Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mata 2017,hateguwe igitaramo gikomeye kizahuza abahanzi bakomeye mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana.Ni igitaramo kizabera ku cyicaro gikuru cy’itorero Baho Church,riherereye i Kabuga hepfo gato ya sitasiyo ya polisi ya Kabuga.
Iki gitaramo kigamije guhumuriza no gutuma benshi bizera Imana ndetse bakagarurirwa icyizere cyo kubaho binyuze mu butumwa bwiza bazakura muri iki gitaramo.Iki gitaramo cyatumiwemo abakozi b’Imana mu njyana zo kuramya no guhimbaza barimo Diana Kamugisha,Rose Ngabo,Tonzi,Aline Gahongayire,Jado Sinza, n’abandi benshi.
Uretse abaririmbyi kandi cyatumiwemo umuvugabutumwa uzaturuka muri Leta ya California ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariwe Past Raymond Centanni ndetse na Pastor Rose Ngabo,umushumba Mukuru w’iri torero.
Iki gitaramo kizabanzirizwa n’igiterane cy’urubyiruko kizaba kuwa gatandatu tariki ya 1 Mata 2017,hanyuma kizakurikirwe n’igitaramo nyirizina.
Ubuyobozi bw’iri torero buvuga ko hategurwa nk’izi kugira ngo abantu baze bahembuke bakire kubaho bahabwe umugisha n’Imana bakire ibikomere n’indi mitwaro satani yabatsikamishije.Ni igitaramo giteguye neza ku buryo uzacyitabira wese azatahana gufashwa nkuko amakuru aturuka kuri iri torero abivuga.