Uko iminsi igenda isimburana iteka; benshi bakemeza ko turushaho gusatira ibihe bya nyuma aribyo benshi bazi nk’iminsi y’imperuka, ni nako benshi bagenda barushaho kuva mubyaha bakakira agakiza binyujijwe mumpano zitandukanye nko kuririmba. Kuri ubu I Rusizi, hakaba hagaragaye umuhanzi Patrick Nishimwe, ubarizwa mu itorero rya Zion Temple, nawe uvugako aje gushyiraho ake kugirango ubutumwa bwiza burusheho kwamamara.
Niba warigeze gukunda Richard Nic Ngendahayo; ugakunda Mani Martin ,ukanyurwa n’ibihangano bya Aimé Uwimana ,Simon Kabera na Alexis Dusabe ,akanyamuneza kakagutwara wumvishe indirimbo za Patient Bizimana na Israël Mbonyi ndahamya ko n’iyi mpano nshya ishobora kuguha ubutumwa buvuye ku Mana yo mu Ijuru nkabo bagabo bayibanjirije. Izi akaba ari indirimbo z’umuhanzi mushya ubarizwa I rusizi muri Zion Temple uzwi nka Patrick Nishimwe.
Mu kiganiro kirambuye n’ikinyamakuru isange.com, Patrick Nishimwe avugako impano yo kuririmba yayivukanye, nubwo indirimbo ye ya mbere yasohotse muri Mutarama 2017. Avugako kugeza ubu amaze gukora indirimbo 2 gusa, ari nazo zitangira album ateganya gushyira ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka.
Patrick yemeza ko uyu ari umuhamagaro Imana yamuhaye, kuburyo igihe cyageze akumva kidakwiye kurenga, niko gutera intambwe maze Imana imucira inzira. Patrick akomeza ahamya ko aribwo yisanze mu buntu bw’Imana gusa.
Uyu muhanzi akomeza avuga ko kugeza ubu ntabimugoye yavuga kuko Imana ikomeje kubana nawe, byongeye ikaba yaramuhaye icyo kuvuga ndetse n’aho kukivugira. Hamwe no kuba aho Imana imushaka, bityo akaba ategereje igihe cy’Imana ko yamwagura akajya no gukorera uyu murimo n’ahandi.
Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo ebyiri gusa nk’uko twabigarutseho hejuru arizo: “Impamvu ndirimba” n’indi yise “Agakiza naronse”. Yizerako kandi ko Imana iha umugisha imirimo y’amaboko yacu. Yagize ati, “Iyo ishimye kunyuza ibyatunga umuntu wese ukora uyu murimo mu buhanzi bwe irabikora cyane.”
Akomeza atangaza ko amahirwe ari mu gukorera mu ntara uyu murimo ari uko naho haba hari abantu b’Imana benshi kandi bumva bakanashyigikira ubutumwa bwiza.
Nubwo bimeze bityo ariko asanga hari imbogamizi zitari nyinshi zo gukorera mu ntara cyane nk’iyo bakeneye gukora indirimbo ko bibasaba kuza I Kigali nubwo we yemezako ari imbogamizi ku bana b’abantu atari imbogamizi ku Mana.
Patrick Nishimwe asoza avuga ko yifuza mu minsi yose yo kubaho kwe; kubona Izina rya Yesu rikomeza kwamamara, abatamuzi bakamumenya, n’abamumenye bagakomezwa kugirango nawe wa munsi azavuge ati:” Narwanye intambara nziza mugihe cyanjye”.
Onesphore Dushimirimana