Abahawe ibihembo bya Sifa Rewards 2016 bari mu byiciro 29, hakaba harimo abahanzi, abapasitori, abanyamakuru n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana hano mu Rwanda. Muri uwo muhango witabiriwe n’abantu batari bacye dore ko salle ya Hilltop hotel ibyo birori byabereyemo yari yuzuye, hari abanyacyubahiro batandukanye barimo abari bahagarariye inzego za Leta ndetse n’izigenga, bamwe bakaba bari baje gushyigikira iki gikorwa abandi bakaba bari baje guhabwa ibihembo byabo.
Bamwe mu bahawe ibihembo bya Sifa Rewards 2016 mu birori byayobowe na Mc Philos harimo; umuhanzi Theo Bosebabireba, umunyamakuru Steven Karasira, Producer Bill Gates, Producer Karenzo, Gaby Irene Kamanzi, Janet Uwimbabazi, Aline Gahongayire, Bishop Dr Masengo Fidele, Bishop Rugamba Albert, Dr.Pastor Gatwa Tharcisse, Rate Padiri Freppo Ndagijimana, Pastor Liliose TAYI, Korali Injili Bora, Korali Maranatha, Korali Christus Regnat, Korali Ambassadors of Christ n’abandi.

Ibihembo Sifa Rewards 2016 byatanzwe mu byiciro 29
REBA URUTONDE RW’ABAHAWE IBIHEMBO BYA SIFA REWARDS 2016
1. Bishop Dr.Fidele MASENGO: Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church azashimirwa ko akorana neza n’itangazamakuru akavuga ubutumwa anakoresheje imbuga nkoranyambaga (Social Media).
2. Dr.Pastor Gatwa Tharcisse: Ni umuyobozi muri PIASS uzashimirwa ko yanditse ibitabo byahinduye ubuzima bwa benshi
3. Rate Padiri Freppo Ndagijimana: Yahinduye ubuzima bw’ababana n’ubumuga muri HVP Gatagara
4. Bishop Rugamba Albert: Ni umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church akaba afite urusengero rwubahirije igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali rwataye asaga Miliyari n’igice.
5. Pastor Liliose TAYI: Ayobora Omega Church, akaba umupasiteri w’umugore watangije ibikorwa byo gusengera igihugu.
6. Ev.Sandrali Sebakara: Ni umuvugabutumwa wabaye intangarugero
7. World Vision Rwanda: Ni umuryango (NGO) wafashije abana batishoboye
8. Mothers Union: Umuryango wafashije imiryango kwiyubaka
9. CARSA: Umuryango wagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge
10. AEE (African Evangelistic Enterprise): Umuryango wafashije abaturage kwivana mu bukene
11. RGB: Ikigo cya Leta gikorana neza n’abanyamadini
12. Polisi y’igihugu (RNP):Urwego rw’umutekano rukorana neza n’abanyamadini
13. AUCA (Adventist University of Central Africa): Kaminuza ya gikristo yatanze umusanzu ukomeye mu burezi
14. ADEPR – DEDUC Project: Yatanze umusanzu ukomeye mu burezi ku bana biga i Wawa
15. Ibitaro bya Kabgayi: Ibitaro byafashije abaturage benshi
16. Hotel Bethania: Hoteli y’itorero EPR yakira neza abayigana
17. Steven Karasira: Umunyamakuru wa gospel umaze igihe kinini, wafashije benshi kugera kure
18. Ev.Justin Hakizimana: Afite Ikiganiro ‘Ibyiringiro by’abizera’ cyo kuri Radio Umucyo cyahinduye ubuzima bwa benshi, bamwe bakizi ku izina ry’Abapagani bo mu rusengero
19. Korali Injili Bora: Abaririmbyi bo mu itorero rya EPR Gikondo bavuze ubutumwa henshi
20. Korali Maranatha: Abaririmbyi bo mu itorero EAR Remera bavuze ubutumwa henshi
21. Korali Christus Regnat: Abaririmbyi ba Regina Pacis muri kiliziya Gaturika bavuze ubutumwa henshi
22. Korali Ambassadors of Christ: Abaririmbyi ba SDA Remera Bavuze ubutumwa henshi hirya no hino muri Afrika
23. Korali Bethlehem: Korali ya ADEPR Gisenyi yafashije abatishoboye initeza imbere
24. Theo Bosebabireba: Umuhanzi wavuze ubutumwa cyane hirya no hini mu gihugu
25. Aline Gahongayire: Umuhanzi watangije umuryango ‘Ineza Initiative’ mu ntego yo gufasha abana batishoboye.
26. Produce Bill Gate: Umu Producer wafashije amakorali n’abahanzi
27. Producer Karenzo (Embassy): Umu Producer wafashije amakorali n’abahanzi
28. Janet Uwimbabazi: Umunyarwandakazi washishikarije abanyamahanga gusura u Rwanda binyuze mu ivugabutumwa
29. Gaby Irene Kamanzi: Umuhanzikazi wafashije benshi mu bahanzi bagakorana indirimbo zahinduye ubuzima bwa benshi
30. Korali Rehoboth Ministries: Yakoze ivugabutumwa hirya no hino mu Rwanda, inafasha benshi.
REBA AMAFOTO Y’UKO UWO MUHANGO WAGENZE N’ABAHEMBWE
Ibirori byari byitabiriwe n’abantu batari bacye
Rev Dr Antoine Rutayisire ni we wigishije ijambo ry’Imana
Peter Ntigurirwa umuyobozi wa Isange Corporation yateguye Sifa Rewards
Arafata amashusho y’urwibutso
Hari abanyacyubahiro n’abakozi b’Imana batandukanye
Dominic Nic Ashimwe na we yitabiriye ibi birori
Kibonke (Clapton) yatashye ataririmbye kubera kuhagera akererewe
Brian Blessed na Patient Bizimana ntibacikanywe
Pastor Zigirinshuti Michel na we yahawe umwanya yigisha ijambo ry’Imana
Alain Numa hamwe na Gaby Kamanzi
Patient Bizimana yaririmbiye abari aho
Gaby Kamanzi nawe yararirimbye
Yakozweho cyane mu gihe cyo kuramya Imana
Eric Mashukano hamwe n’umugore bari muri ibi birori
Miss Irene Muhikira Bellange ucyambaye ikamba rya Miss INILAK yitabiriye ibi birori
Umuhanzikazi Alice Tonny yari ahabaye
Depite Edouard Bamporiki ni umwe mu banyacyubahiro bari muri ibi birori
Amakorali n’abahanzi batandukanye bafatanyije n’abari aho guhimbaza Imana
Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatulika – Regina Pacis ihabwa igikombe
Bishop Dr Masengo akimara guhabwa Sifa Reward yarapfukamye ashima Imana
Depite Bamporiki niwe watanze igihembo cyari kigenewe RGB
ACP Theos Badege ni we watwaye igikombe cyahawe Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi wa Kaminuza y’abadivantisti – AUCA yakira igihembo
Musenyeri Mbonyintege hamwe na Alain Numa wo muri MTN
Bishop Rugamba hamwe n’umugore we bishimiye igikombe bahawe
Bishop Rugamba yari afite abantu benshi bari bamuherekeje
Producer Karenzo ashyikirizwa igikombe
ACP Theos Badege na Bishop Rugamba hamwe n’ibikombe byabo
Producer Bill Gates Mukumba John yashyikirijwe igihembo na Alain Numa na Mike Karangwa
Mothers Union ishyikirizwa igikombe cya Sifa Reward
Hano bakiraga igikombe cyahawe nyakwigendera Padiri Freppo Ndagijimana
Janet Uwmbabazi yatewe ishema n’igikombe yahawe
Janet Uwimbabazi hamwe n’inshuti ze bishimira igikombe yahawe
Umunyamakuru Steven Karasira yamaze hafi umunota areba mu maso Ronnie wamushyikirije igikombe
Ev Justin Hakizimana wakunzwe mu kiganiro kizwi nk’Abapagani bo mu rusengero yabiherewe igikombe
Theo Bosebabireba ufite indirimbo hafi 100 ni ubwa mbere abonye igikombe
Gaby Irene Kamanzi yashyikirijwe igikombe na Pastor Rushema wo muri korali Hoziyana
Gaby Kamanzi yashimiwe gushyikira bagenzi be b’abahanzi
Aline Gahongayire yashyikirijwe igikombe na Eddy Kamaso
Uyu mwana ni we wari uhagarariye Ineza Family umuryango watangijwe na Gahongayire
Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment ni umwe mu batanze ibihembo
Bishimiye bikomeye igikombe yahawe cya Sifa Reward
Gahongayire, Diana Kamugisha na Gaby Kamanzi
Umunyamakuru Paulin Ayabba Paulin ni umwe mu batanze ibihembo
Peter Ntigurirwa n’umugore we (uri iburyo) bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’ababyeyi be (ba Peter) bambitswe imidari
Twifashishije inkuru ya inyarwanda.com