Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Umuvugizi waa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem yahagaze imbere y’imbaga y’abayoboke ba ADEPR Nyarugenge asaba imbabazi z’ibitaragenze neza mu gihe abayobozi batawe muri yombi n’inzego za Polisi bari bakiyoboye Itorero.
Mu mvugo icishije bugufi yavuze ko amaksa yakozwe kandi ko ubuyobozi bwiteguye gukosora ibitaragenze neza byose mu rwego rwo kugira ngo ituze rigaruke mu bakristo. Mu kiganiro isange.com yagiranye n’umwe u bakristo bo muri iri Torero uririmba muri imwe mu makorali akomeye yaho ariko wanze ko dutangaza amazina ye yagize ati “Mu by’ukuri twarakanzwe bikomeye, twarakubiswe, twateshejwe agaciro, twarasuzuguwe, twayobowe butaama, mbese twarwaye ihungabana kubera ubuyobozi ntakwita ko bwatubereye bwiza.

Abakristo ba ADEPR Nyarugenge mu gihe cy’amateraniro
Twishimiye kubona ihumure riva ku Mushumba mushya, turizera ko atazakorera mu murongo wa bariya bayobozi. Twishimiye ko yasabye imababazi kandi twazitanze rwose kuko nicyo ijambo ry’Imana ridusaba. Gusa niba bishoboka azazisabe mu rwego rw’igihugu kugira ngo ibintu bigende neza”
Turabizeza ko tuzababariza uyu Mushumba niba koko azasaba imbabazi ku rwego rw’igihugu kuko abababajwe n’ubuyobozi ni benshi hirya no hino mu gihugu.