Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Abagabo bihinduye abagore bakomeje kwegukana imidari mu marushanwa yagenewe abagore.

$
0
0

Uyu ni Laurel Hubbard wahoze ari Gavin Hubbard, atarihindura umugore. Aherutse kwegukana umudari mu guterura ibiremereye.

Ibi ntibizoroha. Ibibazo bikururwa no guhindura ibitsina, bikomeje guha akazi abanyamakuru. Noneho hadutse ikindi kibazo cy’ingorabahizi aho mu mikino ngororangingo (Athletisme) Abahinduye  ibitsina basigaye bajya mu marushanwa bagafata imyanya ya mbere biturutse ko bamwe (abahoze ari abagabo, bakaza kwihindura abagore)  baba bagiye kurushanirizwa mu bafite igitsina kitanganya imbaraga nabo, aribo bagore. Ibyo rero byagiye bitera abantu batandukanye, barimo cyane cyane abarushijwe mu irushanwa kujurira bavuga ko bidakwiye, abayobozi b’amarushanwa nabo kandi babibonamo ikibazo, kuko ngo ayo marushanwa ntaba yabaye mu butabera  ahubwo mu itangira ryayo aba arimo ubusumbane (guhjiganishwa abantu batanganya imbaraga, batajya ubusanzwe mu byiciro bimwe mu marushanwa. Bisanzwe bizwi ko abagabo bajya ukwabo n’abagore ukwabo)

Iby’abagabo bahinduye ibitsina bajya mu marushanwa yagenewe abagore byongeye kuba mu minsi ishize, ubwo Laurel Hubbard wahoze yitwa Gavin Hubbard yarushanyagwa mu bagore , mu mikino yo guterura ibiremereye, akahakura umudari wa mbere.

Mu minsi ishize na none undi wihinduye umugore Mack Beggs, yatsinze andi marushanwa ari mu cyiciro cy’abagore

Uwa gatatu ni ukora umukino wo gusiganwa mu magare, nawe wahinduye igitsina akaba umugore;, akaba nawe aherutse kwegukana igihembo mu ri iyo siporo y’amagare.

Ibyo byose rero ubu biratera ibibazo . Nkuko umwe mu batoza bakomeye yabivuze, ubu ngo baribaza ukuntu bashyiraho iibindi byiciro. Icyabagabo, icy’abagore n’icyabandi….

Ni agahomamunwa! Isi iragana he?

MITALI Adolphe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>