Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all 2000 articles
Browse latest View live

Ese umuntu wakijijwe, cyangwa se umukristo ashobora kugera aho atakaza agakiza?

$
0
0

Ikibazo cy’ingorabahizi!

Musomyi, nshuti yanjye. Mu gutanga iki kibazo kimaze iminsi gikurura impaka (souleve la polemique)mu muryango w’abakristo no mw’itangazamakuru, ikibazo nawe ubwawe utarafatira umwanzuro, ikibazo ugishidikanyaho; nifuje kuguhinyuza (to challenge you, te lancer un defi) ngo iki kibazo ugitekerezeho nk’umunyabwenge (kandi urabufite), ugitinyuke, wiyemeze kugiha igisubizo burundu. Uwo ni umukoro nifuza ko dufatanya, kandi bizatugirira akamaro.

Kugira ngo ubigereho, iki kibazo ushobora kuba warigeze kwibazaho, ukanagiha igisubizo wenda cya huti huti, ushyire iruhande ibisubizo wari warakigeneye huti huti utacukumbuye, cyangwa ngo ubitekerezeho bihagije, ube ushyize iruhande umwanzuro n’icyemezo warangije kugifatira (prejuges et parti pris); maze nurangiza ukuri usohoyemo ariko ugenderamo.(Abafilipi 3:16) Iyi nama ndayigira abakristo, nanjye ndimo no ku bindi bibazo bajya bibaza; kuzajya  baca muri iyi nzira, cyane cyane mu bibazo abakristo bakunda kutumvikanaho. Kuko iyo warangije gufatira umwanzuro ikibazo runaka , utishakashakiye, ugendera kubyo wabwiwe se, utarashunguye, ngo ucukumbure, biragorana kugera ku kuri, uburyo bwiza (approche), ni ukwitarura (prendre un certain recul) ugasa nkaho ntacyo wari uzi kuri icyo kibazo. Iyi myifatire(attitude) irafasha mu bibazo byakuruye impaka kandi bishakirwa igisubizo.

Nsubire ku kibazo twibajije, . Ese umuntu  wakijijwe, cyangwa se umukristo ashobora kugera aho atakaza agakiza?

Nshuti musomyi w’ikinyamakuru, ntiwibwire ko njyiye kugira igisubizo ntanga kuri iki kibazo, ahubwo ndashaka kukwereka ibyiciro bitatu by’abantu n’ibitecyerezo buri cyiciro gifite kuri iki kibazo. Ushobora kwisanga uhuje  ibitekerezo n’icyiciro kimwe muri ibi. Urasabwa rero gutekereza ku bitekerezo by’ibindi byiciro  mu gihe waba ushidikanya kubyo wemeraga, ushyire mu kayunguruzo, ugire icyo usigarana. Nkuko kandi nabivuze biriya bishobora kuba ataribyo kamara, ubwo wemerewe gushakira n’ahandi.

Reka turebe ibyo byiciro bitatu:

Icyiciro cya mbere: Aba bizera ko iyo ukijijwe uba ukijijwe burundu. Abari muri iki cyiciro bavuga ko iyo wakijijwe by’ukuri uko wabaho kose n’ibyo wakora byose, ndetse niyo byaba kwihakana Yesu,ukamutera umugongo, utashobora gutakaza agakiza. Ngo nubwo icyaha cyawe cyagukururira urupfu, cyangwa kikagabanya ingororano wari kuzahabwa, ibyo ngo ntibyagukura mu gakiza, ngo ube wagatakaje.

Icyiciro cya kabiri: Abari muri iki cyiciro bavuga ko uwizeye by’ukuri, adashobora kugera aho atera umugongo Umwami Imana. Ku bw’ibyo rero ngo iyo uvuga ko wabyawe ubwa kabiri, ariko nyuma ugapfira mu byaha warihakanye Yesu, ngo ibyo ni ikimenyetso cy’uko utari warakijijwe by’ukuri.

Icyiciro cya gatatu: Abari muri icyi cyiciro bavuga ko umuntu wakijijwe by’ukuri ashobora guhitamo kwihakana Imana, aagakerensa ubuntu bwayo, akihakana agakiza akaba rero ashobora kugatakaza. Aba bavuga ko nubwo dufite umutekano muri Yesu, iyo tumwihakanye, ntituba tukiri muri wa mutekano.

Ngibyo ibyiciro bitatu by’ingenzi n’ibitekerezo by’ababigize kuri kiriya kibazo cyo kwibaza niba umuntu wakijijwe ashobora gutakaza agakiza.

Mfunguye urubuga rw’ibitekerezo, kandi nkuko mbikwifuriza nuko , ari wowe ari nanjye twagira aho duhagarara tudashidikanya. Nsubiyemo kandi ko muri ibi byiciro atari aho gusa  utegetswe gushakira ibisubizo, iyi reka nyite imirongo ngenderwaho yadufasha.

Nkwijeje ko iyi ngingo  tuzakomeza kuyivugaho Imana idufashije,  uko bizakenerwa kandi ibyo kuvuga turabikubikiye, birahari, kandi bizatwubaka kuko iyo ariyo ntego yacu. Muri aka kanya ariko ni mwe mpaye ijambo, uyu ni umwanya wanyu.

Wowe utekereza iki? Umuntu yatakaza agakiza cyangwa ntibishoboka?, Umupira uri mu ruhande rwanyu.

MITALI Adolphe.

 


Menya amateka yaranze icumu ryatewe mu rubavu rwa Yesu, n’uburyo ryahirimbaniwe n’ibihangange birimo Hitler.

$
0
0

Nk’uko byanditswe mu Ivanjiri  ya
Yohani 19:34, ubwo Yezu yari ku musaraba
umwe mu basirikare yamutikuye icumu mu
rubavu havamo *amazi avaze n’amaraso.*

Ibi byabaye kugira ngo ibyahanuwe
n’umuhanuzi Yesaya bisohore. “Nyamara
ibicumuro byacu ni byo yatikuriwe,
yashenjaguriwe no gukizwa kwa muntu, igihano
kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi
imibyimba ye niyo adukirisha” Yesaya 53:5”.

Nk’uko biri mu kwemera kwa  Gikristu, amaraso
n’amazi byavuye mu rubavu rwa Yezu nibyo
adukirisha ibyaha, indwara n’izindi ntimba
zitandukanye.

Nk’uko bisobanurwa n’abahanga
batandukanye mu *bumenyamana* *(théologie),*
umusirikare watikuye Yezu icumu mu rubavu
amazina ye ni *LONGINUS* akaba yari
umusirikare uyobora itsinda ry’abasirikare
100 mu ngabo za *Pilato* akaba yarafite
inararibonye mu kwica urubozo abo shebuja
*Pilato* yamaze guciraho iteka ryo gupfa.

Ariko *LONGINUS* yaje kugira ikibazo
cy’uburwayi apfa ijisho ibi byamuteye
ubusembwa butashoboraga gutuma aguma
kuba mu ngabo ariko na none bitewe nuko
shebuja *Pilato* yamwemeraga nk’umusirikare
ufite uburambe mu kubabaza yaje kubona ko  kumutakaza mu ngabo ze yaba
ahombye cyane.

Niko kumuhindurira
inshingano amuvana mu mutwe yakoragamo
amujyana kuba ukuriye ibikorwa byo ku
musozi wa *Gologota* I Nyabihanga umusozi
wicirwagaho abamaze guhabwa igihano cg’
urupfu cyo ku musaraba.

Abicirwaga kuri uyu musozi babaga ari
abagome bagombaga kwicwa urupfu
rw’agashinyaguro kuko bavugaga ko abo
banzwe n’Imana ndetse n’isi ikaba itabemera,
niyo mpamvu bababambaga ku musaraba ngo
batandukane n’isi n’ijuru.

Kuri yu musozi niho
Yezu kristu yabambwe.
Yezu kristu ku musaraba
Nk’uko yari abimenyereye mu kubabaza
abantu kwe, *Longinus* yategetse ko bavuna
amaguru abari babambanywe na Yezu kristu ngo
bapfe vuba kuko *isabato* yari yegereje ariko
bajya kugera kuri Yezu we basanga yapfuye
batamuvunnye amaguru (Yohani 19:32).

Ibi
byarakaje *Longinus* kuba Yezu kristu atanze
atamuvunnye amaguru, n’uburakari bwinshi
niko kumutera icumu mu rubavu agira ngo
arebe koko ko yapfuye havamo amazi
n’amaraso ariko ibi byabereye *Longinus*
umugisha kuko amazi avanze n’amaraso
byaguye kuri rya jisho ryari rihumye
rirahumuka.
Iri cumu *Longinus* yakoresheje ashinyaguza
urubavu rwa Kristu ryaje gufatwa nk’icumu
ridasanzwe ndetse abami b’abami benshi
barifata nk’ikirango cy’ububasha butangaje
bakoreshaga berekana ko ubwami bwabo
bukomeye.

Ryafashwe kandi nk’intwaro ikomeye ku
buryo urifite atashobora gutsindwa kubw’iyo
mpamvu buri umwe wese washakaga kuba
igihangange ku isi no kubaka ubwami
butanyeganyega yarwanaga iy’inkundura
kugirango iryo cumu arifate mu biganza bye.

Iri *cumu* ryagiye rihabwa amazina
atandukanye ariko iryahuriwe ho nabenshi
ndetse arinaryo ryatumaga rimaranirwa
rikanizerwamo imbaraga ni *Icumu Ritagatifu.*

Kuva mu kinyejana cya *mbere* kugeza mu cya
*gatandatu* iri cumu ryari mu biganza
by’ubwami bw’abami bw’abaroma ribitswe
muri Bazirika yitiriwe Mutagatifu Petero,
Umwami w’abami w’abaroma yakoresheje iri
cumu nk’ikimenyetso cyo gukomera ku bwami
bwe ndetse akavugako igihe cyose arifite nta
washobora kumurwanya ngo amutsinde kandi
ni nako ryasimburanaga mu biganza
by’abami b’abaromani uko ingoma
zasimburanaga.

Ahagana mu 1350, Umwami w’abami
w’abadage witwaga *Charles Magne* (soma
*sharire manye*) yarwaniye gupfa no gukira ngo
iri cumu arishyikire amaze kurifata
yarikoresheje mu ntambara aho ngo ingabo ze
zizeraga ko iyo arishyize hejuru batsindaga
urugamba yarimanura bagatsindwa.

Uku niko
ubwami bw’abadage bwakomeje gufata iri
cumu ritagatifu nk’intwaro ikomeye
yabafashije kuba igihangange ku isi.

Mu 1806,
ubwo ubwami butagatifu bw’abaromani
bwasenyukaga burundu iri cumu ryatwawe
mu nzu ndangamurage ya *Hofburg*(ofubage)
mu mugi wa Vienne muri *Otrishe.*

Mu 1908 *Hitler* yamenye iby’iri cumu. uko
yakuraga afite inyotay’ubutegetsi no kuba
umwami w’abami w’abadage kandi akabyutsa
ubwami bw’abadage mu burayi, yumvaga
icyamufasha kugera ku nzozi ze ntakindi uretse
gushyikira icumu ritagatifu.

Ku wa 12/03/ 1938 ingabo za *Hitler*
zigaruriye igihugu cya Otrishe ariko aziha
amabwiriza yo kurwanira gushira, ariko
bagashyikira icumu ritagatifu kandi ababwira
ko ntawemerewe kurikozaho ibiganza mbere
yuko arikoraho.

Bidatize ku wa 15/03/1938,
*Hitler* yakandagiye mu mujyi wa *Viennes* muri
*Otrishe* kandi ashyira mu biganza bye icumu
ryatewe mu rubavu rwa Yezu kristu na *Longinus*
aritwara mu majyepfo y’ubudage mu mujyi
wa *Nurmberg* (soma nirimbege) aho ryari
Ryarashyizwe na *Charles Magne* mbere y’uko
rijyanwa I Vienne.

Umugenerali w’umunyamerika witwa *George Patton* we yise iri cumu ingabo irinze
ubukiristu ku isi, yagize inyota yo gufata iri
cumu mu biganza bye kandi yumvaga
kurigira akanaritwaramu gihugu cye cya
*Amerika* ari ubutwari no kuzana itsinzi
n’ubuhangange ku gihugu cye. Ibi byatumye
ubwo yarwanaga intambara ya kabiri y’isi,
*Patton* yarwanye inkundura kandi ashyiraho
itsinda ryihariye ry’abasirikari abaha
n’ibikoresho bikomeye kugira ngo byanga
byakunda bashyikire iri cumu.
Nyuma y’intambara y’imyaka itanu, mu 1945
ubwami bwa Hitler bwarasenyutse ndetse
ingabo za *Generale Patton* zishyikira icumu
ritagatifu zirikuye mu buvumo ryari
ryashyizwemo n’ingabo za *Hitler* mu mugi wa
Nermberg.

Nyuma y’impaka ndende, mu 1951 icumu
ritagatifu ryasubijwe mu ngoro ndangamuco
ya Ofubage *(Hofburg)* mu mujyi wa *Viennes*
muri Otirishe aho *Hitler* yari yararikuye
akaba ari naho riri magingo aya kandi rikaba
ririnzwe mu buryo bukomeye.

Amateka y’icumu ryatikuwe mu rubavu rwa
Yezu kristu agaragaza ko mu bami babayeho
bagakora amateka yanyeganyeje isi, Yezu ari
we mwami w’abami kuko abo isi yita abami
b’abami nabo bemeje kandi bagaragaza
hejuru yabo hari ubasumba kandi ko
kumwiringira aribyo bitanga icyubahiro,
ubutware no kuramba.

N’ubwo yabambwe
nk’umugome ariko ibyakoreshejwe byose
bamubamba byahindutse ibirango
n’ibyububasha bidasanzwe, kuko yari umwami
w’abami.

Ni Umwami uganje ubu n’Iteka ryose.

*AMATEKA Y’ICUMU RYATEWE YEZU MU RUBAVU*

Nk’uko byanditswe mu Ivanjiri  ya
Yohani 19:34, ubwo Yezu yari ku musaraba
umwe mu basirikare yamutikuye icumu mu
rubavu havamo *amazi avaze n’amaraso.*

Ibi byabaye kugira ngo ibyahanuwe
n’umuhanuzi Yesaya bisohore. “Nyamara
ibicumuro byacu ni byo yatikuriwe,
yashenjaguriwe no gukizwa kwa muntu, igihano
kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi
imibyimba ye niyo adukirisha” Yesaya 53:5”.

Nk’uko biri mu kwemera kwa  Gikristu, amaraso
n’amazi byavuye mu rubavu rwa Yezu nibyo
adukirisha ibyaha, indwara n’izindi ntimba
zitandukanye.

Nk’uko bisobanurwa n’abahanga
batandukanye mu *bumenyamana* *(théologie),*
umusirikare watikuye Yezu icumu mu rubavu
amazina ye ni *LONGINUS* akaba yari
umusirikare uyobora itsinda ry’abasirikare
100 mu ngabo za *Pilato* akaba yarafite
inararibonye mu kwica urubozo abo shebuja
*Pilato* yamaze guciraho iteka ryo gupfa.

Ariko *LONGINUS* yaje kugira ikibazo
cy’uburwayi apfa ijisho ibi byamuteye
ubusembwa butashoboraga gutuma aguma
kuba mu ngabo ariko na none bitewe nuko
shebuja *Pilato* yamwemeraga nk’umusirikare
ufite uburambe mu kubabaza yaje kubona ko  kumutakaza mu ngabo ze yaba
ahombye cyane.

Niko kumuhindurira
inshingano amuvana mu mutwe yakoragamo
amujyana kuba ukuriye ibikorwa byo ku
musozi wa *Gologota* I Nyabihanga umusozi
wicirwagaho abamaze guhabwa igihano cg’
urupfu cyo ku musaraba.

Abicirwaga kuri uyu musozi babaga ari
abagome bagombaga kwicwa urupfu
rw’agashinyaguro kuko bavugaga ko abo
banzwe n’Imana ndetse n’isi ikaba itabemera,
niyo mpamvu bababambaga ku musaraba ngo
batandukane n’isi n’ijuru.

Kuri yu musozi niho
Yezu kristu yabambwe.
Yezu kristu ku musaraba
Nk’uko yari abimenyereye mu kubabaza
abantu kwe, *Longinus* yategetse ko bavuna
amaguru abari babambanywe na Yezu kristu ngo
bapfe vuba kuko *isabato* yari yegereje ariko
bajya kugera kuri Yezu we basanga yapfuye
batamuvunnye amaguru (Yohani 19:32).

Ibi
byarakaje *Longinus* kuba Yezu kristu atanze
atamuvunnye amaguru, n’uburakari bwinshi
niko kumutera icumu mu rubavu agira ngo
arebe koko ko yapfuye havamo amazi
n’amaraso ariko ibi byabereye *Longinus*
umugisha kuko amazi avanze n’amaraso
byaguye kuri rya jisho ryari rihumye
rirahumuka.
Iri cumu *Longinus* yakoresheje ashinyaguza
urubavu rwa Kristu ryaje gufatwa nk’icumu
ridasanzwe ndetse abami b’abami benshi
barifata nk’ikirango cy’ububasha butangaje
bakoreshaga berekana ko ubwami bwabo
bukomeye.

Ryafashwe kandi nk’intwaro ikomeye ku
buryo urifite atashobora gutsindwa kubw’iyo
mpamvu buri umwe wese washakaga kuba
igihangange ku isi no kubaka ubwami
butanyeganyega yarwanaga iy’inkundura
kugirango iryo cumu arifate mu biganza bye.

Iri *cumu* ryagiye rihabwa amazina
atandukanye ariko iryahuriwe ho nabenshi
ndetse arinaryo ryatumaga rimaranirwa
rikanizerwamo imbaraga ni *Icumu Ritagatifu.*

Kuva mu kinyejana cya *mbere* kugeza mu cya
*gatandatu* iri cumu ryari mu biganza
by’ubwami bw’abami bw’abaroma ribitswe
muri Bazirika yitiriwe Mutagatifu Petero,
Umwami w’abami w’abaroma yakoresheje iri
cumu nk’ikimenyetso cyo gukomera ku bwami
bwe ndetse akavugako igihe cyose arifite nta
washobora kumurwanya ngo amutsinde kandi
ni nako ryasimburanaga mu biganza
by’abami b’abaromani uko ingoma
zasimburanaga.

Ahagana mu 1350, Umwami w’abami
w’abadage witwaga *Charles Magne* (soma
*sharire manye*) yarwaniye gupfa no gukira ngo
iri cumu arishyikire amaze kurifata
yarikoresheje mu ntambara aho ngo ingabo ze
zizeraga ko iyo arishyize hejuru batsindaga
urugamba yarimanura bagatsindwa.

Uku niko
ubwami bw’abadage bwakomeje gufata iri
cumu ritagatifu nk’intwaro ikomeye
yabafashije kuba igihangange ku isi.

Mu 1806,
ubwo ubwami butagatifu bw’abaromani
bwasenyukaga burundu iri cumu ryatwawe
mu nzu ndangamurage ya *Hofburg*(ofubage)
mu mugi wa Vienne muri *Otrishe.*

Mu 1908 *Hitler* yamenye iby’iri cumu. uko
yakuraga afite inyotay’ubutegetsi no kuba
umwami w’abami w’abadage kandi akabyutsa
ubwami bw’abadage mu burayi, yumvaga
icyamufasha kugera ku nzozi ze ntakindi uretse
gushyikira icumu ritagatifu.

Ku wa 12/03/ 1938 ingabo za *Hitler*
zigaruriye igihugu cya Otrishe ariko aziha
amabwiriza yo kurwanira gushira, ariko
bagashyikira icumu ritagatifu kandi ababwira
ko ntawemerewe kurikozaho ibiganza mbere
yuko arikoraho.

Bidatize ku wa 15/03/1938,
*Hitler* yakandagiye mu mujyi wa *Viennes* muri
*Otrishe* kandi ashyira mu biganza bye icumu
ryatewe mu rubavu rwa Yezu kristu na *Longinus*
aritwara mu majyepfo y’ubudage mu mujyi
wa *Nurmberg* (soma nirimbege) aho ryari
Ryarashyizwe na *Charles Magne* mbere y’uko
rijyanwa I Vienne.

Umugenerali w’umunyamerika witwa *George Patton* we yise iri cumu ingabo irinze
ubukiristu ku isi, yagize inyota yo gufata iri
cumu mu biganza bye kandi yumvaga
kurigira akanaritwaramu gihugu cye cya
*Amerika* ari ubutwari no kuzana itsinzi
n’ubuhangange ku gihugu cye. Ibi byatumye
ubwo yarwanaga intambara ya kabiri y’isi,
*Patton* yarwanye inkundura kandi ashyiraho
itsinda ryihariye ry’abasirikari abaha
n’ibikoresho bikomeye kugira ngo byanga
byakunda bashyikire iri cumu.
Nyuma y’intambara y’imyaka itanu, mu 1945
ubwami bwa Hitler bwarasenyutse ndetse
ingabo za *Generale Patton* zishyikira icumu
ritagatifu zirikuye mu buvumo ryari
ryashyizwemo n’ingabo za *Hitler* mu mugi wa
Nermberg.

Nyuma y’impaka ndende, mu 1951 icumu
ritagatifu ryasubijwe mu ngoro ndangamuco
ya Ofubage *(Hofburg)* mu mujyi wa *Viennes*
muri Otirishe aho *Hitler* yari yararikuye
akaba ari naho riri magingo aya kandi rikaba
ririnzwe mu buryo bukomeye.

Amateka y’icumu ryatikuwe mu rubavu rwa
Yezu kristu agaragaza ko mu bami babayeho
bagakora amateka yanyeganyeje isi, Yezu ari
we mwami w’abami kuko abo isi yita abami
b’abami nabo bemeje kandi bagaragaza
hejuru yabo hari ubasumba kandi ko
kumwiringira aribyo bitanga icyubahiro,
ubutware no kuramba.

N’ubwo yabambwe
nk’umugome ariko ibyakoreshejwe byose
bamubamba byahindutse ibirango
n’ibyububasha bidasanzwe, kuko yari umwami
w’abami.

Ni Umwami uganje ubu n’Iteka ryose.

Umwaka ugiye kurangira hashyizweho ihuriro ry’abahanzi ba Gospel. Nta gikorwa na kimwe cyakozwe uretse ugusubira inyuma kwabo!

$
0
0

Hashize amezi 10 hatowe Komite iyoboye ihuriro ry’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ryiswe “Rwanda Gospel Union” mu gihe hatorwaga iyi komite, havuzwe amagambo menshi kuko uwari watorewe kuriyobora ariwe Bwana Emile Nzeyimana yanengwaga na benshi ku bijyanye n’imyitwarire kimwe n’imyemerere ye.

Abahanzi benshi kimwe n’amakorali by’umwihariko, bagiye bavuga ko batumva uburyo bayoborwa na Emile Nzeyimana kubera impamvu z’uko yari amaze igihe ataba mu Rwanda, kuba agira imyemerere ihabanye n’iyo bagenderaho n’ibindi. Icyo gihe, Emile Nzeyimana yavugaga ko abazashaka kujya muri iryo huriro ari bo bonyine azayobora kuko ngo buri wese aba afite amahitamo ye.

Kuva iri huriro ryajyayo, ryagiye rivuga ko rizategura inama zinyuranye zirimo abahanzi ariko ikanategura ibikorwa bihuza abahanzi. Igitangaje rero ni uburyo umwaka ugiye kurangira iri huriro nta gikorwa na kimwe gihuza abahanzi kibayeho kabone nubwo cyaba igitaramo.

Abahanzi muri iki gihe bimaze kugaragara ko batagikora ibitaramo. Abahanzi bimaze kugaragara ko nta gikorwa kibahuza na kimwe bajya bakora kandi bafite ihuriro. Abahanzi bafite ibibazo byinshi bibugarijr bisaba ko bakorerwa ubuvugizi, ariko komite yabo yabaye iy’umurimbo gusa. Umwaka urangiye amakorali atazi ko hariho ihuriro ribahagarariye. Amakorali ntazi umuyobozi uyakuriye.

Umwaka urangiye hari abahnzi benshi basubiye inyuma mu buhanzi bwabo, haba mu miririmbire ndetse no mu bikorwa bibateza imbere birimo ubucuruzi bw’ibihangano byabo bitagira aho bibarizwa, ndetse tutibagiwe na pirataje itaboroheye. Nta muti, nta gisubizo bafite kuko abakabikoze nta kintu na kimwe bigeze babakorera.

 

Iyi ni Komite iyoboye iri huriro ry’abahanzi ikaba iyobowe na Emile Nzeyimana (uwa gatatu uturutse i bumoso)

Abagize komite nyobozi    

1. Nzeyimana Emile niwe watorewe kuba umuyobozi w’iri  huriro

2.Uwitonze Clementine (Tonzi) ni we muyobozi wungirije

3.Muganwa Assumupta yatorewe kuba umwanditsi

4.Ngamije Gaby atorerwa kuba umubitsi.

Abajyanama

1. Manzi Arsène

2. Kamugisha Diane

3. Bangamwabo Pascal

Abagize komite nkemurampaka

1. Shabani

2.Kabaganza Liliane

3. Bizimungu Brian.

DORE INKURU Y’UBUSESENGUZI ISANGE.COM YAKOZE UBWO IYI KOMITE YASHYIRWAGAHO.

Dore impamvu 5 zizatuma Emile Nzeyimana adashobora kuyobora ihuriro ry’abahanzi ba Gospel.

Hari hashize imyaka itari mike abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana banyotewe bikomeye kuzagira ihuriro ryabo rizabafasha guhangana n’ibibazo by’insobe bagenda bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kuwa kane tariki ya 23/06/2016 nibwo iki cyifuzo cyabo cyasubijwe, ubwo bari mu nzu ikoreramo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mu rwego rwo gutora Komite ibahagarariye.

Mu bahanzi basaga 700 bivugwa ko babarizwa muri Gospel, hari hitabiriye abatageze kuri 20 maze aba bemeza Komite iyobowe na Producer Papa Emile Nzeyimana. Nyuma y’aya matora, bamwe mu bahanzi bagiye bavugira mu matamatama ko uyu muhanzi usanzwe anakora akazi ko gutunganya imiziki babona atazashobora izi nshingano yahawe.

Isange.com yabakusanirije bimwe mu byavuzwe n’abahanzi batandukanye kimwe n’uko nayo ubwayo ibona ubushobozi buke bw’uyu muhanzi mu kutazashobora gusohoza ibyo yatorewe:

1. Kuba agendera ku myemerere ihabanye n’ibyo abahanzi bemera: Emile Nzeyimana yagiye avugwaho kandi nawe ubwe yiyemerera ko afite imyemerere ihabanye cyane n’ibyo abahanzi bagenzi be bemera, birimo nko kuba avuga ko aramutse afite ubushobozi yashinga idini iha inshingano Indaya, Abasambanyi, Abajura n’abandi banyabyaha ruharwa muri iryo Torero yaba ayoboye. Bamwe bakaba bavuga ko bazashiduka ahubwo yarabajyanye mu buyobe bukomeye.

2. Kuba nta mwanya afitiye ubuhanzi bwe: Emile Nzeyimana, yigeze kwamamara cyane mu buhanzi mu mwaka wa 2003-2005. Nyuma yahoo, ntiyigeze yongera kugaragara nubwo ibihangano bye bacurangwaga ku maradiyo. Nyuma y’imyaka myinshi, yaje kongera kubyutsa iby’ubuhanzi bwe ariko ntibyamugeza kure nkuko kera byahoze. Uyu, yahisemo guha imbaraga cyane ibijyanye no gutunganya imiziki y’amajwi n’amashusho ku buryo iby’ubuhanzi asa n’uwari warabyegetse ku ruhande. Yagaragaye mu matorero make cyane aririmba, ari nako mu yandi matorero menshi adatumirwa bitewe na ya myizerere n’imyemerere benshi bavuga ko ihamanye na Bibiliya kandi akaba atsimbarara kuyikomeza. Kuba ataratumiwe nk’uko yari abyiteze, byatumye agira ipfunwe ryo gukomeza kujya mu bitaramo bikomeye maze ahugira ku gutunganya imiziki. Ibi rero bigaragaza ko nta mwanya w’ubuhanzi agifite.

3. Kuba nta gikorwa na kimwe gikomeye yigeze ayobora gihuza abahanzi benshi: Ubusanzwe iyo Umuntu agiye gutorerwa umwanya runaka, harebwa ku bushobozi agaragaza ariko hashingiwe ku byo aba yarakoze mu mpitagihe. Uyu, nta kintu na kimwe yaba yarigeze agaragaramo gihuza abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Akiyoboye), ibi bikaba byateye impungenge zikomeye abahanzi dore ko bamaze imyaka itari mike batanamubona mu Rwanda.

4.  Kuba yaramaze igihe kirekire ataba mu gihugu: Uyu muhanzi kandi yameze imyaka irenga 8 yibera mu gihugu cya Kenya we n’umuryango we, ibi bikaba bishingirwaho ko atari akwiriye kuza ngo bahite bamuha izi nshingano ziremeye kuko atazi neza ubuzima abahanzi babayemo muri iyo myaka yose yamaze atari mu gihugu.

5.  Nta na rimwe yazigera ahuza n’abahanzi n’amakorali batemera ibyo yemera: Hari abahanzi n’amakorali menshi bigaragara ko bazamunaniza mu rwego rwo kugira ngo yegure maze bashyireho undi bizeye ko bazumva ibintu kimwe cyane cyane ku myemerere igamije guha isura nziza umurimo bakora kuko bemeza ko ibyo bahanga bikwiriye guhura n’icyo ijambo ry’Imana rivuga hatabayeho ugushaka kumenyekanira ku bihabanye naryo.

Twabamenyesha ko iri huriro ry’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ryiswe “Rwanda Gospel  Music Union ”

Kuba Papa asabye imbabazi, ntibikuyeho ikinegu ku Buyobozi bwa Kiliziya Gatorika Mu Rwanda

$
0
0

Mu kanya kuri Radio Umucyo, none kuwa 21 Werurwe,  nibwo havuzwe ko Abepiskopi ba Kiliziya Gatorika mu Rwanda bishimiye ko Papa yasabye imbabazi  Abanyarwanda kubera ibyabakorewe mu  ri Jenoside yakorewe Abatutsi . Iyo nkuru niyo inteye guhita nandika .

Abayobozi ba Kiliziya Gatorika mu Rwanda ntibari bakwiye kwiyitirira igikorwa gikozwe na Papa  cyo gusaba imbabazi ngo bashake kuba ari bo basarura  ibyo batakoreye.  Abayobozi ba kiliziya Gatorika bakomeje kugaragaza ubugwari, bahitamo gushimwa n’abantu aho gushimwa n’Imana, banga gusaba imbabazi ngo batavaho banengwa, cyangwa se bubikirwa imbehe n’I bukuru; kugeza ubwo Papa abaruse agafata intambwe   yo kuba ari we usaba imbabazi mu mwanya w’intama ayobora.

None reka mbibarize iki kibazo , mwe Bepiskopi ba Kiliziya Gatorika mu Rwanda, : Ko mwanze gusaba imbabazi, mwanabikora mukabikora mu macenga mwiyerurutsa, ngo murasabira   bamwe mu bana ba kiliziya bataye umurongo, Ko uwo mwatinyaga ngo yabareba igitsure we abatabye mu nama akazisaba, muribwira  ko ikinegu cyanyu kivuyeho? Muribwira se ko mutagifite inshingano na nubu zo gusaba izo mbabazi? Papa yakoze ibye ariko ibyanyu biracyahari ntaho byagiye.

Ariko se koko nkamwe bigisha iby’Imana muyobewe koko iby’ukwihana gushyitse n’ugufefetse, nuko iyo umuntu atihannye by’ukuri icyaha kimugumaho ?Mwahisemo icyubahiro (reputation) cy’idini yanyu kuruta ubunyangamugayo . Papa ntabwo ariwe uzaza ngo abakorere ibyo mukwiye kuba ari mwe mukora, amateka y’u Rwanda ntayazi. Muzi neza ko igikwiye  ari uguhera mu mateka yo hambere Kiliziya yinjira muri politiki, muzi ko yahereye cyera iba   inkingi ikomeye abanyarwanda bashingiyeho bangana, guhera mu gihe cy’ubukoroni kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu gukomeza kuyihakana. Yewe uwaha.facture Kiliziya gatorika mu Rwanda ,  yaba iremereye cyane.. Icyari gikwiye nuko ibyakozwe na Papa byakorwa n’abepiskopi b’abana b’igihugu. Ibyavamo byaba intangiriro rya Kiliziya yubatse  ku rufatiro rwiza , naho ubundi mwubakiye ku mateka mabi. Urufatiro ntabwo  ari ruzima. Nimuhere mu mizi.

Reka ndangize mbaha intashyo y’ijambo ry’Imana tubona mu 2Abakorinto 7:8-11, havuga  ukwihana gushyitse Paulo yashimye ku Banyakorinto igihe yabandikiraga ibaruwa abanenga kuba umwe muri bo yararyamanye na muka se.

Imana ibafashe.

MITALI Adolphe.

 

 

 

 

 

 

 

Nyuma yuko abaganga bamubariraga amasaha 8 akaba apfuye, yaje kuba muzima nyuma y’ibitangaza Imana yagaragarije benshi.

$
0
0

Imana yamukuye murupfu mu gihe abaganga bamuhaga amasaha 8 yo kubaho.

Iyi ni inkuru tubabwira by’igitangaza Imana yakoreye uyu mukobwa uri kuri iyi photo, ubwo Imana yamukuraga murupfu amaze kugwirwa n’urugi rw’icyuma rwapimaga ibiro 300. Nyuma y’ibitangaza byagaragariye abatandukanye, nko kubona urumuri rusohoka mu mubiri we, kumva abamarayika baririmba no kubona k’umwe muri bo ijuru rikingutse ijwi rikavuga ko “Nta gufwa narimwe rizagira icyo riba” Umukobwa wari waragije guhagarika umutima , umukobwa abaganga bahaga amasaha 8 yo kubaho, yavuye muri koma , ibizami byerekana ko nta n’igufra ryigeze gutandukana n’irindi, kuri icyo cyumweru, nyuma y’iminsi 4 ngo yari yasohotse atanga ubuhamya mu rusengero .

Umunsi umwe ari ku cyumweru , uyu mukobwa wari ufite imyaka 4 icyo gihe, yari yajyanye n’ababyeyi be na musaza we ku rusengero ahaberaga buri cyumweru amateraniro, abiri.Mu gihe abari mw’iteraniro rya mbere basohokaga hinjira abaje mw’iteraniro rya kabiri, ako gakobwa na musaza wako barimo gukinira  ku rubaraza  aho ngo bajyaga n’ubundi  bakunda gukinira.N’icyo gihe ngo niho bari bari bategereje ko nyina asohoka.

Mu gihe rero ngo bakinaga  urugi rukozwe mu cyuma rwapimaga ibiro 300 rwaje kugwira ako gakobwa. Avuga ko ibindi byamubayeho atabyumvaga ahubwo yaje kubibwirwa n’abandi.

Reka tumwumve akomeza

“Urugi rukingwira , Papa ngo niwe waje hamwe n’abandi bagabo bagerageza kunkuraho urwo rugi. Ntibyari biboroheye kuko ngo rwapimaga ibiro 300.Ngo  barunkuyeho basanze amaraso ava  mu kanwa, mu mazuru no mu matwi, mu ruhanga hari hashwanyutse , amagufwa nayo yamenaguritse. Mama nawe yahise asohoka  agisohoka ngo yabonye ijuru rikinguka yumva   ijwi rimubwira riti “Azarinda buri gufwa ryawe, nta na rimwe rizangirika”  Uwo mubyeyi ngo yahise amenya ko umwana we ntacyo yari kuza kuba . Ngo yahise asaba Pasteri ko mu iteraniro rya kabiri hakorwa igikorwa cyo “Gushima Imana”

“Njye ubwo bari banjyanye ku bitaro” ngo bagezeyo umutima w’uwo mwana warahagaze, naho Se ngo ahita ajya hanze aho yasenze iri sengesho “ Uyu niwe mukobwa wenyine mfite . ariko haba mu buzima haba mu rupfu, ni Uwawe” akirangiza ngo yahise asubira mu cyumba. Ako kanya ngo muganga yaje amubwira ko umukobwa we ari muzima ko yongeye guhumeka, ubwo ngo hinjiye umugangakazi uvura indwara z’abana, akaba ariko Atari umukristo, ngo mugihe yari ahurujwe no kureba uwo mwana, wari wuzuyeho amaraso ngo yahise yumva indirimbo z’Abamarayika. Muri icyo gihe ariko nubwo ubuzima bw’uwo mwana ngo bwari bugarutse abaganga ngo bamuhaga amasaha 8 ngo abe amaze gupfa.Ubwo ariko ngo niko ababyeyi n’itorero bakomezaga gusenga.

Umwe mu baganga bari aho atanga ubuhamya ko yagiye kubona akabona mu mubiri w’ako gakobwa hasohotsemo urumuri nyuma yaho ngo kava muri Koma.

Nyuma y’iminsi ibiri, ibizami byerekanye ko wa mwobo wari mu ruhanga wasibamye, mu ruti rw’umugongo ngo nta mazi (un liquide )yari agitemba avamo, urutugu rwe mbere rwari rwavunitse(fracture), rwari rwasubiranye, kandi ngo nta gufwa rye na rimwe ryari rikigaragaza ko ryatandukanye n’irindi.

Umukobwa kuwa gatanu yari yasohotse mu bitaro, ku cyumweru cyaho atanga ubuhamya mu rusengero .

Dore uko uwo mukobwa asoza avuga:

“Imana niyo nshuti yanjye ya mbere, icyo nyikundira nuko ivuga,ihora ivuga buri kanya”

Twabikuye muri info chretienne, 18 /03/2017

MITALI Adolphe.  

 

Ibaruwa ifunguye igenewe “ABAKINNYI, ABATOZA N’ABAFANA” b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

$
0
0

Iyi baruwa nyandikiye abakinnyi, abatoza, ariko cyane cyane abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ngamije kugaragaza uko no mu bindi byose Abanyarwanda tugenda twerekana itandukaniro ku bindi bihugu mu mikorere yacu, no mu rwego rw’imikino tugaragaze urugero rwo gushimwa, twe kwigana ibidakwiriye, tugaragaze  ubupfura ariko cyane cyane tugaragaza ubumuntu no kubaha Imana.

Ndifuza kuvuga ku Bukristo mu mupira w’amaguru mu Rwanda, no ku kubaha Imana muri rusange ku batari abakristo bafite aho bahuriye n’iyo siporo ikunzwe cyane mu gihugu, maze tuzasange umupira wacu utabonekamo ruswa, kurogana, kurwana, ishyari, inzangano n’ibindi bibi nk’ibyo. Ishyaka ntaho rihuriye no kwangana n’ibikorwa bindi bigayitse. Hari nk’urugero abakunzi b’umupira mu Rwanda bagaragaje igihe ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Congo yaherukaga mu Rwanda, tukanayogeza yaranadutsinze, ikintu cyakoze ku mutima w’Abanyekongo ubwabo. Iryo ni itandukanirizo.

Muri uyu mwandiko ndashaka kuvuga ku buryo mbona umuntu yakunda umupira mu buryo butamuteranya n’Imana.

Ndagira ngo mbwire abakinnyi, abatoza babo, abafana ko Imana ibakunda kandi idashaka ko hazagira numwe urimbuka, ahubwo ko mubona ubugingo bw’iteka.

 Ndabwira Abafana nciye bugufi nubwo nziko hari abashobora kuntera amacupa!

Hari umuhango wateye ku bibuga by’umupira w’amaguru, aho byabaye nk’itegeko ko mbere yuko amakipe ahura, abayagize babanza kwegerana bagasenga. Mu biganiro kandi bica ku maradiyo usanga  abatoza b’amakipe , abakinnyi, cyangwa abafana, mu gihe bitegura umukino; bakoresha iri jambo “Imana nidufasha tuzatsinda”, ibyo kandi ntibibuza ko wumva inkuru cyangwa ubona ibikorwa by’ubupfumu , ngo bigamije kuroga indi kipe cyangwa guhabwa ubushobozi bwo gutsinda ikipe bahanganye. Bitewe nuko Imana tuzi itarobanura abantu ku butoni, ikaba itajya mu makimbirane, kwirema ibice, ishyari n’inzangano, Umucyo ukaba udakorana n’umwijima, urusengero rw’Imana rukaba rudahuza n’ibishushanyo bisengwa, niyo mpamvu nabajije kiriya kibazo nti:” Abatoza, abakinnyi, abafana b’umupira w’amaguru, basenga iyihe Mana?

Ntabwo mvuga ko kwishingikiriza ku Mana ari ikintu kibi, cyangwa se kuyisaba ubufasha mu bintu runaka. Ariko hari ibyo mbona ari ugutandukira, keretse niba aba bantu baba basenga indi mana itari iyaremye ijuru n’isi n’ibiyirimo.

Umutoza Cassa Mbungu azwiho kubaha Imana mu kibuga.

Imana  ihoraho, yaremye ijuru n’isi uko nyibwirwa mu ijambo ryayo, ntirobanura abantu ku butoni, ntiba mu mashyaka y’abana b’abantu, ikunda abantu bose kimwe, ababi n’abeza, kuko usanga bose ibavushiriza izuba cyangwa ikabagwishiriza imvura itarobanuye, Iyo Mana ntiba mu mashyaka y’abantu  ndetse no mu madini , aho tubona ijambo ryayo ricyaha abakristo biciyemo ibice , bamwe biyita AbaKefa, abandi aba Apolo, abandi aba Paulo. Iyo Mana rero niba itaboneka muri ibyo bice byo mu madini, ngo ishyigikire iki gihande cyangwa  kiriya, ntinaba ku ruhande rw’ishyaka runaka cyangwa  ku ruhande rwa ririya. Imana Rurema ntabwo yamanutse ngo ize mu makipe yacu y’umupira w’amaguru ngo yivange mu makimbirane yayo, mu mashyari, mu nzangano no kutifuriza abandi ibyiza, kuko ibyo ntawavuga ko bitaboneka mu bakunzi b’amakipe atandukanye.  Imana iri hejuru.

Imana si umufana wa Rayon sports si n’umufana wa APR, si umufana wa Arsenal si n’umufana wa Manchester United, nta nicyo kandi ipfa nazo, ahubwo icyo nzi yifuza ni iki :Yifuza ko abantu bose  bakizwa bakazabona ubugingo buhoraho, muri abo harimo abafana, abakinnyi n’abatoza babo, mbese ntishaka ko hagira n’umwe urimbuka. Ijambo ry’Imana rirababwira riti : “Uzakundishe Uwiteka Imana yawe n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose” ikongera ikavuga iti “ Ntukagire izindi Mana mu maso yanjye. Imana irakubwira iti “Ndi Imana ifuha” Ijambo ry’Imana kandi rikomeza rikubwira riti” Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi  gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we.  Nuko rero umuntu wese ushaka kuba inshuti y’iby’isi  aba yihinduye umwanzi w’Imana, mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo ‘ Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n’ishyari.”

Ikipe y’Igihugu Amavubi

Ibi bishaka kuvuga iki?

Ndabwira umufana, umukinnyi, umutoza wese wemera Imana ihoraho kandi usengera  ikipe ye.

Unyumve neza, sinkubuza gukunda ikipe runaka, ariko ijambo ry’Imana tubonye ritubwiye gukunda Imana n’imbaraga zose n’umutima wose, n’ubwenge bwose, ntirimbwiye ngo uzakunde Manchester cyangwa Arsenal n’umutima wanjye wose n’imbaraga zanjye zose n’ubwenge bwanjye bwose, ushobora kunsubiza uti uwakunda ikipe yanjye ntyo se ariko ngakunda n’Imana hari ikibazo? Ijambo ry’Imana riragusubiza riti” Ntawe ukeza abami babiri, kandi nawe urabizi  ko  kubibangikanya bitoroshye hari igihe umwami umwe yagusaba ikintu undi nawe agusaba ikindi bibangikanye!

Iyo uhisemo icyo umwami umwe akubwiye ukanga icy’undi agusaba, uriya wa nyuma nta mubano muba mugifitanye. Reka mbyerure neza ;  iyo uhisemo gukora iby’ubufana n’amarangamutima yabyo, no gutwarwa  kose, bigendana no kwanga andi makipe, kutayifuriza ibyiza, kugira ishyari, uba uhisemo gukorera iyo mana yindi kuko atari Imana nyamana ukaba ukoze icyaha cyo kuramya ibigirwamana (idolatry) .

Wambwira uti ese uwakunda ikipe ye, ariko ntagirire ishyari ayandi, ntayifurize ibibi, ndagusubiza nti (ariko nabwo nshyizemo , ukwifata, reserve) nti ubishoboye ntakibazo, ariko rero ukwiye kugenzura ikigero cy’urwo rukundo wahaye ikipe. Reka nguhe urugero, rw’abashakanye cyangwa abarambagizanya (les fiancés).

Burya ntibibujijwe ko umuntu ufite fianse, yagirana imishyikirano n’abandi basore cyangwa se abandi bakobwa, ariko rero hari aho iyo mishyikirano itagomba kurenga, hari urukundo rwagenewe fiancé gusa, ku buryo abonye ibyamugenewe ubikorera undi, ubufianse bwahagarara. Urugero: Ku bubahiriza Valentine day (njye sindimo), washimishwa no kubona uwo munsi uwo mukundana hari undi basohokanye, hari undi yageneye uwo munsi?

Ni kimwe n’urukundo Imana ishaka ku bakunzi bayo. Niba urara udasinziriye kubera ikipe, ukagira gahunda wica kubera ikipe, ukanga kurya kubera ikipe (Aha nanze kuvuga ibikorwa bibi), Fiance wawe(Imana) bizayibuza gufuha ko twabonye ifuha, ubwo se ukurambagizanya (Fiancailles) kwanyu ntikuzazamo igitotsi? Nawe mbwira.

Ntabwo ijambo ry’Imana rikubuza kugira ibyo ukunda mu isi, ariko urwo  rukundo rugomba kujya munsi y’urukundo ukunda Imana, urwo rukundo rugomba kugira urugero rutarenza, kandi rugomba gutegekwa, amarangamutima agomba gutegekwa, ibyo usanga atariko bigendera abafana benshi badategeka amarangamutima yabo, bikavamo imirwano, na za nzangano navugaga, muzi kandi ko hari n’ingero z’abiyahura.

Urukundo rwawe, imbaraga zawe, ubwenge bwawe, umutima wawe bihe impamvu (noble cause) ubona isumbye izindi zose agaciro. Impamvu ya mbere ni iy’Imana, n’ibindi ishyize imbere, bihe umwanya wawe.

Mu kwanzura

Ijambo fanatisme ubwaryo rifite muri ryo ikintu kitari icyo kuratwa, haba habaye ukurenza urugero mu marangamutima, biherekejwe no kudashyira mu gaciro, iyo bigeze aho ushyigikira ikintu niyo cyaba atari icyo gushyigikirwa. Amaramgamutima ntakwiye kugera ku rugero atwara umuntu iyo yishakiye.

Kunda umupira ariko ukomeze n’ubumuntu,  Siporo yagakwiye guhuza abantu ntibe impamvu zo kubatanya. Kunda umupira , kunda n’ibindi mu rugero rutimura Imana, no mu rugero utakubera ikigirwamana. Bafana rero namwe bakinnyi nimube imfura (Gentlemen), mwerekane itandukanyirizo ku bandi bafana tujya twumva mu bindi bihugu, nkuko bimaze kuba umuco mu gihugu cyacu kwerekana itandukanirizo mu bintu bitandukanye. Iyo niyo fair play.

MITALI Adolphe.

Patient BIZIMANA: Umuhanzi mwiza ushobora kuririmbira abanyarwanda baba muri Diaspora bagahezagirwa bikomeye!

$
0
0

Muri iki gihe, imitima ya benshi ikeneye kwegera Imana. Kimwe mu bintu bifasha imitima, ni indirimbo zahimbiwe Imana. Mu ndirimbo, umuntu abasha kuganira n’imvamutima ze cyangwa se ibyiyumviro, biturutse ku bikubiye muri iyo ndirimbo nyine. Iyo ugerageza kureba abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana dufite mu Rwanda uyu munsi, usanga ari bake babasha gukora indirimbo zikaba zamara igihe kirekire zumvwa kandi ziririmbwa n’abantu hirya no hino mu nsengero.

Abanyarwanda baba muri Diaspora, uyu munsi bakeneye kubona abahanzi bava mu Rwanda bajya kubataramira. Twagiye tubibona inshuro zitandukanye, aho bagiye batumira bake mu bahanzi dufite mu  bakajya kubataramira kandi ni ibintu byiza cyane. Uyu munsi, njye wanditse iyi nkuru, nifuzaga kubarangira umuhanzi mbona ko “Adasanzwe” muri iki gihe kandi ushobora kuba ari ku rwego rwo kuririmbira mu gihugu icyo ari cyo cyose. Patient BIZIMANA, ni umusore ukiri muto, wagize umwuga impano yo kuririmba kandi akaba abikorana urukundo n’ubwitange.

Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze, mbona bwahembura imitima ya benshi ku buryo ashobora kuba ambasaderi mwiza muri Diaspora. Ni umuhanzi utikuza, utizamura, utimenyekanisha, ugira urugwiro kandi ushobora gukorera muri kondisiyo  (Conditions) zose zishoboka. Niwe muhanzi ubasha gutegura neza igitaramo hano mu Rwanda ku buryo kiba kiri ku rwego mpuzamahanga. Ni umuhanzi ushobora guhagararana n’abandi bahanzi bakomeye ku rwego rw’isi bakaririmbana ku buryo bishobora kurushaho gutyaza impano afite.

Mbona aramutse atekerejweno n’abanyarwanda baba muri Diaspora, agategurirwa ibitaramo hirya no hino ku migabane itandukanye, ejo hazaza mu Rwanda dushobora kuzaba dufite byibuze umuhanzi ukuri muto kandi ubifitiye umwanya, waba azwi ku rwego rw’isi. Uyu musore, njye mubonamo impano idasanzwe kandi ishobora gukuzwa ikaba yagirira umumaro benshi mu baturage bari mu mfuruka zinyuranye z’isi.

Hari igihe mbona hatumirwa abahanzi batandukanye iyo za Amerika, Mu Burayi n’ahandi, ariko kandi bakaba bataragera ku rugero rushyitse nk’urwo mbona kuri uyu musore. Kuba ashobora kwitegurira igitaramo nk’ikizabera muri Hotel yitwa Radisson Blu kuwa 16/04/2017 aho azaba yatumiye umuhanzi w’umurundi Apotre Appolinaire Mbonimpa ndetse n’umunyakenyakazi Marion Shako, by’umwihariko akaba ari we muhanzi wa Gospel ubaye uwa mbere mu gutegurira igitaramo ahantu nk’aha, mbona byaratumye arushaho kugira imikurire mu buhanzi (Maturite).

Hari abahanzi benshi bamuruta mu buhanzi, batari bagera kuri uru rwego uyu munsi. Njye mbona uyu muhanzi yatekerezwaho n’abashoramari cyangwa se abanyarwanda baba muri Diaspora, ku buryo bamufasha gukuza iyi mpano ye ikambuka imipaka tukayibona ikora imirimo mu bihugu binyuranye.

Iki cyari igitekerezo cyanjye, nundi wese afite uko abyumva. Gusa Byazanshimisha cyane ntangiye kumva ko hari abagiye kumufasha kwambuka imipaka yerekeza iyo i bwotamasimbi.

Imana ibahe umugisha.

Peter NTIGURIRWA.

Va mu bwoba bwo gutakaza agakiza kawe, kuko utwaye ubwato urimo ari uwo kwizerwa.

$
0
0

Abantu benshi babayeho mu buzima bwa Gikristo buzuye ubwoba  bw’uko batakaza agakiza kabo, ibyo bituma ari gake banezererwa ako gakiza, ibyo bihabanye n’amahoro Yesu yadusigiye Ijambo rye rikanatubwira kujya twishima mu kubivuga nuko yari afite impamvu, nuko yari azi ko yatuneshereje, kandi adufite mu kiganza cye, ntawadukuramo. Nuko Azi ko dushinganywe, n’agakiza kacu karashinganwe.

Urugamba si urwawe. Uko wakijijwe ku buntu kubwo kwizera, bari ko ukora uru rugendo mu kwizera, uwagukijije, cyokora niba wumva adafite ububasha bwo kurinda icyo yaguhaye, ngaho, komeza wigirire ubwoba!

Icya mbere ugomba kumenya nuko atari wowe wikijije ahubwo ni Yesu wagukijije, bakumvikana ko wagira ubwoba, ugashidikanya mu gihe waba ari wowe wikijije , ariko wakijijwe n’Imana, yagufashe ikagushyira muri Yesu akajya kukubambirwa, agapfa agahambwa, akazuka, ubu mukaba mwicaranye mu ijuru mu buryo bw’umwuka.Ibuka ko yagukunze ukiri umunyabyaha. Iyo Mana yagukijije ntinanirwa, ntineshwa ngo itakaze agakiza kawe.

Pilote uyoboye indege urimo ni umuhanga mu bahanga, ntacyamutungura,  afite ubushobozi bwose.Umuririmbyi w’amakolasi yararirimbye ati turi ku rugamba, turi ku rugamba, ntimugire ubwoba, Kamanda ni Yesu. Kamanda uyoboye urugamba uriho, ntaneshwa, ni intwari ku rugamba,, undi yararirimbye mu ndirimbo “Njye ndi Umukristo” ati  “Mu ntambara ndasana n’ibyaha, mfite umugaba ni Umwami Yesu, ni tuba hamwe nzahora nesha” Undi nawe yarakomeje ati “Ubwo tuyoborwa n’Umukiza wacu, dufite amahoro muri urwo rugendo, kandi azatugeza mw’ijuru amahoro, ntabwo tuzongera kwibuka urugendo.”

Nakubwira amagambo menshi, ariko reka nkubwire ngo kura amaso kuri wowe, kura amaso ku kibazo, Yesu aragisumba, “Nimuze turebe imbere dutegereze igitondo , twiringire Imana yacu, niyo izakora imirimo, izirukana Satani, Izategeka isi yose, tuzanesha nidusaba kuko Imana ijya itwumvira”

Ushobora ariko kuvuga uti «  Njye ndifuza kugendana na Yesu ubuzima bwanjye bwose, ariko mfite ubwoba ko nshobora kuba hari ikibi  nakora kikantera gutakaza agakiza. »

« Aha rero reka turebe kuri iri jambo « Gutakaza » ubusanzwe  sinkunda kurikoresha.

Ubusanzwe umuntu atakaza ikintu ari impanuka (accident) imubayeho. Ushobora gutakaza nk’imfunguzo, indangamuntu se, telefone, ugasanga uvuga uti za mfunguzo nzishyizehe ? Iby’Agakiza n’Imana rero si uko bimeze.Agakiza si ikintu wapfa gutakaza mu buryo bworoshye nk’ubwo. Imana yadusezeranyije kuturinda itwizeza ko ntacyadutandukanya n’urukundo rwayo (Rom 8 :31-39) kandi ko ntawashobora kutuvunura mu kuboko kwayo.(Yoh 10 :28,29), Yesu niwe banze ryo kwizera kandi niwe ugusohoza rwose (Heb 12 :2), kandi iyatangiye umurimo mwiza muri twe izawusohoza rwose(Abafilipi 1 :6)

Yesu ni umukiza wacu , ntabwo aritwe twikiza ubwacu, kandi nkuko gukizwa kwacu bitabaye ku mpanuka, niko tutatakaza agakiza kacu ku mpanuka. 

Ibi bishaka kuvuga ko niba ushaka kuberaho Umwami wawe , udakwiye kubaho utinya ko watakaza agakiza, Azakurinda, Agufashe, Agushoboze, Akuyobore, Agukosore, kandi Agutabare kugeza igihe muzabonana amaso ku maso

Nabonye umukunzi mwiza niwe Nyirimbabazi niwe mujyanama wanjye niwe undengera iteka, nta kubaho nta n’urupfu nta n’abadayimoni, nta bya none nta bizaza byazantanya na Yesu.

 Nabonye umukunzi mwiza byose arabishobora, ajya andinda akaga kose mu nzira ijya mw’ijuru, kumuhanga amaso iteka bizankiza intege nke nshire ubwoba nshire ubute, nyuma nzatabaruka.

Niba umwana muto ashobora kwiringira Se ko ashoboye kumurinda, Imana yacu yo ntitwayizera kurushaho, yo Nyirubushobozi bwose?

Kugenda mu ndege uhinda umushyitsi ko yakora impanuka, icyo bizagukururira ni ukutanezezwa n’urugendo gusa, uzagera io ujya ariko utarashimishijwe n’urugendo.

Ubwo tuyoborwa n’Umukiza wacu dufite amahoro muri urwo rugendo.

Ntizemera kw’ibirenge byawe biteguza, ikurinda ntabwo ihunikira ntisinzira.

Imana niyo ikurinda ibibi byose iteka , Imana niyo irinda ubugingo bwawe neza, Izakurinda amajya n’amaza none no mu bihe bidashira.

Muhumurizanye kubwirana aya magambo.

MITALI Adolphe


Imva ya Yesu Kristo yari imaze umwaka isanwa yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 4 z’amadorali.

$
0
0

Mu gihe kingana n’amezi 12 yari imaze isanwa n’abahanga, imva ya Yesu Kristo yongeye kuba nyabagendwa. Iyi mva ngo yari imaze kwangirika bigaragara kubera amazi y’imvura, ubukonje n’umukungugu byayinjiragamo.

Ikigo cyitwa National Technical University of Athens kizwiko ari inzobere muri ibi bikorwa byo gusigasira ibimenyetso by’amateka nibo bayubatse, ikaba yaratwaye akayabo k’amadorali agera kuri Miliyoni 4 z’abanyamerika.  Aya mafaranga yavutye mu nkunka ya World Monuments Fund, Jordan’s King Abdullah II, Perezida wa Palestina  Mahmoud Abbas ndetse na bamwe mu baturage b’igihugu cy’uburusiya.

Aba Orthodox b’Abagiriki, Kiliziya y’i Roma ndetse n’Abakristu bo muri Amerika akenshi nibo bakunze kuza kuhakorera amasengesho inshuro nyinshi. Abubatse iyi mva baciye idirishya ahegereye ibuye rinini riri ku muryango rikaba rifunze aho urutare rwari ruyegetseho rwabaga.

Ubusanzwe iyi mva ikikijwe n’inkuta z’uruserngero “Saint Sepulcle” ngo yaherukaga gusanwa muri 1810, ibi ngo byatewe n’ukutumvikana kw’abanyamadini kwabayeho muri icyo gihe. Intandaro yo gusanwa kwayo kwa mbere ngo ni itwikwa rya ruriya rusengero rwa Saint Sepulcle ngo bitewe n’igisenge cy’uru rusengero cyagwiriye igipande cy’iriya mva.


Nkuko kandi ushinzwe iby’isana ry’iyi mva abivuga, ngo gusaza kwayo cyane kwatewe nuko hatarinzwe ubukonje(humidite), kandi ngo hahura kenshi n’umwotsi uva mu matara amwe acanwa mu nsengero. Umwaka ushize, abategetsi bo mu gihugu cya Israeli bari bategetse ko hariya haba hafunzwe, bitewe n’umutekano muke bahabonaga. Uretse iyo mirimo ivuzwe haruguru, ngo iyo mva izasigasirwa ku buryo, yazashobora guhangana n’imitingito ikunda kubera aho hantu.

Biteganijwe ko iyi mva kimwe n’uru rusengero byongera gutangira gusurwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/03/2017.

Umukuru waba Orthodox ari imbere y’idirishya bubakiye ahabaga urutare.

Hari umugore ukorera igitangazamakuru cya gikristo ubangamiye “Koma yombi” (Customer care)

$
0
0

 

Iyi ni inkuru twahawe n’umwe mu bo uyu mugore ukora mu gitangazamakuru cya gikristo, gifite Radio na Televiziyo;  yakiriye nabi, ngo akahava yumiwe. Ikibazo Igihugu gifite, gituruka ku buremere  n’ingaruka mbi bizanwa no kutamenya kwacyira abashyitsi; niyo mpamvu nyamukuru, inkuru nk’iyi twiyumvamo inshingano zo kuyishyira ahagaragara, ngo dutunge agatoki k’aho bitagenda neza.”  

“Yewe burya ibyo Ntigurirwa Peter yavuze ni ukuri koko: Mu madini no mu bigo byashinzwe nayo;  niho hasigaye inyuma ku byerekeranye no kwacyira neza abayagenderera, ukaba wagira ngo ho ni leta yigenga, mu gihe mu bindi bigo bya leta iyo ngeso barimbanyije mu gushaka  kuyihashya.”

Nguko uko uwo mugabo yatangiye atubwira iby’uko yakiriwe n’umugore ukomoka muri kimwe mu bihugu duturanye, (izina rye rya Gikristo ritangirwa na D, ibi ni ukugira ngo abe yabasha kwimenya nibura bimutere kwikosora). ukora mu gitangazamakuru cya gikristo, gifite Radio na Televiziyo hano mu Rwanda

“Biturutse ku mpamvu z’umurimo w’Imana zangenzaga aho icyo gitangazamakuru gikorera , byaje gutuma mpagera inshuro zigeze kuri 4 , inshuro eshatu mbasha guhura n’uwo mugore bigaragara ko ahafite umwanya ukomeye, ari naho naboneye uburyo kumenya kubaha abo yakiriye, ari umuco wamwihishe, ibyo bikaba bidahesha isura nziza kiriya kigo, kuko nkuko nabivuze uwo mugore mu mirimo ye ahura n’ababagana batandukanye”.

Twakomeje ikiganiro tubaza uwo mugabo uburyo yakiriwe nabi, nawe adusubiza muri aya magambo

“ Icya mbere kiranga uwo mugore ni ijisho abanza kugushinga, asa nkugushyira ku munzani, aguhera hasi akageza hejuru. Iyo ugiye umukeneye ho service, urahagarara, ugategereza ko yagira impuhwe akaguhereza agatebe, ariko reka da! Njya kumureba bwa gatatu bwo, nagezaho nihereza intebe, ntarayicaraho, ambwirana agasuzuguro ko adafite umwanya, ko  najya kumutegerereza “iyo hanze”, ubwo kandi ntiyandangiye aho hanze ,byari nko kunshumura gusa. “

Uyu mugabo yakomeje atubwira ukuntu yagiye akicara hirya iyo agategereza akarambirwa, uwo mugore ngo niko yanyuzagamo akamucaho.” Tekereza ko nageze aho nkura machine nari mfite mu gikapa, nkandika ibintu byinshi nagombaga kujyana ahantu, uwo mugore atarampamagara” Uwo mugabo kandi avuga ko byagaragaraga ko yashoboraga kuba yamusubije kuko nta kazi kenshi wabonaga afite.

“ Ikigaragaza ko ntakazi kenshi yari anafite, yagiye kuri telephone, avugana n’umuntu natekereje ko ari umukozi we wo mu rugo, bavugana ibyo guteka, Yewe nanjye ubwanjye nahigiye guteka  atari cyo cyahanzanye, nibura sinaviriyemo ubusa. Yamubwiye ukuntu aza gushyiramo tungurusumu, amubwira andi mazina y’ibirungo ntazi, ku buryo cyokora icyo natahanye ni amerwe,(appétit) uretse ko mu mufuka wanjye ibiceri byarimo  bitashoboraga kuyimara. Yewe yampemukiye kenshi!”

Uwo mugabo avuga ko yageze aho arambiwe ataha batabonanye. Ngo yazirikanye ikibazoi  Prezida Kagame ajya abaza ngo “Kuki baguha service mbi nawe ukabyemera?”. Uwo mugabo nawe yaravuze ati:”Umuntu ntakagusuzugure ngo nawe wisuzugure”

Uyu mugore ngo si abashyitsi yakira nabi gusa, ahubwo n’abo bakorana baramwinubira.

“ Nari nibagiwe kubabwira ko mbere na mbere nkibonana n’uyu mugore, twavuganiye mu biro by’umuyobozi mukuru w’icyo kigo ari nabwo yamushinze gukemura icyangenzaga. Ubwo turangije icyo kiganiro nagiye kumutegerereza mu kirongozi(corridor) ngo ampe gahunda y’uko bizagenda, ariko yaje ansanga aho mpagaze ndi kumwe n’umwe mu bakora aho ambwira anyuka inabi ati’Ni iki ugikora aho se kandi?” Namusobanuriye ko byari bikwiye ko twashyira ku murongo neza ibyo twari twavuganiye mu biro by’Umuyobozi mukuru. Nyuma yaho naje kubwira umwe mu bakozi bakora aho iby’uwo mugore n’uburyo anyacyira, ambwira ko nabo ubwabo yabazengereje.” Yambwiye impamvu atekereza ibimutera.(twasanze tutayishyira hano kuko ireba ubuzima bwe bwite)

Umuyobozi mukuru w’icyo kigo n’abandi bakozi  bo nta makemwa.

“ Mu minsi nagenze hariya, nashimye uburyo umuyobozi mukuru (Directeur de Radio et Television) yakira abamugana bose, yicishije bugufi, kandi abubashye. Yewe n’abandi bakozi nahuye nabo mbayoboza, nta kibazo bakwakira neza. Umuntu yakwibaza igituma uyu mugore atamwigana  ariko impamvu ntigoranye kuyicukumbura:

Bamuhaye Jari yiyongereraho Butamwa na Ngenda.

Ng’iryo ijambo uyu mushyitsi wacu yatubwiye, yakomeje agira ati : »Hari abantu bateye kuriya. Biragaragara ko uriya mugore yiyongereye ububasha atahawe. Bigaragara ko yikorera ibye gusa, asa nkaho ntawe umuyobora. Asa nkaho hari ikindi yishingikirijeho, atakorwaho.Ikindi kandi aryarya Diregiteri kuko amwereka ko akwakiye neza iyo Diregiteri amukugejejeho, ariko yaba adahari, akagufata nk’iyarara riri aho. »

Uyu mutanga buhamya yashoje agira ati :

«  Njye ntekereza ko igitangazamakuru nka kiriya cya Gikristo, nubwo koko gifite abagishyizeho, dore ko abakristo bagenda nabo bitanga ngo gitere imbere ; ariko mu by’ukuri ari ubutunzi bw’Imana. Uriya mugore bigaragara ko yagifashe nk’icye. Ikibazo gihari nuko imico ye ishobora kuzabangamira ubushake bw’Imana, mu gihe uriya mugore abangamira ababagana bashishikajwe  cyane cyane no guteza umurimo w’Imana imbere »

Mu kurangiza uyu mugabo yagize ati : «  Niba hari Komite ishinzwe imiyoborere ya kiriya kigo, nibashake ukuntu baha uriya mu Diregiteri abamwungirije bashyize inyungu z’Imana imbere, mu mwanya w’izabo bwite kandi bubaha ababagana, uriya mugore we wenda ntibamusezerere ariko bamuhindurire imirimo ajye aho atagira  icyo yangiza. Njye nabonye wenda kubera ubumenyi yaba afite, yaba umujyanama, ntagire ibindi ahura nabyo. Diregiteri kandi yongererwe icyizere  ahabwe ubushobozi buhagije kuri bose. .Uriya mugore kandi nk’umukristo ujya mw’ijuru namugira inama, mbere ya byose yo kwihana. Kwihana, si ukureka inzoga gusa ! »

Ngayo nguko.Twe nta kindi twakongeraho.(No comment!)

MITALI Adolphe.  

“Kwinjira ahacu muri Kristo”, Igiterane cyateguwe na True Salvation church-Kimironko.

$
0
0

True Salvation Church Igarukanye igiterane cy’imbaraga kigamije guhindura ubuzima bwawe , gifite insanganya matsiko igira iti, “Kwinjira ahacu muri Kristo (Taking our position in Christ)”. Iki giterane kizitabirwa na Rev. Priscilla kuva muri Kenya; Apostle Muhizi Charles, umushumba wa true Salvation church, umuhanzi Fautin Murwanashyaka, True salvation worshipers na True Salvation church choir. Iki giterane kiratangira kuri uyu wa 24 Werurwe kugeza kuwa 26 Werurwe 2016, ku itorero True Saltion church ku Kimironko.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe kuva ku isaha ya saa kumi nibwo iki giterane kiraba gitangiye, kikazamara iminsi 3. Kuwa gatandatu tariki ya 25, biteganijwe ko iki giterane kizatangira ku isaha ya saa cyenda, naho ku cyumweru tariki ya 26 Werurwe kikazatangira kuva ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo.

Umushumba mukuru wa True Salvation Church Charles Muhizi

Umushumba mukuru wa True Salvation Church Charles Muhizi

Umushumba wa True Salvation church Apostle Muhizi Charles,  avugako “Kwinjira ahacu muri Kristo (Taking our position in Christ)”, ari igiterane cy’imbaraga no guhindura ubuzima bwa buri wese uzakitabira, ari nayo mpamvu bagitumiyemo abakozi b’Imana basize amavuta, yaba abavugabutumwa ndetse n’abahanzi by’umwihariko Rev. Priscilla kuva muri Kenya.

Rev, Past, Priscilla bivugwa ko aho ageze hose ukuboko kw’Imana kugaragra; indwara zikomeye zirakira, Abarushye n’abaremerewe bakaruhuka ndetse n’abananiwe kuremya mu byerekeranye no gukizwa bagirirwa ubuntu kubwo imbabazi z’Imana zimubaho.

True Salvation Church ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuze itorero Agakiza k’Ukuri, ni itorero ryashinzwe n’Intumwa (Apostle) Charles Muhizi abisabwe n’Imana kugirango abashe gufasha mu gutahura intama zazimiye no kuzigisha ubutumwa bwiza buzifasha kugira indangagaciro za Gikristo no gukomeza kuba abera nkuko tubisanga muri 1 petero 1:16”Kuko byanditswe ngo “Muzabe Abera kuko ndi Uwera”.

True Salvation Church ni itorero rimaze imyaka igera kuri itatu rikorera umurimo wo kwamamaza ukuri kw’ijambo ry’Imana mu Rwanda hifashishijwe ijambo ry’Imana ndetse n’ibikorwa bitandukanye bifasha abarushye n’abaremerewe kuza kuri Yesu Kristo akabaruhura.

Umuhanzi Murwanashya Faustin ubarizwa mu itorero rya ADEPR, akaba yaratumiwe muri iki giterane. Ubwo yari muri iri torero kuwa 26 Werurwe 2017, abakristo b’iri torero bakaba baramwifuje ko yazagaruka gutaramana nabo muri iki giterane, itorero rikabizeza ko bagiye kuvugana nawe. Ntakabuza kuko abayoboke b’iri torero bongeye gusubizwa kuko uyu muhanzi azataramana nabo byimbitse. Uyu muhanzi azwiho ubuhanga bwo kugira ibihangano byibutsa abantu ko hari impamvu yo gushima Imana mu byiza n’ibibi nk’uko bibiliya ibitubwira, kuko uko byagenda kose Imana ihora ari Imana.

Murwanashyaka Faustin nawe azitabira iki giterane

Iri torero True Salvation Church rigira amateraniro mu minsi itandukanye rikubahiriza ihame ryo uguterana kwera. Buri wa kabiri no kuwa gatanu kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa moya n’igice (17h00-19h30), kuwa kane kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa saba (09h00-13h00) ndetse no ku cyumweru kuva saa mbili kugeza saa saba z’amanywa (8h00-13h00). Muri aya materaniro yose ababyifuza bose bakaba bashobora kugana ku rusengero rwa True Salvation Church bakaharonkera ibyo kurya bitunga ubugingo.

Ubuyobozi bwa True Salvation church burararika buri wese kutazabura muri iki giterane, ko uko waba umeze kose umugisha wawe ugutegereje kubwo kuza kubana n’aba bakozi b’Imana yahisemo ngo bayikorere mu nk’iki gikwiye.

True Salvation Church iherereye Ku Kimironko, uva nuva kuri gare ugana kwa Mushimire, hafi ya sale izwi nka Ituze Garden, ku cyapa KG6, aho uhita ubona icyapa vyanditseho True Salvation church.

Ese uburyo memoire ikorwamo ntibwavugururwa? Ni indakorwaho?

$
0
0

Tubyibazeho.

Ese memoire ni indakorwaho, nta buryo yavugururwa?

Ese memoire iba yanditswe na nde , umunyeshuri cyangwa Diregiteri wayo?

Memoire, igitabo umunyeshuri urangije Kaminuza yandika , kikaba nkuko bivugwa kigamije kwerekana ubumenyi umunyeshuri yagezeho mu myaka (icyiciro cyambere n’icya kabiri) amaze yiga, aho muri Kaminuza. Mu buryo icyo gitabo cyandikwagamo uhereye cyera, dufashe urugero nk’urwo mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’U Rwanda, UNR. Umunyeshuri urangiza bamuhaga umwarimu umuyobora mu kwandika iki gitabo, uwo bitaga Diregiteri wa memoire; Ijambo nifuza ko twaha agaciro ni iryo ryo kumuyobora. Icyari kigamijwe, n’inshingano z’uwo Diregiteri, ni ukuyobora umunyeshuri mu rugero runaka, urugero rutaba inkomyi ko ikivuyemo kitirirwa umunyeshuri koko. Ni ukuvuga ngo yashoboraga kumuha inzira ngenderwaho gusa, noneho umunyeshuri akandika,,  ikizavamo koko  kikagaragaza ubushobozi bw’uwo munyeshuri atari ubushobozi bw’uyu umuyobora.Numva  ko niyo icyo gitabo cyagira intege nke kigaragaza, ariko  nyine kiba kigaragaje ubushobozi nyabwo bw’uwo munyeshuri. Nyamara rero  ushingiye ku bivugwa na bamwe  mu banyeshuri bayikoze, usanga bavuga ko rimwe na rimwe umunyeshuri adahabwa umwanya ukwiye wo kwandika ibyo we ubwe yemera, akandika igitabo uko yagitekereje. Ngo akenshi ni amabwiriza ya Diregiteri uwo agenderaho, bikaba itegeko bityo uburenganzira bwo kwandika uko abitekereza bugahonyorwa. Ibyo bituma umuntu yakwibaza uba yanditse kiriya gitabo uwo ariwe koko hagati ya Diregiteri n’umunyeshuri. Umuntu wenda yasubiza ngo niko byagenwe, niko bigenda muri Kaminuza ku ri uru rwego rwa Kaminuza. Ariko aho ni naho mbariza kiriya kibazo nti “ Ese kubera ko ikintu ariko cyashoze kuva kera , hari itegeko rivuga ko kitavugururwa ngo kigendanye naho (adjustement) ukujijuka kw’abantu kugeze , n’ibyo tubona byatugirira akamaro?, Memoire ni indakorwaho? Ibi nabyo ndabivuga nerekanako bikwiye ko yavugururwa cyangwa se reka mvuge gukosorwamo ibitagenda neza, kuko sinahamya ko iriya migirire idakwiye ikorwa na bose. Ikindi nuko iriya memoire idakorwa mu buryo bumwe mu bigo byose bya Kaminuza, byo mu gihugu, aho usanga nko mu byitwaga KIST cyangwa KIE ho abanyeshuri bagera kuri batatu barafatanyaga kwandika igitabo, mu gihe ahandi ari umunyeshuri umwe wirwarizaga, aha bikaba bitabuza bamwe kubibonamo ubusumbane hagati y’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye.

Kuri uyu munsi hongera gutangwa impamyabushobozi mu cyahoze ari UNR, twifuje kubagezaho ubuhamya twiherewe n’uwize muri kiriya kigo uvuga ko iriya mikorere mibi yaje kumugiraho ingaruka zitari nziza.ubwo ngo hari muri 2012.

Ijambo ribaye irye , ibyo twizeye ko bibafasha neza gusobanukirwa n’ibyo twavuze haruguru.

“ Nize muri Kaminuza I Butare mw’ishami rijyanye n’iby’indimi, guhindura indimi mu zindi, no gusemura. Mu gihe igihe cyari kigeze cyo kwandika igitabo , nahisemo kwandika ibijyanye n’ihindurwa ry’indimi (kuvana rumwe urujyana mu rundi) hagati y’ururimi ’Runyankore-Ruciga”, n’ikinyarwanda. Nari ngamije kwerekana umwihariko iryo “hinduranya” rifite ugereranyije n’ihinduranya muri rusange, urebye neza wasangaga izo ndimi nari nahuje  ikizigaragaza aruko zifite byinshi zihuriyeho, bityo  nta mategeko yihariye, cyangwa inzitizi nyinshi ziboneka muri iryo hinduranya; ariko cyane cyane nari ngamije no guhindura mu Kinyarwanda inyandiko nakuye mu bitabo bitandukanye bitatu byanditswe mu Ruciga-Runyankore, nkabishyira mu Kinyarwanda, ibyo ntibyari umurimo woroshye, byanansabye no kujya mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda, mu gihe nta n’amafaranga yo kwandika igitabo twahawe, ariko dusabwa gukora ibitangaza.”

Uyu mutangabuhamya wacu yakomeje atubwira ingorane zaje kuvuka

“Maze kugaragariza neza Diregiteri wa memoire, ibyo nzakora, nkuko bigenda ko bagomba kubyemeranywaho, uko nagendaga nandika niko uwo mugabo yanshyiragaho amananiza, ikibazo cyankomereye cyane akaba aruko atampaga umwanya wo kwisobanura. Umugabo yakomeje kunaniza, ariko ngenda mpindura igitabo uko abishaka, ku buryo umwimerere wacyo uko njye nacyifuzaga, nyuma wari watakaye.” , yakomeje kunaniza, ari nako iminsi yateganyijwe kuba umuntu yarangije kwandika igitabo yandangiriyeho, akinsubirishamo. Ibyo byaje kumviramo kutamurika igitabo. Yarananije ngera aho mubwira nti , reka igitabo gisohoke uko kimeze uko, (nubwo njye nabonaga ko yacyangije,) arampakanira ambwira ngo keretse izina rye ritariho

Uyu mugabo akomeza asobanura neza icyo bapfuye:

“Aho nagonganiye n’uwo mugabo,  aha abazi iby’ihindurandimi barabisobanukirwa kurushaho, nuko  yantegetse ko ntagomba kuvuga amategeko, n’ingorane  by’ihindura ndimi  muri rusange ngo nkavuga gusa ibyerekeranye n’izo ndimi nari natoranyije ,njye nkamwereka ko nifuzaga kuvuga kuri ayo mategeko n’ingorane by’ihindura ndimi muri rusange (generalites), kugira ngo ngaragaze neza itandukaniro ry’ihindura nakoraga (particularites)ariryo ry’Oruciga-Runyankore  n’ikinyarwanda.  Ikindi nanone tutumvikanagaho nuko yavugaga ko ibyo nahinduye byose(ibyo nakuye mu Runyankore nkabishyira mu Kinyarwanda) nabishyira muru annexe. (impapuro z’inyongera ku gitabo) mu gihe nabonaga ari umurimo ukomeye nakoze kandi wari ku mpapuro nyinshi, bityo nabonaga ari nko gupfobya igitabo cyanjye, cyane cyane ko hari izindi memoire bishaka gusa zari zarakozwe mbere wasangaga, ibisa nk’ibyo byarashyizwe mu gitabo imbere atari mu mugereka..

Ngibyo muri makeya ibyo ntumvikanagaho n’uwo mugabo, birimo nyine nkuko nabivuze kutampa umwanya ngo nisobanure. Iyo washakaga gutinda wisobanura, yararakaraga.” Umugabo avuga ko ntacyo Atari yakoze ngo yandike igitabo gisobanutse, “ Uretse kuvuga iby’ihinduranya ndimi gusa, nari nakoze n’ubushakashatsi, njya mu mateka y’izo ndimi, n’abazivuga ngaragaza imiterere y’umuco, n’uturere abazivuga bakomokamo, n’ibindi nk’ibyo.”

Uyu mugabo aravuga impamvu abona bamwe mu ba Diregiteri bitwara kuriya.

“Njye kubera ko nta kindi napfaga n’uriya mugabo natekereje ko uretse imico ye,  kuba ngo baba barabahagarikiye amafaranga babahaga yo kuyobora memoitre, no kugira akazi kenshi bari bafite ko kuyobora abanyeshuri, benshi muri icyo gikorwa,(ibypo byari muri 2012, ubu sinzi niba ariko bagifashwe) byaba byarabaterega kutumva ibyo umunyeshuri avuga. Ibyo bikavamo ko wabonaga umunyeshuri afitiye ubwoba bukabije umuyobora (kubera kuvuga nabi)amaherezo bikazavamo kwiyandikira ibyo akubwiye gusa ,  nta mwihariko wawe. Aribyo bituma mvuga ko ibigaragara rimwe na rimwe atari iby’umunyeshuri. , sinanavuga kandi nanone ko ari ibya Diregiteri kuko habonekamon n’intege nke., ariko ntabwo ari ikigaragaza ko ibyo ari umwimerere w’umunyeshuri.”

Uwo mugabo arangiza agira ati “ Ndifuza ko abandusha ubumenyi bagira ibitekerezo batanga kuri iki kibazo, dore ko njye ntazi byose, naba nibeshya, ndasaba abagabo nka ba Gregoire , Straton, Nkejabahizi, abarimu  babaga muri iryo shami, no muri FAMSS; kugira icyo babivugaho”

Ngubwo ubuhamya twabagezagaho, ibyo akaba aribyo dushingiraho twibaza niba nta vugururwa ryaba, dore ko hari ibyagiye bihinduka cyangwa imikorere idasa hose. Nkubu hari abakuyeho ibyo bita kudefanda , (gusobanura igitabo cyawe usubiza ibibazo, akanama kagenwe kakubaza), kandi nkuko nabivuze haruguru, hamwe memoire ikora batatu ahandi umwe, ubanza narumvise ko hari n’aho batayikora, bagashyiraho ubundi buryo basuzuma ko umwana ibyo yize yabimenye kuko n’ubusanzwe mw’ishuri baba bakora imikoro, (assignments) zibigaragaza. Aho naho hashakirwa icyakorwa, kuko usanga n’ubundi ibyo banditse amaherezo bizabura aho bibikwa, hari nk’umwarimu wigeze kuvuga ko byinshi nta n’igitabo gifatika wasangamo.

MITALI Adolphe.   

 

New Life Bible church yateguye igiterane cyizitabirwa n’abavugabutumwa Mpuzamanga

$
0
0

Itorero New life bible Church  ryateguye igiterane cy’amasengesho kigiye kuba ku nshuro ya kabiri  , kikaba gifite mu ntego yacyo gusa Imana ko yahembura  Afrika.

Iki giterane kije  mu gihe  Afrika  n’abayituye bari mu bibazo by’urudaca byiganjemo intambara,ibyorezo bitandukanye,inzara,indwara n’ibyaha bitigeze kubaho,abategura bavuga ko bagamije gusengera uyu mugabanae u Rwanda ruherereyemo kugira ngo Imana iwuhembure.

Iki giterane kizatangira kuva ku wa gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017 , kugeza ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2017 . Ni igiterane gitumirwamo abakozi b’Imana baturuka mu mpande zitandukanye z’Isi .

Igiterane cy’Uyu mwaka ( Refresh Africa) kizitabirwa n’abavugabutumwa Mpuzamahanga  barimo Pastor Lincoln Serwanga uzaturuka mu gihugu cy’Ubwongereza , Pastor James Kato uzaturuka mu gihugu cy’Ubugande , ndetse n’umushumba mukuru  wa New Life Bible Church Pastor Charles Mugisha.

Umuyobozi mukuru wa New Life Bible Church Rev Dr. Charles Mugisha n’umufasha we .Photo Ibyishimo.com

Kuva saa tatu ( 9:00 Am ) za mu gitondo kugeza i saa sita z’amanywa ( 12:00 Pm ) hateganijwe amahugurwa y’abashumba , abavugabutumwa ndetse n’abayobozi babarizwa mu matorero atandukanye ya hano mu Rwanda .

Naho ku  gicamunsi  kuva  i saa cyenda ( 15:00 ) hazajya haba igiterane

Iki giterane kandi kizitabirwa na bamwe mu bahanzi bazaririmba bakomeye  harimo Olivier Kavutse (Beauty for Ashes)  Pastor Gaby na Worshp team ya New Life Bible Church.

Iki giterane kikazajya kibera ku cyicaro cy’Itorero rya New Life Bible riherereye mu karere ka Kicukiro . Kizajya gitangira i saa cyenda z’amanywa kugeza I saa mbili z’ijoro ( 3:00 Pm-8:00 Pm).

Abagabo bihinduye abagore bakomeje kwegukana imidari mu marushanwa yagenewe abagore.

$
0
0

Uyu ni Laurel Hubbard wahoze ari Gavin Hubbard, atarihindura umugore. Aherutse kwegukana umudari mu guterura ibiremereye.

Ibi ntibizoroha. Ibibazo bikururwa no guhindura ibitsina, bikomeje guha akazi abanyamakuru. Noneho hadutse ikindi kibazo cy’ingorabahizi aho mu mikino ngororangingo (Athletisme) Abahinduye  ibitsina basigaye bajya mu marushanwa bagafata imyanya ya mbere biturutse ko bamwe (abahoze ari abagabo, bakaza kwihindura abagore)  baba bagiye kurushanirizwa mu bafite igitsina kitanganya imbaraga nabo, aribo bagore. Ibyo rero byagiye bitera abantu batandukanye, barimo cyane cyane abarushijwe mu irushanwa kujurira bavuga ko bidakwiye, abayobozi b’amarushanwa nabo kandi babibonamo ikibazo, kuko ngo ayo marushanwa ntaba yabaye mu butabera  ahubwo mu itangira ryayo aba arimo ubusumbane (guhjiganishwa abantu batanganya imbaraga, batajya ubusanzwe mu byiciro bimwe mu marushanwa. Bisanzwe bizwi ko abagabo bajya ukwabo n’abagore ukwabo)

Iby’abagabo bahinduye ibitsina bajya mu marushanwa yagenewe abagore byongeye kuba mu minsi ishize, ubwo Laurel Hubbard wahoze yitwa Gavin Hubbard yarushanyagwa mu bagore , mu mikino yo guterura ibiremereye, akahakura umudari wa mbere.

Mu minsi ishize na none undi wihinduye umugore Mack Beggs, yatsinze andi marushanwa ari mu cyiciro cy’abagore

Uwa gatatu ni ukora umukino wo gusiganwa mu magare, nawe wahinduye igitsina akaba umugore;, akaba nawe aherutse kwegukana igihembo mu ri iyo siporo y’amagare.

Ibyo byose rero ubu biratera ibibazo . Nkuko umwe mu batoza bakomeye yabivuze, ubu ngo baribaza ukuntu bashyiraho iibindi byiciro. Icyabagabo, icy’abagore n’icyabandi….

Ni agahomamunwa! Isi iragana he?

MITALI Adolphe.

Bashimuswe n;ibiremwa biturutse ku zindi si.

$
0
0

Bashimuswe n’abantu bakomoka ku zindi si.

Hasturs, 21/03/2017

Mu ntangiriro z’iki cyumweru abahanga bongeye gukora iperereza ku bagabo babiri bivugwa ko bashimuswe n’abaturage batuye ku zindi si (extra terrestres)

Mu myaka itari myinshi ishize nibwo abagabo babiri Charles Hickson na Calvin Parker;bo mu gihugu cya Nouvelle Mexique ; batangaje ko batwawe n’abaturage baturuka ku yindi mibumbe bakabamarana umwanya, mu gihe bari bagiye kuroba ku mugezi witwa Pascagoula.

Ngo byari bigeze saa tatu ubwo  abo bagabo bumvise urusaku rudasanzwe ruturutse mu kirere, Mu gihe barebaga mu kirere aho iryo jwi ridasanzwe ryaturutse, bahabonye ikintu kimeze nk’imashini ariko cyo kiburungushuye, kikaba cyarasaga nk’ubururu burimo ikigina. Nkuko abo bagabo bakomeza kubitangaza ngo icyo kintu cyaramanutse cyegera isi ngo nko muri metero imwe, bagiye kubona , ngo babona kirafungutse, hasohotsemo ibiremwa bitatu, batekereje ko ari ibituye ku zindi si . Ngo byareshyaga na metero na sentimetero 50, kandi ngo umubiri wabyo upfunyaraye. Ngo nta biganza byari bifite ahubwo ngo wabonaga ari nka pense (pinces) ziri ku mwanya w’ibiganza. Ibirenge byabyo ngo byari bimeze nk’uko iby’inzovu, biteye, ahari amaso n’umunwa  ngo babonaga ari nk’imyenge itoboye, nk’umuntu waba yambaye maske.(masque)

Calvin Parker avuga ko mu gihe kimwe muri ibyo biremwa cyamukoragaho yaguye igihumura, ngo atigeze amenya ibindi byamubayeho yaje kongera kwisanga aho bari babasubije. Ibindi byose byabonywe na Charles Hickson.  Hickson nyine  avuga ko yasaga nkuwabaye igiti mu gihe byamuteruraga bikamujyana mu cyumba cyarimo urumuri rwinshi, muri icyo kigendajuru.Hickson ngo ntiyashoboraga kwinyeganyeza, avuga kandi ko Parker we atigeze ava muri koma yari yaguyemo  kugeza igihe babasubirije aho bari bahoze barobera ku mwaro.

Charles Hickson avuga ko aho muri icyo cyumba bamwinjijemo, bamukoreyeho ibizami bitandukanye.

Abo bagabo  rero nkuko bakomeje kubitangaza ngo bamaze umwanya mu modoka yari yabazanye, basa nk’abakubiswe n’inkuba,bibaza ibyababayeho ibyo aribyo.

Abagiye bakurikirana n’izindi nkuru z’abatuye ku zindi si n’ingendo bagirira kw’isi, ngo basanze inkuru zaba bagabo zihuye n’izabandi n’uburyo abantu bagiye bajyanwa muri icyo kimashini kidasanzwe,Itandukanyirizo rihari ngo n’ibyo biremwa aba bagabo bavuga, bamwe bakaba bavuga ko ibi byaba byari byambaye imyenda wagereranya n’ibisarubeti ariko bitwikira hose kandi bikozwe muri kawucu, (combinaison)

Ubuyobozi bw’ingabo zo mu kirere  za Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, bukaba bwarahase aba ba gabo ibibazo(interrogatoire) Yewe ndetse bukoresha n’uburyo bugezweho bwo gukoresha imashini zivumbura umuntu ubeshya (detecteur de mensonges), ngo basanga aba bagabo bavugisha ukuri. Aba bagabo batangaje kandi ko babonaga nta bushake bwo kubagirira nabi ibyo biremwa byari bifite.

Ngibyo iby’abatuye ku zindi si, n’ingendo ngo bagirira hano kw’isi.

MITALI Adolphe.


“Yesu kristo niwe nzira n’ukuri n’ubugingo” Intego y’igiterane cyateguwe na Christian Life Evangelical Church

$
0
0

Itorero Christian Life Evangelical Church (CLEC) rirategura igiterane cy’iminsi ibiri, kuva tariki ya 25 Werurwe kugeza kuwa 26 Werurwe 2017. Iki giterane kizabera ahazwi nko mu Gashyekero, kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye mu buryo bw’Ijambo ndetse n’indirimbo.

Itorero Christian Life Evangelical Church (CLEC) riyobowe na Apostle Vedaste Nizeyimana rikorera ahitwaga Gashyekero ubu ni mu mudugudu wa Jyambere ,Akagari ka Karambo,Umurenge wa Gatenga mu karere Kicukiro. Intego y’iki giterane iboneka muri Yohana 14:6, ahagira hati, “Yesu Kristo niwe nzira n’ukuri n’ubugingo.”

Iki gitaramo kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Uwamahoro Chantal, Bishop Hashakimana Simeon, Pastor Gatabazi Meschack ndetse na Pastor Ndahimana Felicien.

Si abo gusa kuko na babahanzi mukunda cyane nabo bazaba babukereye. Aba bahanzi barimo Anastasie Bambuzimpamvu wamenyekanye nka Mama Paccy, Mwenegihome Jean Pierre uzwi nka Izabisiribanga ndetse na Hakizimana Emmanuel wamenyekanye nka Ndimumuvuduko.

Usibye abaririmbyi ku giti cyabo, amakorali nayo azaba yabukereye, cyane ko uyu azaba ari umwanya ko kuva mu bwiza abantu binjira mu bundi nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iri torero. Amakorali nka Agape, Shalom yose abarizwa muri Christian Life Evangelical Church azaba yabukereye. Si ayo gusa kuko na Korali Bethel kuva muri Harvest Christian Church Kimironko ndetse na korali Ingabire nabo bazashyiraho akabo mugukesha iki gitaramo.

Biteganijwe ko iki gitaramo kizamara iminsi 2; kizatangira kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 25/3 kugeza ku cyumweru tariki ya 26/3/2017, kikazabera ku rusengero rwa Christian Life Evangelical Church mu gashyekero.

 

Itorero mu guhangana n’ibibazo bituruka ku gushyingirwa. Ni iyihe nyifato ikwiye ab’ubu?

$
0
0

Mu nkuru yacu iheruka, twari twabararikiye ko tuzabagezaho uruhare rw’ Itorero mu guhangana n’ibibazo bituruka ku gushyirwanwa. Ni iyihe nyifato ikwiye ab’ubu? Aka kanya rero akaba aribyo tugiye kugarukaho.

Muri rusange kandi hashingiwe ku byo abantu bemera, ugushyingirwa ni isezerano ndetse ni igihango hagati y’umugabo n’umugore. Niyo mpamvu Itorero ryemera ko habayeho gushyingiranwa igihe bombi babyemeye. Ni igihango rero abantu bagirana mu buzima bwabo bwose. Muri ubu buryo rero muguhangana n’ibibazo bituruka ku gushyingirwa Itorero rifite uruhare rw’uburyo butatu:

  1. Guherekeza abashakanye mu buzima bwabo ku buryo isezerano ritazaseswa.
  2. Niba umubano w’abashakanye umeze nabi biganisha ku butane, Itorero ryagombye gufasha abashakanye kongera kuwuvugurura ryirinda ko batana cyane cyane mu gihe bamaze kubyarana kuko ubutane bugira ingaruka zikomeye ku bana. Na none Itorero ryagombye kwemera ko mu bihe bimwe hari aho kubana kuba kutagishoboka. Hanyuma mu bihe nk’ibyo uburyo bwose bwananiranye rikemerera abashakanye gutandukana mu mahoro.
  3. Mu gihe habayeho ubutane kandi, Itorero ryari gufasha abo batandukanye kuguma mu kwizera kwabo kubera ko gushyingirwa kwabereyeho abantu abantu sibo babereyeho gushyingirwa.

Uko Itorero ryitwara ku bigendanye no gushyingirwa byakwiye kuba bigendanye n’Ubutumwa Bwiza,ubutumwa bw’umudendezo, ubutumwa bubohora aho kuba mu nsi y’umuzigo w’amategeko. Gushyingirwa kwari gukwiriye kwerekana ubushake bw’Imana bushyira imbere ubudahemuka,  ubunyangamugayo, urukundo n’ubwubahane hagati y’abashakanye. Itorero rigomba guhora ryibaza niba ibyo ryigisha n’uko rifata ugushyingirwa biri muri uwo murongo w’Ubutumwa bwiza.

Twabibutsako, mu gusobanura ibijyanye no gusobanura ibijyanye n’ugushyingirwa n’ubutane mu itorero ndetse n’uko abubu bakwiriye kwifata. Twagiye twifashisha inyandiko ya  Rev. Prof. Elisee Musemakweli, yarasohotse mu gitabo cyitwa “IHOHOTERWA N’AMAKIMBIRANE MU MURYANGO NYARWANDA: Uburyo bwo Gushaka Inzira y’Amahoro Arambye.

Pakistani igiye guhana yihanukiriye Facebook na Twitter kuko byatanze umusanzu mu kwandagaza Intumwa Muhamedi.

$
0
0

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, igihugu cya Pakistani nibwo cyari cyatanze gasopo ku masosiyeti abiri afite imbugankoranyambaga za Facebook na Twitter, kizisaba ko zakwihutira kuvana vuba na bwangu amafoto ndetse n’inyandiko zagiye zikwirakwizwa hirya no hino zirimo uguharabika Intumwa y’Imana Muhamed. 

Ubwo iri tangazo ryiyama izi mbuga ryajyaga hanze, ngo nta kintu na kimwe zigeze zibikoraho. Ministri w’intebe wa Pakistani Bwana  Nawaz Sharif yatangaje ko Facebook na Twitter zigiye guhabwa ibihano bikomeye ariko ntiyigeze avuga ibyo ari byo. Yongeyeho ko bababajwe cyane n’iteshagaciro risebanya batije umurindi ku mbugankorangambaga zabo rikaba ryarandagaje Intumwa Muhamed.

Yasoje avuga ko bagiye guhamagaza ibihubu byose byo ku isi bifite aho bihuriye na Islam kugira ngo bibafashe guhangana n’izi mbugankoranyamaga zikomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Igihugu cya Pakistani gifite umubare munini w’abaturage bagera kuri miliyoni 30 bakoresha Facebook.  Byibuze abunganizi mu by’abanyamategeko 65 barishwe bazize ko baburaniye abantu bafungiwe guharabika Intumwa y’Imana Muhamed.

U Rwanda rwatangije politiki nshya yo gukwirakwiza amazi no kwita ku isuku n’isukura.

$
0
0

Ministeri y’ibikorwa remezi ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo kuwa 22/3/2017 yatangije uburyo bushya bwo gukwirakwiza amaze ndetse no kwita ku isuku n’isukura. Ibi byabereye kuri Hotel Lemigo ku munsi mpuzamahanga wahariwe amazi wari wizihijwe. Ubu buryo bushya bwatangijwe bukaba bwaremejwe na Leta y’u Rwanda kuwa 9/12/2016, bukaba bugendanye no guhaza abaturage (amazi) ndetse no gukurikirana ibikorwa by’isuku n’isukura mu baturage mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo. 

U Rwanda rwashyize ingufu mu gutanga izi serivisi ku buryo abaturage bafite amazi uyu munsi bari ku kigero cya 85% , ibi bikaba bitanga ikizere cy’uko ubuzima bw’abaturage buzarushaho kumera neza. Minisitiri Germaine Kamayirese ushinzwe ingufu n’amazi, yatangaje ko uyu mushinga uzafasha byinshi muri gahunda yo kurandura ubukene binyuze muri  EDPRS ya 2 ndetse no muri viziyo 2020 aho abanyarwanda bazaba babona amazi ku kigereranyo cya 100%.

Umuyobozi wa UNICEF Ted Maly itera inkunga iki gikorwa, yashimye Leta y’u Rwanda uburyo ikoresha kugira ngo buri muturage agerweho na gahunda yo kubona amazi meza ndetse no kugira ubuzima bizira umuze. Yavuze ko UNICEF yiteguye gukomeza gutera inkunga Leta y’u Rwanda by’umwihariko ishyigikira gahunda nshya yatangijwe kugira ngo byibuze mu mwaka wa 2030 buri munyarwanda yaba uba mu mujyi cyangwa se mu cyaro  azabe afite ubuzima bwiza bwuje isuku, isukura ndetse n’amazi meza.

ADEPR Bibare: Igiterane kidasanzwe kizahuriramo Rev.Masumbuko na Chorale Siloam ya Kumukenke kitezwe na benshi.

$
0
0

ADEPR Bibare ni imwe mu maparuwasi yamenyekanye cyane mu bikorwa bifite aho bihuriye no guhuriza abantu hamwe basenga. Ibi byabaye amateka adasanzwe kuva mu 1997 aho imbaga y’abantu yavaga imihanda yose ije gushaka Ubwiza bw’Imana. Benshi mu banyamasengesho n’abavugabutumwa bakomeye muri iki gihe bemeza ko ADEPR Bibare yabatoje umuco wo gusenga bishingiye ku kwitanga utizigamye.

Uyu munsi, kuri iri Torero n’ubundi hateguwe igikorwa kidasanzwe kizaberamo igiterane kiswe “Gushumbushwa ibyo twanyazwe” Yoweli 2:25 kizatangira kuva kuwa gatani tariki ya 31/03/2017 kugeza ku cyumweru tariki ya 2/04/2017. Nkuko isange.com yabitangarijwe na Mwalimu w’umudugudu wa Bibare uzwi ku izina rya Edouard, ngo iki giterane bitezemo yuko Imana izagitangamo umusaruro udasanzwe kuko abantu benshi bazahahembukirwa ndetse bagasubizwa ibyabo banyazwe na Satani.

Korali Silowamu Kumukenke,Korali Siloam ADEPR Kumukenke

Yakomeje avuga ko iki giterane cyatumiwemo Korali Silowamu ya ADEPR Kumukenke, amakorali yose kuri ADEPR Bibare ariyo Itabaza, Silowamu na Gloria, abigisha bakunzwe aribo; Rev. Masumbuko Joshuwa, Rev. Ngamije Viateur, Past. Habimana Pascal. Iki giterane kizajya gitangira ku masaha y’umugoroba nyuma y’imirimo, naho ku cyumweru kizatangira kuva saa 09h00 – 18h00.

Yasoje ahamagariba abantu batuye imihanda yose kuzaza kwifatanya nabo muri iki giterane kuko Imana nayo yiteguye kwiyereka buri umwe uzakitabira.

Isange.com izakomeza kubakurikiranira hafi iby’iki giterane.

Viewing all 2000 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>