Ubu imvugo isa n’isigaye ikoreshwa mu gihe umuntu yiganye iby’undi yakoze atabiherewe uburenganzira ni iyitwa gushishura (Kwigana), bigaragara ko uwatangije igikorwa birangira bakimutwaye bakacyiyitirira mu gihe yagize imvune ikabije ariko ntihagire uvuga nyir’igikorwa wiyushye icyuya atekereza uko yakigeraho. Aha niho tugiye kureba uwashishuye undi hagati ya Rwanda Shima Imana na Garuka ushime, Kwicomokora.
Garuka ushime :Mu ntangiriro zigikorwa cya Garuka ushime cyaje cyinyotewe n’abashumba b’amatorero menshi yavutse ubwa kabiri gitangizwa na Pastor Joly Murenzi ariko ntiyakigira ubwiru agishyiramo abandi bashumba b’amatorero, cyaje kuvangirwa na bamwe mu bari bakiyoboye yewe hanabaye kwizeza abanyarwanda ko kizitabirwa n’umuhanzikazi wicyamamare Roza Muhando utarigeze akigaragaramo mu gihe yari yishyuwe aho abakitabiriye bashakaga ku mureba.
Iki ni igiterane Garuka ushime cyabereye kuri Stade Amahoro mu 2012 cyari cyateguwe na Ap.Jolie Murenzi
Mu gikorwa Garuka ushime cyabaye muwi 2013 hagomba kwigisha abanyarwanda uko bazajya bashimira Imana uko umwaka utashye kubyo yagiye hagatangwa ubuhamya butandukanye, ibi byatumye abashumba babikangurira abayoboke babo barabyumva nyuma ariko baza kutumvikana ku byakorewemo bitari kuri Gahunda.
NI GUTE INKONI YAGOMBAGA GUHABWA MINISTRI MULIGANDE NGO AZAYISHYIKIRIZE PREZIDA KAGAME ITIGEZE IMUHABWA AHUBWO IGASIGARA KURI STADE AMAHORO?
Abakitabiriye batunguwe no kubona Apotre Rwandamura Charles yambaye amakanzu akazana amavuta agasuka ku butaka ngo arahanurira igihugu. Aha hagombaga no gutangwa inkoni igahabwa Umukuru w’igihugu wari witezwe ariko nawe ntiyakitabira aza guhagararirwa n’Umushyitsi mukuru wari waje ari we Ministri Muligande Charles, ariko iyi nkoni nayo ntiyayishyikirizwa kubera akavuyo kari muri iki giterane, bituma atayitwara ibutware igasigara muri Stade Amahoro i Remera.
Ibi byose byatumye hibazwa ibizakorwa nyuma yibi babonye bitari kuri gahunda byabaye aka kabindi ngo kaburiye mu kamuri birangira ibyari Garuka ushime bitakibaye ngaruka mwaka dore ko Joly Murenzi yari yatangarije abakitabiriye ko kizajya kiba rimwe mu mwaka ariko nticyongeye kubaho kuko cyaburiwe irengero kuva ubwo.
Rwanda Shima Imana : Ni igikorwa cyaje umwaka ukurikiyeho iza ihuza abanyamadini n’amatorero byagaragaye ko bashishuye igitekerezo cya Pastor Joly Murenzi cyitwaga Garuka ushime wari waberetse umurongo wo guhuza abanyamatorero.
Ibi nta babashije kubitekerezaho ngo banarebe iyi nyito Rwanda Shima Imana niyari imaze kugaragazwa na Garuka ushime niba bitazagongana. Ku ikubitiro iki gikorwa cyaritabiriwe kuko cyari kinjijwemo umuvugabutumwa Mpuzamahanga Pastor Rick Warren washyizeho ake bakaza kubera abikirimo bamwe muri ba bandi bari bayoboye Garuka ushime binangira kuyoboka Rwanda Shima Imana kuko babonaga bateruye igitekerezo kitari icyabo.
Higeze kuba inama muri Sports View Hotel yari yateguwe na Peace Plan arinayo itegura Amasengesho ya Rwanda Shima Imana, icyo gihe haba impaka nyinshi zabari ku ruhande rw’icyari kimaze kuvuka kinafite imbaraga nacyo cyiswe Kwicomokora maze rubura gica. Ababyibuka habayeho guhangana ku mu garagaro aho Kwicomokora byari bije gukoma mu nkokora igikorwa cya Rwanda Shima Imana yari yamaze gufata mu kwaha amadini n’amatorero yose.
Muri Rwanda Shima Imana habayeho guhuza amadini akomeye mu Rwanda n’amatorero, ariko ya matorero matoya yari mu kitwa Garuka ushime yose yanga kujya muri gahunda ya Rwanda Shima Imamana kuko yashinjaga Peace Plan kuyibira igitekerezo ikagiha umunyamahanga, ibi byagize ingaruka kuko ku nshuro ya kabiri yayo itigeze yitabirwa na gato.
Ikindi cya kozwe na Rwanda Shima Imana yahurije abanyamadini n’abanyamatorero i Musanze ibasaba ko bahagarara mucyuho bagasaba abanyarwanda imbabazi ko amadini na matorero yagize uruhare muri Jenoside ya korewe abatutsi mu mwaka 1994, aha bamwe bararahiye bati ntitwasaba imbabazi kuko batari mu igihugu. Basabye ko abari bakirimo ari bo bonyine bagomba kuzisaba, ibi bikaba ari byo byaje kubera kuri Stade Amahoro aho abanyamadini n’abanyamatorero bamwe bafatanye mu biganza bagasaba imbabazi ku mugaragaro ariko abari mu gice cyo Kwicomokora (bavugaga ko bari mu gihugu mu 1994) nta bahageze.
Kwicomokora ku idini: Nkuko tumaze kubabwira amavu n’amavuko bya Garuka ushime na Rwanda Shima Imana reka tubabwire no Kwicomokora aho byaturutse.
Kubera ko abanyamadini babonye ko bari gutakaza abayoboke ku bwinshi bakajya mu matorero bakunze kwita ayinzaduka, bahise bakaguka berekana ingaruka ku madini yabo ko ari gutakaza abayoboke. Leta yahise ihindura itegeko ryagengaga amadini n’amatorero ryo kuya 12/2012 aho kuvuga ko amatorero ahabwa ubuzima gatozi bwayo bavuga ko ari imiryango ishamikiye ku idini, ibi nibyo byarakaje abanyamatorero mato bati “ko twavuye mu idini baridusubizamo gute?”
Igikorwa cyo kwicomokora ku idini cyabereye kuri Stade Amahoro
Haje kubaho inkundura aho Police ifungira ya matorero mato insengero n’abashumba bayo n’ibyuma dore ko yarafite umuvuduko mu kuvuka bahera i Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro, niko kwirwanaho bati katubayeho ni mudahaguruka turasubira mu madini twa vuyemo.
Inkundura itangirira aho i Kanombe bahita bavuga ngo twicomokore ku idini. Inama zarabaye amanywa n’ijoro birashyuha yewe bwa mbere mu mateka y’amatorero yavutse ubwa kabiri abashumba baya matorero bahuriye kuri Stade ya Camp Kigali basaga 700 bajya ahabona bati twanze kuba mu madini twavuyemo Kwicomokora kuba kuratangiye aho n’inzego za Leta zazaga mu bikorwa byo Kwicomokora bakabizeza ubufatanye.
Mu gikorwa cyo Kwicomokora cyabaye rimwe mu gihe nacyo cyaje kivuga ko kizajya kiba ngaruka mwaka aho bagomba gushima Imana hanatangwa ubuhamya butandukanye nacyo nticyongeye kugaragara kugeza nubu. Bavugaga ko baje gusenya ibyubatswe n’umuzungu Rick Warren kuko yabajyanye mu buyobe bw’idini.
By RUGAMBA Erneste