Nyuma y’uko twabagejejeho inkuru yavugaga ko kuri uyu wa mbere byari byitezwe ko Rev.Rurangirwa Emmanuel ari we wagombaga gutorerwa kuyobora Itorero rya ADEPR kuko Itegeko ariko ubusanzwe ribiteganya, kuri ubu siko byagenze kuko Inteko rusange yateranye ikemeza ko Itorero rigomba kuyoborwa na Rev.Karuranga Euphrem (Nk’Umuvugizi w’Itorero) wahoze ayobora Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Amakuru aturuka kuri Dove Hotel aka kanya, yahamirije isange.com ko uyu mushumba yatowe n’inteko rusange kubera ubunyangamugayo n’uburambe bamuziho, bityo bakaba bamugiriye icyizere cyo kuyobora iyi nzibacyuho mu gihe cy’amezi 6. Dore abandi bivugwa ko bamuhaye kuyoborana (Turacyabikurikirana).
Umuvugizi wungirije yitwa Rev.Karangwa wayoboraga ururembo rwa ADEPR Uganda yasimbuye Rev.Tom Rwagasana.
Umunyamabanga: Ni Past. Ruzibiza Viateur wari usanzwe ashinzwe itangazamakuru ndetse n’isanamitima muri ADEPR, yasimbuye Rev.Sebagabo Leonard.
Umubitsi: Yagizwe Madam Umuhoza Aurelie yasimbuye Madam Mutuyemariya Christine
Umujyanama: Umujyanama ni Past. Nsengiyumva Patrick
Biravugwa ko abashumba b’indembo zose nabo baba begujwe kugira ngo hashyirwego abandi bashya.
Rev.Rurangirwa we yakamye ikimasa
Uyu yavuzwe cyane muri iyi minsi ko ashaka kwicara kuri iyi ntebe y’ubuvugizi ariko agenda abihusha kenshi. Yari yateguye umugambi wo kweguza Rev.Sibomana arabimenya ahagarika iyo nama, aza gukora icengezamatwara mu bashumba ngo bazamushyigikire ariko biba iby’ubusa.
Benshi bari bahagurukiye kwamagana itorwa n’iyemezwa rye kuko bemeza ko nta buhamya bwiza bamubonyeho kuko nawe bakimubona muri ya shusho y’abayobozi batawe muri yombi mu minsi mike ishize.
Icyitonderwa: Aya makuru ntaremezwa ku mugaragaro n’Itorero rya ADEPR, iyi nkuru turaza kuyibagezaho yuzuye neza ku masaha y’umugoroba.
Turacyabakurikiranira hafi iyi nkuru.