Mu mwaka wa 2015, nibwo Polisi y’u Rwanda yashyize mu bikorwa itegeko rikumira urusaku, aho yafashe icyemezo cyo kuzenguruka mu madini n’amatorero ifata ibyuma ndetse n’abapasiteri basakurizaga abaturage kubera imizindaro yabangamiraga ibidukikije.
Muri icyo gihe, abanyamadini bahagurukiye iki kibazo nabo bavuga ko urusaku rudakwiye kugirwa impamvu yo kubabuza gusenga ndetse no kuririmba kubera ko utubari natwo twatezaga uwo mutekano muke. Icyo gihe utubari natwo twarahagurukiwe dusabwa kugabanya urusaku. Iki kibazo cyaje kugera ku rwego rukomeye ku buryo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaje kuvuga ko abantu bakwiye guhabwa umudendezo wo kwidagadura ariko byose bigakorwa mu bwumvikane n’inzego bireba ku buryo umutekano w’abaturage udahungabanywa n’urusaku ariko n’uburenganzira bw’uwidagadura bukubahirizwa.
Gusa, nyuma y’izi mpanuro z’umukuru w’igihugu abanyamadini bakomeje kurangwa n’urusaku rurenze ku buryo Polisi y’igihugu nayo yakomeje kubigisha no kubaha ubujyanama ariko bigakomeza kwanga. Ni muri urwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 2/6/2017 ku Kicaro cy’Umujyi wa Kigali (Mu cyumba cy’inama) habereye inama yahuje abanyamadini, Polisi y’u Rwanda, RGB na Ministeri y’Uburinganire n’Umuryango MIGEPROF, aho bigaga ku bibazo bitandukanye birimo uburyo umutekano wakomeza kubungabungwa ndetse n’indi mikoranire nk’abafatanyabikorwa.
Imwe mungingo yagarutsweho cyane ni ikibazo cy’uburyo abanyamadini bakomeje kurangwa n’urusaku rukabije mu gihe baba basenga. Mu ijambo risa nko kwihanangiririza bwa nyuma aba banyamadini, IGP Dan MUNYUZA yabwiye abanyamadini ko bakwiriye guha agahenge abaturage bakagabanya urusaku bitaba ibyo Polisi ikongera kubahiriza ibiteganywa n’itegeko rirengera ababujijwe umutekano n’urusaku.
Yabwiye abanyamadini ko abapolisi bahora bahangayikishijwe n’urusaku rwabo ku buryo ku cyumweru batajya gusenga nk’abandi kandi benshi muri bo ari abakristo baba babyifuza. Yatanze urugero rw’uko mu myaka 20 ishize yari atuye hafi y’urusengero rwa EPR Kiyovu ariko ko nta na rimwe yigeze yumva urusaku ruva muri rwo, ahubwo ko insengero ziba Kacyiru, Gikondo, Nyamirambo n’ahandi wasangaga zisakuza urusaku rukamusanga iwe.
Yatanze urugero kuri Kiliziya Gatulika ya Sait Michel, aho ngo udashobora kuva urusaku ruyivamo. Yasabye aba banyamadini gushyira mu gaciro bakagabanya urusaku ku nyungu z’umutekano w’abanyarwanda. Yasoje abamenyesha ko ibyo byose ni bidakorwa mu minsi mike Polisi y’u Rwanda izahagurukira iki kibazo itajenjetse na gato nk’uko biri mu nshingano zayo.