Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Itsinda Redemption Voice ryahogoje benshi, Israel Mbonyi na Kingdom of God biteguye kwerekana igitaramo cyuje “UBUDASA”

$
0
0

Benshi baribuka amajwi atagira uko asa Itsinda Redemption Voice ryo mu gihugu cy’u Burundi riherutse kugaragariza abanyarwanda mu gitaramo riherutse gukorera I Kigali muri CLA Nyarutarama. Aba basore, baririmbye amajwi adasanzwe ku buryo abahanzi benshi n’amakorali menshi yabafatiyeho urugero rwiza mu kuririmba (Harmony).

Nta wa kwibagirwa kandi indirimbo zidasanzwe z’umuhanzi Israel Mbonyi ndetse n’igitaramo kidasanzwe yakoreye muri Kigali Serena Hotel, aho buri wese yanyuzwe nacyo ndetse benshi bifuzaga kukibonekamo bikaba bitarabakundiye kubera ko imyanya yabaye mike icyo gihe. Kuri ubu, uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo nshya yakunzwe na benshi yise “Sinzibagirwa”

Iri tsinda Redemption Voice hamwe n’uyu muhanzi, bazafatanya n’itsinda rikomeye rya hano mu Rwanda ryitwa KINGDOM of GOD, naryo rimaze kugera ku ntera ikomeye mu guhimba ibihimbano bimaze kwamamara aho bazaba barimo kumurika CD audio yitwa “Nzamuhimbaza”.

Aba bose bazahurira mu gitaramo gikomeye ku cyumweru tariki ya 11/6/2017, aho kwinjira muri iki gitarmo bisaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 5,000 yonyine ukanahabwa ku buntu CD iriho indirimbo za Kingdom of God .

Kubera ko ahantu bazakorera atari hanini kandi no kuba abazagaragaramo baririmba barimo nka Dominic Nic, Healing Worship Team n’abagore 10 bitwa All in One bazwiho guhogoza amajwi meza, birasaba buri muntu kuzazindukira kuri Kigali Serena Hotel ku saha ya saa 15h00 zuzuye cyangwa mbere yaho kuko imyanya ishobora kurangira mbere yuko igitaramo kiba.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>