Ku itariki 10-11 Ukuboza 2016 nibwo Korali abaragwa ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rugarika Umudugudu wa Masaka yateguye igiterane yise”NKWIRIYE GUKORA UMURIMO W’ UWANTUMYE” , iki giterane kazaba kigamije gushimira Imana muri byishi bayakoreye hamwe no gushyigikira umurimo w’imana muri Korali Abaragwa.
Bamwe mubashizwe gutegura iki giterane batangarije Isange.com, ko bateguye iki giterane mu rwego rwo gushima Imana banavuga kandi ko iki giterane kizaberamo kuvuga bimwe mu byo Imana yabakoreye bana boneraho no kuyiragiza ibiri imbere, biteganyijwe ko iki giterane kizabera mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rugarika Umudugudu waho wa Masaka.

Umuvugabutumwa Andre Ndereyimana nawe ni umwe mu bazitabira ikigiterane
Iki giterane kandi kizitabirwa n’amakorari atandukanye ndetse n’abavugabutumwa bakomeye barimo nka Ev. Ndereyemana Andre uzwi cyane nkumwe mubayobozi bakuru bagegura ibiterane bikomeye nka “GARUKA USHIME” hamwe n’ibindi bitandukanye kikazaba kirimo kandi na Past. Habimana Bernard Rev. Ndatimana Bonke, hamwe n’abandi batandukanye.

uyu ukenyeye igitenge niwe Riberakurora Inocent bakunze kwita “Biva muri uyumwuga”
Iki giterane kandi kizitabirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye nka Riberakurora Inocent bakunze kwita “Biva muri uyumwuga” ndetse n’undi umenyerewe cyane mundirimbo yise “Ibya yesu ni kumurongo” Tubibutse ko ikigiterane kizanjya gitangira Saa tatu(09h:00’) kugeza Saa kumi n’ebyiri(18h00’) buri wese akaba ahawe ikaze muri iki giterane byumwihariko abantu bifuza gufatanya na Korari Abaragwa gushimira Imana ibyo yakoze. kwinjira bizaba ari ubuntu.
Nd. Bienvenu/Isange.com