Chorale Christus Regnat ni korali yo muri Paruwasi Regina Pacis /Remera, muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ikaba ari korali imaze kuba ubukombe mu bijyanye na muzika ikoze neza, cyane cyane mu gitambo cya Misa no mu bindi bikorwa byubaka umuntu kuri roho ndetse n’umubiri.

Aha n’igihe Chorale Christus Regnat yari yiteguye gutaramira abakunzi bayo mu ntangiriro z’uyu mwaka
Ni muri urwo rwego Chorale Christus Regnat yabateguriye igitaramo cyo gushimira Imana ibyiza bagezeho muri iyi myaka 10 bamaze bamamaza ijambo ry’imana binyuze mu ndirimbo.

iyi nayo ni cover ya Album nshya bazaba bamurika yitwa “URUHANGA RW’IMPUHWE”
Muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo Chorale Christus Regnat izaboneraho n’umwanya wo kubamurikira Album yabo ya 5 yitwa “URUHANGA RW’IMPUHWE”. Ikaba ari album nziza, igizwe n’indirimbo nziza zahimbwe n’abahanga muri muzika, kandi by’umwihariko ikaba irimo ubuhanga mu miririmbire ndetse no mu micurangire.

Aba ni abagize ijwi rya Basse na Tenor
Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 frw) ku bantu bakuru ndetse n’ibihumbi bibiri (2,000 frw) ku bana.

Agashya muri iki gitaramo n’uko babateguriye n’igitabo cy’izo ndirimbo kandi zanditse ku manota
Icyo gitaramo kizabera kuri Lemigo Hotel, kuri icyi cyumweru, tariki ya 13/11/2016, saa kumi n’ebyiri (18h00’) za ni mugoroba. Amatike aragurishirizwa kuri librairie Sainte famille, kuri Centre Christus, ndetse no kuri Paruwasi Regina Pacis. Amatike kandi azanagurishirizwa ku muryango kuva saa kumi (16h00) za ni mugoroba.
Kubura muri iki gitaramo n’uguhomba uburyohe bw’amajwi meza y’aba baririmbyi ba Nyiribiremwa.
Nd. Bienvenu/Isange.com