Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all 2000 articles
Browse latest View live

Hari amatorero agiye gufunga imiryango andi agasigare ahagaze mu manegeka bitewe n’uko ADEPR yafunguye imiryango mu mahanga.

$
0
0

Hari hashize imyaka myinshi, benshi mu bayoboke bo mu Itorero rya ADEPR bajya hirya no hino mu bihugu by’amahanga byiganjemo ibyo ku mugabane w’uburayi, Leta zunze ubumwe za Amerika kimwe na Canada, ariko bagerayo bagahura n’ihurizo rikomeye ryo gukomeza imigenzo n’imiziririzo ishingiye ku mahame y’Itorero ryabo ADEPR.

Benshi muri aba bagendaga, by’umwihariko ab’igitsinagore, wasangaga nta yandi mahitamo bagiraga kuko amatorero basangaga iyo mu mahanga yose atemera amahame Itorero rya ADEPR rikurikiza. Kubera ko nta yandi mahitamo babaga bafite kandi bakeneye gukomeza kwitabira amateraniro, wasangaga biyemeza kuyoboka amahame agenga ayo matorero y’abavutse ubwa kabiri (Born Again) maze byose bikarangira bateshutse ku muco Itorero ryabo ryabaraze.

Iyo tuvuze umuco w’Itorero ujyanye n’amahame, aha tuba tuvuze nko kutirimbisha hagendewe ku gusuka no kudefiriza imisanzi, kwambara amapantalo, kwambara imikufi n’ibindi. Mu kinyarwanda bagira bati “Ugiye i buryasazi azirya nzima!” Hari abantu benshi biganjemo ab’igitsinagore bagiye baganira na isange.com nko kuva mu myaka 7 ishize, bayitangariza ko babangamiwe no kubona baririmbishije mu buryo Itorero ryabo ritabemerera, ariko ko ibyo byose babikoze kubera ko nta yandi mahitamo babaga bafite. Aba, bagiye bavuga ko baramutse babonye amahirwe Itorero rya ADEPR rigafungura imiryango, ko bahita babishingukamo maze bagasubira uko bahoze mbere batarinjira muri ayo matorero bita ay’inzaduka.

Mu Rwanda, hari aba Apotre, Aba Bishop n’ Abapasiteri bagiye gutangiza amatorero yabo ku migabane itandukanye, bamwe birabahira, abandi birabananira. Iyo urebye neza mu bo byahiriye, usanga benshi mu mubare w’abo bayoboye higanjemo abahoze ari abyoboke b’Itorero rya ADEPR. Birashoboka ko rero benshi bashobora kuzava muri ayo matorero, maze bakagaruka muItorero ryabo mu gihe rizaba rimaze kubegera.

 

ABAYOBOZI BA ADEPR BAKOJEJE AGATI MU NTOZI  BANASIGARANA IHURIZO RIKOMEYE.

 

Gusa, iri ni ihurizo rikomereye abayobozi ba ADEPR kuko iri Torero niba ritangiye kugaba amashami hirya no hino ku isi, bivuze ko bagomba gukora ibishoboka bakamenya ahantu hose haherereye abahoze ari abakristo babo baherereye kugira ngo basubize ukwifuza kwabo. Ni benshi bari hirya no hino ku isi bakeneye ko ADEPR ibegereza amatorero yayo kugira ngo bongere kwiyumva mu rugo, mbese basubire ku mwimerere wabo wa mbere, aho gukomeza gusengera muri ayo matorero basa n’abahatiriza.

Ese koko ubuyobozi bwa ADEPR buzashobora gusubiza iri hurizo rikomeye gutyo?

Ese ubundi kuva kera kose ni iki cyari cyarabujije ubuyobozi bwose bwagiye buyobora ADEPR kugera kuri iyi ntego kandi ayo matorero yose nta na rimwe ryayitanze kubona izuba?

Ese koko niba aba bakristo bafashe ibyo byemezo byo kwisubirira mu Itorero rya ADEPR aho ntibizatuma hari amatorero afunga imiryango burundu, andi agasigara ahagaze mu manegeka?

Ubutaha tuzagenda tubagezaho imibare ifatika y’abagenda basezerera ayo matorero babagamo, mu rwego rwo gusubira mu Itorero ryabo ADEPR.

 

Inkuru ya Peter NTIGURIRWA


Inzu ya Gisozi“DOVE Hotel” irashyize itashywe ku mugaragaro

$
0
0

Dove Hotel  ni Hotel yubatswe n’itorero  rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR mike doreko yari maze  imaze imyaka igera ku 9  yubakwa kuko ibikorwa byo kuyubaka  byatangiye muri 2007, ikaba imaze gutwara akayabo ka mafaranga arenga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda(5.000,000,000).

Mu itangazo rya shyizwe ahagaragara ryiganjemo gutumira buri muntu wese waba yifuza gufatanya n’abakristo bo mu itorero  rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR ko bahawe ikaze mu muhango wo gufungura kumugagararo inyubako ya “DOVE HOTEL” iherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Abashumba b’Itorero rya ADEPR muri Paruwasi zose mu gihugu bagera kuri 600 bakurikiraniraga hafi ibikorwa by’inyubako ya “Dove Hotel Kigali ” uko yagendaga y’ ubakwa

Ntitwabura kubabwira ko iyubakwa ry’iyi DOVE Hotel, ko yubatswe ku mbaraga n’inkunga  by’abakristu ba ADEPR. doreko basabwaga gutanga imisanzu uko buri wese yifite nuko yishoboye, ibi kandi  Umuvugizi wiri torero   yagiye abivugaho  aho yavugaga ko byagiye bikorwa neza ko nta gahato kabayemo.

Dove Hotel Kigali

Uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro “DOVE Hotel” biteganyijwe ko uzaba kuri uyu wa  Gatandatu Tariki ya 4 Gashyantare 2017  I saa tatu za mugitondo, uyu muhango ukazabera mu Mujyi wa Kigaki ku Gisozi  aho iyi nyubako  iherereye.

Tubibutse ko iyi Dove Hotel ifite ibyumba 72,  birimo 12 by’abanyacyubahiro hamwe n’ibyumba(Sale)  4  bizajya biberamo inama birimo ikinini  gishobora kwakira abantu  ibihumbi bine n’ibishobora kwakira abava ku 100, kugera kuri 500.

Iyi nyubako kandi ikaba izakorerwamo Radio na Televiziyo by’ Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR.

 

Nd. Bienvenu/Isange.com/Bienvenu1512@gmail.com

Pasiteri Emma NTAMBARA yemeza ko imbyino za Drama Team zituruka kuri Satani.

$
0
0

Imbyizo zizwi nka “Drama” ntizikunze kuvugwaho rumwe na benshi. Ibi, ahanini babishingira ku myifato n’imyitwarire y’ababa bazibyina. Mu kiganiro Pasiteri Emma Ntambara yagiranye na TV1 ku nginzo irebana n’inzaduka zigenda zigaragara hirya no hino mu matorero, yavuze ko bimwe mubyo atemera harimo imbyino za Drama.

Abajijwe impamvu zamagana, yavuze ko izi mbyino akenshi zicumuza abantu bitewe n’uko abana b’abakobwa bambara udupantalo tubaboshye, bakazamura amaguru ku buryo bagaragaza ibitsina byabo ndetse n’ubwambure. Yavuze ko izi mbyino zitava ku Mana ahubwo ko zituruka kuri Satani.

Hari insengero nyinshi zitagenzura imyitwarire y’ababyiza Drama ku buryo urubyiruko rushobora kuba rengera cyane.

 

Pasiteri Emma Ntambara

Ububiligi: “Itorero rya ADEPR ntirizemerera abagore kwambara amapantalo.” Rev.Sebagabo Leonard

$
0
0

“Abanyaburayi baraguye nubwo aribo batuzaniye ubutumwa bwiza.  Mu Rwanda dufite isezerano ko tuzabashyira ubutumwa bwiza kandi ko bazatuyoboka tukabigisha umuco wacu wo kutambara amapantaro”.

Aya ni amwe mu magambo twabwiwe n’Umunyamabanga w’itorero rya ADEPR mu Rwanda no hanze yarwo Rev.Pasitori Sebagabo Leonard ubwo yaganiraga na isange.com mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 aho yari yateraniye kuri ADEPR Kabuga Ville.

Kuva ubutumwa bwiza bwagera mu Rwanda buzanywe n’aburuhu rwera barimo abapadiri n’abamisiyoneri baje bakomoka ku mugabane w’i Burayi. Kuri ubu, ubutumwa bwiza bugiye guturuka mu Rwanda bugasubira ku babutuzaniye dore ko biri mu masezerano abakozi b’Imana bahawe mu buhanuzi ko bazajya kubwiriza abo hakurya y’amazi magari.

Nkuko twabivuze haruguru, Umunyamakuru wa Isange.com yaganiriye n’unyamabanga mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda  no hanze yarwo, imubaza uko batangije itorereo ADEPR iburayi atubwira ko nyuma yuko baguye imbago y’ivugabutumwa bakajya Uganda ko ubu bageze mu gihugu cy’u Bubirigi aho batangije ADEPR ku mugaragaro.

Isange.com imubajije ku bijyanye na Disipirine y’Itorero ry’abanyaburayi  by’umwihariko abakristo babo bo mu bubiligi, yasubije ko itazigera ihindukaho na gato kuko ngo batazigera bemererwa kwambara  amapantalo cyangwa se kudefiriza.

Itorero rya ADEPR rifite umurimo ukomeye wo kumvisha abazungu n’abanyaburayi umuco w’Itorero rya ADEPR ko kwambara ipantalo no kudefiriza biri muri kirazira y’imyizerere yabo aho bifatwa nk’icyaha ku bayoboke babo hakubitiyeho nuko abanyaburayi ubusanzwe badatega ibitambaro.

By Rugamba Erneste

Umupasiteri yirukanywe mu kigo cy’ishuli kuko yanze kwemeza iby’ubutinganyi ku banyeshuli.

$
0
0

Umupasteri uzwi cyane mu ri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, yeguye ku mirimo ye yakoraga mu nama y’ubuyobozi bw’ishuri, bitewe n’amategeko Leta ya Kaliforniya yazanye muri iryo shuri; amategeko ategeka kwigisha abana uburyo habaho imibonano y’ubutinganyi ikingiye, n’inyigisho zo gukuramo inda.

Nkuko bigaragara muri e-mail Pasteri Chad Vegas yanditse, Pastori aravuga ko ashobora gukurikiranwa n’ubutegetsi bitewe nuko yanze gutora itegeko ryemeza ko abana kw’ishuri bajya bigishwa iby’imibonano ikingiye y’ubutinganyi, iby’abagore baryamana n’abandi (lesbianism), ibyo guhindura igitsina (transgender), hamwe no gukuramo inda. Pasteri Vegas avuga ko ku mpamvu z’ukwemera kwe, yahisemo  guhagarika imirimo yakoraga kuri icyo kigo cyafashe icyemezo cyo gukurikiza iri tegeko ryavuye muri Leta ya Kalifornia. Mu kudatora rero iri tegeko, bivuga ko Pastor Vegas yishe amategeko.

Mu minsi ikurikiye nibwo Pasteri Vegas yanditse yegura nubwo benshi bamubwiraga kwisubiraho,  anamenyesha itorero rye icyemezo yafashe cyo guhagarika imirimo.

“ Ndi umupasteri mbere ya byose, sinshobora gutora aya mategeko. Sinshobora rero kuguma ku mwanya utiza ingufu ishyirwa mu bikorwa ryayo.” Pastor Vegas avuga ko yahamagaye bagenzi be bakoranaga mu nama y’ubuyobozi, ababurira ko mu gutora ariya mategeko, bazabibazwa n’Imana.

Umuyisilamu yishe mushiki we amuhoye ko yarongowe n’umusore w’Umukristo.

$
0
0

“Nta yandi mahitamo nari mfite”

Ayo ni amagambo yavuzwe n’umugabo w’umuyisilamu wishe mushiki we amurashe amuhoye ko yarongowe n’umusore w’umukristo. Yakomeje avuga ko iryo shyingirwa ryari urukozasoni ku muryango wabo.

Mubeen Rajhu w’imyaka 24 aherutse kwica  mushiki we Tasleem w’imyaka 18 , amurashishije pistol mu rugo rwabo mu mujyi w’I Rahore, Mu majyaruguru ya Pakistan. Rajhu yatangarije ikinyamakuru ko yakundaga mushiki we akaba yaramusabye ko yamusezeranya ko atazashyingiranwa n’uwo mugabo w’umukristo yari yarigeze kubona bari kumwe. ”Nari naramubwiye ko akoze ibyo nazakorwa n’isoni imbere y’abo nkorana nabo ku kazi, no mu baturanyi. Niko kumubwira nti , uramenye ntuzabikore, ntuzabikore, ntuzabikore.” Akomeza avuga ati “ Ibyo byose yanze kubyitaho”

Tasleem rero yaje gushyingiranwa na Jehangir, aherekejwe n’umuvandimwe wari wabaye umugabo muri uwo muhango. Jehangir yaremeye ahinduka Umuyisilamu ngo anezeze umuryango w’Umugeni we, ariko byaranze biba iby’ubusa.

Umva uko Rahju akomeza kwisobanura: “Sinari kubirekera aho, nibyo nakomezaga gutekereza gusa. Nagombaga kumwica.” Asoza agira ati” Nta yandi mahitamo nari mfite” Icyumweru rero nyuma y’iyo marriage nibwo Rajhu yarashe mushiki we aho yari yicaye mu gikoni ari kumwe na nyina n’undi muvandimwe we. Ibiganiro bitandukanye byakoreshejwe n’ikinyamakuru Associated Press (AP) byagaragaje ko hari abantu batandukanye bashyigiye igikorwa cya Rahju.Umwe mu baturanyi b’uwo musore yaravuze ati:” Mfite ishema kubera kiriya gikorwa Rahju yakoze,yakoze ibikwiriye” yongeraho ko badashobora kwemera gushyingira hanze y’idini ryabo.

Ise wa Tasleem nawe aragaya umukobwa we, ngo yibaza uko umuryango mugari uzatekereza kuri iryo shyingirwa.” Umuryango wanjye urasenyutse bitewe n’uriya mukobwa w’urukozasoni”

Muri iki gihe abakristo batuye mu gace Jangihir atuyemo bafite ubwoba kuko hari abagabo baherutse kumisha amasasu ku mazu y’umuryango w’uyu musore., ubu twandika ibi  we akaba yarahunze aho hantu kuva igihe Tasleem yicwaga.

Umwe mu baturanyi ba Jangihir yatangaje aya magambo:”Dufite ubwoba kuva ubu bwicanyi bwabaho, turi abakristo bakeya muri aka gace kandi nta handi dufite twajya.”

Nkuko Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu,  Human Rights(komisiyo yawo yo muri Pakistani) ubivuga, ngo ubwo bwicanyi bushingiye ngo ku “kurwana kw’ishema’, bumaze gufata intera ikomeye. Mu mwaka wa 2015 harabarwa abantu 1184 muri bo 88 bakaba bari ab’igitsina gore.

Ngayo nguko

Adolphe MITALI.

Umupasiteri ukurikiranira hafi ubuzima bw’umwuka bwa Donald Trump, yemeza ko akunda Imana cyane!

$
0
0

Pasitori Mark Burns, ni umubyeyi akaba n’umushumba wo mu buryo bw’umwuka wa Perezida Donald Trump. Mu kiganiro yagiranye na BBC kuwa 30 Mutarama 2017 ubwo yari abajijwe imyizerere n’imikirizwe ya Trump, Burns yasubije ko Trump ari inshuti idasanzwe y’Imana ngo kuko adasiba kwitabira amateraniro. 

Yabajijwe niba Trump ari umukristo w’ukuri, maze asubiza avuga ko Trump afite itandukaniro n’abandi baperezida azi bayoboye Amerika. Yongeyeho ko ukwizera kwe kuri hejuru cyane, ndetse akaba agaragaza guca bugufi.

Yakomeje avuga ko icyemeza ko Trump ari umukristo w’ukuri, ari uko mu gihe yiteguraga kurahirira kuyobora Amerika yasabye umushumba wa St John’s Episcopal kumushyiriraho amateraniro yihariye yo gusengera uwo muhango. Uyu Burns akaba avuga ko yari mu bari bayoboye aya masengesho. Burns kandi niwe wafashije Trump mu bihe binyuranye by’amasengesho ubwo yari mu minsi yo kwiyamamaza n’ahandi.

Trump yagiye asubiza kenshi abanyamakuru y’uko yizera Imana kandi ko ari inyembabazi izanamugeza mu ijuru. Burns yasoje avuga ko kuba Imana iri kumwe nawe, nta mpungenge isi ikwiriye kugira ko uyu munsi cyangwan ejo hazabaho intambara y’isi ishingiye ku ntwaro z’ubumara.

Iserukiramuco rya Gikristo ryiswe “HIMBAZA FESTIVAL” ryitezweho kuzahindura byinshi kuko rizitabirwa n’abahanzi bakomeye.

$
0
0

Perezida Donald Trump yivuguruje avuga ko atazahutaza uburenganzira bw’abatinganyi.

$
0
0

Mu mbwirwaruhame zitandukanye, Trump yagiye avuga ko adashyigikiye ababana bahuje ibitsina (Homosexuel) kimwe n’ababihinduje (Trans-sexuel) ibi bikaba byaratumye rubanda rumuha ikizere mbere y’amatora.

Mu gihe Trump akomeje guhindura byinshi mu byari byarashyizweho n’abamubanjirije, Pereza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kuri ubu yatangaje ko ashyigikiye itegeko rirengera uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina kandi ko ritazavugururwa.

Ni mu gihe abantu benshi bari biteze ko Trump uherutse gukora amavugurura menshi, mu mategeko yari yarashyizwe na Barack Obama wamubanjirije, ikijyanye n’abatinganyi n’abahinduje ibitsina byabo nacyo atazagisiga.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na perezidanse ya Amerika rivuga ko Perezida Trump azakomeza kubaha no gushyigikira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina n’abihunduje kandi ashimishwa no kuba ariwe mukuru w’igihugu wa mbere wagize icyo abivugako ubwo yemeraga kwiyamamariza kuba perezida.

Washington Post dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi bitangajwe mu gihe hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga iteka rya Obama ribuza gutanga akazi mu nzego za leta hagendewe ku gitsina Trump afite gahunda yo kurikuraho.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika, Chad Griffin yavuze ko n’ubundi hakiri impungenge ko ubutegetsi bwa Trump bushobora kugira byinshi bubangamira bishingiye ku gitsina.

Yakomeje avuga ko ababana bahuje ibitsina b’impunzi, abimukira, abayisilamu n’abagore badatuje kandi kugira ubwoba kwabo bifite ishingiro.

Iteka ryasinywe na Obama mu 2014 riteganya ko mu gutanga akazi mu nzego za leta hadakwiye gushingirwa ku gitsina cyangwa kuba umuntu aryamana n’abagabo cyangwa abagore.

Iri teka kandi ryasabaga ibigo by’ingenga bikorana na leta gushyiraho amategeko arebana no kurwanya ivangura rikorerwa abakozi baryamana n’abo bahuje ibitsina.

Nubwo iri teka ritishimiwe n’abantu batandukanye barimo n’abanyamadini, ryari rifite igisobanuro gikomeye ku banyamerika kuko rikurikizwa n’ibigo ibihumbi 24 bikoresha abakozi basaga miliyoni 28.

Kuri ubu, hari ikikango ku banyamadini ko yazakomeza kwivuguruza ku byemezo yari yarabijeje kuzafata mu rwego rwo kubasubiza agaciro.

Twifashishije inkuru ya Igihe.com

 

Urusengero rwa BAYALI rugiye kubakwa mu mujyi wa New York.

$
0
0

Mu rwego rwo kugira ngo amateka atibagirana, byari biteganyijwe ko hubakwa  indi nkuge ya metero 15, imeze neza neza n’iyari imbere ya rwa rusengero. Imwe ikaba igoba kubakwa  mu mwanya wa Tames Square mu mugi wa New York, indi ikubakwa  Trafalgar Square, mu mujyi wa London.

Urusengero rwa Baali rwari ruzwi ku isi hose nk’umunara  watangaga icyerekezo, rukaba rwari ruherereye ahitwa I Palmyre, muri Siriya; rwaje gusenywa na Leta ya Kiyisilamu, ISIS, ikintu cyateye ubwoba amahanga yose  kubera  icyo kintu cyafatwaga nk’ishyano gusenya ahantu hakomeye nka hariya mu murage w’isi. Nkuko twabivuze rero haruguru, hakaba hari umugambi wo kwubaka igisa n’ibyo I London, n’I New York, mu rwego rwo kubungabunga ko amateka atasibangana.

Icyo cyemezo ariko nticyabuze gutera impungenge abantu benshi: Mu gihe cyo hambere urwo rusengero rwa Baali, rwajyaga rutambirwaho ibitambo by’abana bato, hagakorerwaho n’imihango ijyanye n’ubusambanyi, bukorewe icyarimwe, n’abantu benshi kandi mu gihe kimwe.Ibyo rero akaba ari ikintu giteye benshi kwibaza, ukuntu ikimenyetso nk’icyo, urusengero ruramirizwaho ikigirwamana, rwakubakwa mu mugi wacu wa mbere.

Nyamara rero ibyobyemrjwe n’ikinyamakuru The New York Times, kivuga ko  urwo rusengero rugoma kugera Trafalgar Square, kandi zriya nkuge nazo zikubakwa muri iriya migi twavuze haruguru.Birumvikana ko Abanyamerika benshi batazi Baali uwo yari we ntacyo bibabwiye, ariko ukuri nuko bimwe mu byarangaga kuramya Baali kwa kera, ubu birimo kugaragara muri sosiyete yacu muri uyu mwaka 2016.

Dore uko ibitambo byakorerwaga Baali cyera:

Abantu bakuru bazungurukaga ruriya rusengero, noneho hagafatwaabana bato bagatwikwa ari bazima, muri urwo rusaku rero rw’abana bashya bumva n’umunuko w’imibiri irimo gushirira; abagabo n’abagore, baraho bagasanbana, abagabo n’abandi bagabo, abagore n’abandi bagore.Ibyo byakorwaga bagamije gusaba Baali kubaha imvura ngo bahinge beze. Iyo urebye muri iki gihe  rero aho amahano  y’ubusambanyi ageze muri iyi migi yacu, usanga ntaho bitaniye nubwo wenda babiha isura itari nk’iriya yo muri kiriya gihe; ntibitangajerero ko hakubakwa urusengero nka ruriya.

Muri kiriya gihe cya cyera izina Baal ryafatwaga kimwe na Bel, ayo mazina yombi ukayasanga mu kigirwamana Marduk, baramyaga   I Babuloni.

Marduk rero uyu yari imana y’impigi ( dieu chasseur) akaba ari we wubatse Babuloni(Babilu: urugi rw’imana), akaba yari yarubakiwe urusengero ETEmenanki, bivuga inzu y’urufatiro rw’isi n’ijuru.Ibi rero birasa cyane n’iby’ umunara w’I Babel,Niba muzi neza Bibiliya, birabibutsa mw’itangiriro 10:9 bavuga  ko Nemrod yari  umuhigi ukomeye cyane imbere y’Imana, akaba ariwe wubatse umunara w’I Babeli. Nemrod yari azwi muri Egiputa kw’izina rya Osiris, imana y’ isi y’ikuzimu.Nemrod yari azwi mu baturage bitwa Aba Summeriens nk’umwami Enmerkar, wagerageje kwubakira imana umunara muremure cyane, mu mugi witwaga ERIDU, umujyi ufatwa nka Babilone ya cyera n’umunyamatekaBerossos,

Kera rero umunara wa Babel ushyirwa hamwe na Nemrod, kandi abanyamateka, b’abayahudi, n’umunyamateka Josephus barabyemeza. Izina ry’Abasummeriens Enmer-kar, iriya kar isobanura umuhigi, Enmer kar , bikavuga rero Enmer w’umuhigi.Nkuko Nemrod afatwa mw’itangiriro ibice 10. Enmerkar afatwa nk’uwubatse URUK, nkuko Nemrod afatwa  nk’uwubatse ubwami bwatangiriye I Babel( Eridu), na Erech(Uruk).Enmerkar amaze gupfa batangira kujya bamukorera imihango, nk’imana-muntu, Nimurta, ibyo bikaba byarakuzebikaba kuramya Marduk.

Mu mateka rero bizwi ko umu Framaso wa mbere wabanje ari Nemrod, watangiye Nouvel Ordre Mondial, Imiyoborere mishya y’Isi; nyuma y’umwuzure.  Kandi imana zose zakurikiyeho, haba I Roma mu Bugiriki zituruka kuriwe. Abashakashatsi b’intiti muri ii bavuga ko , amatsinda ari mw’ibanga  yo muri iki gihe, yemera ko Nemrod , Marduk, Osiris, Apollo ; agomba kuzuka agategeka isi.

Abantu benshi baminuje mu bya Bibiliya bavuga, ko Nemrod ariwe uzaza nka Antikristo, ibyo ukaba wabisanga nko mu gitabo “ The Second Coming of the Antechrist” cya Peter Goodgame, na Babylon Rising cya Ro Skiba.

Nyuma y’ibyo twabanje kubona, twaba se turimo kubaka ingoro ya Antikristo I New York.Ku muntu uteri umukristo ibi yumva bidasobanutse, ariko ku bantubazi neza iby’ubupfumu, iyubakwa rya ziriya ngoro I New York, n’I London, si ibintu byikoze nka agisida, Abantu bafite ububasha bakoze u buryo ariko biba, ahubwobari bakwiye kubazwa umugambi wabo uwo ariwo.

Adolphe MITALI

Guverinoma y’u Rwanda igiye guhagurukira abatanga Servisi mbi barimo n’abanyamadini.

$
0
0

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase aravuga ko Guverinoma itazakomeza kwihanganira abagize umuco imitangire ya serivisi idahwitse.

Ibi yabitangaje ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyashyiraga ahagaragara ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere cy’umwaka wa 2016 aho imitangire ya serivisi iherekeje ibindi bipimo.

Muri ubu bushakashatsi bagaragaza  ko imitangire ya serivisi iri inyuma y’ibindi bipimo byagendeweho aho ije kuri uyu mwanya ku nshuro ya kane mu nshuro eshanu ubu bushakashatsi bumaze gukorwa.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yagize ati “mu bipimo byose byagaragajwe, igipimo kiri hasi kuruta ibindi ni imitangire ya serivisi iri kuri 72,93%, iki gipimo kije kuri uyu mwanya ku nshuro ya kane, ni ikibazo gikomeye! Mu nama y’umushyikirano hemejwe ko ingamba zikomeye zigomba kujya zifatirwa inzego zaba iza Leta cyangwa izigenga zikomeza kugenda biguru ntege mu mitangire ya serivisi. Ntabwo twakomeza kwihanganira uyu muco wo gutanga serivisi zitanoze.”

Minisitiri Murekezi yavuze ko Guverinoma igiye gushyira ingufu muri iki kintu, kandi buri wese akumva ko imitangire ya serivisi inoze ari yo ntego ye ya mbere.

Yongera ho ko gutanga serivisi inoze atari ikintu abantu bagomba kwigishwa, ahubwo ko igikenewe ari uko abantu bahindura imyumvire yabo kuko bashoboye kubikora ahubwo bakabyica babizi.

Muri ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu bipimo 8, ku isonga hazaho umutekano n’ituze mu gihugu aho iki gipimo gifite amanota 92,62% mu mwaka wa 2016, mu gihe mu mwaka wa 2014 iki gipimo cyari kuri 91,6%.

Kuri ibi Murekezi avuga ko bisobanuye ko inzego z’umutekano mu gihugu zikomeje gukora akazi kazo kandi neza bigatuma abaturage bazigirira icyizere.

Ibyiciro bitatu byonyine ni byo bifite amanota ari hejuru ya 80, birimo Umutekano n’Ituze Rusange, hakiyongeraho kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo gifite 86.56% kivuye kuri 79.04% mu 2014; n’uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage cyagize 81.83% kivuye kuri 77.05%.

Umuyobozi wa RGB Prof Shyaka Anastase yavuze ko mu myaka itanu ishize hari ibipimo byagiye bizamuka ariko hakaba n’ibindi byasubiye inyuma birimo ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, ati “uburyo dushyira mu bikorwa gahunda z’imibereho myiza yaba iza Girinka n’ibindi hari ibyo Abanyarwanda bakimyoza ko bitanoze natwe tuzi ko hagikenewe imbaraga ngo binozwe, iyo bitameze neza bituma igipimo kimanuka.”

Akomeza avuga ko ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bisuzumwa hagendewe ku bipimo mpuzamahanga ndetse hakifashishwa amakuru atuma byakifashishwa mu gusuzuma imiyoborere no gufasha mu kuzamura imibereho mu baturage.

Abaturage bakomeje kugaragaza ko batagira uruhare mu bibakorerwa…

Muri ibi bipimo uretse imitangire ya serivisi iza ku isonga mu kugira amanota aringaniye, n’uruhare rw’abaturage mu bikorwa bakorerwa rukomeje kuba ruto kuko rufite amanota 76.48%, ruvuye kuri 75.36% mu mwaka wa 2014.

Aha Prof Shayaka avuga ko usibye mu bikorwa by’umuganda abaturage bagaragaza ko bahabwa uruhare, ibindi nko gutegura ingengo y’imari n’igenamigambi usanga badahabwa ijambo, ati “iyo ubabajije uruhare rwabo mu muganda, mu kwikemurira ibibazo, mu gufata ibyemezo abaturage bava hasi bakavuga ko bibanyuze, ariko hari irindi tsinda aho usanga abantu bavuga ngo ni ibintu biri tekiniki abaturage ntabwo bari bubimenye, aho usanga uruhare rw’abaturage mu gutegura ingengo y’imari, mu igenamigambi no mu mihigo, turasanga muri rusange uruhare rwabo ruracyari hasi.”

Prof Shayaka avuga ko ibi bikorwa abo bireba bagomba kubishyira ku rwego rw’umuturage aho kumva ko ari ibintu by’abahanga agasaba ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Igenamigambi babifataho ingamba ihamye.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe na RGB bushingiye ku bipimo 8 birimo ubutegetsi bugendera ku mategeko gifite 79,69%, Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bufite 81,83%, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa 76,48%, Umutekano n’ituze rusange 92,62%, imibereho myiza y’abaturage 74,88%, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo 86,56%, Imitangire ya serivisi 72,93% ndetse n’ Iterambere ry’ubukungu 76,82%.

Serivisi mu nzego z’abanyamadini nazo ziranengwa.

Mu isesengura ryakozwe na Isange Corporation mu 2013 ku mitangire ya Serivisi ku banyamadini, byagaragaye ko hari umubare munini w’ababajijwe uburyo bahabwa Serivisi binyuze mu bikorwa by’amadini n’amatorero biri hirya no hino mu gihugu, bavuze ko urwego rw’imitangire myiza ya Serivisi ruri hasi cyane.

Iyo ugiye mu mavuriro, mu mashuli, mu mahoteli ndetse no mu zindi Serivisi z’abanyamadini usanga imyumvire kuri iyi ngingo iri hasi cyane. Iyo ugiye ku Itorero runaka ukeneye Serivisi, akenshi ubura ukwakira, ndetse yewe n’iyo uhageze ku munsi umushumba w’Itorero yakiriraho abantu, akenshi ntuhamusanga. Iyo uhamagaye Telefoni ye akenshi nabwo usanga ifunze cyangwa se ntakwitabe.

Mu 2013, Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa 7 niryo ryahawe igihembo cy’uko ryakira neza abarigana mu nzego zinyuranye. Iki gihembo cyashyikirijwe umuyobozi mukuru waryo Dr.Pastor BYIRINGIRO Hesron.

Twifashishije inkuru ya Izubarirashe.rw

APR FC yongeye gukora mu ijisho rya Rayon Sport inayitwara igikombe cy’Intwari.

$
0
0

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, APR FC yongeye kwereka mukeba wayo Rayon Sports ko ariwe mwami wa ruhago mu Rwanda iyitsinda igitego kimwe ku busa, inayitwara igikombe cy’Umunsi w’Intwari, cyaherekejwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya makipe yari aherutse guhura mu byumweru bibiri bishize muri shampiyona, APR FC igatsinda Rayon Sports igitego 1-0 nubundi yongeye gusubira iyi kipe y’i Nyanza bahora bahanganye iyitsinda igitego kimwe cya myugariro Rugwiro Herve.

Mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Gashyantare 2017, Rayon Sports yagiye mu kibuga ishaka kwihimura dore ko yari imaze gutsindwa inshuro ebyiri zikurikirana muri uyu mukino uhuruza imbaga; ku nshuro ya mbere yatsinzwe 3-0 mu irushanwa ribanziriza shampiyona ryari ryateguwe na AS Kigali nyuma isubirwa itsindwa 1-0 muri shampiyona.

Kimwe no ku mukino uheruka guhuza aya makipe, APR FC niyo yinjiye mu mukino hakiri kare itangira gukoresha amakosa ba myugariro ba Rayon Sports. Ku munota wa 10 yabonye coup-franc yatewe na Sibomana Patrick, umuzamu Mutuyimana Evariste ashyira umupira muri koruneli yatewe na Nkinzingabo Fiston maze Rugwiro Herve ayibyaza umusaruro atsinda igitego.

APR FC yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports ariko gushyira mu izamu bikanga, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu cya kabiri, Umutoza Masoudi Djuma wa Rayon Sports yakoze impinduka yinjiza Nshuti Dominique Savio, itangira kwiharira umupira no gusatira ariko ubwugarizi bwa APR FC bwari burimo Nsabimana Aimable na Rugwiro Herve bwitwara neza ndetse n’umuzamu Mvuyekure Emery akagoboka aho bikomeye.

Gutsinda uyu mukino kuri APR FC ntibisobanuye igikombe gusa kuko ku munsi w’ejo ubwo abakinnyi b’iyi kipe basuraga bamwe mu ngabo bamugariye ku rugamba mu mpano z’uyu munsi babasabye harimo n’intsinzi kuri uyu mukino.

APR FC yegukanye igikombe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Rayon Sports yahawe miliyoni n’ibihumbi 500.

Uyu mukino warebwe n’abatari bake haba ku mateleviziyo no muri Stade Amahoro yari isendereye abafana, wabanjirijwe n’uwahuje abasirikare ba Special Forces yatsinzwe ibitego 4-1 n’abo kuri Headquarter wari watangiye saa saba zuzuye.

 

Uwa kabiri iburyo, Mugheni Fabrice wari Kapiteni wa Rayon Sports na Rusheshangoga Michel (wa kabiri ibumoso) mbere y’umukino

 

 

Yannick Mukunzi (wambaye umukara n’umweru) na Imanishimwe Djabel bahanganiye umupira

 

Abafana n’abakinnyi ba APR FC mu bicu nyuma y’igitego cyabonetse ku munot wa 10 w’umukino

 

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Juliennne na Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe basuhuza abakinnyi n’abasifuzi mbere yuko umukino utangira

 

Musa Camara na myugariro wa APR FC, Rugwiro Herve watsinze igitego bahanganiye umupira

 

Uhereye ibumoso, Perezida wa CHENO, Dr Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, uw’Umuco na Siporo Uwacu Julienne na Nzamwita Vincent uyobora Ferwafa

 

 

 

 

 

 

Umwe mu mufana ba Rayon Sports wiyeguriye iyi kipe

 

 

 

Mbere yuko APR na Rayon Sports zikina habanje ingabo za Special Forces n’izo ku cyicaro gikuru

 

 

 

APR FC yashyikirijwe sheke ya miliyoni eshatu nyuma yo gutsinda umukino

 

 

 

Abakinnyi ba APR FC bishimira igikombe

 

Inkuru ya Igihe.com

 

Kubaho ubuzima bugengwa n’umutwaro ufite !

$
0
0

ABEFESO 2:9-10 Turi abantu Imana yaremye ituremeye imirimo myiza

Umutwaro ni ikintu runaka kikuremereye, wumva utaruhuka cyangwa utasinzira kitarakemuka. Wumva watanga ibyawe byose (amafaranga, ubuzima n’ibindi ariko kigakemuka). Umutwaro ni ikintu usanga kikugarukamo inshuro nyinshi kandi ukumva Imana ariyo ikigushyize ku mutima.  Umutwaro kandi ni ikintu wumva wakorera ubuntu ( ntugihemberwe) kandi abandi babona ko bagomba kugihemberwa. 

Iyo ugiye mu mateka ya muntu hirya no hino ku isi, usanga hari benshi bagiye bagira bene uyu mutwaro. Kubwo guharanira impinduka, bagahitamo gukora icyazanira abandi amahoro n’iterambere rirambye, akenshi birengagije ingaruka ziri bukurikira ibikorwa babaga batangije.

Nubwo bibiliya itugaragariza nyinshi mu ngero z’abagiye bagira umutwaro muburyo butandukanye barimo nka Nehemiya na Pawulo, reka tubanze turebe bamwe mu bantu bagiye bagira umutwaro wo kugira ibyo bahindura, mbere y’uko twibanda ku ngero bibiliya igarukaho kuri iyi ngingo.

Madiba Nelson Mandera, ni umwe mu bantu babaye impirimbanyi z’amahoro isi ya none yibuka, kandi umutwaro yagize, wagize umusaruro mu kubari bageraniwe mu gihe cye ndetse n’icy’ubu. Nelson Mandela, akiriho yabarizwaga mu itorero Methodiste Libre muri Afurika y’epfo.
Billy Graham umuvugabutumwa wo muri leta zunze ubumwe za America, avugako intego ye y’ibanze ari ugufasha abantu kugirana umubano wihariye n’Imana, kandi byose yemeza ko biva kuri Kristo Yesu. Akaba kandi ananyotewe kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu bose , mumahanga yose.

Ibi bigaragaza muby’ukuri ko turi abantu Imana yaremye ituremeye imirimo myiza, nkuko Pawulo intumwa yabyanditse mu rwandiko rwe yandikiye ab’i Effeso.

Mu ngero za Bibiliya, tuzagenda tugarukaho mu bice bitandukanye by’iyi nkuru, turavuga kubakozi b’Imana batandukanye bagiye baba indashyikirwa mu murimo w’Imana, aho usanga ubuzima bwabo bwarangwaga n’umutwaro kandi bagashyira basohoje ikibari ku mutima, batitaye kubyago bahuraga nabyo.

Abakorinto 11: 23-32, muri uru rwandiko , hagaragara uburyo intumwa Pawulo yishimiraga gukora Umurimo w’ivugabutumwa bwiza atinubira ibimugerageza. Ibi bigaragarira mu magambo ye bwite, muri imwe mu mirongo igaragara muri uru rwandiko nkago agira ati:“Mbarusha mu mihati (23), Mbarusha mu mazu y’Imbohe, Mbarusha gukubitwa birenze urugero ( 23), Ibihe bitanu abayuda bankubise inkoni 39 (24), Ibihe bitatu nakubiswe inga ( 25), Igihe  kimwe natewe amabuye, Ibihe bitatu inkunge zarameneste, Naraye imuhengeri , nari mu ngendo ndi mu kaga gatewe n‘inzuzi, n’ abambuzi, gatewe na bene wacu, n’abapagani.

Ibi biragaragaza neza intumbero n’urugendo rwo kugira umutwaro mu buzima icyo bisobanura. Mu nkuru yacu itaha, Tuzabagezaho birambuye, urugendo rwa Pawulo mu kubako ubuzima bugengwa n’umutwaro yari afite. Si Pawulo gusa tuzagarukaho, kuko tuzavuga no kuri Nehemiya.

Wowe umutwaro wawe ni uwuhe?

 

Abakorera za Ambasade batari aba Diplomate bakebuwe ku musoro ku bihembo .

$
0
0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kirahumuriza abakorera za Ambasade n’ibigo mpuzamahanga bikora nka ambasade ko abafite ibirarane by’umusoro ku bihembo bazoroherezwa kuwishyura mu byiciro.

Iki cyemezo cyumvikanyweho, kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’inama yahuje RRA n’abo bakozi b’abanyarwanda bakorera za ambasade z’ibihugu bitandukanye zikorera i Kigali.

Ni inama yari igamije gukebura abakozi bakorera zimwe muri ambasade batereye agati mu ryinyo ntibakore imenyekanisha no kwishyura umusoro ku bihembo kandi isonerwa rireba aba diplomate gusa.

Komiseri ushinzwe Abasora bato n’Abaciriritse Dada Richard avuga ko batumiye abakozi bakora muri ambasade n’ibindi bigo bikora nka za Ambasade kugira ngo bakangurirwe umusoro ku bihembo.

Agira ati: “Ubundi za ambasade ntabwo zigira inshingano zo kumenyesha no kwishyura umusoro ku bihembo ariko umukozi ukoramo udafite ubuzima gatozi nk’umu diplomate asabwa gukora imenyesha no kwishyura umusoro ku mafaranga yose yakoreye ari mu gihugu”.

RRA yabatumiye ku bufatanye na Minaffet kugira ngo ibakebure ku baba bishyira mu mutaka w’Aba diplomate bibwira ko isonerwa rikorerwa Abadiplomate nabo ribareba.  Abo bakozi bamenyeshwejwe ko isonerwa rikorwa gusa kuba Diplomate ko abakozi basanzwe badafite ubuzima gatozi bw’aba Diplomate bishyura umusoro ku bihembo nk’undi munyarwanda wese.

Muhawenimana JMV akorera Ambasade ya Afurika y’Epfo i Kigali. Nawe ari mubatarigeraga batanga uyu musoro ku bihembo bitewe no kwibwira bibeshya ko bawusonewe.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora bato n’abaciriritse Dada Richard asobanura ko abakorera za ambasade batari mu ba diplomate badasonewe umusoro ku bihembo

Ati: “Twabaye muri uwo mutaka y’uko nk’aba diplomate baba basonewe natwe tubifata nk’abasonewe. Ubu tugiye kumvisha umukoresha ko agomba kudufasha kwishyura imisoro. Habaho ingaruka igihe umukoresha atemeye kudufasha kandi amafaranga yagennye atarimo umusoro, ikiguzi cy’ubuzima cyagorana”.

Muri iyi nama byagaragaye ko hari za ambasade nke zifite abakozi batajyaga bakora imenyekanisha no kwishyura imisoro ubu bakaba barafite ibirarane byinshi ku musoro ku bihembo. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyemeye gufasha abo bakozi bakandika basaba kwishyura ibyo birarane mu byiciro.

“Ku bafite impungenge ku misoro batishyuye twumvikanye ko tuzaborohereza bakayishyura mu byiciro ariko buri wese akabyisabira bityo yishyure ibirarane mu buruyo bumworoheye.” Dada Richard

Hari ibigo byiyemeza kwishyurira abakozi babyo umusoro ku bihembo, hari n’abandi bishyira hamwe bakamenyekanisha kandi bakishyura biboroheye kandi nta mpungenge zibaho.

Click to view slideshow.

Itegeko ry’imisoro rivuga ko umukozi uhembwa kugera ku mafaranga 30,000 yishyura 0%. Ibihembo biva kuri 30,001 kugera ku 100,000 umusoro ucibwaho ni 20%. Naho ibihembo biva ku 100,001 kuzamura byishyurirwa umusoro wa 30%. Igihe umukoresha akoresheje umukozi wa nyakabyizi utageza iminsi 30, agomba kumufatira 15% y’umusoro kuri ibyo bihembo bemeranijwe akayashyikiriza RRA.

Jean Bosco NSABIYAREMYE.

U Rwanda rwatomboye Tanzania na Uganda mu nzira zigana muri CHAN 2018

$
0
0

kipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi bakina imbere muri shampiyonayatomboye guhura na Tanzania mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2018 cy’abakina imbere mu bihugu byabo kizabera muri Kenya.
Mu ijonjora ribanza ku Mavubi y’u Rwanda bazabanza guhura na Tanzania mu gihe ikipe izakomeza hagati y’ibihugu byombi izahura n’izaba yatambutse hagati ya Uganda n’ikipe izaba yavuye hagati ya Somalia na Sudani y’Epfo.

Uko amakipe azahura muri Zone u Rwanda rurimo izavamo amakipe 3 harimo na Kenya izakira irushanwa.

Ijonjora rya 1

  • Somalia vs South Sudan

Ijonjora rya 2:

  • South Sudan/Somalia vs Uganda
  • Tanzania vs Rwanda
  • Djibouti vs Ethiopia
  • Burundi vs Sudan

Ijonjora rya 3:

  • Uganda vs South Sudan/Somalia) vs Tanzania/Rwanda
  • Djibouti/Ethiopia) vs Burundi/Sudan

Inkuru ya regismuramira.blogspot.com


Dove Hotel: Min. Anastase MUREKEZI yasabye abayoboke ba ADEPR kujya basenyera umugozi umwe mu gihe hari ikibazo.

$
0
0

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yafunguye ku mugaragaro hotel ya ADEPR (Dove Hotel), yubatswe ku Gisozi mu Karere ka Gasabo asaba abayoboke b’Itorero rya ADEPR mu Rwanda kurushaho kugira ubumwe mu byo bakora byose nk’uko Yesu Kirisitu yasize abisabye abemera bose.

Umuhango wo gufungura iyi hoteli witabiriwe n’imbaga y’abayoboke ba ADEPR baturutse hirya no hino muri Paruwasi zo mu Rwanda n’abandi bavuye mu mpande zinyuranye mu bindi bihugu barenga ibihumbi bine. Wabaye kuri uyu wa 4 Gashyantare 2017.

Minisitiri w’Intebe yasabye abakirisitu kutazigera na rimwe baha urwaho amacakubiri n’ibihuha, yifashishije umurongo wa Bibiliya uboneka muri Yohana 17:11 ahavuga ko Yesu yasabye abemera bose kugira ubumwe.

Yagize ati “ Bakirisitu ba ADEPR, kugira ngo iyi hotel izabagirire akamaro ndetse murusheho no gukomeza gutera imbere, guverinoma y’u Rwanda irabagira inama ngo muzakomeze guharanira ubumwe, muzifashishe inyigisho Yesu Kirisitu yadusigiye mu butumwa bwiza bwa Yohani 17:11, ubwo yasabiraga abigishwa be n’abandi bose bazamwizera, kubana mu bumwe.”

“Nimugira icyo mutumvikanaho, nkuko mumaze kubigira umuco, muzajye mwicarana mubiganireho maze mubikemure nk’abakirisitu, mujye mukomeza mwiyambaze Umwuka Wera, kugira ngo abe ari we ubayobora.”

Yashimiye ADEPR uburyo ikomeje gushyigikira igihugu mu iterambere ry’u Rwanda, aho bafasha mu burezi, mu buvuzi no mu bikorwa remezo bitandukanye avuga ko Leta na yo izakomeza kubashyigikira.

Umuvugizi waryo Bishop Jean Sibomana, yashimiye abakirisitu bitanze iyi nyubako ikaba yuzuye.

Ati “ Ibi bikorwa byose byavuye mu maboko y’Abakirisitu bahagarariwe aha ngaha. Nkuko igihugu kizamurwa n’Abanyarwanda ni nako ADEPR izamurwa n’abakirisitu bacu mu rwego rwo kwihesha agaciro, tukaba tubashimira ubwitange n’umurava bakorana mu mirimo yabo yose.”

Itorero Adepr rimaze imyaka 76 rikora imirimo yaryo mu Rwanda, ryatangijwe n’abamisiyoneri bo muri Suède none ubu rimaze kugira abayoboke bagera kuri miliyoni ebyiri hatabariwemo abana.

Iyi hoteli yatangiye kubakwa muri Werurwe 2011, ariko umushinga watangiye 2008 ikaba yuzuye itwaye asaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ifite ibyumba 69 byakira abantu b’ingeri zose, ifite icyumba kinini cyakira abantu basaga 3000, hari n’ibindi bito byakira abari hagati ya 50 na 500. Ifite kandi na restaurant yakira abasaga 140, ifite n’amabaraza yakira abasaga 100, ikanagira parikingi yakira imodoka 310.

Iri torero rifite ibikorwaremezo birimo amashuri y’incuke 155, abanza 146, ibigo by’amashuri yisumbuye 58, iby’ubumenyingiro 7, iby’amashuri ya Bibiliya 5 n’ishuri rya Tewolojia rimwe. Rimaze kwigisha gusoma no kwandika abagera ku 887,281 kuva 1999.

Itorero ryubatse ibigo nderabuzima birimo icya Mashesha mu karere ka Rusizi, ikigo cya Rwembe muri Burera, Rundoyi muri Rutsiro, n’ibitaro byo ku rwego rw’akarere bya Nyamata muri Bugesera.

Abayobozi ba ADEPR n’abo mu nzego nkuru za leta bategereje Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe asuhuza abayobozi ba ADEPR n’abo mu nzego za leta bari bamutegereje

Minisitiri Murekezi afungura ku mugaragaro Dove Hotel

Dove Hotel yuzuye itwaye akayabo k’asaga miliyari esheshatu z’amanyarwanda

Iyi Hotel yubatswe abayoboke ba ADEPR babigizemo uruhare

Minisitiri w’Intebe asinya mu gitabo cy’abashyitsi

Minisitiri w’Intebe ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gufungura Dove Hotel

Imbaga y’abakirisitu ba ADEPR bari bitabiriye uyu muhango

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango

Inkuru ya igihe.com

Ibintu bitangaje kurusha ibindi Ap.Gitwaza yahanuye birimo nuko umwana we azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika!

$
0
0

Abavugabutumwa, ni bamwe mu bantu bakunda kugeza ku bo babwiriza amwe mu magambo atangaje, asetsa bamwe ariko ntanavugweho rumwe n’imbaga nyamwinshi. Mu bavugabutumwa bo mu Rwanda, Apotre Paul Gitwaza ni umwe mu bagiye bavuga ibintu byinshi bigateza impaka, ibyo tukaba ari nabyo tugarukaho muri iyi nkuru.

Hari byinshi Gitwaza yagiye agarukwaho, ariko kuko tutabikubira byose mu nkuru imwe, bine muri byo nibyo tugarukaho by’umwihariko muri iyi nkuru.

1. Apotre Gitwaza yavuze ko yasengeye umuntu wari wapfuye akazuka

JPEG - 168.8 kb

Ubwo yari mu kiganiro Amabanga y’Isi muri Nyakanga 2016, Umuvugabutumwa Apotre Gitwaza yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba akorana na shitani byari bimaze igihe bimuvugwaho, ndetse avuga ko yatangiye kubivugwaho agitangira insengero za Zion Temple mu Rwanda, nyamara akaba akorera Imana kuburyo hari n’umuntu yasengeye yapfuye akazuka.

Gitwaza ati: “Njye mu 1991, nasengeye umuntu wapfuye arazuka, n’ubu ari muri Canada. Musengera icyo gihe hari muri Congo, i Kisangani. Ubu ni muzima aba muri Canada. Nari umuvugabutumwa, nakoreye Imana cyane ariko nta munsi n’umwe numvise muri Congo bavuga ngo nkorana n’imbaraga za shitani, nasanze ibya shitani hano.”

2. Apotre Gitwaza yahanuye ko umwana we azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

JPEG - 101.5 kb

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza Muhirwa uyobora itorero Zion Temple ku isi, akaba anafite impano y’ubuhanzi n’ubuhanuzi, ahamya ko Imana yamuhishuriye byinshi bizaba ku bana be batatu barimo uwitwa Dawidi (David) ari nawe muto muri bo, uyu ngo akaba azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi Dr Apotre Paul Gitwaza, avuga ko amaze imyaka myinshi abibwiwe n’Imana, kandi akaba atarapfuye kubyara gusa ahubwo ngo Imana yabanje kuvugana na we. Uretse uyu uzaba Perezida, abandi bana be babiri yeretswe n’Imana ko umwe azaba umuhanuzi undi akaba umuganga.

3. Gitwaza yasobanuye uko umugore wamusabye ko basambana yari agiye kumwanduza SIDA

JPEG - 36.1 kb

Imbere y’imbaga y’abantu benshi biganjemo urubyiruko bari bateraniye mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga mu mujyi wa Kigali, Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yatangaje ko ikigeragezo gikomeye yahuye nacyo mu buzima, ari umugore washatse ko basambana ariko akaza kubasha kubikira, nyuma akaza kumenya ko uwo mugore yashoboraga no kumwanduza SIDA kuko yamenye amakuru ko uwo mugore yari yarapfakajwe n’icyo cyorezo.

Ibi Gitwaza yabitangaje tariki 2 Gicurasi 2015 ubwo habaga igitaramo cyari cyiswe “Pambazuka” , akaba yaravuze ko mu gihe cy’ubusore bwe yari yagiye mu masengesho hanyuma umugore umwe akaza kumushuka akamujyana mu cyumba cye, Gitwaza nawe akinjiramo yumva nta kibazo ariko yahagera agasanga umugore yikuyemo imyenda yose yambaye ubusa ndetse akamubwira ko yifuza kuryamana na we, icyo gihe Paul Gitwaza akaba atari kubona uko amucika kuko umugore yari yakinze ahantu hose.

Gitwaza yakomeje avuga ko yabwiye uwo mugore ko babanza bagasenga bakabona kubikora undi aranga, amusaba ko yabanza akaba akenyeye igitenge kuko yari yambaye ubusa buri buri, ni uko uyu muvugabutumwa ahita asenga ndetse anavuga indimi maze wa mugore aza kugwa hasi kubera ayo masengesho, aza kuzanzamuka abaza Gitwaza icyabaye n’ibyo barimo, nyuma arambara barasenga barasohoka.

Nyuma y’igihe Gitwaza arokotse icyo kigeragezo, ngo yaje kongera guhura na wa mugore maze umugore ahita amusaba imbabazi ari nabwo Gitwaza yamenye ko uwo mugore yari yarapfakajwe na SIDA yari yarishe umugabo we, ndetse n’umwana yari yarabyaranye n’uwo mugabo akaba yari yarishwe na SIDA.

4. Ari muri Israel, Gitwaza yavuze ko yikoreye ku mutwe ibibazo by’u Rwanda akabyereka Imana

JPEG - 213.4 kb

Intumwa Paul Gitwaza, mu rugendo yagiyemo mu gihugu cya Israel hamwe n’itsinda ry’abantu basaga 140 muri Nzeri 2015, yagaragaje ko yikoreye ku mutwe we ibyifuzo by’abari kumwe nawe ndetse azirikana n’igihugu cye cy’u Rwanda yikorera ibyifuzo byacyo abyereka Imana.

Nk’uko Apotre Paul Gitwaza icyo gihe yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yikoreye u Rwanda (yikoreye ibendera ry’igihugu) n’ibyifuzo byo gusengerwa (Prayer requests) abijyana Iburengerazuba ahari urukuta rw’ihema rya Salomo abyereka Imana kuko handitswe ko izajya yumva amasengesho y’abanyamahanga bazayitakira bari kuri urwo rukuta nk’uko byanditswe mu 2 Ngoma 6: 32-33.

Aha muri uyu murongo wa Bibiliya haravuga ngo: “Kandi iby’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe rikuru, n’amaboko yawe akomeye n’ukuboko kwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru ariryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe.”

Inkuru ya Ukwezi.com

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mujyi wa Kigali hagaragaye ibyaha 500 mu kwezi kumwe.

$
0
0
 Umuyobozi wungirije ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu CSP Morris Murigo, yavuze ko ibyaha byagaragaye mu mujyi wa Kigali mu kwezi kw Mutarama 2017 bigera kuri 500 byamaze kugezwa mu bushinjacyaha.

Muri byo higanjemo iby’ubujura, ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ry’impapuro mbimbano.

Ibi yabitangaje ku wa Kane mu nama nyungurana bitekerezo yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere mu karere ka Nyarugenge, inzego z’ umutekano na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa mbere kagaragayemo ibyaha 217, Nyarugenge irakurikira 181, Kicukiro ni iya gatatu n’ibyaha 108.

Iyi mibare y’ibyaha yiganjemo ibyaha bitanu biza ku ikubitiro: Harimo ubujura bugera ku 105, gukubita no gukomeretsa 99, ibiyobyabwenge 75, ubujura buciye icyuho 36, naho gusambanya abana bigera ku byaha 30.

Rwego Yussuf, umukuru w’umudugudu wo mu murenge wa Nyarugenge, yemeza ko ibiyobyabwenge ariyo ntandaro y’ibyo byose kuko usanga abakora ibyaha akenshi baba babinyoye.

Ati “Njye mbona ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, hakorwa ibarura ry’uduce tuzwiho kuba indiri y’ibiyobyabwenge maze hagafatwa ingamba zo kubihashya.”

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’ u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Dan Munyuza yasabye abaturage gukomeza kugira umutekano umuco ari naho bazahera bakumira ibyaha bitaraba.

Ati “Ni byiza ko abaturage bafatanya na polisi kugira ngo dukumire cyane cyane ibyaha by’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi polisi ibijeje ubufatanye bwose bushoboka kugira ngo tuvaneho inzitizi zitera umutekano muke”.

Ikindi cyaha cyagaragaye nk’ikimaze gufata indi ntera ni ugukoresha impapuro mpimbano aho mu kwezi gushize habonetse ibyaha 18, byose hamwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni zirenga 700.

Inkuru ya Imvaho Nshya

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa Gatanu ku ya Gatatu Gashyantare 2017

$
0
0

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame none kuwa Gatanu, tariki ya 3 Gashyantare 2017.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yishimira icyizere Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bongeye kugaragariza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, bahereye kuri gahunda y’ivugurura ry’uwo Muryango yabagejejeho ubwo bari bateraniye mu nama ya 28 yawo yabereye i Addis Ababa, kuva ku itariki ya 30 kugeza ku ya 31 Mutarama 2017.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana batsinze neza mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, bari barakatiwe, Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa rukabafasha gukomeza kwiga bafunze.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 09 Ukuboza 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu ku nshuro ya 14 igeze, itanga umurongo wo kuyinoza.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho imishinga y’ubwubatsi bw’amacumbi aciriritse igeze ishyirwa mu bikorwa, ifata ingamba zo kwihutisha gukemura ibibazo byagaragaye.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko ibyo ukwihaza mu biribwa mu Rwanda bihagaze, ishyiraho ingamba zikenewe muri urwo rwego.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ubufatanye mu micungire y’ishyamba rya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Unilever Tea Rwanda Ltd, riherereye mu Karere ka Nyaruguru.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta buherereye mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo bugahabwa Sosiyete Unilever Tea Rwanda mu rwego rw’ishoramari ryo kwagura ubuhinzi bw’icyayi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ingamba z’Igihugu (2015-2020) zo kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima na gahunda y’ibikorwa yo kuzishyira mu bikorwa.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo y’umwaka wa 2016 y’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa Amasezerano Mpuzamahanga y’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo yemejwe n’u Rwanda.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Ibikorwa (2017-2020) ku Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda.

10.Inama y’Abaminisitiri yemeje ingengo y’imari yo gutera inkunga ibikorwa by’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC).

11.Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 31/2016 ryo kuwa 30/06/2016 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2016/2017;

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho amahoro ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga agenewe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe;

- Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga No 07/2012/OL ryo kuwa 19/09/2012 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubucamanza;

- Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga No 06/2012/OL ryo kuwa 14/09/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Inkiko z’Ubucuruzi;

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byayo.

12.Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida ryemeza burundu Amasezerano ya Montréal yerekeye ibintu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba avuguruye, yemerejwe i Kigali kuwa 15/10/2016;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imikorere ya Komite Nyobozi ishinzwe kwemeza no kugenzura ubufatanye bw’Inzego za Leta n’iz’Abikorera;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’itanga n’ihererekanya ry’uburenganzira bw’umushakashatsi ukora amoko y’ibihingwa;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusuzuma ubwoko bw’ibihingwa ku bijyanye n’ubudasa, kugira imimerere imwe no kudahindagurika mu miterere yabwo;

- Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’ibyandikwa mu gitabo cyandikwamo amakuru ajyanye n’uburenganzira bw’umushakashatsi ukora amoko y’ibihingwa n’ibikurikizwa mu guhabwa ayo makuru;

- Iteka rya Minisitiri rigena ibishingirwaho kugira ngo Laboratwari isuzumirwamo imbuto yemerwe;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo igenzurwa ry’imbuto n’itangwa ry’ibyemezo by’ubuziranenge bw’imbuto bikorwa;

- Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa umuntu kugira ngo ahabwe uruhushya rwo kwinjiza mu gihugu no kohereza mu mahanga imbuto;

- Iteka rya Minisitiri rigena ibirango by’imbuto n’ibigomba kugaragara ku kirango no ku gipfunyika cy’imbuto nziza n’ibipimo ngenderwaho mu gushyira imbuto mu byiciro n’amabara y’ibirango bya buri cyiciro;

- Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gutubura, gutunganya cyangwa gucuruza imbuto nziza;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo isuzuma, iyemezwa n’iyandikwa ry’amoko y’ibihingwa bikorwa, uburyo amoko y’ibihingwa yemejwe akurwa ku rutonde n’imiterere yarwo;

- Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’imikorere bya Komite ishinzwe gusuzuma, kwemeza no kwandika amoko y’ibihingwa no kuyakura ku rutonde;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha ba Gisirikare bakurikira:

1. Capt Vincent NDAYISABA

2. Capt Christian KAYITARE

3. Lt Claudine MUHAWENIMANA

- Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagenzacyaha ba Gisirikare bakurikira:

1. 2Lt Triphonie UMUHIRE

2. 2Lt Donatien NDIKUBWIMANA

3. 2Lt Aimerance MUKESHIMANA

4. Sgt REBERO Jean de Dieu

5. Sgt MURANGIRA Joseph

6. Cpl KAMANZI Jimmy

7. Pte NSHIMIYIMANA Aimé Alex

8. Pte HAKIZIMANA Théoneste

- Iteka rya Perezida ryemerera Dr. NKURUNZIZA Emmanuel, wari Umuyobozi Mukuru n’Umubitsi w’Impapuro Mpamo mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA), guhagarika akazi mu gihe kitazwi, kugira ngo ashobore gutunganya imirimo ye mishya mu mwanya w’Umuyobozi wa Regional Center for Mapping Resources for Development i Nairobi, muri Kenya ;

- Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda, kubera
amakosa y’imyitwarire mu kazi:

 Superintendent of Police (SP): 1

 Chief Inspector of Police (CIP): 4

 Inspector of Police (IP): 23

 Assistant Inspector of Police (AIP): 38

- Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye na ba Police Constables 132 muri Polisi y’u Rwanda, kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi:

 Non-Commissioned Officers: 65

 Police Constables: 67.

13.Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena ibishingirwaho n’uburyo bwo guhabwa ubufasha bwa Leta mu mishinga yo guteza imbere amacumbi aciriritse n’ayo mu zindi Nsisiro;

14.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi.

 Bwana RAO HONGWEI, w’Ubushinwa, afite icyicaro i Kigali.

 Bwana RAVI SHANKAR, w’Ubuhindi, afite icyicaro i Kampala, Uganda.

15.Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

1. OFFICE OF THE PRESIDENT

Lt Colonel NYAMVUMBA Andrew: Head of SPU

2. Rwanda Development Board

1. AKAMANZI Claire: CEO & Cabinet Member

2. HATEGEKA Emmanuel: COO

3. RWANDA MINES, PETROLEUM AND GAS BOARD

1. GATARE Francis: CEO

2. Dr MUNYANGABE Emmanuel: COO

4. Rwanda Governance Board

1. Prof. SHYAKA Anastase: CEO
2. Dr. Usta KAYITESI: Deputy CEO
3. KALISA Edward: Secretary General

5. MINAFFET

1. Embassy/Zambia, Lusaka

MUKARULIZA Monique: Ambassador

2. High Commission Ottawa/Canada:

MARARA Igor: First Counselor

3. Permanent Mission of Rwanda/UN:

KAYINAMURA Robert: First Counselor

6. MINEDUC

1. MULINDWA Sam: Permanent Secretary

2. BAGUMA Rose: DG Education Planning

7. MIFOTRA

MUSONERA Gaspard: Permanent Secretary

8. MINEACOM

MBABAZI Rosemary: Permanent Secretary

9. MYICT

Maj. GATARAYIHA Regis: Permanent Secretary

10. NATIONAL COUNCIL OF SCIENCE AND TECHNOLOGY

Prof. Manasseh MBONYE: Director General

11. Office of the Auditor General

HABIMANA Patrick: Deputy Auditor General

12. NIDA

MUKESHA Josephine: Director General

13. RWANDA LAND MANAGEMENT AND USE AUTHORITY

MUKAMANA Esperance: Director General and Chief Registrar of land titles

14. Rwanda Water and Forestry Authority

NGABONZIZA Prime: Director General

15. Rwanda Management Institute

1. Dr. RUBAGIZA Jolly: Deputy Director General

2. ABIMANA Fidele: Principal Senior Training Coordinator

3. GATARI Eugene: Principal Senior Research and Consultancy Coordinator

16. Northern Corridor Integration Projects

SAFARI Innocent: National Coordinator

17. THE OFFICE OF THE PRIME MINISTER/OPM

- MUNYABURANGA Cyprien: Cabinet Notes Taker

- MUNYANDINDA Emmanuel: Policy Analyst in charge of Government Program
Monitoring.

- AGABA Asaphson: Policy Analyst in charge of Cabinet Preparation.

- IRAKOZE Prosper: ICT Policy Analyst in charge of Government Program
Monitoring.

- GASHUGI Aimé Claude: Director of ICT Unit.

18.IN MINALOC

- NGENDAHIMANA Pascal: Advisor to the Minister of State in charge of SocioEconomic Development.

19. MIGEPROF

- NIYIGENA Pierre Martin: Advisor to the Minister.

20. MINIRENA

- UTAMULIZA Marie Chantal: Director of Finance and Administration Unit.

- HODARI Jacob: Director of Planning, Monitoring and Evaluation Unit.

21.IN REAF

- GAKWAYA Harriet: Director of Finance and Administration Unit.

22.NIRDA

- TOTO WA MUGENZA Emmanuel: Director of Planning, Monitoring, Evaluation and ICT Unit.

16.Mu bindi:

i. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko
MINALOC ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo RALGA, irimo gutegura
Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze. Insanganyamatsiko ni: “Ubuyobozi
bw’Inzego z’Ibanze bushingiye ku muturage Abanyarwanda bifuza”.

ii. Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINISANTE ifatanyije na MINALOC na MINAGRI irimo gushyira mu bikorwa gahunda yo kugeza ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri ku bana bari mu kigero gihera ku mezi 6 kugeza ku mezi 24, abagore batwite n’abonsa bari mu cyiciro cya 1 cy’Ubudehe mu Gihugu hose n’abari mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe bo mu Turere 10 twugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira kw’abana.

iii. Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26 Mutarama 2017, hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, batashye ku mugaragaro Ibigo Nderabuzima 2 mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama.

iv. Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitri, mu izina rya Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, uri mu butumwa bw’akazi mu mahanga, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hasinywe amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari Albert Supply Ltd yerekeranye n’ishingwa ry’uruganda rukora imyenda muri Kigali Special Economic Zone. Imirimo yo gutangira kubaka inyubako z’uruganda yaratangiye.

v. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore. Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Shyira, Akagari ka Mpinga, Umudugudu wa Vunga ku itariki ya 8 Werurwe 2017. Insanganyamatsiko ni: “Munyarwandakazi, Komeza Usigasire Agaciro Wasubijwe”.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO

Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro RRA kinjije 99,7% by’ayo cyateganyaga mu mezi 6.

$
0
0

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro kuri uyu wa mbere tariki ya 06/02/2017  cyatangaje ko kinjije imisoro ingana na miliyari 514.9 kuri miliyari 516.5 cyari cyarihayeho intego kuva mu mezi 6 ashize.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,  Komiseri Mukuru Bwana Tusabe Richard yavuze ko bishimira ko bageze ku kigero cya 99,7% kugira ngo bese umuhigo.

Na none kandi mu nshingano RRA ifite harimo kwakirira uturere imisoro ndetse n’amahoro. Ku misoro yeguriwe uturere, Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko bakiriye ingana na miliyari 16.7 Frw ku ntego ya miliyari 17.8 Frw. Ni ukuvuga ko kuri iyo misoro besheje umuhigo ku kigero cya 93.6%.

Mu byagaragajwe byagize ingaruka mu kwinjiza imisoro n’amahoro harimo igikorwa cyo kwandika no kuvugurura urutonde rw’abasora, ubukangurambaga ku ikoreshwa rya EBM ku buryo umubare w’abacuruzi bayikoresha wiyongereyeho 12% ugereranije na 11,436 bayikoreshaga mu mpera za Kamena 2016. Kugeza ubu abakoresha EBM bamaze kuba 12,805.

RRA yakomeje gushishikariza abaguzi kumenya ko ari uburenganzira bwabo gusaba no guhabwa inyemezabuguzi ya EBM igihe cyose baguze.
Kwigisha abasora ndetse no kubegereza ikoranabuhanga biri mu ngamba nazo zafashije RRA kwinjiza iriya misoro.

Nubwo hakorwa ibishoboka byose ngo abasora boroherezwe bityo nabo barangize inshingano zabo zo gutanga umusoro neza kandi ku gihe, RRA iracyahura n’imbogamizi z’uko hakiri abasora batishyurira imisoro ku gihe, abandi bakazarira mu kumenyekanisha.

Muri iki gice kindi cy’umwaka gisigaye imbere Mutarama-Kamena 2017, RRA ifite intego yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 588.1 Frw harimo imisoro ijya mu isanduku ya Leta ingana na miliyari 571.7 Frw, n’imisoro yeguriwe Uturere ingana na miliyari 16.4 Frw.

Ingamba zafashwe kugira ngo iyi ntego izagerweho:

Gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo abanyereza imisoro bafatwe

Guha ingufu System nshya izabafasha kubona ikigusirishjwe cyo se ku musoro nyongeragaciro

Gukomeza ubukangurambaga mu bigo by’ama Bank ndetse n’ibindi binyuranye

Muri uku kwezi kwa Gashyantare bazamurika ku mugaragaro system isuzuma umuzigo kuva ku cyambu kugera ku mupaka w’u Rwanda ndetse n’ibyamukiranya imipaka y’ibihugu bituranye n’u Rwanda.

Kongera umubare w’abasora kuri ku kigero cya 15%

Kongera gushyira ingufu mu kwishyura ibirarane haba mu bigo bya Leta kimwe n’iby’abikorera

Kwigisha abasora inshingano zabo kugira ngo bitabire gusora ariko byose bigendana no kuborohereza

Gukomeza gushakisha abahimba inyemezabwishyu kugira ngo babicikeho.

 

Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard mu kiganiro n’itangazamakuru

Ibitangazamakuru bitandukanye byari bifite amatsiko yo kumenya uko ikusanya ry’imisoro rihagaze

Bamwe mu bakozi ba RRA bitabiriye ikiganiro n’abanayamakuru

Photo Igihe.com


Viewing all 2000 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>