Bimaze kumenyerwa hano mu Rwanda ko abapasiteri benshi bigwizaho amazina n’inyito zikomeye kugira ngo bagire icyubahiro kirenze. Hari n’ababikorera kugira ngo ayo mazina abaheshe ububasha bwo kutazasimburwa ku myanya yabo (Uretse ko itegeko ryavuguruwe) hari abibaza niba amazina aremereye ari yo akwiye muri iki gihe.
Isange.com yakurikiranye imyitwarire ya Apotre Paul Gitwaza ubwo Dr.Past.Rick Warren yaherukaga mu Rwanda mu itegurwa ry’igikorwa kitwa Rwanda Shima Imana, isanga iyo bari kumwe adashobora guhingutsa ko yitwa Apotre. Ibi ni ibyagaragariye mu kiganiro Apotre Paul Gitwaza yigeze kugirana n’abanyamakuru muri 2015, aho yatanze iki kiganiro mu rurimi rw’icyongereza aha akaba yarimo asemurirwa na Pastor Barbra usanzwe anamusemurira mu rusengero.

Ap.Paul Gitwaza iyo ari kumwe na Dr.Past.Rick Warren ntaba ashaka uwamwita Apotre
Ubwo Apotre Paul Gitwaza yageraga ahantu hose ashaka kwivuga, Pastor Barbra wamusemuriraga yahitaga akoresha imvugo igira iti “Nk’uko Intumwa y’Imana ibisobanuye” kandi ubusanzwe iyo asemura ahandi atajya akoresha ijambo “Intumwa y’Imana”
Iby’uko Gitwaza aterwa isoni no kwiyita Apotre imbere ya Dr.Rick Warren, byahamijwe n’umwe mu bantu bakomeye bari muri iyo gahunda yo gutegura igikorwa cya Rwanda Shima Imana, arya urwara umunyamakuru wacu amubwira ko no mu zindi nama zose baba barimo nta na hamwe Apotre Gitwaza yivuga ko ari “Apotre” ahubwo ko nawe aba yiyita Pastor.
Kuba Apotre Paul Gitwaza akunze guhisha iyi nyito ye imbere ya Rick Warren bigaragaza ko inyito zituma bagira icyubahiro imbere y’abanyarwanda ariko ko nta na kimwe ziba zivuze imbere y’abazungu kuko ni hake ku isi uzasanga bazungu biyita Intumwa z’Imana “Apotres”
Apotre Paul Gitwaza yubatse urukuta rutuma abanyamakuru batamubaza ibibazo nk’ibi kugira ngo abisubize. Isange.com yagerageje gushaka kuvugana nawe ibihe bitandukanye ariko abanyamakuru bayo bimwa amakuru ndetse nawe ubwe akaba atitaba telefoni zabo.