wawo ku rwego rw’Isi yabitangarije Umuseke.rw nyuma yo gusengera Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Ministries,Pastor Joseph Nyamutera.

Dr Eric Spruyt uyobora Mercy Ministries International ashimira Pastor Joseph Nyamutera washinze akaba n’Umuyobozi wa Rabagirana Ministries
Dr.Eric Spruyt uyobora Mercy Ministries International,yavuze ko batagiye burundu ahubwo ko bazakomeza gufatanya gufasha Abanyarwanda n’akarere muri rusange gukomeza kubona inyigisho z’isanamitima ndetse no gufasha abakize ibikomere mu bikorwa bibateza imbere binyuze mu mishinga Rabagirana Ministries igiye gukomeza.

Pastor Josehp Nyamutera,Umuyobozi wa Rabagirana Ministries
Pastor Joseph Nyamutera we yavuze ko umutwaro bafite ari ukubona Abanyarwanda bakira ku mutima ndetse bakaniteza imbere.Akomeza kandi avuga ko hari n’izindi gahunda Rabagirana Ministries izatangiza byose bigamije gutuma abantu bahinduka ku mutima ndetse n’imibereho yabo ikaba myiza.

Pastor Zigirinshuti Michel uhamya ko amahugurwa ya Rabagirana Ministries n’ibikorwa byayo ari igisubizo ku Banyarwanda .
Pastor Zigirinshuti Michel,umushumba mu itorero ADEPR,ni umwe mu bashimangira umumaro ukomeye n’ingaruka nziza iyi miryango ikomeje gufasha abakristu.
Yagize ati:”Izi gahunda ni nziza cyane.Abakristu bakwiriye kurenga ubumenyi basanzwe bafite ahubwo bakorengera n’ibijyanye n’aya masomo y’ubumwe n’ubwiyunge bityo tukagira umuntu wuzuye.Nk’abanyarwanda twaciye mu mateka agoye.Ni ngombwa rero ko twomorana inguma n’ibikomere abantu bafite bitandukanye.Ibi byose ni ngombwa ko abantu bafashwa kubona amahugurwa n’uburyo bikorwa.Rwose gutangira kwa Rabagirana ni umugisha ku Banyarwanda.”

Dr.Eric Spruyt asengera Pastor Joseph &Esther Nyamutera ku nshingano bari bahawe
Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro ku mugaragaro Rabagirana Ministries byahuriranye no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje mu ishuri rya Bibiliya rishamikiye kuri uyu muryango,ryiswe Rabagirana Bible College.
Andi mafoto:






