Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Ntibisazwe: Itsinda “One in Christ” ryahawe umwanya wo kuririmba muri ADEPR Kimihurura

$
0
0

Taliki 28 Gicurasi 2017 nibwo itsinda One in Christ International ryitabiraga igiterane cyaberaga mu itorero rya ADEPR Kimihurura, aho bahawe n’umwanya  wo Gushima Imana binyuze mu ndirimbo ndetse bagira nicyo bitanga muri iri torero rya ADEPR Paruwasi ya Kimihurura.

Ntibyari bimenyerewe kubona abaririmbyi bo muyandi madini baririmba muri ibi bikaba bigaragaza ko abakristu bagomba kuba umwe muri Kristu nkuko iri tsinda ryitwa “One in Christ”. Iritsinda kandi  rikaba ryaratanze intebe 15 za plastic muri uru rusengero rwa ADEPR Kimihurura dore ko ari rushya ndetse rutararangira neza kwubakwa, uretse ibi kandi bakomeje ibikorwa bitandukanye byo gufasha, bakaba kandi bari no kwitegura gusura ibitaro bya kabgayi ku itariki 10.06.2017 aho bazaba bagiye gufasha abarwariye muri ibi bitaro.

Yitwa Uzabakiriho Placide akaba ari nawe muyobozi mukuru wa One in Christ , akaba kandi ari umukristu wo muri ADEPR.

Itsinda One in Christ rihuriramo abakristu baturuka mu nsengero zitandukanye ubwo bitabiraga igiterane cyari kimaze icyumweru kibera kuri ADEPR Kimihurura , bahawe umwanya baririmbana n’abakrito bose muri rusange  indirimbo zokuramya ndetse bafatanya n’abakristu nyuma yaho bagira icyo bitanga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>