Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

“Kuba Pasiteri w’Umudivantisiti si ishema ahubwo ni umusaraba” Minisitiri Kaboneka.

$
0
0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka aravuga ko kuba pasiteri w’Itorero ry’Abadivantisiti atari ishema ahubwo ni umusaraba uvunanye n’ubwitange busaba ibikorwa byiza.

Kaboneka yabivuze ku munsi w’ejo ku wa 1 Kanama mu Ihuriro ririmo guhuza abashumba b’Itorero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda barenga 300 bari kwiga ku buzima bw’Itorero muri rusange.

Mu kiganiro Kaboneka yahaye abo ba pasiteri yagarutse ku ruhare rw’abashumba b’amatorero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagize ati “ Kuba abapasitori barananiwe kwamagana Jenoside ariko bigakorwa n’abitwa “Ab’isi” bitubere isomo mu ivugabutumwa ryacu”.

Yakomeje agira ati “Kuba hari amatorero yayoborwaga n’abazungu muri Jenoside ntibikuraho inshingano Abanyarwanda bari bafite zo kwamagana ikibi. Kuba hamwe n’abayobozi b’Itorero Adventist ni amahirwe yo kuganira twubaka u Rwanda n’Ubunyarwanda dushingiye ku Mana yacu

Muri icyo kiganiro kandi, Kaboneka yakomeje agira ati “Nk’uko Yesu yadupfiriye atatuzi natwe tutamuzi, mureke twitangire abantu bazatumenyere ku bikorwa byiza. Itorero ryiza rigira abayoboke bafite umutima muzima: Turwanye ibiyobyabwenge, imirire mibi & ubujiji. Twubake u Rwanda”.

Ubwo bagaragarizwaga uruhare rwabo mu kubaka igihugu, bamwe mu bapasiteri bagaragaje impungenge ko abakirisitu n’abapasiteri muri rusange barwana intambara y’umwuka, Leta ikarwanisha imbunda mu gihe biri ngombwa, bityo ko ntaho ibi bintu bihuriye.

Minisitiri Kaboneka yabasubije atya “Imbunda zahagaritse Jenoside, ubu nta mbunda irimo gukoreshwa ahubwo tuyoboresha ibikorwa bisubiza ibibazo Abanyarwanda bafite”.

Yakomeje abwira aba bapasiteri ko ubu ubumwe n’ubwiyunge bugeze kure aho usanga abishe n’abiciwe muri Jenoside babana bose bagaharanira iterambere ryabo, ndetse hari n’igisirikari kimwe gihuriyemo abari ingabo za FAR n’ingabo za RPF.

Kaboneka yagize Ati “Uyu munsi nufata Jenerali Rwarakabije ukamuhuza na Jenerali Nyamvumba barasaniraga ku rugamba ukabahuza bakubaka igisirikari kimwe, ni ibikorwa.”

Yakomeje atanga urugero aho mu 1997 Abacengezi barenga 400 bafashwe n’igisirikari cy’inkotanyi maze aho kubafata nk’abanzi bajyanwa mu ngando berekwa ko icyo barwaniraga batakizi ko kandi ari Abanyarwanda.

Yagize ati “Batojwe ibyumweru bibiri, babakuramo bwa buhutu babashyiramo ubunyarwanda barangije binjizwa mu ngabo z’u Rwanda.

Yakomeje abaha urugero rw’umuhanda Kigali-Bugesera ari na wo aba bapasiteri abenshi bakoresheje bajya mu mahugurwa bari gukorera Bugesera, ababwira ko mbere byafataga amasaha abiri kugera Nyamata uturutse Kigali none ubu ni iminota itagera kuri 30.

Kaboneka ati “Mwebwe mukore isanamitima muri roho, nimubinanirwa na byo tuzabikora. Imbunda ntazo tugikeneye abazikeneye tujya kubaha umusada kandi turakora bikagaragara. Imana yabahaye byose ahasigaye ni ahanyu.”

Umuyobozi w’idini ry’Abadivantisiti mu Rwanda Byiringiro Esron, yemeza ko inshingano z’Itorero ry’Abadivantisiti zihuye n’iza Leta kuko bose baharanira gufasha umuturage no kumuteza imbere.

Byiringiro avuga ko biyemeje gufatanya na Leta muri gahunda zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage dore ko banakorera hose mu Rwanda.

Inkuru ya Izubarirashe.rw


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>