Mu Rwanda ubutiganyi si icyaha gihanirwa n’amategeko, gusa mu minsi ishize mu itangazamakuru no hirya no hino humvikanye inkuru y’ubuhamya bw’umukinnyi wa AS Kigali y’abagore Uwamahirwe Chadia, washinje umutoza we kumwinjiza mu butiganyi nyuma akamuta kure ku buryo byanamugizeho ingaruka mu buzima bwe bwa ruhago.
Kuri uyu munsi twe twagerageje gusesengura kuri ibi bijyanye n’ubutiganyi mu mikino ahanini tureba ku ngaruka bigira mu mikinire, kurusha kuvuga ku gikorwa nyir’izina kuko byo bireba ababikora bikajyana n’amahitamo yabo, nubwo bidahuje n’indangagaciro z’ubunyarwanda. Reka twe tubibaharire twivugire imikino.
![]()
Ruhago y’abagore yavugwagamo ubutiganyi muri iyi minsi
Ubutiganyi n’imikino mu Rwanda
Muri FEASSA 2011, yabereye muri Uganda amakuru agera ku IGIHE ni uko bamwe mu bakinnyi babiri b’ikipe yari ihagarariye u Rwanda muri ruhago y’abagore yagenderagaho baje gushwana bitwe n’uko urukundo bari bafitanye rwaje kuzamo agatotsi dore ko byari bizwi ko bihebanye, barabanaga mbere ndetse berekeje muri Uganda bizera kuzagirana ibihe byiza birenze umupira mu kibuga ahubwo byari no kubera mu buriri.
Ibi ntibyakunze kuko umwe yaje kwikundira undi mukinnyi maze hazamo gufuha ni ko gushwana karahava, byanatumye iyi kipe yahabwaga amahirwe ititwara neza gusa umwe muri aba bakobwa yaje kubivamo none ubu yabaye umukobwa nk’abandi nkuko bagenzi be babidutangarije.
Bati “Nyuma yo gushwanira muri FEASSA byabaye birebire gusa umwe yahise abivamo aho kuri ubu afite n’umukunzi w’umuhungu. Byose byatangiriye aho”.
Iri rushanwa muri 2012 ryabereye mu Burundi. Bivugwa ko uwari ushinzwe kwita ku bakobwa bose bari baririmo icyo gihe yari umutoza w’Ikipe ya Solidarity akaba anasanzwe atoza ikipe ya AS Kigali, Grace Nyinawumuntu. Ngo abakobwa bose bari mu Burundi, bagendaga bakira ubutumwa buzanywe na bamwe mu bakinnyi bakinaga ruhago.
![]()
Grace Nyinamuwuntu ni umutoza w’umugore umaze kwandika izina mu Rwanda
Umwe mu bakinnyi bakinaga umukino wa Basketball yaje kudutangariza ko ubwo yari avuye mu bwogero, umukobwa umwe yaje kumubwira ko umutoza Grace amushaka, niko kujya kwitaba agikenyeye isume. Agezeyo ngo uwo mutoza atangira kumukorakora, maze undi ahita akizwa n’amaguru. Uwo ni umwe, undi nawe twaganiriye yavuze ko nyuma yo kubwirwa na bagenzi be ibibera muri iyo nzu, yaje kwanga kwitaba gusa ibyakurikiye kugeza ku munsi wa nyuma byabara uwari i Bujumbura.
Mu ikipe y’Igihugu, bamwe mu bakinnyi ngo gukora ubu buraya hagati yabo rimwe na rimwe bibangamira abandi dore ko bibabuza gusinzira mu ijoro. Aha ngo rimwe na rimwe hari abagiye bajyanwa atari uko bari bugaragare mu kibuga ahubwo hari ibindi bari buze gufasha urugero rwa hafi ni ikipe yagiye muri Nigeria, aho umukinnyi tutari buvuge izina bivugwa ko yatwawe yaravunitse ukuguru ariko ngo ibindi bice by’umubiri byakoraga neza.
Uru rukundo rw’aba bakinnyi hagati yabo, hari ubwo rugira ingaruka mu musaruro w’umukino, rimwe na rimwe nkiyo bashwanye dore ko bafuhirana bikabije. Umwe mu bigeze gutoza aba bakinnyi bakundana bahuje ibitsina, yavuze ko hari abigeze gushwana bareka gukina bapfa kuba umwe hari umuhungu yavugishije.
AS Kigali n’ubutiganyi
![]()
Bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali (abo bari ku ifoto) bafashe icyemezo cyo kudasubira mu kibuga mu gihe umutoza wabo atagarutse gutoza
Muri AS Kigali ngo ibi byari byarabaye nk’umuco, utarabikoraga yarahezwaga, ubikora akazamurwa mu ntera… umwe mu bakinnyi b’indi kipe ikomeye, yangiwe kuza muri AS Kigali nyuma y’uko ngo yanze kuryamana n’umutoza w’umugore nkuko bivugwa. Gusa aya makuru ntiwayizera nubwo bamwe mu baciye muri iyi kipe babitanzeho ubuhamya mu kiganiro twagiranye ubwo umutoza Grace Nyinawumuntu yari atarahagarikwa.
Umwe yagize ati “Ndabizi ko harimo ikibazo cy’ubutiganyi (muri AS Kigali) aho ifatizo ari umutoza ariko n’abakinnyi ni uko. Akenshi usanga harimo amatsinda. Itsinda rimwe rimuhora hafi ni bo babikora cyane kubera ko baba bumvikana. Harimo n’irindi tsinda ribyanga iryo yarangije kurishyira ku ruhande”.
“Nta kuntu umuntu mukuru ugukuriye yakora icyo kintu, na we wisanga wabikoze.”
Uwamahirwe Chadia na Grace Nyinawumuntu mu butiganyi
Mu gihe benshi mu bo twaganiriye bahitagamo kutagaragaza imyirondoro yabo hanze, Uwamahirwe Chadia wabaye umukinnyi w’umwaka mu bagore muri 2013, yaje gufata icyemezo cyo kubandwa habona. Uyu mukobwa ukinira AS Kigali, yaje guha ubuhamya Radio 10 na TV 10, ku bijyanye n’ubuzima atangaza ko yashyizwemo n’uyu wari umutoza we muri AS Kigali.
Iki kiganiro Chadia yakigiranye na TV 10 muri Nzeri 2016 ubwo Nyinawumuntu Grace yari akiri umutoza wa AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu, kuri ubu byarahindutse.
Chadia, yatangaje byinshi ntabwo twabigarukaho, gusa uyu mwari yavuze ko Grace yamwinjije mu butiganyi buhoro buhoro, nyuma yo kumujyana iwe bakabana, ubwo yazaga muri AS Kigali afite imyaka 16 gusa.
Chadia yatangaje ko bitangira yabyangaga kuko yari afite umwana w’umuhungu bakuranye yumvaga yikundira, gusa uyu mutoza akaza kumwumvisha ko agomba kumureka ndetse aza kumubwira ati “ese (niba ukunda uwo muhungu) njye uranyanga? Wanyanga kandi uziko ndi imfubyi?” Chadia avuga ko yaje kubijyamo ndetse abijyamo abigiyemo biza kurangira amwigaruriye umutima wose ujya kuri uyu mutoza.
Ngo ibintu byatangiye kuba bibi ubwo uyu mutoza yajyaga mu mahugurwa mu Budage mu 2010, maze Chadia akarira birenze ibisanzwe kuko atiyumvishaga uburyo umutoza yamusiga nibyo bari bamaze kumenyeranaho.
Yavuze ko ibi byasabye ko ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege, Police isaba Grace gusiga arebye uburyo yakwihanganisha uyu mukobwa, dore ko yari yanze guceceka.
Uyu mutoza yaje gushyira Chadia ku ruhande ngo amuha amafaranga 25 000 Frw ndetse anamwemerera kuzajya amwandikira kuri “email” yari yaramufungurije bityo ko azamuba hafi.
Ubutumwa bwa Email Grace ubwo yari mu Budage mu 2010 yandikiranye na Chadia
Chadia avuga ko iminsi umutoza yamaze mu Budage yamugoye aho yirirwaga arira, ikintu cyamuviriyemo no gusarara na magingo aya. Uyu byaje kurangira n’iwabo badashoboye kumuhoza, ashakira ubuzima ahandi.
Ubwo umutoza yagarukaga ngo urukundo rwarakomeje gusa bitangira kuba bibi ubwo Chadia yavunikaga imvune ikomeye mu ivi, maze urukundo rukarangira ubwo.
Chadia mu buhamya bwe avuga ko na nyuma yo gukira, umutoza yahise amushyira ku ruhande, binarangira avuze ko atazongera gukina agitoza kuko ku bwe yumvaga yararangiye.
Ati “Nkimara gutana n’umuryango wanjye amaze kumbwira ko tubaye umwe, amaze kunyereka ko iwacu ntazahasubira ko iwacu ari iwe tuzibanira igihe kirekire kuko na we yari amaze gutana n’umugabo bityo nta kindi kintu kizantanya na we tuzabana ibihe byose, yahise ambwira ngo ugomba gukuraho icyerekana ko uturuka muri uwo muryango”.
“Yahise ajugunya indangamuntu yanjye, arangije ampereza imyirondoro y’abamureze kubera ko na we yapfushije ababyeyi kera. Papa wanjye yamugize sekuru, Mama amugira Nyirakuru naho mvuka ahagira i Kabarondo. Nabijyanye ku Kabindi ntibamenya ko ndi gushaka iya kabiri ahubwo bamfotora nk’ushaka indangamuntu nshya”.
Uretse ibi, Chadia avuga ko ubwo yabanaga na Grace basangiraga byose nk’urugo nyine mu zindi. Amafaranga yose yakoreraga ni we yayahaga, ndetse n’ibihembo yatwaraga ni umutoza wabitwaraga. Uyu avuga ko yatangaje ibi mu rwego rwo gufasha abandi nubwo byaba bivuze ko we yahita areka umupira burundu cyane ko n’ubundi kuri we ntacyo yaramiraga.
“Njye nubwo nareka umupira nawureka ntavuyemo nabi ahubwo byaba ari kubera umutoza. Icyo nabwira abantu ni uko bajya babanza kureba umuntu mbere yo kumuha inshingano. Nko ku mutoza Grace ikigaragara byatangiye kera aho akomeje kubikora ngo ararera abana”.
“Njye ndatabariza bagenzi banjye nkuko nanjye numvaga ari byiza, na bo ubu bazi ko ari byiza ariko nyuma nkuko nicujije na bo bashobora kuzicuza. Njye sinshaka ko bazicuza cyangwa ngo bajye mu buzima nanjye ndimo ahubwo numva batabarwa bitari byaba bibi kuko ibyo barimo ni bibi byazabageza nanjye aho ngeze kuko aho ndi si heza, ngeze ahantu habi”.
![]()
Chadia yasabye bagenzi be bakiri mu buyobe kugana inzira nziza amazi atararenga inkombe
Mu nkuru yacu ikurikira, tuzagaruka ku kiganiro IGIHE yagiranye n’umutoza Grace Nyinawumuntu, ahakana ibi byose, aho avuga ko hari itsinda ry’abakinnyi badashoboye bamuhimbiye ibinyoma. Yikoma kandi bamwe mu banyamakuru ko bari inyuma y’ibi byose.
Ku ruhande rwa MINISPOC, Bugingo Emmanuel yatangarije Radio 10 ko ari ubwa mbere yumvishe ubutiganyi muri ruhago, mu gihe muri Ferwafa Rwemarika Felicité yavuze ko yigeze kubyumvaho ariko ntabone ibimenyetso bifatika, gusa avuga ko atari ibintu by’i Rwanda. Muri AS Kigali, ho bavuga ko bari mu iperereza kuri uyu mutoza, bityo ko n’ibi by’ubutiganyi bazabigarukaho.