Nabigazi Aline umwe mu baririmbyi ba Rehoboth Ministries yitabye Imana azize indwara itaramenyekana, yaguye mu Bitaro bya Aga Khan muri Kenya.
Uyu muririmbyi yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2016, yari amaze igihe gito avurirwa muri ibi bitaro nk’uko abaririmbyi ba Rehoboth Ministries babivuga.
Umuyobozi wa Rehoboth Ministries, Patrick Munini yavuze ko urupfu rwa Nabigazi Aline rwaciye umugongo abagize iyi korali ndetse ni igihombo gikomeye ku baririmbyi n’umuryango wose.
Yagiye kwivuriza i Nairobi kuwa Kane w’ciyumweru gishize, yavuye mu Rwanda arembye cyane ageze muri Kenya ajya muri koma kugeza ashizemo umwuka.

Nabigazi Aline, wari umuririmbyi wa korali Rehoboti yitabye Imana
Src:igihe
The post Umuririmbyi wa Korali Rehoboth yitabye Imana appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..