Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Ku bufatanye bwa Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda na RRA, abasora 4,000 bagiye guhabwa EBM ku nguzanyo.

$
0
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bigiye korohereza abacuruzi batarabona akuma gatanga inyemezabuguzi, EBM, bakabone ku nguzanyo y’igihe kirekire mu rwego rwo kubafasha gukora akazi kabo neza.

Iyi nguzanyo yatangajwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tushabe, hamwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba François, ubwo bari mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu muri iki cyumweru.

Abo bayobozi bari mu nama yihariye yahuje abayobozi bakuru, abavuga rikijyana, abafatanyabikorwa mu iterambere bo mu rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, abacuruzi bato n’abaciriritse bo muri iyo ntara na ba rwiyemezamirimo, baganira ku cyakorwa mu guteza imbere iyo ntara n’akarere ka Rubavu by’umwihariko.

Minisitiri Kanimba yavuze ko ari umushinga watekerejwe mu gufasha abacuruzi bageze mu cyiciro cyo gutunga izo mashini za EBM, kandi ko abazazihabwa bazafashwa kwishyura hagati y’igihe cy’imyaka ibiri n’itatu, ku buryo icyo ari ikibazo kizaba cyabonewe umuti mu kwezi kwa Kamena.

Komiseri mukuru wa RRA ati “Sosiyete y’Abanyamerika ABATACO ni yo yahawe isoko ryo gutanga izo mashini kandi muri Kamena bizaba byashobotse’’.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuhuzabikorwa ushinzwe gahunda y’umushinga wa EBM mu kigo cya RRA, Mbera Emmy, yavuze ko abasoreshwa banditswe batunze utwuma twa EBM basaga 86%, mu gihe abatazifite babarirwa hagati y’ibihumbi bitatu na bine,

Yanavuze kuri iyo nguzanyo; ati “Kugeza ubu gahunda yo gutanga isoko kuri rwiyemezamirimo uzaha abacuruzi imashini za EBM, yaratangiye ku buryo ari umushinga uzaba washyizwe mu bikorwa ku ngengo y’imari y’uyu mwaka.

The post Ku bufatanye bwa Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda na RRA, abasora 4,000 bagiye guhabwa EBM ku nguzanyo. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>