“ Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati: ‘ Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Baali, ari we mukurikira…”1 Abami 18:21
Mu gitabo cy’Umubwiriza 3:1, 8 ijambo ry’Imana ritubwira ko ikintu cyose kigenerwa gihe cyacyo, kandi bityo hakabaho igihe cy’intambara n’igihe cy’amahoro. Ibimenyetso ndimo kubona biranyereka ko iki gihe ari icyo kuva mu rungabangabo, kugira uruhande ubarizwamo, kuko , intambara irarimbanyije mu gutegurwa hagati y’Ibihangange cyangwa ubutware bubiri butegetse iyi si, hagati y’abakuru bingabo babili aribo Satani n’Imana ( Eternel des Armees), Abo bakuru b’ingabo ubu bararimbanyije mu gutoranya no gukusanya ingabo zabo,Yoweri 4:9, “ Nimwamaze ibi mu mahanga, mwitegure intambara, muhagurutse intwari, abarwanyi bose bigire hafi bazamuke” . Muri iyo ntambara Imana irimo guhamagarira abayo bari bakiri mu rungabangabo guhindura imyifatire. Igihe cyabayeho cyo kuba ba Nyamujyiryanino,igihe cyabayeho cyo kuba akazuyazi, cyo kutagira aho tubogamira, uretse ko ibyo muri iyi ntambara y’umwuka bitabaho ( neutralite ntirimo, hari ibihande bibiri gusa, udafite aho abogamiye neutre, ari mu ruhande rwa Satani: Ibyahishuwe 3:15,16 “ Nzi imirimo yawe yuko udakonje kandi ntubire, iyaba wari ukonje cyangwa warubize, nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, njyiye kukuruka” Uru rugamba kandi menya ko ururimo, wabikunda utabikunda, wanarwinjiyemo ukimara no kuvuka, Yobu avuga ko ari kuva ukivuka,Yobu 7:1 “ Mbese umuntu akiri mw’isi ntaba afashe igihe mu ntambara?…”Njye mvuga ko urwo rugamba ururimo nibyo kuva ukivuka, ariko cyane cyane kuva ukimara kuvuka ubwa kabiki, noneho rurushaho gukara umaze guhabwa umurimo n’amasezerano. Ibuka uburyo Dawidi yarwanyijwe, na Yosefu, Satani yanga ko bagera kucyo Imana yabafatiye., Yosefu akimara kujya arota na Dawidi atarasukwaho amavuta, aho yari yibereye mu ntama nta kibazo yari afite. Urugamba rero ururimo, ahubwo kutabimenya ni akaga.
Nkuko ijambo ry’Imana rero ryabitubwiye mu Umubwiriza; ikintu cyose kigira igihe cyacyo hano mw’isi.
Amazi si yayandi.
Habaye igihe twagiye tuba , nk’abakristo, ba nyamujyiryanino ,tugapfapfana ariko ubu amazi si ya yandi ,ako gahe kararangiye. Iki ni igihe cyo gutoranya no gukusanya ingabo ubu , iki gihe ni icy’irobanurwa ryazo ( recrutement), igihe kigeze ni icyo kugira uruhande ubarizwamo (gufata position), nakubwiye ko muri ibi nta abadafite aho babogamiye babamo ( Neutres), abadafite aho babogamiye bari ku ruhande rwa satani. Hari amakambi, (ingando), ebyiri iy’ingabo z’Imana, n’iyi ngabo Za Satani. iki kandi ni igihe cyo kwitandukanya Rev 18:4 ;” Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo, kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mw’ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo”.
Ninde udafite icyo aya magambo amubwira, ni nde atagira icyo yibutsa. Aya magambo ni ay’iki gihe kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.
Aya magambo ishusho ampa iyo nyatekereje, ni ishusho y’urugamba, aho abakuru b’uruhande rwateye urundi, tuvuge bifuza nko gufata umugi, bamenyesha abasivile bawurimo kwitandukanya n’umwanzi kugira ngo babone uko bawurimbura.Imana irashaka ko abayo bari bakivangavanga ibintu, bitandukanya, ubundi igakora akazi.
Niba wibuka ibya Sodoma na Gomora, aya magambo yari akwiye kugira icyo akubwira. Sodoma mbese wibuka icyo yazize? Sodoma yazize ibyaha byawo birenze ukwemera, icy’ingenzi kikaba Ubutinganyi. Muri iki gihe ubutinganyi aho bugeze biragaragara ko burenze ubw’icyo gihe,, aho n’abitwa abakozi b’Imana baushyigikira ndetse bakanabwishoramo, aho basezeranya abahuje ibitsina ugusezerana kwitwa “ Kwera”, aho abantu baryamana n’inyamaswa, n’ibindi n’ibindi…Ibyaha by’I Sodoma Imana amakuru yabyo yari yaragezeho, yabanje kohereza abatasi ngo imenye neza ko ari ukuri, ubu rero nyuma yo gutata yamaze kubona uko biri, byageze kw’ijuru , raporo yayigezeho, igisigaye nkuko yabikoze I Sodoma ni ugukangurira abayo gusohoka muri ibyo byaha, nkuko yabwiye Loti imushishikariza kwihuta kuvamo, Imana irakubwira ngo Gira bwangu uvemo, ayo magambo ntuyafate nk’aya Loti, ni ayawe nanjye. Imana irakubwira ngo wikora kubyaha byawo utabona no kubyago byawo. Umugi wamaze gukatirwa. Ushobora kuba wowe utinjiraga mu byaha byawo cyane, ariko ukoraho wenda buhora, ushobora kuba uteri umutinganyi cyangwa udasambana, ariko ukaba ureba amashusho y’urukozasoni ( Ibyitwa pornographie), ushobora kuba uticana mu bikorwa ariko ukaba ubikora mu mutima, n’ibindi n’ibindi nkibyo…
Igihe cyasohoye ndetse kirimo kurenga ko buri wese areka kujijinganya, no kwikereza, akamesa kamwe, nkuko umuririmbyi yabivuze ati :“ Sinahora mbaririza urugendo rwawe Yesu, cyangwa se ngo nshidikanye kugukurikira Yesu, umurimo wanjye nuwo…”
Ese hari utarimo kubona ibimenyetso by’ibi?
Mu gitabo Umukozi w”Imana Rebecca Brown yanditse, akacyita “Preparez la guerre”, nakwita mu Kinyarwanda “ Tegura intambara”, aho akoresha ariya magambo navuze yo muri Yoweri4:9, Rebecca yerekana cyane uburyo Muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika (USA), Satani n’abakozi be barimo gucengera mu bantu benshi batandukanye, mu rubyiruko, cyane cyane ruriya rujijutse cyane, aruhindura kumukorera., Ubu hari ibikorwa by’ubupfumu bukomeye , Satani arakorerwa ku mugaragaro, aratambirwa ibitambo by’abantu, ( Ibimenyetso by’ibihe nkibi tuvuga ni byinshi wenda tuzabishakira undi mwandiko wihariye), ku buryo ubu keretse uwiyobagiza iki gihe ari icyo kuva mu rungabangabo, guteta no kuvangavanga, kujya ira no hino birangira buri muntu akajya mu byimbo bye, ngo arinde ibyo kwizera agree ku cyo Yesu yamufatiye. Byaba bibabaje gukubitanwa n’abakozi ba Satani, hari ibyo wari warigomye Aka gahe niyi miburo ni ubuntu wongeye kugirirwa n’Imana, ivugana urukundo igukunda iti: “ Bwoko bwanjye…” igusaba kuva mubyo warimo, ukitandukanya..
Uraburiwe.
Adolphe MITALI.