Leta y’u Rwanda yahagaritse gahunda zo kujyana abana bakiri bato mu bigo birera impfubyi isaba ko abantu bajya bakira abana mu miryango yabo bakabafata nk’ababo kuko wasangaga nta burere baboneraga muri ibi bigo, kuva ubwo nibwo hashyizweho ba Marayika Murinzi bo kwita ku bana badafite kivurira. Umushumba w’Itorero Ubutsinzi bw’ i Gologota Umutesi Roza yiyemeje kurera uruhinja rw’amezi 2 nyuma yuko Nyina w’uyu mwana yitabye Imana.
Ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2017 niho umuryango wa Habyarimana Martin Se w’uru ruhinja witabiriye iki gikorwa cyabereye ku rusengero rw’Itorero Ubutsinzi bw’i Golgota ruherereye munsi yu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo dore ko bari abakristo b’iri Torero Pastor Umutesi Rosa afata icyemezo cyo kurera uyu mwana witwa Banamwana Blessing kuko nta wundi yagomba gakumuha.
Pastor Umutesi Roza ni umwe mu bafite impano yo kubaka ingo ubu yafashe icyemezo cyo kurera uru ruhinja kuko nta wundi yaruha dore ko n’ibigo birera abana bimfubyi bitakemerewe kubakira we abikunze abaye intangarugero kuko abashumba bakora nk’ibi ni bake kubera n’ishingano zindi bafite.
Uyu Habyarimana Marthin umufasha we yitabye Imana amusigiye abana 6 barimo n’uru ruhinja rw’a mezi 2 abakobwa 3 n’abahungu 3 nta bundi buryo yari afite bwo kurera uru ruhinja kuko imiryango ye itabarizwa mu gihugu cy’u Rwandakuko we akomoka mu gihugu cyu Burundi akaba yarashakanye n’u munyarwandakazi, aho mu gusibuka umubyeyi we n’abavandimwe bari bahari.
Aha twabasaba kuba hafi y’uyu mushumba Umutesi Roza kuba afashe uruhinja bisaba imbaraga z’a masengesho kugira ngo akomeze kubungabunga ubuzima bw’uyu mwana mu gihe afite nishingano zo kuyobora Itorero n’abandi bige gukora neza batarebye ko byakorwa n’abakristo gusa.
Click to view slideshow.By RUGAMBA Erneste