Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Gisubizo Ministries yahacanye umucyo, yerekana ubudasa mu guhimbaza Imana mu gitaramo bise “Mana kiza akarere kacu”. AMAFOTO

$
0
0

Mu gitaramo kinogeye ijisho kigakesha imitima ya benshi, Gisubizo Ministries bahamije ko nta mupaka mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu kuririmba. Ni mugitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2017 kuri New Bible church. Iki giterane cyaririrmbyemo itsinda rizwi nka Healing Worship Team, cyari cyahuruje abantu baturutse imihanda yose.

Ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi, nibwo mu gitaramo cyari cyateguwe n’uyu mutwe w’abaramyi bise God Heal our Region live Concert, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo”Mana kiza akarere kacu” ahagana saa cyenda z’umugoroba mu karere ka Kicukiro ku Itorero New Life Bible Church , Gisubizo Ministries ishami rya Kigali bahamije kubaho kw’Imana mu ndirimbo zitandukanye.

Abantu bari buzuye

Iki gitaramo kije nyuma y’ibindi bitaramo byabereye I Bukavu ndetse n’I Rusizi. Kuri ubu, hakaba hari hatahiwe umujyi wa Kigali nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu mutwe w’abaririmbyi.

Rushambara Alfred, perezida wa Gisubizo Ministries ishami rya Kigali, aganira n’ikinyamakuru isange.com, nyuma y’iki gitaramo, yadutangarijeko bashima Imana yabafashije iki gitaramo kikaba cyagenze neza.

Mu magambo ye yagize ati:” Turashimira abakunzi ba Gisubizo Ministries aho bari hose kuko badahwema kudushyigikira. Ni ukuri Imana ibahe umugisha. Twagize ibihe byiza kandi Imana yabanye natwe”.

Abajijwe niba kwishyuza ibitaramo nk’ibi nta ngaruka bigira mu gukumira ivugabutumwa ryabo, yasubijeko babona ntazo kuko amafaranga baka abitabira ibitaramo byabo, ari uburyo baba bahisemo bwo gusaba abakunzi babo bakabafasha kwishyura bimwe mu byangomwa nkenerwa bifashisha mu gutegura igitaramo nko kwishyura aho bataramira n’ibindi. Akomeza avuga ko ibihumbi 3000 cyangwa 5000 baba baciye umuntu ukunda Gisubizo Ministries atayabura rwose.

Nubwo hano bigoye kwemeranya n’uyu muyobozi ko nta muntu wabura aya mafaranga kandi akunda Gisubizo Ministries, ntibyabujije ko abantu bitabira ku bwinshi muri iki gitaramo. Tubibutseko kwinjira muri iki gitaramo yari amafaranga ibihumbi 3000 ndetse n’ibihumbi 5000.

Imbere y’imbaga y’abantu bari bitabiriye igitaramo cya Gisubizo Ministries , mbere yuko ihabwa akanya ko kuririmba, yabimburiwe na Healing Worship team. Nyuma yaho Gisubizo yaje guhabwa umwanya yinjira mu buryo bwihariye, haririmbwe indirimbo zitandukanye ziganjemo ubutumwa buhembura kandi bugasubizamo abantu imbaraga.

Ntitwasoza iyi nkuru tutababwiyeko Gisubizo Ministries kugeza ubu yifuza kwagurira ivugabutumwa ryayo hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Kugeza ubu bakaba bari gutegura igiterane gikomeye cyane, abakunzi b’uyu mutwe w’abaririmbyi bazatangarizwa igihe kizabera vuba aha.

Inkuru ya Onesphore Dushimirimana

Amafoto: Rurangwa Nesta/isange.com

Click to view slideshow.

Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles