Umushumba w’itorero ry’anglican ku Isi Musenyeri Justin Welby yavuze ko gucira urubanza abakora imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje ari ikosa Perezida Mugabe wa Zimbabwe we arabirwanya yivuye inyuma.

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe
Mu kiganiro Musenyeri Justin yagiranye na Perezida bavugana uburyo Idini rye rifata umuco w’abakora imibobnano mpuzabitsina n’abo babihuje, yamubwiye ko abayoboke b’anglican babifata mu buryo butandukanye ku Isi.
Ni mu kiganiro bagiranye Justin avuye muri zambiya mu nama y’abakuru b’idini.
Yavuze ko ubundi bemera ko benshi mubayoboke b’iryo dini bemeza ko kubakana ari kubana umwanya muremure hagati y’umugabo n’umugore.
Musenyeri Welby yavuze ko ari ikosa kubacira urubanza cyangwa kubahana kubera aho bahagaze kubijanye no kwubakana cyangwa gukundana.
Ikinyamakuru BBC kivuga ko Justin abajijwe icyo ibiganiro byagezeho yavuze ko atabeshya ko ibyo bavuganye babyumvikanyeho.
Ibiganiro bya Mugabe w’umugatolika utemera ukubana kw’abahuje ibitsina na Justin byamaze igihe kitageze ku isaha wibanze ku iyobokamana kurusha Politiki.
Ikibazo cyo kwemera abantu babana bahuje igitsina byagumye kutumvikanwaho cyane m idini rya Anglican kw’isi, cyane cyane muri Afurika. Ndetse no muri Kiliziya Gatolika aho mu minsi ishize umushumba wa kiliziya Gatolika Papa Francis yahamagariye abihaye Imana gatolika ku Isi kutabafata nk’ibicibwa.
The post Umushumba w’Anglican ku Isi ati “gucira urubanza abatinganyi ni ikosa” Mugabe ati “ashywi” appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..