Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Duhindure ibituranga: “UBUNTU” ntibukwiye kuba urwitwazo rwo gukora ibyaha nkana. Ev.Mucyo DAVID.

$
0
0

Tito 2:11-15 haranditse ngo :”  Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza. Ujye uvuga ibyo kandi ubibahugure, ubahana nk’ufite ubutware rwose. Ntihakagire ugusuzugura.”

Iyo dusomye urwandiko Pawulo yandikiye Tito rutugaragariza ko Ubuntu bw’Imana butaduha uburenganzira bwo kuba mu byaha no kubikora ahubwo butwigisha kureka ibyaha tukabaho twubaha Imana ;  nkuko nta wabihakana  ko twakijijwe ku bw’ubuntu kandi nta nicyo twatanga ngo tugure agakiza Imana yaduhaye binyuze muri Yesu Kristo , ariko na none abantu bakwiye kumenya ko Yesu yaje twari dupfuye tuzize ibyaha n’ibicumuro twabagamo tukanabikora , hanyuma arabidukiza binyuze mu rupfu yadupfiriye k’umusaraba ,ubwe yahindutse icyaha , yambara akamero kacu yikorera ibyaha byanjye nawe kugira ngo twebwe tubeho mu buzima bwo kwera biciye mu maraso ye yamennye i Gorigota k’Umusaraba.

Ayo maraso yamenetse ku bwawe nanjye kugira ngo duhabwe agakiza , kandi tubeho mu gukiranuka , kuko muri we niho duhabwa gukira no guhanagurwa ho icyaha , binyuze mu rupfu rwo k’umusaraba .

Ntago rero yabidukijije ngo tubigumemo , ahubwo yashakaga ko tubivamo tukabaho mu buzima bwo kwera dusa na Yesu , ndetse tugenda nkuko yagendaga .

Abefeso 4:17-25 haravuga ngo :” Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami y’uko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mw’ijima ; kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo, byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana.

Kandi babaye ibiti bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza. Ariko mwebwe ho ntimwize Kristo mutyo, niba mwara mwumvise mukigishirizwa muri we ibihura n’ukuri ko muri Yesu, bibabwiriza iby’ingeso zanyu za kera ko mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana, mugahinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwanyu, mukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse. Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu.”

Pawulo akomeza abwira itorero ko batizeye Yesu utuma bagumana umuntu wabo wa cyera ubahenebereza mu byaha , ahubwo bakiriye Yesu utuma biyambura umuntu wabo wa cyera ariwe wabategekaga gukurikiza ibya kamere y’imibiri yabo . Ahubwo bakiriye Yesu ubahindura bashya , bakabaho mu bundi buzima bwo kwera bakareka ingeso zabo za cyera .

Ubuntu nyabwo ni ubuhe ?

Ubuntu nyabwo rero ni ubudukura mu byaha , kandi bukatwinjiza mu kuri kutubatura mu byaha , kuko duhamagarirwa gusa na Yesu.

Iyo twamaze  gusobanukirwa n’Ubuntu twagiriwe biciye mu rupfu rwo k’Umusaraba dutangira natwe gushakasha uko twanezeza uwo wadupfiriye ariwe Yesu  , uburyo rero tumunezezamo nuko tumwigana nkuko ijambo rye mu gitabo cy’Abefeso 5:1-3 hatubwira uko dukwiriye kumwigana twirinda ibyaha ; gusambana no kurarikira n’ibindi byinshi.

Ubuntu rero nyakuri butwigisha kandi bukatwereka ko dukwiriye kuva mu byaha rwose ,kandi Yesu niwe uduha gukiranuka biciye mu rupfu n’amaraso ye yamenetse ku bwacu .

Nuko tuvuge iki ?

Abaroma 6 : 1- 4 haravuga ngo :” Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage ? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.”

Abalewi 19:1-2

Uwiteka abwira Mose ati “ Bwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose uti : Mube abera kuko Uwiteka Imana yanyu ndi uwera.”

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>