Korali Abavandimwe muri Kristo ikorera umurimo w’Imana mw’itorero ry’abadiventiste muri Paruwasi ya Gatsata iteguye igitaramo gikomeye yise “Abavandimwe Live Concert “ izamurikiramo Album ya 3 yabo y’amashusho bise ngo “Sohoka muri Baburoni” muri iki gitaramo gikomeye bazafashwa n’amakorali akunzwe harimo Abakurikiye Yesu ya SDA Kakiru,Abahamya ba Yesu ya SDA Muhima .El Shadai ya SDA Bibare n’andi makorali akorera umurimo w’Imana hano mu Gatsyata.
Mu kiganiro isange.com yagiranye na bwana Karengera Callixte ,umuyobozi wa korali Abavandimwe yavuze ko mbere ya byose ashima Imana uburyo igenda ibiyereka mu murimo wayo kuko mu myaka 18 korali imaze ibayeho bashoboye gukoramo ibikorwa y’inshi bigargaza iterambere ry’umurimo w’Imana nkaho bakozemo Album enye z’amajwi n’eshatu z’amashusho ,iya gatatu akaba ariyo barimo bitegura kumurika.
Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:” Mu by’ukuri korali Abavandimwe muri Kristo dukorera hamwe kandi mu bumwe bw’urukundo ari nayo mpamvu y’iterambere tugenda tugeraho ati: Ntanubwo ari ukuririmba gusa korali abavandimwe tunakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye nk’aho twubakiye umuntu inzu, buri mwaka tugira uburyo bwo gufasha abantu tubaha ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikorwa byinshi bifitiye itorero n’igihugu muri rusange akamaro.
Album ya gatatu ya Korali Abavandimwe muri Kristo igiye gushyirwa kumugaragaro yitwa ngo “Sohoka muri Baburoni” ikaba izamurikwa mu gitaramo gikomeye bise Abavandimwe Live Concert kizitabirwa n’amakorali akunzwe nka Abakurikiye Yesu ya SDA Kakiru,Abahamya ba Yesu ya SDA Muhima .El Shadai ya SDA Bibare n’andi makorali akorera umurimo w’Imana hano mu Gasyata ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.
Iki gitaramo k’imbaturamugabo kizaba kuri iki cyumweru k’italiki ya 20 Ugushyingo 2016 kuva kw’isaha ya saa sita kugera saa kumi n’ebyiri (12h00-18h00) kikazabara kurusengero rw’itorero ry’abadiventiste mu Gatsata .
Korali Abavandimwe muri Kristo Yesu iteguye igitaramo cyo kumurika Album yabo ya 3 y’amashusho yatangiye umurimo w’Imana kuva mu mwaka w’i 1998 ubu igizwe n’abaririmyi 28 , kimwe n’izindi korali nyinshi iyi nayo mw’itangira ryayo ntibyari byoroshye ariko uko iminsi yagiye ishira niko bagendaga batera intambwe ubu bakaba bamaze gukora Album enye z’amajwi ,eshatu z’amashusho kandi bakaba bakomeje iterambere uko iminsi ishira .