Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

“Ni ndamuka mfuye nticaye ku ntebe ya 5 y’abarokore umuzimu wanjye azatere abayinyimye. Kiliziya Gatulika,Anglikani,Islam na Adventiste ntibazaze kumpamba” Bish.Rwandamura

$
0
0

Ku cyumweru tariki ya 11/06/2017 kuri Stade ya IPRC Kicukiro nibwo habaye igiterane cyahuje Amatorero y’abavutse ubwa kabiri azwi ku gikorwa cyo kuba yaricomokoye ku idini, aya matorero akaba ayobowe na Bishop Rwandamura. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakristo 500 kikaba cyari kigamije gushyira hamwe kugira ngo bazagire uruhare mu gutuma amatora agenda neza nk’abakristo.

Mu ijambo Bishop Rwandamura Charles yahavugiye, yibukije amatorero y’abavutse ubwa kabiri ko badakwiye kujya bivanga n’amadini. Aya madini akaba ari Kiliziya Gatulika, Angilikani, Advantisti b’umunsi wa karindwi na Islam. Yavuze ko aya madini akigendera ku migenzo y’idini akaba atemera ibikorwa n’imigenzo y’abavutse ubwa kabiri.

Bishop Rwandamura yavuze ko aya madini uko ari 4 afite intebe zayo bityo ngo akaba agomba gukurikirwa n’ubumwe bw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri nayo akagira intebe yayo yakwitwa iya 5, akaba agomba kuyicaraho kandi ko Leta ariyo igomba gutegeka aya matorero akagira intebe yayo.

Apotre Charles Rwandamura yicomokoye ku idini

Mu mvugo ikarishye yagize ati : “Njye sinkorera mu kavuyo. Idini rigira imikorere yaryo nanjye nkagira iyanjye n’umunyetorero wavutse ubwa kabiri. Sinanze gukorana n’ayo madini ariko bagomba kumenya abo bari bo natwe tukamenya abo turibo. Twe twavutse ubwa kabiri, turakizwa, turabatizwa mu mazi menshi.

Sindi umugatulika, sindi umwangilikani, sindi umudivantisti, sindi n’umucuraguzi, abo bose ntaho duhuriye, ntibakanshyingire, nanjye sinkabashyingire, yewe ni ndamuka mfuye ntibakaze no kumpamba

Yasabye Leta ko yavanaho amahuriro y’abanyamatorero ariho mu Rwanda kuko avangavanze n’abanyamadini ahubwo agasimbuzwa  izina ry’abavutse ubwa kabiri, bagahabwa intebe yabo yubashywe nk’uko ayo madini yose yavuze yubashywe bikomeye. Yasoje avuga ko azarinda apfa aharanira ko Leta yashyiraho intebe y’abanyamatorero bavutse ubwa kabiri akaba ari we uyicaraho bitaba ibyo umuzimu we ukazatera abayimwimye.

Bishop Rwandamura charles azwiho kuba ari we wazanye gahunda yo kwicomokora ku idini (mu 2014), asaba abapasiteri 700 bari mu ihuriro ry’abavutse ubwa kabiri kwitandukanya n’amahuriro afite aho ahuriye n’amadini nka PEACE PLAN. Icyo gihe bamuyobotse ari benshi ariko nyuma y’igihe gito bagenda bamuvaho urusorongo kubera impamvu zitandukanye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles