Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Byari umunezero udasanzwe mu birori byo gutanga ibihembo bya “SIFA REWARDS” Amafoto

$
0
0
Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2016 i Remera kuri Hilltop hotel kuva isaa kumi z’umugoroba habereye umuhango wo gutanga ibihembo Sifa Rewards 2016 ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gisata cy’iyobokamana. Abahawe ibihembo bose bafataga umwanya bagashimira Isange Corporation yatanze ibihembo, bakayishimira kubw’igikorwa cy’indashyikirwa.

Abahawe ibihembo bya Sifa Rewards 2016 bari mu byiciro 29, hakaba harimo abahanzi, abapasitori, abanyamakuru n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana hano mu Rwanda. Muri uwo muhango witabiriwe n’abantu batari bacye dore ko salle ya Hilltop hotel ibyo birori byabereyemo yari yuzuye, hari abanyacyubahiro batandukanye barimo abari bahagarariye inzego za Leta ndetse n’izigenga, bamwe bakaba bari baje gushyigikira iki gikorwa abandi bakaba bari baje guhabwa ibihembo byabo.

Bamwe mu bahawe ibihembo bya Sifa Rewards 2016 mu birori byayobowe na Mc Philos harimo; umuhanzi Theo Bosebabireba, umunyamakuru Steven Karasira, Producer Bill Gates, Producer Karenzo, Gaby Irene Kamanzi, Janet Uwimbabazi, Aline Gahongayire, Bishop Dr Masengo Fidele, Bishop Rugamba Albert, Dr.Pastor Gatwa Tharcisse, Rate Padiri Freppo Ndagijimana, Pastor Liliose TAYI, Korali Injili Bora, Korali Maranatha, Korali Christus Regnat, Korali Ambassadors of Christ n’abandi.

Umuziranenge

Sifa Rewards 2016

Ibihembo Sifa Rewards 2016 byatanzwe mu byiciro 29

REBA URUTONDE RW’ABAHAWE IBIHEMBO BYA SIFA REWARDS 2016

Umukomisiyoneri

1. Bishop Dr.Fidele MASENGO: Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church azashimirwa ko akorana neza n’itangazamakuru akavuga ubutumwa anakoresheje imbuga nkoranyambaga (Social Media).

2. Dr.Pastor Gatwa Tharcisse: Ni umuyobozi muri PIASS uzashimirwa ko yanditse ibitabo byahinduye ubuzima bwa benshi

3. Rate Padiri Freppo Ndagijimana: Yahinduye ubuzima bw’ababana n’ubumuga muri HVP Gatagara

4. Bishop Rugamba Albert: Ni umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church akaba afite urusengero rwubahirije igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali rwataye asaga Miliyari n’igice.

5. Pastor Liliose TAYI: Ayobora Omega Church, akaba umupasiteri w’umugore watangije ibikorwa byo gusengera igihugu.

6. Ev.Sandrali Sebakara: Ni umuvugabutumwa wabaye intangarugero

7. World Vision Rwanda: Ni umuryango (NGO) wafashije abana batishoboye

8. Mothers Union: Umuryango wafashije imiryango kwiyubaka

9. CARSA: Umuryango wagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge

10. AEE (African Evangelistic Enterprise): Umuryango wafashije abaturage kwivana mu bukene

11. RGB: Ikigo cya Leta gikorana neza n’abanyamadini

12. Polisi y’igihugu (RNP):Urwego rw’umutekano rukorana neza n’abanyamadini

13. AUCA (Adventist University of Central Africa): Kaminuza ya gikristo yatanze umusanzu ukomeye mu burezi

14. ADEPR – DEDUC Project: Yatanze umusanzu ukomeye  mu burezi ku bana biga i Wawa

15. Ibitaro bya Kabgayi: Ibitaro byafashije abaturage benshi

16. Hotel Bethania: Hoteli y’itorero EPR yakira neza abayigana

17. Steven Karasira: Umunyamakuru wa gospel umaze igihe kinini, wafashije benshi kugera kure

18. Ev.Justin Hakizimana: Afite Ikiganiro ‘Ibyiringiro by’abizera’ cyo kuri Radio Umucyo cyahinduye ubuzima bwa benshi, bamwe bakizi ku izina ry’Abapagani bo mu rusengero

19.  Korali Injili Bora: Abaririmbyi bo mu itorero rya EPR Gikondo bavuze ubutumwa henshi

20. Korali Maranatha: Abaririmbyi bo mu itorero EAR Remera bavuze ubutumwa henshi

21. Korali Christus Regnat: Abaririmbyi ba Regina Pacis muri kiliziya Gaturika bavuze ubutumwa henshi

22. Korali Ambassadors of Christ: Abaririmbyi ba SDA Remera Bavuze ubutumwa henshi hirya no hino muri Afrika

23. Korali Bethlehem: Korali ya ADEPR Gisenyi yafashije abatishoboye initeza imbere

24. Theo Bosebabireba: Umuhanzi wavuze ubutumwa cyane hirya no hini mu gihugu

25. Aline Gahongayire: Umuhanzi watangije umuryango ‘Ineza Initiative’ mu ntego yo gufasha abana batishoboye.

26. Produce Bill Gate: Umu Producer wafashije amakorali n’abahanzi

27. Producer Karenzo (Embassy): Umu Producer wafashije amakorali n’abahanzi

28. Janet Uwimbabazi: Umunyarwandakazi washishikarije abanyamahanga gusura u Rwanda binyuze mu ivugabutumwa

29. Gaby Irene Kamanzi: Umuhanzikazi wafashije benshi mu bahanzi bagakorana indirimbo zahinduye ubuzima bwa benshi

30. Korali Rehoboth Ministries: Yakoze ivugabutumwa hirya no hino mu Rwanda, inafasha benshi.

REBA AMAFOTO Y’UKO UWO MUHANGO WAGENZE N’ABAHEMBWE

Sifa Rewards 2016

Ibirori byari byitabiriwe n’abantu batari bacye

Dr Antoine

Rev Dr Antoine Rutayisire ni we wigishije ijambo ry’Imana

Sifa Rewards 2016

Peter Ntigurirwa umuyobozi wa Isange Corporation yateguye Sifa Rewards

Sifa Rewards 2016Sifa Rewards 2016Sifa Rewards 2016

Arafata amashusho y’urwibutso

Sifa Rewards 2016

Hari abanyacyubahiro n’abakozi b’Imana batandukanye

Sifa Rewards 2016Sifa Rewards 2016

Dominic Nic Ashimwe na we yitabiriye ibi birori

Sifa Rewards 2016

Kibonke (Clapton) yatashye ataririmbye kubera kuhagera akererewe

Sifa Rewards 2016

Brian Blessed na Patient Bizimana ntibacikanywe

Zigirinshuti

Pastor Zigirinshuti Michel na we yahawe umwanya yigisha ijambo ry’Imana

Alain Numa

Alain Numa hamwe na Gaby Kamanzi

Sifa Rewards 2016

Patient Bizimana yaririmbiye abari aho

Sifa Rewards 2016

Gaby Kamanzi nawe yararirimbye

Sifa

Yakozweho cyane mu gihe cyo kuramya Imana

Eric Mashukano

Eric Mashukano hamwe n’umugore bari muri ibi birori

Sifa Rewards 2016

Miss Irene Muhikira Bellange ucyambaye ikamba rya Miss INILAK yitabiriye ibi birori

Alice Tonny

Umuhanzikazi Alice Tonny yari ahabaye

Sifa Rewards 2016

Depite Edouard Bamporiki ni umwe mu banyacyubahiro bari muri ibi birori

Rehoboth Ministries

Amakorali n’abahanzi batandukanye bafatanyije n’abari aho guhimbaza Imana

Sifa Rewards 2016

Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatulika – Regina Pacis ihabwa igikombe

Sifa Rewards 2016Sifa Rewards 2016

Bishop Dr Masengo akimara guhabwa Sifa Reward yarapfukamye ashima Imana

Sifa Rewards 2016

Depite Bamporiki niwe watanze igihembo cyari kigenewe RGB

Sifa Rewards 2016

ACP Theos Badege ni we watwaye igikombe cyahawe Polisi y’u Rwanda

Theos Badege

Umuyobozi wa Kaminuza y’abadivantisti – AUCA yakira igihembo 

Sifa Rewards 2016

Musenyeri Mbonyintege hamwe na Alain Numa wo muri MTN

Sifa Rewards 2016

Bishop Rugamba hamwe n’umugore we bishimiye igikombe bahawe

Bishop Rugamba

Bishop Rugamba yari afite abantu benshi bari bamuherekeje

Karenzo

Producer Karenzo ashyikirizwa igikombe

Theos Badege

ACP Theos Badege na Bishop Rugamba hamwe n’ibikombe byabo

Mike Karangwa

Producer Bill Gates Mukumba John yashyikirijwe igihembo na Alain Numa na Mike Karangwa

Sifa Rewards 2016

Mothers Union ishyikirizwa igikombe cya Sifa Reward

Sifa Rewards 2016Sifa Rewards 2016

Hano bakiraga igikombe cyahawe nyakwigendera Padiri Freppo Ndagijimana

Janet Uwimbabazi

Janet Uwmbabazi yatewe ishema n’igikombe yahawe

Janet Uwimbabazi

Janet Uwimbabazi hamwe n’inshuti ze bishimira igikombe yahawe

Sifa Rewards 2016

Umunyamakuru Steven Karasira yamaze hafi umunota areba mu maso Ronnie wamushyikirije igikombe

Sifa Rewards 2016

Ev Justin Hakizimana wakunzwe mu kiganiro kizwi nk’Abapagani bo mu rusengero yabiherewe igikombe

Sifa Rewards 2016Sifa Rewards 2016

Theo Bosebabireba ufite indirimbo hafi 100 ni ubwa mbere abonye igikombe

Sifa Rewards 2016

Gaby Irene Kamanzi yashyikirijwe igikombe na Pastor Rushema wo muri korali Hoziyana

Sifa Rewards 2016

Gaby Kamanzi yashimiwe gushyikira bagenzi be b’abahanzi

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire yashyikirijwe igikombe na Eddy Kamaso

Aline Gahongayire

Uyu mwana ni we wari uhagarariye Ineza Family umuryango watangijwe na Gahongayire

Sifa Rewards 2016Sifa

Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment ni umwe mu batanze ibihembo

Sifa Rewards 2016

Bishimiye bikomeye igikombe yahawe cya Sifa Reward

Sifa Rewards 2016Sifa Rewards 2016

Gahongayire, Diana Kamugisha na Gaby Kamanzi

Sifa Rewards 2016

Umunyamakuru Paulin Ayabba Paulin ni umwe mu batanze ibihembo

Sifa Rewards 2016Sifa Rewards 2016Sifa Rewards 2016

Peter Ntigurirwa n’umugore we (uri iburyo) bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’ababyeyi be (ba Peter) bambitswe imidari

Twifashishije inkuru ya inyarwanda.com


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>