Ikiganiro nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’amadini mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyaranzwe n’impaka zikomeye.
Ni ikiganiro cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) cyatumiwemo abanyamadini n’abahagarariye imiryango iyashamikiyeho.
Ibiganiro byibanze ku ihame ryo kugira abagore nibura 30% mu myanya ifata ibyemezo, ndetse no ku Itegeko rishya ry’Umuryango rivuga ko n’umugore ashobora kuba umukuru w’umuryango.
Abahagarariye amadini beruriye Leta ko nka politiki y’uburinganire yagombye kuba yaranogejwe iyo abanyamadini baba baragishijwe inama.
Bavuga ko hari amategeko akopororwa mu bindi bihugu akinjizwa mu Rwanda kandi umuco nyarwanda utandukanye n’umuco w’ibyo bihugu, abaturage bakagenda biguru ntege mu kuyashyira mu bikorwa.
Pasiteri Antoine Rutayisire wo mu Itorero ry’Abanglikani (EAR) yagize ati “Leta iratubwira ngo abanyamadini iduha agaciro, ariko se niba muduha agaciro kuki mushyiraho amategeko mutatugishije inama?”
Yunzemo ati “Ubu ku Isi hari courant ya feminism (ubukangurambaga bwo guteza imbere abagore), bakavuga ngo umugabo kuba umutware w’urugo bigomba guhagarara, barashyiraho ibyo bya feminism ariko njye sinzahindura ibyo nigisha, kandi icyo batazi ni uko njye nk’umunyedini ibyo nemera nshobora no kubipfira.”
Ku ihame ryo kugira abagore nibura 30% mu myanya ifata ibyemezo, Pasiteri Antoine Rutayisire yatangiye asobanura ko we ubwe yubaha abagore cyane, ashingiye ahanini ku kuba se yarapfuye akiri muto akarerwa na nyina kandi akamurera neza, ariko ko ibyo bitatuma atwara ibintu intambike.
Yagize ati “Ushobora guhindura amategeko umunsi umwe, ugatera Coup d’Etat ugahindura ubutegetsi ariko guhindura imyumvire ya sosiyete ni ibindi, hari ibintu dukwiye gusobanukirwa.”
Yunzemo ati “Twe muri Anglikani twemera ko umugore yaba umupasiteri ariko ntabwo Gatulika yo mu Rwanda yakwifata ngo ishyireho musenyeri w’umugore, ntabwo Isilamu yo mu Rwanda yashyiraho Mufti w’umugore.”
Uyu mugabo uyobora Paruwasi ya Remera muri EAR, avuga ko icyagakwiye kwitabwaho ari “ugushyiraho uburyo abagore bakoresha impano zabo atari ngombwa ko bajya mu myanya y’ubuyobozi.”
Rutayisire avuga ko kuba umugore yayobora ubwabyo atari ikibazo, ariko ko politiki zishyirwaho zigamije kuzamura umugore zagakwiye kuzirikana umuco w’igihugu n’imyemerere abantu basanganwe.
Kuba sosiyete nyinshi ku isi ziri patriarcal (ziha agaciro umugabo kuruta umugore), ni ikintu aba banyamadini bavuga ko kugihindura atari ibintu bya vuba kuko ari umuco wabayeho kuva kera.
Pasiteri Rutayisire yagize ati “Ubu amategeko yarahindutse ariko iyo myumvire y’abaturage iracyarimo iyo systeme patriarchal, tubanze duhindure imyumvire y’abaturage.”
Yakomeje agira ati “Abanyarwanda basaga 90% bafite imyumvire ishingiye ku muco, rero nuzana itegeko rinyuranye n’imyumvire y’abantu basaga 90% umenye ko utazabona umusaruro wifuza.”
Kuba amadini menshi agendera ku mirongo ishyirirwaho mu mahanga, ni kimwe mu byashimangiwe nk’ikigomba kwitonderwa mu gihe Leta ishyiraho amategeko asa n’avuguruza imyemerere y’ayo madini.
Abakilisitu n’Abasilamu bahuriza ku kuvuga ko Bibiliya na Korowani bitavuga ko umugabo agomba gusuzugura umugore, ariko nanone ugasanga amadini menshi hari imyanya akumiramo abagore.
Kuri Sheikh Sindayigaya Musa uvugira Isilamu ku rwego rw’Igihugu akaba na Imam w’Umujyi wa Kigali, “hari byinshi bitarakorwa ngo uburinganire bugerweho, twirinde gusimbuka dukoreshe ibihari.”
Yatangiye avuga ko yemeranya na Pasiteri Rutayisire ku kuba ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda kidakwiye kureberwa mu kuba abagore batari mu myanya yo hejuru mu buyobozi bw’amadini.
Yagize ati “Tureke kujya tureba ngo Abasilamu bazagira Mufti w’umugore ryari, icyo ndumva atari cyo twatindaho kuko bishobora no kutazabaho, cyane ko mu myanya ifata ibyemezo y’idini abagore bemerewe kujyamo.”
Sheikh Sindayigaya avuga ko nubwo umugore adashobora kuba Mufti cyangwa Imam, ariko abagore bemerewe kujya mu Nama Nshingwabikorwa y’Umuryango wa islam (Executive Council) ishyiraho abayobozi bakuru b’idini ikanabakuraho, bityo ko kuba umugore atayobora idini bidasobanuye ko ahezwa mu miyoborere y’idini.
Yongeyeho ko Kowowani ivuga neza ko umukobwa yemerewe kuzungura kimwe n’umuhungu, ndetse umugore akaba yemerewe no kugira imitungo ye bwite umugabo adafiteho uburenganzira, aho yatanze urugero ku mugore wa mbere w’Intumwa y’Imana Muhammad, Hadidja, wari ufite imitungo ye bwite.

Uturutse ibumoso: Imam w’Umujyi wa Kigali Skeikh Sindayigaya Musa, Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora Paruwasi ya Remera muri EAR, Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio wari umuyobozi w’ibiganiro, Umuyobozi wungirije wa RGB Dr Usta Kayitesi n’umuyobozi w’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali muri Kiliziya Gatulika Léonard Munyagaju
Sheikh Sindayigaya ariko, avuga ko nubwo Kowowani idatsikamira abagore, atakwirengagiza ko abasilamukazi bo mu Rwanda bagizweho ingaruka n’amateka y’igihugu kimwe n’abandi banyarwandakazi.
Ati “Abayoboke b’idini ryacu na bo umuco w’igihugu wabagizeho ingaruka, abantu bashobora no guta ibyanditswe (muri Korowani) bakagendera ku muco wa sosiyete. Hari nk’ababyeyi bumvaga ko bakwiye kwigisha umuhungu ntibigishe umukobwa ariko ntibifite inkomoko muri Korowani.”
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) Madamu Usta Kaitesi, yemeranya n’abavuga ko abaturage bagendera ku byo babwirwa n’abanyamadini kurusha ibyo babwirwa na Leta.
Ibi abishingiraho yemeza ko Leta ikwiye gufatanya n’abanyamadini mu gushishikariza abaturage gukumira no kurwanya ibyaha birimo gufata ku ngufu, gucuruza abantu n’ibindi byibasira imiryango.
Gusa ntiyemeranya n’abanyamadini banenga Leta kutabagisha inama mbere yo gushyiraho amategeko, kuko ngo ubuyobozi bwegera abaturage bagatanga ibitekerezo mbere yo gushyiraho ayo matageko.
Ati “Itegeko ry’umuryango rimaze nk’imyaka 3 riganirwaho, kuba waba umaze iyo myaka ntacyo uriziho ni ikibazo, niba mugomba guhindura sosiyete mukaba mudakurikirana icyo ni ikintu gikomeye.”
Usta Kaitesi avuga ko Leta yegereye abaturage bagatanga ibitekerezo mbere y’uko iri tegeko rijyaho, kandi amadini na yo akaba ahagarariwe mu baturage, ati “ibyo bitekerezo mwagombye kuba mwarabitanze itegeko ricyigwaho.”
Ingabire Bibio wari uyoboye ikiganiro, yavuze ko na we abizi neza ko iri tegeko ry’umuryango ryaganiriweho cyane mu baturage, aho ngo yakurikiranaga ibyaryo ari umunyamakuru wa Radio Inteko.
Ubushakashatsi bwamuritswe na RGB muri Kanama 2016, ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, bwagaragaje ko Abanyarwanda bagira uruhare mu igemambigambi ry’ibibakorerwa bari munsi ya 50% mu turere 25 mu gihe muri dutanu gusa ari ho biri hejuru ya 50%.
Inkuru ya izubarirashe.rw