Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Pastor Osee Ntavuka agiye gutangiza ikigo cyita ku bana bo ku muhanda

$
0
0

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigo cyiswe  STREET CHILDREN REHABILITATION kizajya cyakira kikanarererwamo abana bahoze ku mihanda mu rwego rwo kubafasha kubaha uburere buboneye ndetse no kubitaho hagamijwe kurema ejo hazaza habo heza.

Ni ikigo kizatangizwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 ahagana mu kwezi kwa 12 ,kikazatangizwa n’umuryango utegamiye kuri leta witwa Legacy of Hope Rwanda watangijwe na Past Osee Ntavuka ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza.Ni ikigo kizakorera mu mujyi wa Kigali kikazaba gifite gahunda zitandukanye zose zigamije gufasha abana bo ku mihanda gukurana uburere bwiza no kubategurira ejo hazaza habo heza.

Nguyu Rev Past. Osee Ntavuka ugiye gutangiza ikigo cyita ku bana bo ku mihanda

Zimwe muri gahunda zizatangirana n’iki kigo zirimo izijyanye no gusubiza aba bana mu mashuri(Re-schooling),ubujyanama ku bana n’imiryango yabo(Counselling),imikino n’imyidagaduro(Recreational facilities),amahugurwa y’ubumenyingiro(Vocational trainings), n’ibindi.Amakuru avuga iki kigo kizakorera mu karere ka Nyarugenge ndetse n’aho kizashyirwa hakaba haramaze kuboneka,ariko imirimo yacyo yo ikazatangira mu kwezi kwa 12.

Imikino n’imyidagaduro bizaba bihari

Nkuko bigaragara ku rubuga rw’Umuryango Legacy of Hope uzanatangiza iki kigo,ngo abazakirerwamo bazagira amahirwe  yo kwitabwaho ariko bidakuyeho gahunda yo kurerera abana mu miryango nkuko gahunda ya leta ibivuga ahubwo ko iki kigo kizakora iyo bwabaga ngo aba bana bafashwe maze basubizwe mu miryango,ndetse ubufasha bakazakomeza kubuhabwa uko bizashoboka kose bo n’imiryango bakomokamo.

Uretse iki kigo,Umuryango Legacy of Hope usanzwe ufasha leta muri gahunda zo kuvura abantu cyane cyane mu kubaga abafite indwara zitandukanye(Plastic Surgery) byose bigakorwa nta Kiguzi.Rev Past Osee Ntavuka kandi afite itorero ryitwa All Nations Ministries Church mu Bwongereza akaba ari nawe mushumba mukuru waryo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>