Nyuma y’aho tubatangarije inkuru yavugaga ko umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem yahamagariye Past.Jules Kazura Bagaramba wari warohererejwe nk’umumisiyoneri w’Itorero mu gihugu cya Senegali ariko nyuma bikaza guhinduka ubwo Rev.Usabwimana Samuel wamwoherejeyo yari amaze kweguzwa na Komite yari iyobowe na Rev.Sibomana Jean, bigatuma ahera ishyaanga kuko ubu buyobozi bwashyizwe mu majwi ko bwamushyizeho amananiza, kuri ubu Past.Jules Kazura yagize icyo atangariza ikinyamakuru isange.com.
Past.Jules Kazura yabuze ko muri iki gihe akirimo gusenga Imana ngo imuhe ikerekezo kandi ko akomeje umurimo w’ivugabutumwa mu gihugu cya Senegali. Yakomeje atangariza isange.com ko ubuyobozi bushya bwa ADEPR bukeneye umwanya uhagije wo kwiga ku kibazo cye.
Uramutse usesenguye neza iki gisubizo wasanga ubuyobozi bwa ADEPR bufite inshingano zo kumwihamagarira cyangwa se kumwandikira ibaruwa iri Offciel imusaba kugaruka mu murimo w’Imana nk’uko bwamuhaye indi imwohereza muri uwo murimo.
Mu bigaragara uyu muvugabutumwa akeneye kugaruka mu gihugu cye kuko yajyanye n’umuryango we hakaba hashize imyaka irenga 5. Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho icyo ubuyobozi bwa ADEPR bwiteguye gukora kuri iki kibazo niba koko buvuga ko bwaje kurenganura abarengana no kugarura ituze mu banyetorero.
Tuzakomeza kubagezaho amakuru n’inyigisho za Past.Jules Kazura mu minsi ikurikiyeho.
SOMA INKURU YABANJE