Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/3/2017 ku kicaro gikuru cya Rwanda Revenue Authority habereye igikorwa cyo kumurikira abanyarwanda, by’umwihariko abikorera ku giti cyabo, inzego za Leta kimwe n’abafatanyabikorwa uburyo bushya bwiswe “Regional Electronic Cargo Tracking System – RECTS” bugamije gukurikirana imizigo y’abacuruzi iva ku byambu bitandukanye, aho izajya igenzurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ubwo hatangizwaga kumurika iki gikorwa, Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Bwana Tusabe Richard yavuze ko ubu buryo babuzaniye abacuruzi ku buryo nta giciro bizabasaba kugira ngo babukoreshe kuko ari igikorwa Leta y’u Rwanda yashoyemo amafranga ku bufatanye bw’abaterankunga nka DFID ndetse na Rwanda TradeMark. Yavuze ko ubu buryo bukoreshwa n’akuma kitwa “Seal” gashyirwa kuri Kontineri yikorewe n’ikamyo ku buryo aho izajya iba iri hose uturutse ku cyambu werekeza ho iba igomba kujyana iyo mizigo izajya iba ikurikiranwa na za camera ndetse n’umucuruzi akazaba ashobora kugenzura iyo mizigo akoresheje telefoni ye.

Imizigo igenzurirwa ku ikoranabuhanga rya camera
Yongeyeho ko nta mushoferi uzongera kubeshya nyir’imizigo ko imodoka yapfuye cyangwa se ko abajura bamwibiye mu nzira kuko ikibaye cyose kizajya kimenyekana kuko ako kuma kazajya gahita gatabaza inzego z’umutekano zikihutira kuyigeraho. Yavuze ko bizavanaho urwikekwe hagati y’abacuruzi na Rwanda Revenue kuko nta n’umwe uzongera knyereza umusoro kandi ngo bizanafasha kugenzura imizigo iva mu Rwanda ijya hanze.
Naho umuyobozi w’urugaga rw’abikorera Bwana Gasamagera Benjamin, yavuze ko Rwanda Revenue ibavanye mu icuraburindi ikaba ibateretse mu rumuri. Ngo nta kintu kizashimisha abacuruzi nko gukurikirana imizigo yabo kuva ku cyambu bibereye mu biro cyangwa se iwabo mu ngo, ku buryo bazajya baba bafite amakuru yose ashoboka ku kibaye cyose. Yongeyeho ko bizeye yuko iyi gahunda izagera no muri Tanzaniya kimwe na Congo Kinshasa dore ko ngo yatangiriye muri Kenya, Uganda kimwe n’u Rwanda, aha ngo kuba abacuruzi benshi 70% bakoresha icyambu cya Daresalmu biracyari imbogamizi ariko ngo bizeye y’uko mu gihe cya vuba nabo iyi gahunda izaba yabagezeho.
Naho Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa Ministri Kanimba Francois, yavuze ko Leta y’u Rwanda yishimiye iki gikorwa kuko kizatuma ubukungu bw’u Rwanda burushaho kwiyongera kuko imizigo yamaraga iminsi 22 mu nzira igiye kujya imara 6 gusa. Ikindi ngo bizoroshya ubucuruzi muri EAC kuko ngo ntabwo imodoka izongera kujya igenzurwa inshuro nyinshi kuko izajya iba yamaze kugenzurwa mu gihe ishyirwaho ako kuma k’ikoranabuhanga. Ngo kuba kandi u Rwanda rwari kure y’icyambu byari imbogamizi, ariko ubu buryo ngo bugiye kuvanaho izi nzitizi.