Kuri uyu wa mbere tariki ya 30/05/2017 i Musanze habaye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Madam Twizerimana Adelphine waguye mu mpanuka iherutse kubera i Shyorongi ikagwamo abantu 14. Uyu yari asanzwe ari umukristo w’Itorero rya ADEPR kuko yaririmbaga muri Korali Ingabire y’i Musanze.
Kumuherekeza bikaba byabereye mu irimbi rya Bukinanyana ahitwa mu Cyuve, ukaba wabanjirijwe n’amasengesho yo kumusezeraho kuri ADEPR MuhozaAbafashe ijambo bose bagarutse ku ishyaka yagiraga muri korali ashimirwa umurimo yakoze haba mu Itorero no mu buzima busanzwe. Perezida wa Korali Ingabire yabwiye abari aho ko mu masengesho aheruka Imana yari yababwiye ko muri Korali yabo harimo umugeni ariko ntibabasha kumenya uwo ari we.
Uyu Twizerimana Adelphine asize uruhinja rw’amezi arindwi kuri ubu rurwayiye muri CHUK rukaba rwarakomeretse cyane, aho ngo yabonye bikomeye imodoka imanutse mu manga y’umusozi ahita arujugunya mu idirishya kugira ngo bose badapfa. Umugabo we ngo yavuze ko Nyakwigendera yari amaze iminsi aca amarenga amubwira ko agomba kujya yita mu mwana akamenya kumwoza no kumugaburira. Ababyeyi be bashimye ubutwari yagiye agaragaza kuva mu bwana bwe kugeza yubatse urugo.
Muri Korali aririmbamo yitwa Ingabire ngo naho muri repetition iheruka bamuhaye microphone ngo atere indirimbo arabahakanira ababwira ko ku cyumweru azaba adahari bamubajije aho azab ari ababwira ko bazahamenya nyuma. Umugabo we yaranzwe no guhungabana avuga ko abuze umuntu w’ingirakamaro mu buzima bwe kuko bakundanaga bikomeye.
Dore amafoto:











