Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016 nibwo hateganyijwe umuhango wo gusoza kumugaragaro irushanwa rya Groove Awards Rwanda aho hazaba hatangazwa n’ abahanzi batsindiye ibihembo by’uyu mwaka wa 2016 mu irushanwa Groove Awards ribaye ku nshuro ya kane ribera mu Rwanda.

Rene Hubert
Umwe mu bakozi ba Groove Awards Rwanda, akaba ari nawe ushinzwe gutangaza amakuru y’iri rushanwa, Bwana Rene Hubert yatangaje ko Daddy Owen azaba ari mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru ndetse akazafatanya n’abantu bose bazitabira ibirori bya Groove Awards 2016

Biteganyijwe ko Umuhanzi Daddy Owen uzaba yaturutse mugihugu cya Kenya ko nawe azitabira uyumuhango
Kumurongo wa telephone aganira n’ Umunyamakuru wa Isange.com yagize ati:” Isozwa rya groove award dufitemo ibikorwa bitandukanye, kuko dufite n’abahanzi bazaririmba barimo aba hano mu Rwanda , nka Serge Iyamuremye,Gabby, Diana Kamugisha,Gisubizo Ministry, na Kingdom. Hakaza n’umwe mubazaturuka hanze y’u Rwanda ariwe Daddy Owen ubarizwa mu gihugu cya Kenya”.
Yasoje avuga ko agira abantu inama yo kuhagera kare kugira ngo bazicazwe neza ku babishaka kandi ngo amasaha azubahirizwa. Biteganyijwe ko Iki gitaramo kizatangira Saa16h00’ biteganyijwe ko hazaba hatangiye igikorwa cyo gutambuka ku itapi itukura, naho Saa 18h00’ akaba aribwo igikorwa rusange kizaba gitangiye
Dore urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2016
1 Male Artist Of The Year: Albert Niyonsaba, Bigizi Gentil Kipenzi, Kayitana Janvier, Serge Iyamuremye, Thacien Titus
2 Female Artist Of The Year: Favor Uwikuzo G, Gogo Gloria, Grace Ntambara, Mama Paccy, Stella Manishimwe Christine
3 Choir Of The Year: Ambassadors of Christ choir, Gibiyoni choir, Gisubizo Ministries, Healing worship team, Heman worshipers International
4 New Artist/Group Of The Year: Arsene Tuyi, Cedric Sebba, Claver Papy, Manzi Olivier, Sano Olivier
5 Song Of The Year: Amfitiye byinshi- Gisubizo Ministries, Icyo yavuze- Manzi Olivier, Itangazo- Gibiyoni choir, Ntacyo mfite- Bigizi Gentil Kipenzi, Nzamuhimbaza- Kingdom of God Ministries
6 Worship Song Of The Year: Amfitiye byinshi- Gisubizo Ministries, Bara iyo migisha- Healing worship team, Nzamuhimbaza- Kingdom of God Ministries, Ubutumwa- Janvier Muhoza, Warakoze- Daniel Svesson Ft Aime, Simon Kaberaand Patinet Bizimana
7 Hiphop Song Of The Year: Igitangaza: Blaise Pascal, Inzira inyerera: P Professor, Nyibutsa: The Chrap, Waratoranyijwe: Rev Kayumba, Yesu ni Umwami: MD
8 Video Of The Year: Arankunda: Gaby Kamanzi, Change me: Regy Banks, Yehova: Janvier Kayitana, Ntacyo mfite: Bigizi Gentil Kipenzi, Urihariye: Gogo Gloria
9 Dance Group Of The Year: Bounegers Drama team, Planet shakers, Praise again drama team, Shekinah Drama team, Shining stars
10 Gospel Radio Show Of The Year: Gospel Impact: Contact Fm, Himbaza show: City Radio, Magic Gospel mix: Magic fm, Nezerwa: Inkoramutima radio, Top stories: Umucyo Radio
11 Radio Presenter Of The Year: Ange Daniel Ntirenganya, Justin Belis, Mbabazi Felix, Nicodem N Peace, Vainqeur Munyakayanza
12 Tv Show Of The Year: Himbaza show- Flash fm, Jambo Gospel: Family Tv, Power of the praise- Royal tv, Shalom Gospel show- Clouds tv, The Grace show- TV1
13 Christian Website: Agakiza.org, Ibyiringiro.rw, Issabato.com, Iyobokamana.com, Ubugingo.com
Uyu muhango ukazabera i Kigali muri Serena Hotel aho kwinjira bisaba kuba ufite urupapuro rw’ubutumire(Invitation)