Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Umusogongero w’ubuhamya bwa kinyamaswa mu gitabo ‘Mitingi Jenosideri’ cyanditswe na Hon.Bamporiki Edouard

$
0
0

Hashize iminsi itatu igitabo ‘Mitingi Jenosideri, Imbundo, imbarutso y’imbunda yarimbuye imbaga’ cyanditswe na Depite Bamporiki Edouard gishyizwe ahagaragara. Gikubiyemo ubuhamya bw’abakoze Jenoside 67 na bamwe mu bana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abafite ababyeyi bayikoze.

Umwanditsi atangirana iki gitabo imvamutima aho avuga ko ‘ aho kuvukana n’igikenya cy’icyicanyi, wavuka uri ikinege’ ndetse ko ‘aho kurambana ubupfapfa wakenyukana ubupfura’.

Agaragazamo kandi aho urubyiruko rukwiye guhanga amaso, aho avuga ko ‘kugira urubyiruko rutagira inzozi, ni nko korora ishyo ry’ibimasa ugategereza umukamo’. Ni igitabo Bamporiki avuga ko yatuye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’umusogongero, mu buhamya bugaragara muri iki gitabo busasiwe n’ukwicuza kw’abagize uruhare mu kwica abatutsi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu. Bose barafunzwe muri Gereza zitandukanye aho bagaragaza inkomanga ku mutima kubera ibikorwa by’ubunyamaswa byabaranze.

Cyashyizwe mu Cyongereza gihabwa umutwe ugira uti ‘My Son, It Is a Long Story: Reflections of Genocide Perpetrators”

Yishe abantu kuva i Kanombe kugera mu nkambi i Rutchuru

Mujawamariya Immaculée yavukiye i Masaka ahahoze ari muri Komine Kanombe mu 1964. Mu buhamya bwe bugaragara muri iki gitabo ku ipaji ya 91, yavuze ko ngo yumvise ko mu Mutara ‘inyenzi zateye’ atazi icyo aricyo niko guhita abaza se umubyara icyo bishatse kuvuga.

Icyo gihe ngo yari afite imyaka 30 y’amavuko maze abaza se ati “ inyenzi ni iki?’ undi ati “ ni inyangarwanda , abantu baza bica, babaga abantu.”

Uyu mugore wari warize imyuga kuva mu 1980 kugera mu 1983, ngo kuko yigaga muri Camp ‘Mayuya’ i Kanombe, yari azi abasirikare benshi ndetse ngo abanyeshuri bari bafite amakarita nk’ay’abasirikare ndetse bari basanzwe biga no gukoresha imbuga.

Mu buhamya bwe avuga ko yasobanukiwe iby’inyenzi uko iminsi yagiye yicuma nibwo yaje kumenya ko inyenzi ari abatutsi mu gihe ngo mu ishuri biganaga nabo nubwo bari bake kandi bo batigishwa imbunda nk’abandi.

Mujawamariya yakomeje avuga ko indege ya Habyarimana yarashwe ari i Nyamirambo mu kabari ndetse ibintu bidasanzwe bitangira ubwo.

Ati “ Hashize akanya numva amasasu atangiye kuvuga. Hepfo harimo akabari karimo abana b’abatutsi . Umuntu twari kumwe Nshimiyimana Theodore bavugaga ko ari mwishya wa Bagosora aravuga ngo ‘za nyana z’imbwa zishe umubyeyi’. Karoli araza ati “ nimusohoke tujye guhiga umwanzi.”

Akomeza ubuhamya bwe agira ati “ baragiye bageze kuri ka kabari karimo ba bana, basanga banyuze mu bikari bariruka. Ntitwahise dutaha, twakoze inama, tuti “byarangiye, ubu batwinjiranye, ni ukubahiga kandi mu gitondo ni ugukora akazi.”

Muri iki gitabo, Mujawamariya atanga ubuhamya bw’uburyo yanze umwana we wari umututsi, uko yagize uruhare mu rupfu rw’abatutsi babaga i Kanombe, uko yahunze agakomereza kugirira urwango abatutsi kugera muri Zaire aho yari impunzi.

Ati “ Njye nakoze byinshi, natangiye kwiga ibintu by’igicengezi. Rugambarara na ba Renzaho baje gushakisha urubyiruko rwabaga mu nkambi, batubwira ko ababishaka bagomba kuza kwiga ibijyanye n’igisirikare, nta muntu ubimenye, narabiyobotse; icyo gihe twahavaga mu ma saa saba ya mu gitondo.”

“Kwa Rugambarara yari yaracukuye icyobo kinini tukigira hasi, hejuru ashyiramo ibibambano, mu ma saa munani tukajya kuri terrain. Twigaga ukuntu wakwirwanaho ukica umuntu, ukamwambura imbunda, uko watwika imodoka n’inzu, twize ubugome bwinshi ku buryo twajyaga mu nkambi tugafata impunzi z’Abahutu bene wacu tukajya kuzigiraho kwica ariko tukazica by’agashinyaguro, bwacya mu gitondo abayobozi bacu bagafata ya mibiri twishe urubozo bakayishyira ku karubanda ngo nimuze murebe uko Inkotanyi zibaga. Twakoze ibibi bishoboka.”

Uyu mugore wakatiwe imyaka 30 avuga ko aremerewe kubera ibikorwa byamuranze ndetse ko yicuza bikomeye.

Muri iki gitabo harimo ubuhamya bugaragaza uko abagore bahindutse nk’inyamaswa muri Jenoside

Abagore b’abacyeba bafatanyije kwica

Muri iki gitabo ku ipaji ya 141 hagaragaramo ubuhamya bwa Nyirabega Pascasia wavutse mu 1949 na Nyirarudodo Mariya Odetta wavutse mu 1931 bombi bari basangiye umugabo. Mu gihe bizwi ko abagore basangiye umugabo baba bazirana, ababo ubucyeba babushyize ku ruhande bafatanya mu kwica.

Nyirabega ati “Jenoside yatangiye ndi mu rugo, tariki ya 7 Mata , umugore Natariya yanyuzeho ajya kuvoma, ati “Ariko hari ahantu mbonye umututsi mwaje tukajya kumwica”. Natariya azana ikibando nanjye nzana impiri tujya kwica Virijiniya n’umwuzukuru we wari ufite imyaka itatu. Twabiciye mu rugo rwabo twari batanu, ariko muri twe babiri barapfuye, abakiriho mu bo twafatanyije kwica barafunzwe.”

Yakomeje agira ati “Tujya kwica uwo mukecuru twasanze interahamwe zindi zamukubise zimusigana n’umwana aho, twe tuje ntitwamugirira imbabazi tumukura ku isi, twabikoze twenyine turi abagore gusa.”

Nyirarudodo yakatiwe imyaka 15 mu gihe mugenzi we Nyirabarera we yakatiwe 25.

Ubuhamya bwa Ndererimana Gaetan wabaye mu itorero rya Bikindi

Uyu mugabo wavutse mu 1958, yabaye mu itorero rya Bikindi, asobanura ko batangiye kurwanya abatutsi kera cyane kuko we yagiye ‘kwiga gukura inkota, gutera icumu no kurashisha umuheto’ i Nyanza. Yavuze ko bakoraga amahugurwa y’amezi atatu, nyuma bakazasubirayo kugira ngo ibyo bize batazabyibagirwa, aho we ku giti cye yakoze aya mahugurwa inshuro nyinshi kuva mu 1989 kugeza mu 1993.

Ati “Uko wumva twajyaga gutozwa buri wese bari baramushakiye akazi, wasangaga twuzuye muri za Minisiteri. Uko twajyaga gusoza amahugurwa abayobozi batubwiraga ko tugomba kugwiza amahugurwa kandi tugahora twiteguye kuko umwanzi ashobora kudutungura igihe cyose, ku buryo 1992 noneho batwigishije imbunda. Njye nigiye imbunda kuri stade ya Mumena.”

Mu buhamya bwe asobanura ibihe yibuka by’ibikorwa by’indengakamere we na bagenzi be bakoreye abatutsi, abo bishe, bagakomeretse ndetse bakanatwika inzu zabo.

Ati “Buriya twigeze gufunga umujyi wa Kigali dushaka abatutsi bakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Uwo munsi twari dufite misiyo yo kwica Kavaruganda Yozefu nuko yanyuze mu idirishya akaducika buryo twamwitaga inyenzi mbi.”

Hari aho akomeza agira ati “Mwagiye mwumva muri mitingi hirya no hino mu gihugu, twe Interahamwe za MRND nta hantu na hamwe nagiye muri mitingi ngo tuveyo tudasenze inzu cyangwa ngo dukomeretse abantu cyane cyane abatutsi, burya Habyarimana avuga ngo “Abahungu banjye barambara bakaberwa, nzabwira Interahamwe zambare ubundi tumanuke” nari muri Stade ya Ruhengeri.”

Arondora abantu benshi yishe harimo ‘Mukakamanzi Therese twaramwishe n’umugabo we turamutemagura tugenda tuzi ko yapfuye nyuma aza kubaho ariko yari igisenzegeri twari twaramwangije. Nyuma twishe uwitwa Mukayubu Florida, twica umukecuru wari uturutse i Kinunu, abahungu banjye bamutsinze mu gashyamba. Twarakomeje twica Gasumayire, twica Icyimanizanye, twica Bushushanyi umugore wa Safari wavaga inda imwe na Nkubito. Uwo Nkubito niwe watubwiye ngo tuze twice umugore wa mukuru we Safari.” Ni ubuhamya bugaragara ku ipaji ya 157 muri iki gitabo.

Ntawangundi yemeye ko yagize uruhare muri Jenoside aje mu Rwanda gushyigikira Victoire Ingabire

Ku ipaji ya 41 muri iki gitabo hagaragaramo ubuhamya bwa Ntawangundi Joseph wabaye Umuyobozi wa EAV Gitwe muri Ngoma. Mu buhamya bwe avugamo uburyo yagize uruhare mu kwica abatutsi mu bice ishuri yayoboraga ryarimo ndetse agategeka ko babajugunya mu mwobo w’umusarane.

Nyuma ya Jenoside yaje guhunga ajya muri Tanzania aho yahawe akazi mu nkambi, ahava ajya muri Kenya, mu Buholandi, mu Bufaransa, mu Bubiligi, n’ahandi.

Ati “ Mu Bufaransa 2008, aha nahavuye mu 2010 nsubira mu Buholandi kugira ngo nzane na Ingabire Victoire gukora Politiki mu Rwanda kuko nari umunyamuryango wa FDU Inkingi. Twageze i Kigali ku wa 16 Mutarama 2010, mfatwa ku wa 6 Gashyantare 2010, ngiye muri Gacaca mburana nemera icyaha nkatirwa imyaka 17. Ibyo gukora politiki na Ingabire birangira uko.”

Muri iki gitabo kandi ku ipaji ya 291 hagaragaramo ‘Ibaruwa ifunguye nandikiye abo mu Rwanda ntazabona’ akaba ari igice gikubiyemo impanuro umwanditsi yageneye abazasoma iki gitabo.

Harimo ubutumwa bukomeye kandi bwigisha buri wese nk’aho agira ati “udatanga ubuzima ntakwiye kubwambura uwabuhawe.”

Abajijwe icyo yavuga kuri Ingabire Victoire yagize ati “ Ingabire yarambeshye ariko nawe yaribeshye.”

Iki gitabo kigura amafaranga ibihumbi 20 by’u Rwanda n’amadolari 9.99 kuri Amazon, kiboneka mu isomer rya Caritas no mu Ikirezi.

Harimo igice cy’amafoto agaragaza umugambi wa Jenoside

Iki gitabo kigizwe n’amapaji 322

Depite Edouard Bamporiki ubwo yari mu muhango w’imurika ry’igitabo cye cyashyizwe mu cyongereza kigahabwa umutwe ugira uti ‘My Son It Is A Long Story’


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>