Umwana w’umuhungu wavutse adafite amaso afite ababyeyi b’abakirisitu bizeye ko kubyara umwana utagira amaso ari igikorwa Imana yakoze kugirango ifungure amaso yabo babone icyubahiro cyayo babone n’agaciro k’ubuzima.
Nyuma y’imyaka 2 amaze gushyingirwa n’umusore biganaga muri kaminuza, mu umugi wa Nash uherereye muri Leta ya Tennessee Lacey yaje kwibaruka umwana nyuma yuko abaganga bakurikiranaga uyu mubyeyi bamubyiye ko yabyaye umwana ufite ubumuga butandukanye.
Ariko nubwo yari avukanye ubumuga bwinshi butandukanye ababyeyi baretse uyu mwana arakomeza abaho nyuma yo kurebera mu byuma bagasanga ntamaso afite kandi afite n’ubundi bumuga butandukanye bw’ingingo.
Ariko bamwe mu nshuti z’uyu muryango bamaze kumva ko ibyuma biri kwerekana ko uyu mwana ntamaso afite kandi afite n’ubundi bumuga bw’ingingo butandukanye basabye uyu muryango ko batareka umwana umeze gutyo avuka, ariko uyu muryango urabyanga.
Umuntu umwe yabwiye uyu muryango akoresheje imbuga nkoranya mbaga ko aba babyeyi bikunze kuberako bari bakeneye umwana ariko batari bakwiye kureka uyu mwana abaho, ariko Lacey yasubije uyu muntu n’abandi bamubazaga iki kibazo ko ibyo bari kuvuga ariko isi ibona ibintu ariko atariko Imana ibona ibintu, kandi ko badakwiye gukurikiza ubushake bw’abantu ahubwo bakwiye gukurikiza ubushake bw’Imana.
Yavuze ko bakwiye gukunda uyu mwana nubwo atameze nk’abandi kuko ubudasa bw’abantu bugaragaza icyubahiro cy’Imana mu kurema, aho gukomeza kumva amabwire y’abantu, avuga ko Chritian aramutse apfuye byababaza cyane kuko nubwo ameze gutya bizeye ko azaba umuntu ukomeye cyane muri iyi si.
Lacey yavuze ko mugihe Christian azaba ari mukuru abasha kumwa neza azamubwira ko amukunda cyane, kandi ko ari umuntu udasanzwe Imana yahisemo ngo amubere umuhungu kand ko abishimira Imana.
Uyu mubyeyi Lacey Buchanan akaba yiteguye gushyira ahagaragara igitabo kitwa “Through the eyes of hope” mu kinyarwanda ni “Mu maso y’ibyiringiro” kizasohoka mu Ukwakira 2017 kizavuga k’ubuzima bw’umwana we Christian.