Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Korali Philadelphia yeteguye igiterane gikomeye cy’iminsi 8

$
0
0

Korali Philadelphia ibarizwa muri ADEPR Kicukiro Kagarama, irategura igiterane ngarukamwaka cy’iminsi umunani y’amashimwe n’ibitambo, kikazatangira tariki ya 30 Mata kugeza kuwa 7 Gicurasi 2017 mu Kagarama. Iki giterane kikazitabirwa n’amakorali atandukanye ndetse n’abakozi b’Imana basize amavuta.

Iki ni igiterane ngaruka mwaka kigamije ivugabutumwa, Korali Philadelphia yagiteguye ifite intego iboneka mu Abaheburayo 13:15 hagira hati: “Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo.”

Madame Nterinanziza Sereine umuhuzabikorwa w’igiterane akaba n’umuyobozi wa korali, avugako muri byinshi Korali Philadelphia izaba itambira ibitambo by’ishimwe harimo uko muri 2015 bashyize ahagaragara umuzingo w’amashusho, bakarangiza kwishyura umusanzu basabwaga w’inyubako za Gisozi basabwaga n’itorero ndetse n’ingendo z’ivugabutumwa bagiye bagirira hirya no hino mu gihugu, zikaba zaragenze neza.

Iyi ni korali yabaye korali nkuru mu mwaka wa 2008, ikaba yaravutse mu mwaka wa 1993, ikaba yari korali y’abana ubwo yatangiraga, kugeza ubu ikaba ifite abaririmbyi 70.

Korali Abakorera Yesu ya ADEPR Rukurazo nayo izifatanya na Korali Philadelphia

Korali Philadelphia ikorera umurimo wo kuririmba muri ADEPR umudugudu wa Kagarama; ifite album 2 z’amajwi ndetse n’imwe y’amashusho. Kugeza ubu iyi korali irimo irateganya gushyira ahagaragara album y’amashusho mumpera z’uyu mwaka wa 2017.

Zimwe muri korali zizifatanya na Korali Philadelphia harimo Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke, Abakorera Yesu ya ADEPR Rukurazo na Beura ya ADEPR Gatenga ndetse na Korali Betifage ya ADEPR Gisenyi.

Nyuma y’iki gikorwa Korali Philadelphia irateganya kuzasura korali Betifague ku Gisenyi bakazanafatirayo amashusho.

Amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana azasusurutsa abazaba bahari ni Exodus n’Abagenzi zombi zisanzwe zikorera umurimo w’Imana kuri uwo mudugudu Philadelphia ibarizwaho. Abavugabutumwa bazigisha ijambo ry’Imana ni Ev. Adré Ndereyimana, Pastor Munezero Jean, Ev. Vincent.

Kugeza ubu mu rwego rwo guteza imbere korali, abagize korali bafite akazi bagerageza guha akazi abatishoboye babarizwa muri iyi korali kugirango biteze imbere, ibi bikaba bifasha mu iterambere rya korali. Kugeza ubu bakaba bataratekereza ku mushinga urambye ko kwiteza imbere kuko basanga imishinga ihuriweho ikunze guteza ibibazo, kugeza ubu bakaba bakibitekerezaho nkuko bwagarutsweho n’umuyobozi wa korali , mukiganiro kihariye yagiranye n’ikinyamakuru isange.com.

Madame Nterinanziza Sereine umuhuzabikorwa w’igiterane akaba n’umuyobozi wa korali

Kugeza ubu muri mu bucuruzi bwe, Nterinanziza Sereine, umuyobozi w’iyi korali akoresha abagera kuri 30 bamufasha mu kazi ke ka buri munsi haba muri AMAZING SUPERMARKET& RESTAURANT, na KIGALI REGIONAL MOTEL zifitwe na Company HOCOF LTD ( Hands of Compassioh Foundation Ltd).

Ibi bishimangirwa na Kwizera Samuel ndetse na Niyigaba Adamson bose bakorera umuyobozi w’iyi korali mu kiganiro bagiranye na Isange.com. Aba bombi bahamyako bagiriye umugisha ku muyobozi wabo akabaha akazi, bityo bikabafasha kubona imisanzu ya korali ndetse bakabasha kwibeshaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Onesphore Dushimirimana


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>