Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

ADEPR: Abakristo baba baruhutse kuyobozwa “Inkoni y’icyuma?” Hari abakivuga ko urwishe ya nka rukiyirimo!

$
0
0

Burya ngo ukize inkuba ngo arayiganira! Uyu ni umugani abanyarwanda baciye bashaka kuvuga ko iyo umaze igihe mu maajye ukabisohokamo amahoro usigara ubiganiriza abandi. Itorero rya ADEPR rimaze imyaka 77 ritangiye umurimo w’Imana mu Rwanda aho kugeza uyu munsi rivuga ko rifite abayoboke basaga Miliyoni 2. Iri Torero rimaze kuba ubukombe ariko budataana n’intugunda za hato na hato zagiye zirigaragaramo biturutse ku mpamvu zinyuranye.

Abayoboke ba ADEPR bagiye bibaza impamvu Itorero ryabo ryagiye riba iciro ry’imigani muri rubanda kubera ibibazo by’ingutu byagiye birigaragaramo , gusa bamwe bakaba baravugaga ko kuba ryarabinyuzemo ari ko gukomera kwaryo, abandi bakavuga ko ryba ryaramaze gutakaza umwimerere nyawo waryo.

Mu 2013, nibwo iri Torero ryahawe abayobozi bashya bari basimbuye Rev.Usabwimana Samuel, maze bashyiraho uburyo bwabo abakristo bavugaga ko bwari buhabanye n’uko Itorero ryari rimaze igihe riyobowe. Aba bayobozi bashya baherutse gutabwa muri yombi, bagiye bavugwaho gukubita ahababaza ku muntu wese waberekaga ko afite ibitekerezo bihabanye n’ibyabo. Ingero nyinshi zabyo zirazwi, zavuzweho n’ibitangazamakuru hafi ya byose.

Uyu munsi abayoboke ba ADEPR baribaza niba ubuyobozi bushya buzabasha kugarurira icyizere abanyetorero kuko bakanzwe igihe kirekire. Baribaza icyo ubu buyobozi buzakora ku mafranga yabo yarigisirijwe mu kigega ADEPR Sicco, ndetse n’irengero ry’imisanzu batanze ku nyubako ya Gisozi. Hari abatunguwe n’ubuyobozi bwagiyeho ku buryo bibaza niba butazakomeza gukorera mu murongo w’abatawe muri yombi cyangwa niba bazasubizaho uburyo bw’imiyoborere bari bamenyereye.

Abayobozi bashya ba ADEPR bategerejweho kugaragaza umurongo mushya kandi usobanutse bagiye kuyoboreramo intama muri aya mezi 6, kugira ngo niba bishoboka bazahabwe manda nyuma y’inzibacyuho.

Amakorali yo muri ADEPR yabujijwe kujya asohorera indirimbo zabo mu mahoteli yifuza, hakaba hibazwa niba azakomorerwa kongera kubona ubwisanzure. Hari amakorali kandi yasaga nk’aho yahawe akaato n’abayobozi batawe muri yombi ku mpamvu z’uko ngo baba baranze gutanga imisanzu ya DOVE Hotel.

Ubu buyobozi kandi butegerejweho kutagendera ku marangamutima yabayeho himikwa abashumba hirya no hino kubera ko baguze imyanya y’ubuyobozi ariko bakaba badashoboye.

Hari abayoboke batandukanye basohotse mu itorero basa nk’abahunze bakajya mu yandi matorero atari uko bayakunze. Aba nabo barasaba ko bakongera guhabwa ikaze mu itorero kuko inkoni y’icyuma bahungaga yarambitswe hasi.

Ubu buyobozi bufite inshingano zikomeye zo kwiyoroshya kugira ngo abakeka ko urwishe ya nka rukiyirimo babone ko habayeho impinduka zihuriza hamwe abanyetorero.

Peter Ntigurirwa


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>