Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Mata 2017 nibwo abasore n’abakobwa bibumbiye muri Never again Clubs basuraga inzu ya Rabagirana Ministries yiswe Light House ,Iherereye ku cyicaro Gikuru cy’uyu muryango i Masaka ho mu mujyi wa Kigali.
Uru rubyiruko ni urwibumbiye mu matsinda agamije kurwanya Jenoside mu bigo by’amashuri yisumbuye azwi nka Never again Clubs.Abasuye iyi nzu ikungahaye ku bumenyi bujyanye no gufasha abantu mu rugendo rw’isanamitima,ni abaturutse mu rwunge rw’amashuri rwa Masaka ho mu mujyi wa Kigali.Mu kiganiro bahaye Isange.com mbere y’uko binjira muri iyi nzu,basobanuye ko bashishikajwe no gusobanukirwa neza urugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge mu rwego rwo kugira ngo bafashe na bagenzi babo bafite ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside ibintu bavuga ko basanzwe bakora ari ko nta murongo nyawo bari bafite ariko bakavuga ko nyuma yo gusura Reconciliation Light House ngo nta kabuza bagomba kuhakura impamba izabafasha kwita kuri bagenzi babo yabao aho batuye cyagnwa no mu mashuri bakomokamo.
Rugamba Aimable ,ni umwe muri aba banyeshuri yavuze ko ashimira cyane uyu muryango Rabagirana Ministries ku nyigisho nziza z’isanamitima babigisha ariko yongeraho ko bigiye kuba akarusho gusura inzu nk’iyi irimo ubumenyi butandukanye bujyane n’isanamitima.Yongeyeho kandi ko bigiye kumufasha kumenya imikoreshereze y’ubumenyi afite mu bijyanye n’isanamitima n’ubwiyunge.
Ubuyobozi bwa Rabagirana Ministries buvuga ko bwahisemo kuganriza uru rubyiruko mu rwego rwo kububakamo ubumuntu no kubakomeza mu rugendo rw’isanamitima.Bakomeza bavuga ko urubyiruko rwakira imitekerereze inyuranye bityo ko bakeneye kwitabwaho kugira ngo bakomeze gukura bafite impamba izatuma bageza mu busaza baharanira ubwiyunge.Babwiwe kandi ko Umugambi w’Imana ari uko yaremye abantu mu ishusho yayo kugira ngo bishimirane yaba mu byo badahuje n’ubushobozi bwabo burutanwa ariko bagahimbaza Imana kuko ari cyo yabaremeye.
Mu byo beretswe harimo amashusho,indirimbo,imivugo,ibishushanyo n’ibindi nka bimwe mu byifashishwa mu gutanga ubutumwa bw’isanamitima n’ubwiyunge.Bakanguriwe kandi ko nk’abanyarwanda bagomba kumva ko ari bamwe bakishimira ubudasa bwabo yaba ku bushobozi butandukanye bafite n’ibindi .
Aba banyeshuri bahavuye bafashe umwanzuro wo kugenda bakigisha bagenzi babo uburyo barwana n’imitekerereze yanduye ,ahubwo bakimakaza igitekerezo cy’Imana cyo kwishimira ubudasa no guhimbaza Imana.
Rabagirana Ministries ni umuryango umaze imyaka 3 mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge,ukaba umaze guhugura abantu b’ingeri zinyuranye