Hashize igihe kinini abantu b’ingeri zose bibaza ku bitangaza bamwe mu bapasiteri barimo gukora n’aho imbaraga zibibahesha ziba zavuye. Bamwe bemeza ko ari Imbaraga z’Imana, ariko abandi bakavuga ko ari imbaraga za Sekibi. Uwavuga ko bose baba bafite ukuri ntiyaba abeshye, kuko hari abakozi b’Imana n’aba Sekibi.
Uyu munsi isange.com igiye kubagezaho amayeri akomeye abantu batari bamenya, aho abapasiteri bakora ibitangaza bikomeye basigaye bariize uburyo bwo kujijisha mu rwego rukomeye nk’uko muri Kenya no muri Nijeriya bikorwa. Isange.com imaze igihe icukumbura aya mayeri, ikaba yaraganiriye na zimwe mu nkoramutima z’aba bapasiteri bakora ibitangaza, inaganira n’umwe mu babikoreweho (witabiriye uyu mukino)
Muri iri sesengura, turaza kureba uburyo uyu mukino uba uteye ndetse n’ibihembo bihabwa uwemeye gukorerwaho igitangaza.
Amagare y’abafite ubumuga n’imbago zikorerwaho ibitangaza biba byaraguzwe n’aba bapasiteri. Ese bikorwa gute?
Aba bashumba bohereza abadiyakoni bizewe cyane mu maguriro y’imbago ndetse n’amagare y’abafite ubumuga, bakabizana bikabikwa mu nsengero cyangwa se ahantu hizewe baba baziranyeho. Aba bapasiteri baba barashyizeho irindi tsinda rishinzwe kujya gushaka abantu mu ntara zitandukanye bakora “IBIRAKA” byo gukorerwaho ibitangaza. Bumvikana amafranga bazishyurwa ari hagati ya (100,000 kugerza ku 200,000) by’amafranga y’u Rwanda ku muntu umwe wakoreweho igitangaza.
Aba baba bemeye gukorerwaho igitangaza bahabwa imbago cyangwa amagare y’abafite ubumuga, bagahagurukira ahantu hatandukanye batorezwa (hagirwa ibanga rikomeye) maze bakaza mu iteraniro bigize indembe. Iyo bageze mu Iteraniro, baba babiziranyeho n’abo bapasiteri. Baba bazi ibibazo bari buze kubazwa ndetse n’ibisubizo batanga hagati mu iteraniro.
Ikigaragaza ko aya magare n’imbago biba ari iby’Itorero, ni uko iyo witegereje neza imbago n’igare ryakoreshejwe n’uwakoreweho igitangaza, maze ukongera ukabyitegereza n’ubutaha (ku wundi munsi ukurikiyeho) usanga bisa neza n’ibyakoreshejwe ubushize (Ku munsi wabanje) icyerekana ko biba ari bimwe, ni uko iyo uyu mukino urangiye abakoreweho ibitangaza batashye, ya magare ndetse n’imbago babisubiza ha hantu h’ibanga, bikonegera kubiikwa kugira ngo ubutaha bizahabwe abandi bazaza gukina ubutaha.
Niba ushaka kubigenzura uzajye muri bene aya matorero cyangwa se ujye ku mbuga za interinet zayo ndetse no ku mavideo yayo aba kuri Youtube,usazanga ibyo tuvuze ari ukuri (uzasanga amagare n’imbago byose bisa kandi iminsi yakoreweho ibitangaza itandukanye).
Hari amakuru yizewe yigeze kugera ku kinyamakuru isange.com y’umwe muri aba bakoreweho igitangaza mu Itorero rimwe muri Kigali ariko nyuma y’ikiraka yari yahawe ntiyishyurwa amafranga ye 200,000 maze atanga ikirego mu nzego zibishinzwe. Umupasiteri watanze iki kiraka yarahamagajwe ariko kubera ubwoba yagize, ahita yishyura uwo muntu ikibazo kikiri kibisi, ibimenyetso birasibanganywa, dosiye irabikwa.
Hari abandi batozwa kwambara neza nkaba VIP bakazanwa mu materaniro kugira ngo bigaragare ko yitabirwa n’abantu bakomeye mbese badaciriritse.
Aba bapasiteri ngo bagura amakositimu menshi ahenze, bakayabika ahantu hizewe hatandukanye na ha handi habikwa amagare n’imbago maze hagashakwa abasore beza bakambwikwa ya ma kositimu bakitwabwaho ku nyogosho ndetse bagahabwa n’ibindi bintu byose bishoboka mu kubarimbisha, ku buryo iyo bageze mu Iteraniro bihita bigaragara ko iryo Torero ribamo abantu bakomeye VIP, bambara neza bigatuma abarizamo babona ko ari Itorero rikomeye ku buryo badashidikanya ku bihakorerwa.
Ni iki kizakwereka ko ibitangaza bikorerwa muri aya matorero ari ibya “PIRATE”?
Ubundi iyo turebye neza mu bantu bazwi haba muri Bibiliya kimwe n’abandi bagiye bakorerwaho ibitangaza bizima, ni uko iyo umuntu agikoreweho ahita agira amarangamutima, akiterera hejuru, akaba yanagwa igihumure kubera ko biba bimurenze, mbese atabyiyumvisha nkuko muri Bibiliya tugenda tubisangamo.
Muri bene aya matorero siko bigenda ku bantu bakorerwaho ibi ibitangaza bya PIRATE kuko nyine baba baje ku kiraka. Iyo bakoreweho igitangaza, nta marangamutima bagira, ndetse n’iyo babyishatsemo, ubona harimo ikintu kimeze nk’umukino. Niba ushaka kubigenzura neza, uzajye muri aya matorero witegereze neza reaction (uburyo umuntu yifata) nyuma yuko igitangaza kiba kimaze kumukorerwaho. Uzasanga ari ibintu bitamurimo ugereranije n’umuntu watungurwa n’ikintu cya nyacyo cyari kimubabaje ku mubiri we akakibura nka nyombeeri.
Hakodeshwa imodoka zihenze kugira ngo zihagarare muri Parikingi maze byemeze abaza gusengera muri ayo matorero.
Muri bene aya matorero, uzasanga hakunze kuba haparitse amamodoka ahenze cyane y’amoko atandukanye ku buryo uhageze wese ahita yumva ko ayo matorero akomeye kuko aganwa n’abakomeye. Ibi bibasha kugira ngo n’abandi bantu bakomeye bijya bibakurura bityo bakwe amafranga. Iyi ni iturufu ikomeye ituma amaturo yisukiranya avuye muri aba bakire baba baje kureba ibitangaza kuko nabo babikeneye ariko bikabasaba kubanza gutanga “IMPONGANO” kugira ngo nabo ibitangaza biremereye bibagereho.
Ni gute ikiganiro kiba giteye hagati y’umupasiteri n’umuntu ukorerwaho igitangaza?
Ba bandi baba baje bari Smart akenshi nibo bahamagazwa mu iteraniro, bakabwirwa ibyabo byose “KURONDORWA” bakabwirwa amazina yabo ndetse n’indimyirondoro yabo itangaje ku buryo buri muntu uri mu iteraniro atungurwa no kumva umuntu asomewe umwirondoro we wose uko wakabaye. Nta gitangaje kirimo kuko uyu mwirondoro uba waragejejwe kera ku mupasiteri ukora ibitangaza kuko aza awuzi neza mu mutwe ku buryo aba azi neza aho wa muntu uri burondorwe yicajwe.
Hari urugero rw’umuntu wigeze guhagurutswa gutyo abwirwa ko mu modoka ye yasizemo ibirozi ndetse anabwirwa ubwoko bwayo, ibara ryayo na Plaque zayo. Uwo musore yahise yemeza atazuyaje (nta marangamurima – emotions) agaragaje, yemeza ko ibirozi abifite koko. Yahise ajya kubizana maze iteraniro ryose rirahaguruka rihimbaza Imana, ariko ntiryamenya ko ari umukino w’ikinamico urimo kuba.
Iyo umukino urangiye abakoze ikiraka bahabwa akayabo.
Muri iyi mikino yose iba yakozwe, aya matorero aba agomba kwishyura abakinnyi bafashije kwinjiza amaturo. Nkuko twabivuze haruguru bahabwa amafaranga angana na 100,000 kugeza ku 200,000 ku gitangaza cyangwa se ku wemeye gukina nk’umu VIP. Aya mafranga ni make cyane kuko usanga buri cyumweru hatuurwa byibuze amafranga atari munsi ya Miliyoni 3 zisaaga z’amafranga y’u Rwanda. Niba hakinishijwe abakinnyi 5 hagakodeshwa imodoka 5 usanga bose hamwe bahabwa atageze no kuri miliyoni 1 ku munsi wabereyeho umukino.
Hari abapasiteri bagiye bafatirwa muri iyi mikino.
Mu bihugu twavuze hejuru birimo Kenya na Nijeriya, usanga iyi mikino yarateye imbere. Hari abapasiteri bagiye bakina nabi bakayifatirwamo biturutse ku makuru aba yaratanzwe n’abakoreweho ibitangaza ariko nyuma bakaza kumena ibanga biturutse kubyo baba batumvikanyeho nyuma y’umukino bityo bakabarega bazanye ibimenyetso byakoreshejwe, nk’uko mu minsi mike ishize byari bigiye kugendekera umwe mu bakoresha ubu buryo hano mu Rwanda ariko twahisemo kugira ibanga uyu munsi.
Ubutaha tuzabagezaho aho bajya kwigira aya mayeri.