Muri iyi minsi, bimaze kugaragara ko abatinganyi bamaze kwiyereka abanyarwanda. Havuzwe byinshi, ariko habura urwego na rumwe rwa Leta rugira icyo rutangaza kuri iki kibazo. Ku mbuga za internet ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, abantu bateranye amagambo bikomeye, bamwe bavuga ko abatinganyi bakwiye gukanirwa urubakwiriye, abandi bakavuga ko badakwiriye gucirwaho iteka.
Ibi byaje gushimangirwa na Arcbishop w’Itorero rya Angilikani mu Rwanda RWAJE Onesphore, aho yavugaga ko abatinganyi badakwiye guhutazwa kuko nabo ari ibiremwa nk’ibindi bikwiriye kwegerwa bikaganirizwa ijambo ry’Imana.
Muri iri sesengura, isange.com yifuje kugaragaza uburyo mu nsengero nyinshi buri cyumweru usanga abatinganyi kimwe n’abafite aho bahuriye nabwo bagaragara baje gusenga ariko abanyamadini ntibagire icyo babikoraho. Ni gacye cyane uzasanga mu nsengero bategura inyigisho zirebana n’abatinganyi kandi kimaze kuba icyorezo. Benshi mu banyamadini bigisha ku bitangaza ndetse yemwe bakanahanurira ibyiza abo batinganyi batabizi ko ari bo.
Muri iri sesengura, tugiye kubaha ingero ebyiri zifatika, zerekana uburyo byibuze 1/100 by’abaje gusenga baba ari abatinganyi cyangwa se baba bafite aho bahuriye nabo ariko abapasiteri ntibabibone. Nko mu mezi 6 ashize, mu Itorero Bethesda Holy Church riyobowe na Bishop Rugamba Albert habaye igiterane yari yigishijemo, agenda avuga ku marorerwa y’ibyaha bikomeye abantu bagenda bakora muri iki gihe.
Yaje gukomoza ku butinganyi anavuga ko Imana yamweretse ko mu iteraniro harimo abatinganyi kimwe n’abandi bafite aho bagiye bahurira nabwo mu bihe bitandukanye. Yahamagaye abo bantu maze hahaguruka abrenga 30. Muri bo, umwe gusa niwe wemeje ko ari umutinganyi maze abandi 29 bemeza ko bakoreweho ubutinganyi cyangwa se bashutswe ku bujyamo bakaba bari mu nzira zo kubutangira.
Abantu baratunguwe bakimara kubona abantu 30 (bemeye kwigaragaza) mu ruhame mu kivunge cy’abantu basaga 3,000 bari bicaye aho (abo ni 1/100). Urugero rwa kabiri, ni mu Itorero riherereye mu giporoso i Remera (tutifuje kuvuga muri iyi nkuru) aho umwe mu bapasiteri barwo yaduhaye ubuhamya bw’ibyo Imana iherutse kuhakorera mu gihe cy’ibyumweru bibiri biheruka.
Uyu mupasiteri, yavuze ko umwuka w’Imana warondoye ubutinganyi mu Itorero maze hagaragara abakobwa n’abahungu basaga 12 bari barasaritswe n’ubutinganyi bajya gukorera mu mahoteli yo muri Kigali. Muri iri teraniro, harimo abantu basaga 1,200, maze bose bakubitwa n’inkuba kubona abana bato nkabo bishora muri izo ngeso (abo ni 1/100). Barihannye ndetse bahabwa n’ubujyamana biyemeza kuva mu butinganyi.
Impungenge zihari ni iz’uko abo baba bigaragaje kubera ko barondowe n’umwuka w’Imana aribo bake. Birashoboka ko mu basigara bicaye haba harimo undi mubare munini uruta kure ababa bashiritse ubwoba bagahaguruka kugira ngo basengerwe.
Iyo uzengurutse mu matorero menshi, usanga nta kintu gikorwa kugira ngo hategurwe ubujyanama bwihariye ku batinganyi kimwe n’abantu bafite aho bahurira nabwo mu bihe bitandukanye. Usanga ahubwo abapasiteri bibereye mu munyenga wo kwigishwa ibitangaza, ugutanga ibyacumi n’amaturo n’ibindi bifitiye inyungu abapasiteri gusa.
Birashoboka ko Itorero riramutse rihangayikishijwe n’iki kibazo, hagashyirwaho abajyanama bihariye ndetse bagakora amasengesho basaba Imana guhishura abicaranye nabwo mu Itorero, ejo twabona habaho ugukira kw’imitima ya benshi basaritswe n’ubutinganyi dore ko umunsi ku wundi bigenda bifata indi ntera kubera uguceceka kw’amadini n’amatorero.
Hari amakuru tugicukumbura ku madini n’amatorero akorana n’imiryango y’abatinganyi, ibi bikaba biri mu bituma ababukora biyongera umunsi ku wundi.
Ubutinganyi ni icyaha gikomeye cyangwa urunuka n’Imana, kandi ikigeretse kuri ibyo ni umugambi wa Satani ugamije gutse umuryango ku isi.
Peter NTIGURIRWA.