Uru ruzinduko rwa korali Bethifague yo muri Paruwasi ya ADEPR Cyahafi ku rwibutso rwa Gisozi ku inshuro yayo ya mbere yarukoze irangajwe imbere n’umuvugizi wa ADEPR Bish.Sibomana Jean rukaba rwabaye ku cyumweru tariki ya 26/03/2017 ku saha ya saa tanu(11h00’) za mu gitkondo aho babanje gusobanurirwa amateka agize urwibutso, bakanasura ibice byose uko ari bitatu birugize, hanatangirwa n’ubutumwa butandukanye ku mateka mabi yaranzwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Hasobanuwe ko kuri uru rwibutso hashyinguwe imibiri y’abatutsi bagera ku 259,000 bakuwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Habayeho kandi kunamira izi nzirakarengane hashyirwa indabo ku mva rusange zishyinguwemo hanashyirwaho indabyo bikaba bakozwe n’Umuvugizi wa ADEPR afatanije n’umushumba wa Paruwasi ya Cyahafi. Hakurikiraho umuyobozi w’abaririmbyi ba Korari Bethifague hanafatwa umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane zihashyinguye. Havuzwe isengesho rigufi ryo gusabira abahashyinguye bose n’abandi bashyinguye mu nzibutso zitandukanye ziri hirya no hino mu gihugu bisozwa hafatwa n’ifoto y’urwibutso.
Bishop Sibomana yashimiye uko korale yateguye igikorwa cyo gusura urwibutso kugira ngo barusheho gusobanukirwa uko Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 yagenze. Yasabye abakiri bato guhagarara kigabo birinda ingengabitekerezo ya Jenoside ari nako babungabunga ibyagezweho baharanira iterambere ry’igihugu cyacu. Yaboneyeho gukomeza ashishikariza abari aho bose guharanira gufatana mu mugongo by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye tugiyemo cyo kwibuka abacu bazize Jenoside.
Nyuma yigikorwa cyogushyira indabo kumva ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane zigera ku259000 hatanzwe inkunga yo gufasha urwibutso mu kubungabunga amateka y’igihugu cyacu, bashimirwa cyane inkunga bateye urwibutso. Hakurikiyeho kwandika mu gitabo cy’abashyitsi bikorwa n’umuyobozi n’umuvugizi wa ADEPR Bish. Sibomana Jean. Hasozwa hafatwa ifoto ya Korari yose nk’urwibutso rw’umunsi w’urugendo rwabo rwo kuwa 26/03/2017 ku gisozi.