Abaturage batuye mu Karere ka Gatsibo n’utundi turere basaga 300, barashinja Pasiteri Ngwabije Sylvestre wo mu itorero CEPEA ryiyomoye kuri ADEPR, kubambura amafaranga n’ikigo cy’ishuri biyubakiye.
Mu kiganiro bagiranye na RBA, aba baturage bavuze ko mu 2013 aribwo babwiwe gutanga amafaranga yo kubaka amashuri kugira ngo abana babo bazayigemo.
Nyuma aba baturage basabwe gutanga ibihumbi 65 kuri buri mwana, maze Pasiteri Ngwabije abizeza kubashakira umushinga wa Compassion ku buryo abana babo bazigira ubuntu kuva mu mashuri abanza kugeza barangije kaminuza.
Umwe muri bo yagize ati “Kugeza ubu amafaranga twatanze twebwe, n’ibikorwa twakoze bishobora kuba bifite agaciro ka miliyoni nka 20.”
Aba baturage ubusanzwe batari n’abayoboke ba CEPEA bavuga ko bari bamufitiye icyizere kubera ko ari umupasiteri, ariko ibyo bari bijejwe akaba atari ko byagenze.
Undi muturage yagize ati “Yarazaga akatuzanira abazungu, noneho abazungu bahagera akajya hamwe nabo, abazungu bakavuga akaba ariwe usemura akatubwira ngo bavuze ibi, twebwe nta muntu urimo wize ngo abe yabasha kumva icyo abazungu bavuze.”
Aba baturage bavuga ko bamwizeraga kubera ko bumvaga ko agiye kugirira akamaro abana babo ndetse bakumva ko kuba ari umukirisito by’umwihariko umupasiteri adashobora kubabeshya.
Ndagijimana Laurent wakoranaga bya hafi na Pasiteri Ngwabije, akaba ari nawe wayoboraga ishyirahamwe Tumurere ryagize uruhare mu iyubakwa ry’amashuri no gushishikariza abaturage gutanga amafaranga, yavuze ko yahisemo kwitandukanya nawe kuko yasanze ari umutekamutwe.
Ati “Ndemeza ko ibintu byose byubatswe ari iby’abanyamuryango, kuko Ngwabije ibyo yakoze byose bwari ubutekamutwe. Ibintu rero ni iby’abanyamuryango, kuva ku rusengero, amashuri, ibiro no ku kibanza cyaguzwe.”
Ku murongo wa telefoni, Ngwabije yabwiye RBA ko nta baturage yigeze yambura, ibijyanye n’ibikorwa bubatse bikwiye kubazwa ishyirahamwe Tumurere nubwo bo bahamya ko ari iryo yishingiye.
Ati “Amashuri ari aho ngaho, amafaranga batanze niba hari n’ayariwe hakorwa iperereza umuntu wariye amafaranga akayabazwa. Amashuri ni ababyeyi bayubatse, n’urusengero narwo mu gihe cyo gusakara abakirisitu babuze amabati, hanyuma bafata amafaranga ya Tumurere basakara urusengero, urumva ko na Tumurere nayo ifite uruhare ku rusengero.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Théogène yavuze ko kuba abaturage baratanze amafaranga bubaka ishuri batabanje kugisha inama ari uburangare, gusa na none akabagira inama yo kugana ubucamanza kugira ngo pasiteri yishyuzwe ibyo bamuhaye.
Ubuyobozi bugaragaza ko ikibazo gikomeye gihari ari uko nta kimenyetso kigaragaza ko bayamuhaye.
Inkuru ya dukesha ikinyamakuru igihe.com