Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Top 5 y’abagome bavugwa muri Bibiliya

$
0
0

 

Djinzz, Etale Ta Culture.

 

Herode Antipas.

Uyu bamwe bajya bashaka kumwitiranya na Se nubwo nawe afite umwanya w’icyubahiro mu bugome- ibaze nawe umuntu wicishije abana be batatu- ariko ibyo aribyo byose ntaho yagera umuhungu we

Mu gihe Yohana yamaganaga umubano wa Herode n’umugore we, wari umwishywa we, Herodiade, Yohana yarafashwe arafungwa Icyo gihano ariko nticyanyuze uwo mugore.Yasabye umukobwa we Salome kubyinira Herode, waje kunyurwa akamusezeranya kumuha icyo amusaba cyose.Herodiade ubwo yabwiye umukobwa we gusaba ko Yohani yacibwa igihanga, ikintu cyahise gikorwa ako kanya,Yohani acibwa umutwe.

Herode kandi muramwibuka bamuzanira Yesu ngo amucire urubanza , uyu mugabo kubera ubugwari bwe ntiyamukiza ahubwo yongeye kumwoherereza Pilato ngo akatirwe urwo gupfa.

Niyo mpamvu uyu mugabo yangwa n’ibisekuruza by’abakristo kuva icyo gihe. Cyokora nawe yaje gupfira ishyanga mu buhungiro, azira kuba yaragize uruhare mu bugambanyi bwashakaga gukura Caligula ku butegetsi.

Gahini.(Cain)

Ntawavuga abagome bo muri Bibiliya ngo asige Gahini, uyu n’abatarigeze mu rusengero ntawe utamuzi kandi ntawumucira akarurutega. Yewe amazina aba menshi ariko sindumva uwise umwana we Gahini.

Inkuru ya Gahini na murumuna we Abel benshi barayizi. Gahini yishe murumuna we Abeli, byose biturutse kw’ishyari. urwo akaba ari rwo rupfu rwa mbere rwari rubaye kuri iyi si ya Rurema .

 

Umwami Yoramu w’I Yerusalemu.

Abantu basoma kenshi Bibiliya nibo bazi iby’uyu Mwami, wategetse mu kinyejana cya 9 mbere yo kuza kwa Yesu. Yari uwo mu gisekuruza cya Dawidi, akaba yari imfura muri barumuna be . Ibyo bikaba byaramuhaga uburenganzira bwo kwima ingoma. Mu gihe yagombaga ariko kugabana ubutunzi na barumuna be batandatu, Yoramu utarabikozwaga,yashatse kwikubira byose. Ntiyazuyaje rero yicishije barumuna be bose, hamwe n’abandi batware. Ubugome bwe kandi ntibwagarukiye aho kuko yagiye amena amaraso y’abashakaga kwigaragambya bose, akageza n’aho ahindura Yerusalemu umurwa w’uburaya n’ubusambanyi nka Sodoma na Gomora. Iherezo rye ariko ntiryabaye ryiza, Imana kuko itari kwica isezerano yagiriye Dawidi ryo kuzagumisha igisekuruza cye ku ngoma, yagize ukundi imuhana. Yoramu, Yarwaye indwara mbi cyane y’amara aza gupfa  nyuma y’imyaka ibiri mu mubabaro ukomeye amara amusohokamo.

Abimeleki.

Muribuka ko Gahini yishe murumuna we Abel kubera ishyari, Yoramu nawe ati narushijwe , yica barumuna be batandatu. Reka turebe ibya Abimeleki.

Abimeleki we si murumuna we umwe yishe si batandatu yishe (kuri we ibyo ni toto) we yishe abo bavandimwe  mirongwirindwi. Hacitse  kw’icumu Yotamu  umuto muri bo washoboye kwihisha.(Abacamanza 9:5)

Ibye rero nawe ntibyaje kurangira neza. Nyuma y’iyo kudeta yakoze, abantu bakomeje kujya bamwivumburaho. Mu gihe yabagabagaho ibitero ahitwa I Sishemu, ari munsi y’urukuta rw’uwo mugi, yaje kubirindurirwaho urusyo n’umugore wari iyo hejuru, mu gihe rero yari arimo gusamba, yasabye umusoda bari kumwe kumutera inkota aho kugira ngo bizavugwe ko yishwe n’umugore. Ibyo byahise bishyirwa mu bikorwa, asezera kw’isi. Uwo twamuvuyeho. Haze undi.

 

Umulewi utazwi.

Ikamba ry’iyi top gatanu, ni iry’uyu mugabo batavuga izina rye muri Bibiliya, ni imfura muri aba bagome, utinya gusoma ibiteye ubwoba, cyangwa se utarageza  imyaka ikwiye ntiyasoma iby’uyu mugabo kuko ahebuje.

Uyu mugabo w’umulewi, (wo mu muryango w’aba Lewi) yari mu rugendo we n’umugore we , mu gihugu cya Israeli, bwaje kubiriraho bageze mu mugi w’I Gilibeya. Bahageze bwije baza gucumbikirwa n’umusaza w’aho ngaho. Ariko rero abagabo bo muri uwo murwa baje kuza barubiye ku nzu y’uwo musaza. Uzi ikintu basabye ? Ngo n’abahe uwo  mugabo baryamane nawe (amarorerwa y’ubutinganyi yatangiye hambere). Ariko buretse ibindi biracyaza. Umusaza ubwo ngo ararengera uwo mugabo w’umushyitsi, wiyumvire ukuntu gusuzugurwa kw’abagore nako kwatangiye cyera . Umusaza yaravuze ati:”Mfite umukobwa w’isugi n’uyu mugabo afite umugore mubafate mubakoreshe ibyo mushaka ariko ntimukore kuri uyu mushyitsi.Byaje kurangira bite? Uwo mugabo yatanze umugore we aba ariwe ukorerwa ibyamfurambi, mu gitondo nibwo yaje kumureba ashaka  ko bakomeza urugendo ariko asanga yamaze gupfa. Umugabo rero yafashe umurambo w’umugore aramujyana amugejeje iwe amukatamo ibice cumi na bibiri abyoherereza imiryango cumi n’ibiri y’Abayisirayeri.(Abacamanza 19:30)

Ngiyo top 5 y’abagome bo muri Bibiliya biragaragara ko bagiye bagira iherezo rikwiranye n’ibibi bakoze, kandi no kubarwa mu mateka nk’umugizi wa nabi  n’ikindi gihano. Ibaze nk’abagiye bakomoka kuri aba, ipfunwe babanye naryo, no kugira isoni zo kubakomokaho.

MITALI Adolphe.   


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>