Itangiriro 1 : 26-28 Imana iravuga iti „Tureme umuntuagire ishusho yacu asenatwe,…. Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti „Mwororoke mugwire, mwuzure isi……“
Kuva icyo gihe cya Adamu na Eva ubwo yababwira ngo bororoke iyo niyo nkomoko y’umuntu wese. Nta muntu wamanutse mw’ijuru nkuko bamwe bajya babivuga, ntawakomotse ku ngagi nkuko abandi babivuga kuko ingagi nubu zarikuba zigihinduka abantu.
Ariko kororoka kw’abantu ni itegko ni n‘impano y’Imana. Ibyo sindibubitindeho cyane kuko nushaka kubyemera uzarebe abazungu n’abirabura babyara muburyo bumwe, tuva amaraso twese y’umutuku, uzitegereze abana babo barira nk‘abacu, bafungura kimwe, twese turakura tukazasaza, muri macye tugira ubuzima n‘imibiri biteye kimwe n’ibindi n’ibindi.
Abo bose rero ni abantu b’Imana abazungu, abirabura, abanyarwanda, abanyamahanga, abakora ibyiza n’abakora nabi bose ni abantu b’Imana.Hakaba rero hari itandukaniro hagati y’abo bantu b’Imana n’abana b’Imana kuko umuntu w’Imana ntabihitamo ariko umwana w’Imana we abihitamo. Ntabwo wahinduka umwana w’Imana kuko ukomoka kwa Pasiteri, kwa Shehe cyangwa ahandi nkaho, ntabwo bivukanwa nkuko ubyawe n’umugore wese aba ari umuntu w’Imana.
Abana b’Imana bo batandukanye nabo bantu b’Imana kuko bigusaba kwihitiramo wowe wenyine kugiti cyawe. Yohana 1 : 12-13 „Icyakora abamwemeye bose bakizera Izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana“.
Yohana 3 : 6. Yesu asubiza Nikodemu „Ikibyarwa n’umubiri nacyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka nacyo ni umwuka“. Tubyarwa rero mumubiri tutabihisemo kubwo gukomoka ku bantu 2 (umubyeyi w’umugabo n’uw’umugore). Ariko kubyarwa n’Imana wumva Ijambo ry’Imana ugahitamo kuryemera no kuryizera ariyo ya ntambwe 1 Yesu asaba ngo tera 1 gusa nawe aratera 99 agusanga nkuko ushobora no guhitamo kutaryemera no kutamwizera.
Aho rero niho itandukaniro riri, abana b’Imana baba mubantu b’Imana ntibagaragara inyuma batandukanira mu mutima ko bamwe baba baremereye Imana kuba muribo binyuze mu kwizera Yesu Kristo ngo ababere Umwami n‘Umukiza, bakemera imbabazi z’Imana yanyujije mu Mwana wayo Yesu Kristo, bakababarirwa ibyaha bakaba ibyaremwe bishya. Naho abandi bo baba barahisemo kwiyobora ubwabo, uko babyumva mubwenge bwabo, mumico na kamere zabo, kwigenga.
Abana b’Imana bagize Ishyanga Ryera, ni itsinda riri mw’Ishyanga ry’abantu b’Imana, Imana ikaba yarahisemo kubita gutyo mukubatandukanya n’andi moko, ihitamo kubita Ishyanga ryera, Ubwoko bw’Imana. Bikaba rero bitavukanwa ahubwo tubiheshwa nuko Imana iduhisemo natwe tugahitamo kuyemerera tukizera Yesu Kristo Umwana w’Imana bikaduhesha natwe kuba abana b’Imana, abaragwa, abaraganwa na Kristo b’Ubwami bw’Imana.
Abagalatiya 3 : 26 – 28„Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu, ……, Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe“.
1 Petero 2 : 10 „Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana, kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe“. Ni muri Kristo Yesu tubonera imbabazi z’Imana, ibituranga bishya (Irangamuntu cyangwa Pasiporo) atari itwemerera noneho kujya Amerika, Dubai, Iburayi n‘ahandi, ahubwo itwemerera, iduha uburenganzira bwo kuba abana, ndetse abaragwa mu Bwami bw’Imana.
Ndakwinginga ngo ayo mahirwe nawe ntagucike kuko iyisi tuyirimo igihe gito cyane tegura aho uzaba iteka, uhe ubuzima bwawe Yesu Kristo, kuko nimuriwe Imana yiyungiye n’abari mwisi!
Nkaba ndangije nkwifuriza guhitamo neza ukemera Yesu ukamwizera, ugahindura imyumvire, ugahindurirwa amateka, ukava mu bantu b‘Imana ukibera umwana Imana.
Mbifurije amahoro ya Kristo mu rugendo rujya mw’ijuru rw’abana b’Imana ! Shalom !
Ev.MUCYO David