Ishuli rya Muzika ritwa David’s Temple riherereye mu mujyi wa Kigali ku Itorero ry’Inkurunziza, riramenyesha ababyeyi bose bafite abana bari mu biruhuko (Kuva ku myaka 6 kuzamura), ko ribafitiye gahunda idasanzwe yo kubigisha gucuranga ibikoresho bya muzika birimo, Piano, Guitars n’ingoma.
Iri shuli rifite abarimu b’inzobere bamenyereye kwigisha abana kuko bamaze kwigisha abatari bake kuva iri shuli ryatangira. Amasomo azatangira kuwa mbere tariki ya 21/11/2016 kwiyandikisha bikaba byaratangiye, bikazarangirana n’impera z’icyumweru gitaha cyo kuwa 28/11/2016 kuko imyanya ari mike.
Ha umwana wawe aya mahirwe kuko amafaranga y’ishuli ari make ugereranije n’ayandi mashuli. Muri David’s Temple Music School, umwana yiga afite umutekano ndetse n’ibikoresho bihagije. Fasha umwana wawe gukuza impano ye binyuze mu kwiga umuziki mu buryo bwa kinyamwuga. Ese wari uzi ko umuziki ushobora gufasha umwana wawe kurushaho gufunguka mu mutwe?

Amasomo agenewe abana azatangira kuwa 21/11/2016 kugera 24/12/2016. (Abana bajye mu biruhuko by’iminsi mikuru).
Azasubukurwa kuwa 05/01/2017 asozwe kuwa 23/01/2017.
Iri shuli kandi rifite na gahunda yo kwakira abantu bakuru, kwiyandikisha bikaba byaratangiye. Igihe cyo gutangira amasomo abagenewe bakazakimenyeshwa mu minsi mike.
Ukeneye ubusobanuro burambuye yahamagara kuri telefoni igendanwa : 0788301895.