Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all 2000 articles
Browse latest View live

Rwanda Revenue yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abacuruzi gukurikirana imizigo yabo kuva ku byambu.

$
0
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/3/2017 ku kicaro gikuru cya Rwanda Revenue Authority habereye igikorwa cyo kumurikira abanyarwanda, by’umwihariko abikorera ku giti cyabo, inzego za Leta kimwe n’abafatanyabikorwa uburyo bushya bwiswe “Regional Electronic Cargo Tracking System – RECTS” bugamije gukurikirana imizigo y’abacuruzi iva ku byambu bitandukanye, aho izajya igenzurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. 

Ubwo hatangizwaga kumurika iki gikorwa, Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Bwana Tusabe Richard yavuze ko ubu buryo babuzaniye abacuruzi ku buryo nta giciro bizabasaba kugira ngo babukoreshe kuko ari igikorwa Leta y’u Rwanda yashoyemo amafranga ku bufatanye bw’abaterankunga nka DFID ndetse na Rwanda TradeMark.  Yavuze ko ubu buryo bukoreshwa n’akuma kitwa “Seal” gashyirwa kuri Kontineri yikorewe n’ikamyo ku buryo aho izajya iba iri hose uturutse ku cyambu werekeza ho iba igomba kujyana iyo mizigo izajya iba ikurikiranwa na za camera ndetse n’umucuruzi akazaba ashobora kugenzura iyo mizigo akoresheje telefoni ye.

Imizigo igenzurirwa ku ikoranabuhanga rya camera

Yongeyeho ko nta mushoferi uzongera kubeshya nyir’imizigo ko imodoka yapfuye cyangwa se ko abajura bamwibiye mu nzira kuko ikibaye cyose kizajya kimenyekana kuko ako kuma kazajya gahita gatabaza inzego z’umutekano zikihutira kuyigeraho. Yavuze ko bizavanaho urwikekwe hagati y’abacuruzi na Rwanda Revenue kuko nta n’umwe uzongera knyereza umusoro kandi ngo bizanafasha kugenzura imizigo iva mu Rwanda ijya hanze.

Naho umuyobozi w’urugaga rw’abikorera Bwana Gasamagera Benjamin, yavuze ko Rwanda Revenue ibavanye mu icuraburindi ikaba ibateretse mu rumuri. Ngo nta kintu kizashimisha abacuruzi nko gukurikirana imizigo yabo kuva ku cyambu bibereye mu biro cyangwa se iwabo mu ngo, ku buryo bazajya baba bafite amakuru yose ashoboka ku kibaye cyose. Yongeyeho ko bizeye yuko iyi gahunda izagera no muri Tanzaniya kimwe na Congo Kinshasa dore ko ngo yatangiriye muri Kenya, Uganda kimwe n’u Rwanda, aha ngo kuba abacuruzi benshi 70% bakoresha icyambu cya Daresalmu biracyari imbogamizi ariko ngo bizeye y’uko mu gihe cya vuba nabo iyi gahunda izaba yabagezeho.

Naho Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa Ministri Kanimba Francois, yavuze ko Leta y’u Rwanda yishimiye iki gikorwa kuko kizatuma ubukungu bw’u Rwanda burushaho kwiyongera kuko imizigo yamaraga iminsi 22 mu nzira igiye kujya imara 6 gusa. Ikindi ngo bizoroshya ubucuruzi muri EAC kuko ngo ntabwo imodoka izongera kujya igenzurwa inshuro nyinshi kuko izajya iba yamaze kugenzurwa mu gihe ishyirwaho ako kuma k’ikoranabuhanga.  Ngo kuba kandi u Rwanda rwari kure y’icyambu byari imbogamizi, ariko ubu buryo ngo bugiye kuvanaho izi nzitizi.

 


Siloam Healing International church mu giterane cy’minsi ibiri yo kubohoka

$
0
0

Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n’amaboko, n’igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumureke agende.” Yohana 11:44

Iyi niyo ntego iyoboye igiterane cyateguwe na Reverand Pasiteri Eric Mbambazi uyobora itorero Siloam Healing International church, akavuga ko muri iyi minsi abanyarwanda baba berekeje ibihe byo kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi, baba bakeneye kubohoka.

“Urabona ko turi kwinjira mu minsi igana mu cyunamo, ni igiterane dukora twigisha abantu kubabarirana, gukundana, abanyarwanda kugendera mu murongo umwe. Urabona ko mu Rwanda habaye ibintu bibi bitesha agaciro umunyarwanda, Jenoside n’íkintu cyahungabanyije abanyarwanda, twigisha abantu rero kubabarirana.”

Reverand Pasiteri Eric  Mbabazi yizeza ko muri iki giterane hazabano kubohoka no gukira ibikomere

Iki giterane kizamara iminsi ibiri, maze kigaragaremo abakozi b’Ímana batandukanye.

Reverand Pasiteri Komeza, Pasiteri karyowa, Pasiteri Nuru nibo bagaragazwa nkábashyitsi bábavugabutumwa muri iki giterane.

Uretse aba bavugabutumwa; hazaba hari n’amakorali ndetse n’abahanzi batandukanye nka Korali intumwa, Blessing, Philadelphiya yo mu itorero  Bethlehem, umuhanzi Silas Nzabahayo ndetse n’ayandi makorali yo muri Siloam Healing International church.

Twabibutsa ko iki giterane kizamara iminsi ibiri, ni ukuvuga kuva tariki ya mbere  Mata kugeza tariki ya kabiri Mata, kikazajya gitangira buri munsi saa cyenda kikarangira saa kumi n’ebyiri, Kicukiro ahahoze hitwa ku Kademi, ubu hari segonderi ya Kagarama.

 

ADEPR: Ni kuki benshi banga kurya ibiryo biba byateguwe n’abadiyakoni babyikangamo amarozi?

$
0
0

 Muri iki gihe, hari abantu bamaze gufata inzu y’Imana kimwe n’imirimo iyikorerwamo nk’umurima wabo bahingamo. Mu bihe byo ha mbere, wasangaga abanyetorero bagira urugwiro hagati yabo, bagasangira bike bafite, ndetse bakabana mu mahoro. Muri iyi minsi, siko bikiri kuko henshi usanga umuntu yikanga ko mugenzi we w’umukristo abonye urwaho yamuvana kuri iyi si. Gusa ntitwavuga ko iyi ari indwara iri hose kuko hakiriho abantu bakorera Imana mu kuri no mu mwuka. 

Muri iri sesengura, isange.com yakusanije amakurumpamo yagiye ivana ku bantu batandukanye basengera mu Itorero rya ADEPR bagiye bayemerera ko bagiye bahura n’ikibazo cy’amarozi yabaga yateguwe mu biryo, mu cyayi no mu bindi bifungurwa, kandi bi byose bigakorwa n’abadiyakoni, gusa amahirwe ahari ni uko atari benshi bagiye bagaragarwaho n’iyi ngeso.

Umuntu yakwibaza impamvu aba badiyakoni bategura ibintu nk’ibi kandi bakora mu nzu y’Imana.

Bene aya marozi, usanga ategwa abavugabutumwa bakunzwe cyane, abashumba, amakorali kimwe a bamwe mu bakristo. Gusa, twabibutsa ko ari ikintu kidapfa kwemerwa nk’icyaha mu mategeko ahanwa y’u Rwanda.

Isange.com yaganiriye na bamwe mu badiyakoni badutangarije ko iki kibazo cy’uburozi kivugwa  muri ADEPR gihari ariko ko kigirwa ubwiru kuko banga mu rwego rwo kudashaka kwishyira hanze. Hari bamwe baduhaye aya makuru ariko batubuza gutangaza amazina yabo kuko byabagiraho ingaruka mbi.

Umwe mu badiyakoni baba muri ADEPR i Kigali  (Rubonobono) twahisemo kwita Kamaliza yavuze ko amarozi ahari cyane kandi mumaparuwasi menshi. Yavuze ko uretse no kubuha abantu ku nsengero banarenga bakajya kubuha n’abageni mu ngo zabo. Yatanze urugero rw’uburyo hari bamwe bafatiwe kuri ADEPR Rubonobono bakabyiyemerera ndetse bakanabihagarikirwa. Hari amakuru yemeza ko Korali yitwa Rubonobono nayo yigeze guhabwa amarozi. Si aho gusa kuko no murri ADEPR  Mu rurembo rw’amajyepfo,  umushumba  yarozwe  n’umudiyakonikazi bamuhereye mu gikatsi cy’umutobe ariko ararusimbuka.

Undi mudiyakoni twabajije kuri iki kibazo kuri telefoni ye  igendanwa ukomoka  muri ADEPR Akarere ka Rwamagana nawe twahisemo kwita Munyakazi  ku mpamvu z’umutekano we,  yatubwiye ko  abyumva gutyo ko uburozi buvugwa mu badiyakoni b’itorero ADEPR  akaba yaduhaye n’urugero rw’uwarozwe akarusimbuka ariko akaba yarageze kure, atubwirako icyo baziza abo baroga  barimo abashumba ngo ari ukubaziza imyanya y’ubuyobozi ndetse n’imitungo.

Twaganiriye kandi n’umwe mu bashumba bacyuye igihe muri ADEPR kuri iki kibazo, atubwira ko nawe bamuroze ariko Imana ikinga ukuboko ajya kwa muganga baramuvura. Yavuze ko urukungu rugomba gukurana n’amasaka. Hari undi muvugabutumwa waganiriye na isange.com avuga ko abadiyakoni bamuteze amarozi ariko Imana irabimuhishurira, maze abo badiyakoni bamaze kumenya ko yabibonye mu iyerekwa, barapfukama arabasengera.

Hari undi muvugabutumwa nawe tutavuze izina rye, nawe yavuze ko yategewe ku gikombe cy’uburozi mu gihe cyo kumwakira ubwo yari agiye kwigisha. Aba bavugabutumwa bose kimwe n’abapasiteri bagenda bitangira ubu buhamya mu materaniro bavuga uburyo batezwe amarozi n’abadiyakoni.

Hari kandi amakuru yizewe agera kuri isange.com avuga ko hari igihe n’abayobozi bakuru ba ADEPR hari aho bagera bakiheza mu mwanya wo kwiyakira kubera guhunga izo mpamvu n’ubwo bidakunze kuba henshi. Hari abandi benshi batanga ubuhamya bw’uko Imana yababujije kurya ibiryo biba byatetswe n’abadiyakoni kubera impamvu z’amarozi.

Isange.com yahamagaye umwe mu bayobozi ba ADEPR kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, avuga ko ibyo ntabyo azi, ahabwa ingero nyinshi ariko akomeza kuvuga ko ibyo nta birangwa muri ADEPR. Aya marozi akenshi ngo aterwa n’urwango, amashyari, imitungo, imyanya y’ubuyobozi n’ibindi.

By RUGAMBA ERNESTE

Mu gihe cya vuba, Korali Hoziyana n’andi makorali akomeye yo muri ADEPR ashobora kwerekeza ku mugabane w’i Burayi mu ivugabutumwa!

$
0
0

Hashize imyaka 3 Itorero rya ADEPR rifunguye amatorero yanze y’u Rwanda. Iyi gahunda yatangiriye mu gihugu cya Uganda, itorero ryahafunguwe rikaba ryariswe ururembo rwa 6 rugizwe n’amatorero 20 akorera mu turere 23 rukurikira indembo 5 zisanzwe ziba mu Rwanda ari zo Umujyi wa Kigali, Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Iburasirazuba.

Nyuma yaho gato, ubuyobozi bwa ADEPR bwakomeje gufungura izindi ndembo ku migabane y’iburayi, hakaba haragiye hoherezwa abavugabutumwa bakomeye barimo Pasiteri Uwambaje Emmanuel wagiye kwigisha akamara igihe kingana n’iminsi 30.

Nyuma y’iri vugabutumwa ry’uyu mupasiteri, hari amakuru yizewe yavuye muri aya matorero y’iburayi yageze ku kinyamakuru isange.com avuga ko haba hari ikifuzo cy’uko Korali Hoziana yo mu karere ka Nyarugenge mu gihe cya vuba yazajya kuvugayo ubutumwa bwiza kuko abakristo b’iburayi  bayikunda cyane. Mu gushaka kumenya neza ayo makuru, isange.com yahamagaye Umuyobozi w’iyi Korali Bwana MUJIJI Deo, atubwira ko nta makuru y’ubwo butumire bazi, gusa ngo bafite isezerano ryo kujya kuvuga ubutumwa mu bihugu by’uburayi kuva mu bihe bya kera.

Korali Hoziana

Isange.com kandi yaganiriye na Bish.Tom Rwagasana, Umuvugizi ushinzwe ubuzima bw’Itorero muri ADEPR, avuga ko nk’Itorero batigeze babona ubwo butumire busaba ko Korali Hoziyana yazajyayo. Gusa yongeyeho ko bafite amakuru n’ubundi ko hari amakorali atandukanye yo muri ADEPR ashobora kuzatumirwa kujya kuvuga ubutumwa i Burayi mu gihe cya vuba, nk’uko muri iyi minsi hari amakorali atumirwa kujya kuvuga ubutumwa mu Itorero rya Kampala. Yongeyeho ko bazashyigikira aya makorali kugira ngo ivugabutumwa rirusheho kwamamara.

Bish.Twagasana Tom yakomeje atangariza isange.com ko Ururembo rw’Uburayi ari urwa 7 rukaba rukurikirana n’urwa Uganda. Yavuze kandi ko bateganya gufungura uturere tugize uru rurembo tukazaba tubarizwa mu bihugu nka Norvege, Lexambourg, Italy, Ubudage n’ahandi. Yasoje avuga ko uru rurembo rw’uburayi rwamaze kwemezwa na Leta y’u Rwanda rukaba rwarasohotse no mu Igazeti.

Bishop Rugagi yanenzwe bikomeye kwigereranya n’Umuhanuzi ELIYA wo muri Bibiliya. Ese ubundi imbaraga ze ziva he?

$
0
0

Nyuma y’uko Bishop RUGAGI Innocent atanze itangazo ahamagaza abantu bahinyuza imbaraga ze  ngo bazaze bajye ku Misozi no mu masitade kugira ngo abemeze ko imbaraga ze zishobora gukora ibitangaza abantu BOSEBABIREBA, hari abantu benshi bagiye bavugira mu matamatama, abandi bandika ku mbuga za interineti, abandi nabo basakaaza ubutumwa bwabo ku mbugankoranyambaga bunenga bwivuye inyuma uyu Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Redeemed rikorera mu mujyi wa Kigali.

Ese ubundi Bishop Rugagi ni Muntu ki ku buryo yakwigereranya n’umuhanuzi ELIYA ukomeye muri Bibiliya?

Bishop Rugagi yahoze ari umukristo uciriritse mu Itorero rya ADEPR, akaba yarabaga mu matsinda y’abanyamasengesho. Igihe cyarageze nk’abandi, nawe afata icyemezo cyo kuva muri ADEPR ajya gutangiza Itorero Redeemed. Itorero rye yaje kurijyana i Nyamirambo aho bita ku Ntaraga, binavugwa ko mbere yo kuhaza yaba yarirukanishije Pastor YONGWE Joseph wakoreraga muri iyi nyubako yahoze ari “AKABARI” yaje kuba urusengero rwe, hakaba ari naho hamenyekaniye Itorero rye.

Bishop Rugagi, yaje gukora iyo bwabaga akajya ajya muri Kenya inshuro nyinshi gushaka umubano wihariye ku bapasiteri baho, agategura ibiterane bikomeye, akaba ari nabwo yatangiye kuvuga ko nawe ari UMUHANUZI.

Bishop Rugagi yasabye abahinyuza imbaraga ze ko bazaza bagahurira ku musozi nk’uko umuhanuzi Eliya yabikoze

Mu rwego rwo gushaka guca amagambo cyangwa se amazimwe, Bishop Rugagi yasabye abavuga ko akoreshwa na Satani kuza bakajya ku musozi nk’uko Eliya yabigenje ubwo yahamagazaga abahanuzi ba Bayali bakazamuka, agasenga umuriro ukamanuka mu ijuru ugatwika igitambo.

Hari ababifashe nko tutagira ubwenge….no kutamenya uburyo impano z’Imana zikoreshwa.

Ijambo ry’Imana riragira riti “Nuko ntimukagende nk’abatagira ubwenge” mu magambo Bish Rugagi yavuze umuntu yakwibaza impamvu hagaragaramo gushaka kwemeza abantu kandi atari we ukora ibitangaza ahubwo ari ikimurimo. Gushaka kwemeza abantu sicyo gikenewe, ahubwo hakenewe icyabafasha niba koko bari mu buyobe. Impano z’Imana ubundi ntizikoreshwa mu rwego rwo kwemeza abantu, ahubwo zikoreshwa mu rwego rwo kungura Itorero no kugarurira abantu kuri Kristo.

Hari abibajije impamvu izo mbaraga ashaka kujya kwerekanira ku musozi ngo ahinyuze abantu, atazijyana mu bitaro byuzuyemo indembe ngo azisengere zikire. Bibaza kandi impamvu atazikoresha ngo asengere abababajwe n’ibibazo bitandukanye kugira ngo babohoke, ahubwo akumva ko akeneye kwemeza rubanda ndetse no kwigereranya ku Muhanuzi Eliya kandi batari ku rwego rumwe.

Ese ubundi izo mbaraga azikomora he?

Hari amakuru isange.com yahawe n’umwe mubashumba bakomeye b’inshuti za hafi ye, avuga ko Bishop Rugagi yaba yaragiye muri NIGERIYA kubonana n’umwe mu bahanuzi baho maze aramubatiza. (Gusa uwo mubatizo ntiyawudusobanuriye neza, niba ari uwo mu mazi cyangwa se uw’umuriro)

Kuva ubwo, ngo Bishop Rugagi yatangiye kwerura ko ari UMUHANUZI ukomeye, akajya akoresha itangazamakuru mu rwego rwo kwerekana ibitangaza akorera ku mugaragaro ku buryo byagiye bigera ku rwego rwo kurondora umuntu akavuga amazina ye ngo na nimero z’indangamuntu (Nubwo hari ababihinyuza)

Gusa n’ubwo abantu bavuga ibi byose, Bishop Rugagi we yemeza ko ari umuhanuzi w’ukuri ukorera Imana muri iki gihe ikaba imuhagurukije kugira ngo mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi bayimenye.

 

Uko Nzamwita Degaule yaburijemo umugambi w’inteko rusange wo kumweguza na komite ayoboye.

$
0
0

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hasojwe imirimo y’inama y’inteko rusange y’umupira w’amaguru mu Rwanda yaberaga i Rubavu kuri Hotel Belvedere.
Iyi nama yabanjirijwe n’ikiswe Forum aho bamwe mubatanyabikorwa ba hafi ba FERWAFA baganiriye byimbitse bashaka icyaba nk’usemburo wakwihutisha iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Iyo forum yarimo bamwe mu bahagarariye amakipe y’ingeri zose ndetse n’abandi bantu ku giti cyabo ariko bakorana na FERWAFA nk’abanyamakuru Jado Castar na Butoyi Jean, Bugingo Emmanuel ukuriye siporo muri MINISPOC, Umunyamategeko Zitoni, hari hanitezwe impanuro z’umutoza w’intore Rugemintwaza Nepo wabuze ku munota wa nyuma kubera impamvu z’akazi.
Nyuma hateranye inteko rusange ku wa gatandatu nyuma y’umuganda wo gutera ibiti bigera ku bihumbi icumi. Iyo nama yasojwe hafi saa sita z’ijoro.


UKO UMUGAMBI WO KWEGUZA DEGAULE NA KOMITE AKURIYE WARI UTEYE

Intego z’uwo mugambi:
Amakuru atugeraho yizewe dore ko umunyamakuru Muramira Regis yari hafi cyane y’ibyakorwaga byose, intego kwari ukugirango Nzamwita Degaule yegure na komite ye bityo babe batakaje agaciro n’ishema, bamware noneho ntibazanatinyuke kwiyamamaza mu matora ataha ya FERWAFA azaba muri Nzeli uyu mwaka. Dore ko Degaule azwiho nk’umuntu uzi gushushanya ku buryo kumutsinda mu matora yitabiriye byagorana. Ibyo bikaba byari gutuma umuhand auba uharuye neza ku bashaka kuziyamamaza ubu bataramenyekana bose usibye ku mwanya wa perezida wa FERWAFA aho utungwa agatoki kuzahatana ari Murenzi Abdallah wigeze kuyobora Nyanza FC na Rayon sports ndetse n’akarere ka Nyanza.

Uko umugambi wari upanze:
Kuko abanyamuryango ba FERWAFA bari bacumbikiwe kuri Hotel Belvedere, abari bafite gahunda yo kweguza nyobozi ya Ferwafa babonye ko bitari bukunde kunoza umugambi aho kuri hotel iri hejuru ku muhanda, bamanuka mu mujyi wa Rubavu mu kabari kitwa Peace Corner naho baje kuva mu ma saa sita nyuma yo kwikeka ababaneka ku ruhande rwa Degaule.
Baje kwemeranywa ko mu nama y’inteko rusange, uwitwa Walter uhagariye Rugende FC aza gufata ijambo anenga imikorere ya Ferwafa ndetse asaba ko bakwegura, nyuma agashyigikirwa n’abandi banyamuryango barimo uwitwa Fidel, ndetse n’uwa Pepiniere FC Munyankumburwa , Gasabo united ya Gisanura Raoul n’abandi. Nyuma y’ibyo bamwe mu bagize komite ya FERWAFA barimo Bandora ukuriye umutekano ku bibuga, Felicite w’umupira w’abagore, n’abandi bose bagafata ijambo bakemera amakosa y’umusaruro muke bakemera kwegura bose bagahuriza ko Degaule atumva inama zabo kandi ko abayoboza igitugu ko ariyo mpamvu umupira udatera imbere. Bamara kwegura komite igasigaramo babiri gusa: uwa Marketing Kagabo ndetse na Perezida Degaule. Umubare ukaba mucye bakeguzwa nabo hakajyaho ubuyobozi bw’agateganyo buzageza igihe cy’amatora.

Uko umugambi wapfubye:
Bamwe mu bari muri uwo mugambi harimo abatandaraje (bari ku ruhande rwa Degaule bakaba no ku ruhande rw’abamurwanya). Amakuru yatugeragaho nuko uwa Rwamagana city FC ariwe wahise abigeza kuri Degaule. Umwuka waracucumbye ugera no ku bandi bantu bo mu mupira bari hirya no hino mu gihugu. Bigeze mu ma saa tanu Umwe mu bakunzi ba ruhago wigeze kuba SG wa police FC yantunguye abimbazaho kuri phone, nyuma gato umuyobozi w’umuryango wa Rayon sports nawe bimbazaho ku murongo wa telefone. Ibyo byanatumye umwe mu bari bitabiriye inama bwana Gacinya Chance Dennys uyobora Rayon sports FC yoherereza ubutumwa bugufi bwo kugisha inama uko ari bwitware mu iki kibazo. Kubera icyubahiro n’igitinyiro tugomba uwo yayoherereje basomyi mutwihanganire ntituvuga izina rye. Gusa ni umuntu ukomeye w’inyangamugayo ukunda sports kandi ufasha amakipe n’abantu ku giti cyabo n’imikino myinshi ntimucika nubwo aba afite inshingano nyinshi mu kazi ke ka buri munsi. Ari ku rwego rwa Minister. Yasubije Gacinya Chance ko ibyo byo kweguza komite bitakagombye gukorwa mu uburyo nk’ubwo busa n’akaduruvayo. Ko byaba byiza binyuze mu matora aho guteza impagarara n’umwuka mubi. N’abandi nk’uwa Rwamagana yabonye ubutumwa buvuye muri Minispoc kuri Bugingo ko FERWAFA komite ifite uko ijyaho cg ivaho, ko badakeneye ako kavuyo mu gihe n’amatora asigaje amezi 5 gusa akaba.
Nzamwita Degaule wari uyoboye inama yatunguranye, mbere yuko hagira utangira gushinja FERWAFA, afata ijambo abwira inteko ati: Banyakubahwa ba nyamuryango, mwadutoreye mandat y’imyaka 4. Ko mwashoboye kwihangana imyaka 3 n’igice, munaniwe n’amezi 5? Noneho mbabwize ukuri, numvise ko hari abifuza ko twegura, ibyo ntibishoboka, nzayobora kugeza igihe mwampaye kirangiye, kandi nzandikwa mu mateka yuko nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyacu cyanyuzemo nije musivili wa mbere uzaba warayoboye mandat ya FERWAFA akayirangiza.

Ikindi kandi mbagire inama yaba uri aha cg udahari ariko nk’umuntu uzi uburyo umuntu atsinda amatora, mumenye ko uwiyamamaza asebya asenya umuyobozi uriho adashobora gutsinda, ahubwo biba byiza azanye imigambi aho gutukana no gusebanya. Ndabizeza ko nimva muri FERWAFA ntazajya ishyamba, nzakomeza ntange ibitekerezo ku muyobozi uzansimbura, ntawe uzankuramo urukundo rwa football nange ntawe nzarukuramo.

Hari byinshi twakoze byiza nubwo hari abadashaka kubibona birimo kubavuriza abakinnyi, kubaka hotel izajya yinjiriza FERWAFA arenga miliyari buri mwaka, twazanye umuterankunga wa shampiyona aho buri kipe igenerwa arenze miliyoni 10 bigatuma uruegndo, amfunguro nta kipe ibibura muri shampiyona, twabakuye ku mafranga make mwabonaga mu kwitabira inama, none tugeze ku 250 000 kuri buri muntu, ndetse guhera mu nama itaha muzarenza 400 000 kuko nzajya mbaha 10 000$ kuyo nange nzagenerwa na CAF mu manama.
Ni uko ngiye kubona mbona umushyitsi mu bitabiriye inama, umugambi upfuba utyo, inama irakomeza. Ibyayivuyemo murabisanga mu nkuru zabanjirije iyi. Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru (uwa city radio, radio 10, Flash TV na RBA Rubavu) cyabaye nyuma y’iyo nama twabajije Degaule niba aziyamamaza mu matora ataha asubiza ko bizaterwa n’umwuka uzaba uhari.
Nkatwe b’indorerezi mu iriya nama twabonye abitabiriye bari mu byiciro binyuranye: abaryamye kuri Degaule na komite ye barimo Eric Clapton ukuriye abasifuzi, Birabakoraho Antoine wa Gicumbi FC n’abandi. Abadashaka na gato ko Degaule akomeza barimo Walter wa Rugende FC, JMarie wa Pepiniere n’abandi bari hagati na hagati utamenya neza aho bahengamiye nka Mzee Muramira w’isonga FC na Olivier wa Mukura.

Inkuru ya regismuramira.blogspot.com

Korali Bethifague ya ADEPR Cyahafi yasuye urwibutso rwa Gisozi, ihigira amateka menshi.

$
0
0

Uru ruzinduko rwa korali Bethifague yo muri  Paruwasi ya ADEPR Cyahafi ku rwibutso rwa Gisozi  ku inshuro  yayo ya mbere yarukoze irangajwe imbere n’umuvugizi wa ADEPR Bish.Sibomana Jean rukaba rwabaye ku cyumweru tariki ya 26/03/2017 ku saha ya saa tanu(11h00’) za mu gitkondo aho babanje gusobanurirwa amateka agize urwibutso,  bakanasura ibice byose uko ari bitatu birugize,  hanatangirwa n’ubutumwa butandukanye ku mateka mabi yaranzwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Hasobanuwe ko kuri uru rwibutso hashyinguwe  imibiri y’abatutsi bagera ku 259,000 bakuwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Habayeho kandi kunamira izi nzirakarengane hashyirwa indabo ku mva rusange zishyinguwemo hanashyirwaho indabyo bikaba bakozwe n’Umuvugizi wa ADEPR afatanije n’umushumba wa  Paruwasi ya Cyahafi. Hakurikiraho umuyobozi w’abaririmbyi ba Korari Bethifague hanafatwa umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane zihashyinguye. Havuzwe isengesho rigufi  ryo gusabira abahashyinguye bose n’abandi bashyinguye mu nzibutso zitandukanye ziri hirya no hino mu gihugu bisozwa hafatwa n’ifoto y’urwibutso.

Bishop Sibomana yashimiye uko korale yateguye igikorwa cyo gusura urwibutso kugira ngo barusheho gusobanukirwa uko Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 yagenze. Yasabye abakiri bato guhagarara kigabo birinda ingengabitekerezo ya Jenoside ari nako babungabunga ibyagezweho baharanira iterambere ry’igihugu cyacu. Yaboneyeho gukomeza  ashishikariza abari aho  bose guharanira gufatana mu mugongo by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye tugiyemo cyo kwibuka abacu bazize Jenoside.

Nyuma  yigikorwa cyogushyira indabo kumva  ahashyinguye imibiri  y’inzirakarengane zigera ku259000 hatanzwe inkunga yo gufasha urwibutso mu kubungabunga amateka y’igihugu cyacu, bashimirwa cyane inkunga bateye urwibutso. Hakurikiyeho kwandika mu gitabo cy’abashyitsi  bikorwa n’umuyobozi n’umuvugizi wa ADEPR Bish. Sibomana Jean. Hasozwa hafatwa ifoto ya Korari yose nk’urwibutso rw’umunsi w’urugendo rwabo rwo kuwa 26/03/2017 ku gisozi.

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka!

$
0
0

Ni kenshi abantu bagenda bagaragaza ko muri iki gihe Itorero ry’Imana ryamaze kwinjiramo “ABAHANUZI B’IBINYOMA” hari zimwe mu nkuru twagiye tubyandikaho. Uyu munsi, isange.com igiye kubagezaho birambuye, uburyo umuntu wese ashobora kureba agasesengura, mbese agatahura umuhanuzi w’ibinyoma bitamusabye ko yaba ari mu mwuka. Intumwa Pawulo nayo yabivuze neza ko abahanuzi b’ibinyoma bazaduka mu bihe bya nyuma. 2 Kor. 11:13 ; 1 Kor. 4:16

Ibi ni ibimenyetso 6 bigaragaza abahanuzi b’ibinyoma:

 

  1. Abahanuzi b’ibinyoma uzababwira noKWIGIZAHO AMAZINA AREMEREYE”  :

Iyo usomye muri Bibiliya, usanga Intumwa Paulo yarerekanaga intege nke ze mu rwego rwo kwicisha bugufi. Nta hantu na hamwe hagaragara ko yashyiraga imbere inyito yuko ari “INTUMWA” abashumba bataye umurongo uzabamenyeshwa no gukangisha abo bayoboye amazina aremereye.

 

2. Abahanuzi b’ibinyoma uzababwirwa noKWEREKANA KO BAFITE UMUMARO” :

Henshi mu matorero yayobye, uzasanga mu gihe umushumba yinjira mu rusengero ategerejwe n’imbaga ariko wakwitegereza neza ukabona yinjiranye n’umubare w’abantu 5, umwe amutwaje Bibiliya, undi amutwaje umushwari we (Igitambaro cyo kwihanaguza ibyuya) undi amutwaje amazi, undi amutwaje IPAD cyangwa Telefoni ye igendanwa, undi nawe abagenda imbere kugira ngo aho akandagiye abe ari naho abandi banyura, mbese bimeze nko kubashakira umutekano. Iyo shusho yo kwereka abantu ko umushumba afite agaciro gakomeye kuruta ak’intama, itera impungenge z’ibimuturukamo.

Uyu ni umukino wo gukanga abantu. Iki ni icyaha Imana yanga urunuka “Ubwibone” Bene aba bashumba ntibatinda kugwa hasi.

3. Abahanuzi b’ibinyoma  “NTIBAPFA KUBONEKA UKO BABONYE“:

Iyo uganiriye n’umubare munini w’abakristo basengera mu matorero y’ubuyobe nk’aya niba bajya babona umwanya wo kubonana nabo kugira ngo babahe impuguro ziba zigenewe w’abakristo (umwe ku wundi) bakubwira ko ibyo ntaho babibona. Bavuga ko babona umushumba aza kwigisha gusa ubundi akinjizwa mu modoka huti huti n’abashinzwe kumuherekeza (Abasore b’ibigango) nuko bikarangirira aho, ku yindi minsi bakamuboneyeho ku Itorero bakamubona ku mateleviziyo cyangwa se bakamwumva ku maradiyo  gusa.

Intumwa Pawulo yakoraga ibinyuranye cyane n’iyi myitwarire. Inshuro nyinshi wasangaga abana umunsi ku wundi n’abo yigishaga. Niba umushumba adashobora kumva ko ari ku rwego rumwe n’urw’abakristo ayoboye ngo bamwisanzureho, icyo gihe aba yarataye umurongo. Dore amagambo meza Intumwa Paulo yandikiye abatesalonike kuri iyi ngingo”

“Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima cyane.” 1 Tesalonike 2:8

 

4. Abahanuzi b’ibinyoma bagaragaza ko ari “IBIHANGANGE“, bakerekana ko abantu babayeho ku bwabo:

“Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha,” 1Tim 3:2

Umushumba ugaragariza abakristo ayoboye ko aramutse adahari ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga kuko yaba atakibahanuriye ibizababaho, uwo si uw’Imana ahubwo ni uwa Se Satani. Abashumba benshi bakoresha ububasha bwabo mu gukangisha abayoboke icyo bari cyo kugira ngo babayoboke bimariyemo.

5. Abahanuzi b’ibinyoma “NTIBEMERA GUKORANA N’ANDI MATORERO Y’UMWUKA

Bene aba bashumba uzasanga badakunda kujya aho abandi bari ngo bahugurwe, usanga baba mu mwuka wo gusenya iby’abandi, bumva ko ari bo banyakuri. Ntibaba mu mahuriro y’amatorero y’umwuka kuko baba bazi ko hari igihe bagubwa gitumo n’abanyamwuka nyakuri. Bene aba uzasanga barashyizeho uburyo bwabo bwihariye bavugamo, uburyo bagenda n’ibindi bigamije kwereka abantu ko bafite umwihariko wabo utaba mu yandi matorero. Iyo abayoboke babavumbuye bakava mu matorero yabo, usanga basigara babavuma bikomeye!

6. Abahanuzi b’ibinyoma “BISHYUZA BURI SERIVISI IKORERWA MU RUSENGERO

Iby’amafaranga n’amatorero yo muri iki gihe byo sinabyinjiramo cyane kuko ahari nziko hari abandusha kubimenya cyane. Aba bashumba uzasanga basaruza amafaranga ku gato no ku kanini, ariko badashobora kugira inkunga bagenera umukristo uri mu bibazo.

Peter NTIGURIRWA


Centre Afrique: Imana yatwikirije abakristu igicu ibarinda amahindu n’Abayisilamu bari babagabyeho igitero.

$
0
0

Imana yatwikirije igicu Abakristo ibarinda amahindu, n’Abayisilamu bari babagabyeho igitero.

Isabelle Goepp,21 Werurwe,2017

Mu cyumweru gishize ubwo  Ibn Yakoobi n’abandi Bayisilamu b’abahezanguni bagabaga igitero ku Bakristo, bakanasenya urusengero rwabo  mu gihugu cya Santrafrika (centre Afrique); mu gihe  biteguraga kubatera ngo banice Pasteri wabo Mustafa,  Uyu Ibn Yakoobi aravuga ko yiboneye Imana ikingiriza Abakristo igicu kibarinda imvura y’amahindu, mu gihe urubura rwinshi rwisukaga ku Bayisilamu bari babagabyeho igitero.

Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, mu gihe Abakristo bari mu muryango ukorera mw’ibanga Bibles for  Mideast, bari bageze ku munsi wa 3  w’amasengesho bateganyije gukora  mu minsi 21;igitero cy’Abayisilamu 25 kugera kuri 30 , bitwaje inkoni n’inkota , binjiye mu rusengero bavuga ko bagomba kwica Pasteri waho Mustafa, bakanasenya urusengero.

Nkuko Bibles Mideast ibivuga, ngo mu gihe bari bamaze gusenya urusengero n’igisenge cyarwo, umwe muri abo bahezanguni, Ibn Yakoobi yashatse kwicisha Pasteri Mustafa inkota, ariko ngo haboneka umumarayika aramukingira . Muri ako kanya , imvura y’inkubagahu  yari yamaze gukuba, Abakristo ntabundi buhungiro bafite cyangwa se ikindi cyabakingira, Igicu cyaraje kirabatwikira, ntihagira imvura ibageraho, mu gihe urubura rukaze rwisukaga ku Bayisilamu, kugeza ubwo bahunga bakava aho.

Bibles Mideast ikomeza itangaza ko Ibn Yakoobi, umwe mu bahezanguni  bari bakaze na bagenzi be b’Abayisilamu, batashidikanyije ko  Abakristo bakijijwe mu buryo  bw’igitangaza. Mu minsi 3 nyuma y’icyo gitangaza, benshi mu Bayisilamu batuye aho batangiye guhindura imyitwarire yabo ku Bakristo, batangira kubitwaraho neza, ndetse abagore bamwe b’Abayisilamukazi batangira gusanga Abakristo kwifatanya nabo mu masengesho yabo.

Ibyo rero ngo byaje kurakaza Imam , ku buryo mu masengesho yo kuwa gatanu, mu musigiti, ngo mu ijambo yavuze yarakaye, yabwiye Abayisilamu ko batagomba gukangwa n’ibyabaye ku bakristo, ko Atari Imana yabatabaye  ngo yavuze aya magambo ati” No mu gihe cya Farao na Mose, ba bapfumu ba Farawo bakoze ibitangaza, ariko ibitangaza bya Mose byahinduye ubusa iby’abo bapfumu.”

Ibn Yakoobi nawe ntiyihangana aramusubiza, kandi ubundi  yarazi neza ko bibujijwe kuvuga no kugira icyo umuntu  abaza mu gihe Imam afite ijambo (khutbah):” Nonese se ,Imam. Ko Mose yakoze icyo gitangaza kikaburizamo ibitangaza by’abapfumu ba Farawo, kuki wowe utagikora ngo kiburizemo icyakorewe bariya Bakristo ? Niba ntabyo washoboye, ntiwari ukwiye kugira icyo ubivugaho.”

Nkuko Yakoobi yaje kubitangamo ubuhamya, Imam ngo yazabiranyijwe n’umujinya, afatanyije n’abandi bayobozi b’idini, basohoye Yakoobi, bagenda bamukubita kugeza igihe bamujugunye mu muferege , bamusiga aho ku zuba rya saa sita.

Yakoobi rero ngo aho yari aryamye adashobora guhaguruka, bamumennye amagufwa,abandi bayisilamu, bamunyuragaho bavuye gusenga, babona avirirana bakamusekerera gusa bakikomereza.

Yesu abonekera Yakoobi mu gicu nk’icyatwikiriye  Abakristo ku rusengero

Bose ngo bamaze kugenda, nibwo Yakoobi ngo yabonye igicu gisa na kimwe  yabonye gitwikira Abakristo ku rusengero, kimanuka ngo kiraza kiramutwikira.Abona ngo umugabo urabagirana , ufite n’ububasha akibonekeyemo yicaye ku ntebe ya cyami. Ngo yamweretse ibiganza byatobowe, hamwe n’inkovu zabyo, abona kandi imivu y’amaraso yari yatembye ku maguru, no mu rubavu, imirasire imurika y’umutuku w’amaraso iva mu nkovu z’uwo mugabo  ngo imurasahor(Yakoobi). Yakoobi ngo yahise amenya ko ari Yesu

Yakoobi avuga ko Yesu  yamwibwiye, akamubwira aya magambo” Narakubiswe, ndakomeretswa, ndabambwa, nyuma mpfira ku musaraba.Nyuma yo gupfa bampfumuje icumu mu rubavu. Ariko naje kuzuka mu bapfuye.  Ibikomere byanjye biragukiza, urozwa n’amaraso yanjye, kandi urupfu rwanjye nirwo uboneramwo agakiza.Ukuzuka kwanjye kandi kuguhesha ubugingo buhoraho.Nguhaye umutima mushya n’ubuzima bushya, ube umwizerwa.”

Yakoobi nawe wari wamaze gukira ngo yarapfukamye agira ati: Mwami Yesu ndakwizeye, uri umukiza n’Umwami wanjye”

Kuva ubwo ngo cya gicu  cyahise kigenda, Yakoobi nawe ajya iwe imuhira aho yabwiye ibye ab’iwe mu rugo bose bahindukirira Yesu, ngo ntiyarekeye aho kandi ahubwo yarakommeje atangira kubwira n’abandi baturanyi barimo n’abo bafatanyije muri cya gitero cyashenye urusengero rw’Abakristo.

Abayisilamu 200 bakizwa bajya gusana urusengero rw’Abakristo bashenye.

Kuwa gatandatu abayisilamu bagera kuri 200 ngo bafashe icyemezo cyo kujya gusana urusengero bari bashenye, aho niho Pasteri Mustapha yababwirije ubutumwa Bwiza,. Bose baza kwemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Ibyo ngo byarakaje Imam wavuze ko agiye kuzitabaza Abandi bayisilamu bo mu tundi turere ngo baze kumukiza icyo cyiza(plague, fleau) cy’Abakristo.  Magingo aya ariko ngo n’Abayisilamu batarahindukirira Kristo birinda kuvuga nabi Abakristo, ngo banabibujije abana babo.

Ku cyumweru ngo aho ku rusengero habaye iteraniro rigaragaramo ukubaho kw’Imana, ahateraniye abantu 350 mu gihe ubusanzwe batarajyaga barenga  abantu 40

Ngayo nguko.

MITALI Adolphe.

U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba.

$
0
0

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, abanyeshuri bayo begukanye igikombe mu marushanwa yabereye mu Buhinde yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba.

JPEG - 64.3 kb
Imodoka Abanyarwanda bakoze ikoresha imirasire y’izuba

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umuyobozi wa Kaminuza ya STES ari na we wayishinze Nzitonda Kiyengo, yasobanuye ko ayo marushanwa yateguwe na kaminuza yo mu Buhinde SKN Sinhgad College Enginneering , akaba yari ahuje Kaminuza 15 zo mu Buhinde harimo n’iyi yo mu Rwanda, eshatu muri zo harimo na STES Rwanda zikegukana igikombe.

Yagize ati “ Amarushanwa yakozwe mu byiciro bitandukanye, kandi yitabiriwe na kaminuza nyinshi gusa 15 n’iyacu irimo n’izo zabashije kuyakomeza. Kaminuza yacu yakoze mu kiciro cyo gukora imodoka zikoresha imirasire y’izuba. Twoherejeyo abanyeshuri 10 biga mu mashami atandukanye, turishimira ko bitwaye neza n’ubwo batabonye igihe kinini cyo kwitegura. “

“Abo mu Buhinde biteguye mu gihe cy’amezi atandatu, ariko abacu bagiye muri kiriya gihugu bihugura iminsi ibiri gusa mu bijyanye no gukora shasi y’imodoka, ubundi bahanga utundi dushya mu gukora imodoka mu minsi igera kuri itanu.”

JPEG - 41 kb
Igikombe abanyeshuri b’Abanyarwanda begukanye

Kabera Kevin umwe mu banyeshuri bitabiriye irushanwa, yavuze ko mu byabahesheje amanota harimo kuba barakoze imodoka ifite umuvuduko uri hejuru kurusha izindi, bakaza muri kaminuza 3 za mbere mu gusiganwa ku rugendo rw’amasaha eshatu, mu gukora imodoka vuba no gukorera ku ntego.

Aba banyeshuri bahembwe amafaranga akoreshwa mu Buhinde 10 000 ni ukuvuga amanyarwanda 120 000.

Bagiye mu marushanwa babifashijwemo n’iyi Kaminuza, Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi, FABLAB Rwanda n’Ikigo gishinzwe kubaka Ubushobozi.

JPEG - 57.8 kb
Abanyeshuri biga muri STES Rwanda bitabiriye irushanwa

Kaminuza ya STES Rwanda iri mu zahagaritswe by’agateganyo kuko igenzura ryagaragaje ko hari amashami yashyizeho itabisabiye uburenganzira Minisiteri y’Uburezi no kuba ikoresha abarimu baturuka mu Buhinde.

Ariko umuyobozi wayo avuga ko mu igenzura hari ibitararebwe cyane kuko impapuro zibemerera ayo mashami bazifite n’amasezerano yo gukorana na bariya barimu bayamenyekanishije muri Minisiteri.

Yizera ko ibyo bizakemuka bagakomeza guteza imbere ireme ry’uburezi no gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ( Made in Rwanda).

Inkuru ya imvahonshya.

Hari abemeza ko kuvuga mu ndimi nshya byarangiranye n’igihe cy’Intumwa. Izivugwa ubu zikomoka he?

$
0
0

Nyuma yo kubona ko hari inyigisho zitandukanye abakristo batavugaho rumwe, ikinyamakuru cyanyu kiyemeje gushyiraho urupapuro twakwita urubuga rw’ibitekerezo, aho abasomyi bajya batanga ibitekerezo byabo kuri izo ngingo, ibyo bikaba ari ugushyira mu bikorwa intego y’ikinyamakuru yo guhugura no kwigisha kugira ngo ubwoko bw’Imana bumenye ukuri ko soko yo kubatuka,(Yohana 8:31,32); kandi nibamara kumenya uko kuri bakugenderemo,(Abafilipi3:16).
Muri urwo rwego turabashishikariza, gutanga ibitekerezo byanyu, kuko nawe nk’uwagize amahirwe yo gusobanukirwa, ufite inshingano zo guhumura abandi. Imana iguhe umugisha. Impano yo kuvuga mu ndimi nshya rero, ni imwe mu nyigisho abiyitirira Izina rya Kristo batavugaho rumwe: Kuri bamwe iyi mpano ifatwa nk’ikimenyetso simusiga kigomba kugaragara ku muntu wese uvuga ko yizeye Kristo.
Abandi ariko ibyo ntibabikozwa, ndetse hari aberura bakavuga ko izo ndimi zikomoka kuri Satani.

Muri iyi nyandiko tugiye kubabwira ingingo(arguments) izi mpande zombi zitanga, dutegereje ko nawe wazagira icyo ubivugaho, nyuma tukareba niba hari uburyo twafata umwanzuro, noneho umuntu akihitiramo icyo akwiye kwemera akagikurikiza.

Reka mbere ariko tubanze twibaze ibi bibazo bibiri; Ese izo ndimi, ni ndimi bwoko ki, kandi zikomoka he? Igisubizo turagisanga muri Bibiliya. Mu ijambo ry’Imana tubona muri Mariko, mu gice cya nyuma cy’urwo rwandiko, tuhabona amagambo avuga ngo:”Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: Bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya” Mariko 16:17., Impano yo kuvuga mu ndimi nyinshi kandi ivugwa mu gitabo cya mbere cy’Abakorinto ibice 12 havuga ngo: “…undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi”; Abakor 12:10.reba no mu Abakor 12:28

Icyo iyi mirongo itwereka ni iki?
Iyi mirongo iratwereka ko izi ndimi ari indimi nshya, kandi ikatwereka ko izo ndimi ari impano ya Mwuka Wera ni ukuvuga impano y’Imana. Bibiliya kandi iragaragaza ko izi ndimi ari ikimenyetso kizagumana n’abizera Imana.
Noneho reka turebe kuri izi mpande ebyiri n’ingingo buri ruhande rushingiraho rwemeza cyangwa ruhakana ko iyi mpano yakoreshwa mu Itorero.
Duhere ku bavuga ko gukoresha izo ndimi muri iki gihe bihabanye n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana Kandi ko ibyo abantu bavuga bita indimi nshya, ari ibyo bivugisha cyangwa ibya Satani. Muri iki gice umuntu yavuga ko naho hari impande ebyiri:

Hari abemera ko kuvuga mu ndimi bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga, ariko bakongeraho ko ibyo byabaye mu gihe cy’intumwa, ko nta mpamvu ubu byakoreshwa mu itorero. Icyakora aba bongeraho ko indimi zivugwa ari indimi zisanzwe zivugwa mu bantu, ibyo bakabigaragaza berekana ko ku munsi wa Pantekote, intumwa zavuze mu ndimi z’abanyamahanga bari bateraniye aho, bityo bakanasobanura ko umumaro wazo wari uwo kuvuga Ubutumwa Bwiza bukagera no kubanyamahanga batari bazi indimi zakoreshwaga n’Abaheburayo, bityo akaba nta mpamvu ubu zakoreshwa. Igipande cya kabiri, ni igiturutse muri aba ariko cyo umuntu yavuga ko giheza inguni, kuko cyemeza ko izo ndimi nshya abantu bavuga ubu ari izo mu buryo bwa Satani.

Reka turebe no ku bavuga ko kuvuga mu ndimi nshya ari ikimenyetso kigomba kugendana n’abizera akaba ari impano igomba gukora mu itorero ry’Imana.
Aba Ngaba bashingira ku mirongo iboneka muri Bibiliya nk’imwe twavuzeho igaragara muri Marko 16:17,, kimwe no mu Bakorinto 12:10-28.

Ku byerekeye ingingo bariya bavuga ko izo ndimi zigomba kuba ari indimi zizwi, nkuko Bibiliya ibivuga ko intumwa zavuze mu ndimi z’abanyamahanga bari aho, aba berekana ko bibiliya igaragaza ko ari indimi nshya, ndetse inavuga ko ari indimi zitamenyekana. Aba kandi bongeraho ko izo ndimi zitakoze mu gihe cy’intumwa gusa kuko bigaragara ko byari akamenyero mu itorero ry’Abakorinto kandi ibi byari mu gihe cya nyuma y’Umunsi wa Pantekote. Aha Paulo akaba ahugurira abakristo uko bakwiriye kuzikoresha neza kugira ngo zubake umubiri wa Kristo, ari wo torero. Muri make rero, ngizo zimwe mu ngingo z’ingenzi Izi mpande zombi zigenderaho zishimangira ukwemera kwazo.

Kigali: Nyuma y’imyaka 22 Korali Bethel igiye gushyira ahagaragara umuzingo w’ indirimbo(Album) bise “Mutitirize”

$
0
0

Korale Bethel ikorera umurimo w’Imana mu I torero rya  EPR(Eglise Presypiterienne du Rwanda )  riherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa  Kigali,  bateguye igiterane cy’ ivugabutumwa kizamara iminsi 2 akaba ari nabwo bazashyira kumugaragaro umuzingo w’indirimbo zabo bise”MUTITIRIZE”

Ni kuri ikicyumweru tariki 1-2 Mata 2017 nibwo Korali Bethel izakora igitaramo kizayihuza na Korali Bethel yo mu I torero rya ADEPR Gisenyi, Korali Bethel kandi ikazanaboneraho no kumurikira abakunzi bayo umuzingo w’indirimbo(Album) z’amashusho, bakaba bavuga ko intego y’iki giterane cyabo iri muri Luka 10:2. Umuyobozi  wa Korali Bethel Aganira  n’ itangazamakuru  Bwana Samuel Uwizeyimana  yagize ati:” twatangiye  mu mwaka w’ 1995 ubu tukaba tumaze imyaka 22 dukora uyu murimo  twatangiye  twitwa” Korali Jyanumucyo ” nyuma tuza guhindurirwa  izina twitwa korali Bethel. Mu mwaka w’ 1998 nibwo twakoze  indirimbo zacu za mbere z’amajwi kuri Album twise “Urufatiro ni rumwe”, mu mwaka wa 2000 dukora indi  Album ya 2 tuyita  “Iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni Inde?” kuva icyo gihe kugeza ubu  ntandirimbo  twongeye gushyira hanze kuko twahise tujya mu bikorwa bijyanye no gufasha abatishoboye  n’ abababaye hamwe no gukora ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’ igihugu cyacu ndetse no hanze yacyo.

Akomeza agara ati:” sinabura gushimira ubuyobozi  bw’ igihugu ndetse n’ ubuyobozi bw’ itorero ryacu rya EPR  mu Rwanda , by’umwihariko Paroisse yacu ya Kiyovu kuko  bagize uruhare rukomeye cyane mu kudutera inkunga  ngo iki gikorwa kigerweho, hamwe  n’abaterankunga bacu badufashije bakatuba hafi”.

Mu izina rya Korali Bethel  basabye  abantu bose bakunda Korali Bethel n’abakristo bose muri rusange ko bazaza kwifatanya na Korali Bethel muri iki gitamo cyo gushyira ahagaragara izindirimbo aho bavugako abantu  bazabona umwanya uhagije wo kumva indirimbo ndetse n’ubutumwa bwiza buzikubiyemo.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri ikicyumweru  tariki 01-02 Mata 2017  kikazabera mu itarero rya  EPR  riherereye mu Kiyovu, gatandatu ni ukuva I Saa 14H00’-18H00’ naho kucyumweru kikaba kizatangira I saa 09H00’ za mugitondo.

Kabuga:Aline Gahongayire,Tonzi,Diana Kamugisha ,Big Tonny n’abandi benshi bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe Baho Festival

$
0
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mata 2017,hateguwe igitaramo gikomeye kizahuza abahanzi bakomeye mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana.Ni igitaramo kizabera ku cyicaro gikuru cy’itorero Baho Church,riherereye i Kabuga hepfo gato  ya sitasiyo ya polisi ya Kabuga.

Iki gitaramo kigamije guhumuriza no gutuma benshi bizera Imana ndetse bakagarurirwa icyizere cyo kubaho binyuze mu butumwa bwiza bazakura muri iki gitaramo.Iki gitaramo cyatumiwemo abakozi b’Imana mu njyana zo kuramya no guhimbaza barimo Diana Kamugisha,Rose Ngabo,Tonzi,Aline Gahongayire,Jado Sinza, n’abandi benshi.

Uretse abaririmbyi kandi cyatumiwemo umuvugabutumwa uzaturuka muri Leta ya California ho muri Leta Zunze Ubumwe  z’Amerika ariwe Past Raymond Centanni ndetse na Pastor Rose Ngabo,umushumba Mukuru w’iri torero.

Iki gitaramo kizabanzirizwa n’igiterane cy’urubyiruko kizaba kuwa  gatandatu tariki ya 1 Mata 2017,hanyuma kizakurikirwe n’igitaramo nyirizina.

Ubuyobozi bw’iri torero buvuga ko hategurwa nk’izi kugira ngo abantu baze bahembuke bakire kubaho bahabwe umugisha n’Imana bakire ibikomere n’indi mitwaro satani yabatsikamishije.Ni igitaramo giteguye neza ku buryo uzacyitabira wese azatahana gufashwa nkuko amakuru aturuka kuri iri torero abivuga.

Prezida Kagame na Papa barangije iby’ingenzi. Ni aha Ministri Mushikiwabo n’abazamufasha, gutangira akazi.

$
0
0

 

Uko mbibona.

Nihajyeho komisiyo zihuje leta ya vatikani n’iy’U Rwanda zicoce ibibazo.

 Mfata igikorwa cy’urugendo rwa Prezida Kagame I Vatikani kwa Papa  n’imbabazi zasabwe n’uyu nk’itangiriro, (launch, inauguration) ryo kuvugurura umubano hagati ya Kiliziya gatolika na Leta y’u Rwanda, uwavuga ko kiriya gikorwa cyarangirira  hariya rero yaba yibeshye. itangiriro rigomba guhera ku kureba uhereye mu mizi, imigenzereze ya Kiliziya Gatolika mu mateka y’U Rwanda, mu gihe cy’imyaka myinshi no ku ngoma zitandukanye, byaje gusozwa no kubona bamwe mu bihaye Imana bishora mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bagakomeza no kuyihakana nyuma yaho.Ibyo byakorwa bigamije kugira ngo noneho hagati ya kiliziya gatolika n’Abanyarwanda hatangire ibihe bishya by’umubano utagira amakemwa.

Bariya bayobozi bakoze igikorwa cy’ikimenyetso, gikomeye, ariko ahasigaye mbona igikwiye aruko  hajyaho komisiyo  zihuza Vatikani n’u Rwanda, zirimo Ministeri y’Ubutabera na Ministere y’Ububanyi n’Amahanga, abazi iby’amateka, maze hakabaho gucukumbura byimbitse ibyerekeranye n’ibyo U Rwanda rushinja Kiliziya Gatorika, uru ruhande rw’U Rwanda rugatanga Dossier ikubiyemo ibyo byose guhera mu gihe cya gikoronize hakabaho gusasa inzobe, maze bakamurikira Papa n’abandi bayobozi bo hejuru aho I Vatikani bashobora kuba batazi ibyo bamwe mu bo bakorana mu Rwanda bagiye bakora; bityo leta zombi zikagira aho zihera zitangira umubano mushya, Papa akagira aho ahera akosora, niba hariho no gusana ibyangiritse, bigakorwa.

Ngicyo igikwiriye gukorwa kugira ngo habeho kubakira noneho ku rutare atari ku musenyi kandi umuntu abe yizeye koko ko ibibi byavuyeho, nta nzangano , uburyarya, n’inzika bisigaye.

Icyo cyari igitekerezo cyanjye.

Ndifuriza Kiliziya Gatorilka kwita kubyo “abana  bayo” bagiye bakora  kandi na nubu bagikora  hirya no hino mu mahanga.Hagaragaye uguta izo nshingano niba Atari ukubigiramo uruhare.

MITALI Adolphe

Pasteri Muwanguzi warezwe gushimuta umukobwa no kumutambaho igitambo, yabuze abamushinjaga, ahanagurwaho icyaha.

$
0
0

Uganda:

Nkuko tubitangarizwa na Morning Star News,  Ku itariki ya 13, Werurwe uyu mwaka, nibwo Pasteri Tirinyi Muwanguzi wo mu gihugu cya Uganda,yagombaga kuburana  n’umugabo w’umuyisilamu ko yashimuse umukobwa we nyuma yaho akajya kumuturaho  igitambo (kumwica abikoreye Imana). Ku munsi rero bagombaga kuburana ari uwo mugabo wari wareze uyu mu Pastori, ari na avoka we nta numwe witabye ubutabera. Ibyo byatumye umucamanza ahanaguraho icyaha uyu mu pasteri Muwanguzi.

Ubusanzwe Pasteri Muwanguzi yitangiye umurimo wo kubwiriza Abayisilamu ariko akanacumbikira  n’iwe , abayisilamu bahohoterwa cyangwa birukanywe na bene wabo bitewe nuko bahindukiriye Kristo. Ibyo ngo byatumye abayisi;lamu bamwanga cyane, bakaba bamaze kumumenyesha kenshi ko bazamwica.

Kuwa 26, Gashyantare nibwo Pasteri Muwanguzi yarezwe n’umugabo w’umuyisilamu ko yamushimutiye umukobwa akajya kumutambaho igitambo. Ku munsi ukurikiyeho ariko uwo mukobwa yaje kuboneka yivugira ko Pasteri Muwanguzi yari yamwakiriye nyuma yuko ahahungiye kubera gukubitwa na se wamuhoraga ko yaretse ubuyisilamu akaba umukristokazi.

Byavuye muri Morning Star news.

MITALI Adolphe.

 


Top 5 y’abagome bavugwa muri Bibiliya

$
0
0

 

Djinzz, Etale Ta Culture.

 

Herode Antipas.

Uyu bamwe bajya bashaka kumwitiranya na Se nubwo nawe afite umwanya w’icyubahiro mu bugome- ibaze nawe umuntu wicishije abana be batatu- ariko ibyo aribyo byose ntaho yagera umuhungu we

Mu gihe Yohana yamaganaga umubano wa Herode n’umugore we, wari umwishywa we, Herodiade, Yohana yarafashwe arafungwa Icyo gihano ariko nticyanyuze uwo mugore.Yasabye umukobwa we Salome kubyinira Herode, waje kunyurwa akamusezeranya kumuha icyo amusaba cyose.Herodiade ubwo yabwiye umukobwa we gusaba ko Yohani yacibwa igihanga, ikintu cyahise gikorwa ako kanya,Yohani acibwa umutwe.

Herode kandi muramwibuka bamuzanira Yesu ngo amucire urubanza , uyu mugabo kubera ubugwari bwe ntiyamukiza ahubwo yongeye kumwoherereza Pilato ngo akatirwe urwo gupfa.

Niyo mpamvu uyu mugabo yangwa n’ibisekuruza by’abakristo kuva icyo gihe. Cyokora nawe yaje gupfira ishyanga mu buhungiro, azira kuba yaragize uruhare mu bugambanyi bwashakaga gukura Caligula ku butegetsi.

Gahini.(Cain)

Ntawavuga abagome bo muri Bibiliya ngo asige Gahini, uyu n’abatarigeze mu rusengero ntawe utamuzi kandi ntawumucira akarurutega. Yewe amazina aba menshi ariko sindumva uwise umwana we Gahini.

Inkuru ya Gahini na murumuna we Abel benshi barayizi. Gahini yishe murumuna we Abeli, byose biturutse kw’ishyari. urwo akaba ari rwo rupfu rwa mbere rwari rubaye kuri iyi si ya Rurema .

 

Umwami Yoramu w’I Yerusalemu.

Abantu basoma kenshi Bibiliya nibo bazi iby’uyu Mwami, wategetse mu kinyejana cya 9 mbere yo kuza kwa Yesu. Yari uwo mu gisekuruza cya Dawidi, akaba yari imfura muri barumuna be . Ibyo bikaba byaramuhaga uburenganzira bwo kwima ingoma. Mu gihe yagombaga ariko kugabana ubutunzi na barumuna be batandatu, Yoramu utarabikozwaga,yashatse kwikubira byose. Ntiyazuyaje rero yicishije barumuna be bose, hamwe n’abandi batware. Ubugome bwe kandi ntibwagarukiye aho kuko yagiye amena amaraso y’abashakaga kwigaragambya bose, akageza n’aho ahindura Yerusalemu umurwa w’uburaya n’ubusambanyi nka Sodoma na Gomora. Iherezo rye ariko ntiryabaye ryiza, Imana kuko itari kwica isezerano yagiriye Dawidi ryo kuzagumisha igisekuruza cye ku ngoma, yagize ukundi imuhana. Yoramu, Yarwaye indwara mbi cyane y’amara aza gupfa  nyuma y’imyaka ibiri mu mubabaro ukomeye amara amusohokamo.

Abimeleki.

Muribuka ko Gahini yishe murumuna we Abel kubera ishyari, Yoramu nawe ati narushijwe , yica barumuna be batandatu. Reka turebe ibya Abimeleki.

Abimeleki we si murumuna we umwe yishe si batandatu yishe (kuri we ibyo ni toto) we yishe abo bavandimwe  mirongwirindwi. Hacitse  kw’icumu Yotamu  umuto muri bo washoboye kwihisha.(Abacamanza 9:5)

Ibye rero nawe ntibyaje kurangira neza. Nyuma y’iyo kudeta yakoze, abantu bakomeje kujya bamwivumburaho. Mu gihe yabagabagaho ibitero ahitwa I Sishemu, ari munsi y’urukuta rw’uwo mugi, yaje kubirindurirwaho urusyo n’umugore wari iyo hejuru, mu gihe rero yari arimo gusamba, yasabye umusoda bari kumwe kumutera inkota aho kugira ngo bizavugwe ko yishwe n’umugore. Ibyo byahise bishyirwa mu bikorwa, asezera kw’isi. Uwo twamuvuyeho. Haze undi.

 

Umulewi utazwi.

Ikamba ry’iyi top gatanu, ni iry’uyu mugabo batavuga izina rye muri Bibiliya, ni imfura muri aba bagome, utinya gusoma ibiteye ubwoba, cyangwa se utarageza  imyaka ikwiye ntiyasoma iby’uyu mugabo kuko ahebuje.

Uyu mugabo w’umulewi, (wo mu muryango w’aba Lewi) yari mu rugendo we n’umugore we , mu gihugu cya Israeli, bwaje kubiriraho bageze mu mugi w’I Gilibeya. Bahageze bwije baza gucumbikirwa n’umusaza w’aho ngaho. Ariko rero abagabo bo muri uwo murwa baje kuza barubiye ku nzu y’uwo musaza. Uzi ikintu basabye ? Ngo n’abahe uwo  mugabo baryamane nawe (amarorerwa y’ubutinganyi yatangiye hambere). Ariko buretse ibindi biracyaza. Umusaza ubwo ngo ararengera uwo mugabo w’umushyitsi, wiyumvire ukuntu gusuzugurwa kw’abagore nako kwatangiye cyera . Umusaza yaravuze ati:”Mfite umukobwa w’isugi n’uyu mugabo afite umugore mubafate mubakoreshe ibyo mushaka ariko ntimukore kuri uyu mushyitsi.Byaje kurangira bite? Uwo mugabo yatanze umugore we aba ariwe ukorerwa ibyamfurambi, mu gitondo nibwo yaje kumureba ashaka  ko bakomeza urugendo ariko asanga yamaze gupfa. Umugabo rero yafashe umurambo w’umugore aramujyana amugejeje iwe amukatamo ibice cumi na bibiri abyoherereza imiryango cumi n’ibiri y’Abayisirayeri.(Abacamanza 19:30)

Ngiyo top 5 y’abagome bo muri Bibiliya biragaragara ko bagiye bagira iherezo rikwiranye n’ibibi bakoze, kandi no kubarwa mu mateka nk’umugizi wa nabi  n’ikindi gihano. Ibaze nk’abagiye bakomoka kuri aba, ipfunwe babanye naryo, no kugira isoni zo kubakomokaho.

MITALI Adolphe.   

Burya ngo amabonekerwa ya “Mariya” anyuranyije n’ibiri mw’Ijambo ry’Imana.

$
0
0

Ibikubiye muri uyu mwandiko byavuye kuri “Eglise Baptiste du Centre”, 7 Rue Pierre Tarlich, Perpignan;bisohoka ku nyito yitwa. “Que penser des apparitions de la vierge Marie”.

“Dore ingingo zitandukanye zerekana ko ibyitwa amabonekerwa ya Mariya bidaturuka ku Mana.

1.Kuboneka kw’abizera bapfuye kwabonetse inshuro nke cyane mu mateka ya Bibiliya. Inshuro ya mbere ni igihe umuhanuzi Samuel yabonekeraga umwami Saul nabwo Imana ariyo ibyemeye. Icyo gihe Saul  yari mu ngorane zimukomereye yifuza kumenya icyo yakora, nibwo yajyaga gushikisha , Samuel aza kumubonekera.

Inshuro ya kabiri tuyibona mu Isezerano Rishya, igihe Yesu yari kumwe n’intumwa ze Petero, Yakobo na Yohani, Yesu akaza kubabonekera ari kumwe na Eliya na Mose

Ngizo inshuro ebyiri zonyine tubonamo ibyo kuboneka kw’abantu bapfuye. Ibi birerekana ko bitari mu mikorere y’Imana kwemera ko habaho kwigaragaza kw’abapfuye , Aha byabaye nko ku mpamvu twavuga ko idasanzwe.

  1. Amabonekerwa ni ikintu cyaje nyuma cyane y’itorero rya mbere rya Kristo n’intumwa. Abizera batubanjirije ntibigeze bavuga ibyo kubonekerwa n’umuntu na rimwe. Mu myaka igihumbi nyuma yo kuva kwa Yesu mw’isi nta bonekerwa ry’umuntu rivugwa . Ibyo byatangiye mu kinyejana cya 19 . Ni ikintu cyigaragaje mu “bihe bya nyuma”.

3.Amabonekerwa ya Mariya yuzuyemo inyigisho z’ubuyobe.(ibinyoma)

Iyo urebye amagambo yagiye avugwa mu mabonekerwa atandukanye usanga ahabanye n’ijambo ry’Imana cyangwa amahame tubona muri Bibiliya. Bamwe bazavuga ko ibisobanuro dutanga Atari byo ariko icyo tugenderaho ni Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya, kandi uretse abashaka guca hirya y’ukuri, Ijambo rirasobanutse.

Mu ibonekerwa Catherine Laboure yagiriye hafi ya artari, ngo yabonye Mariya afite  ibiganza birabagirana ngo yumva ijwi rivuga ngo :”Iriya mirasire ni ikimenyetso cy’inema (ubuntu) Mariya ahabwa ngo ashyikirize abantu.Ibi binyuranyije n’ibyo Bibiliya yigisha kandi Imana ntiyakwivuguruza. Kuvuga ko Mariya yari yuzuye “inema” kandi ko azihabwa kubw’abantu si ibya Bibiliya. Ni ukugoreka ijambo riboneka muri Luka 1:28 aho Umumarayika yazaga agasuhuza Mariya agira ati “Ndakuramutsa wowe, wagiriwe ubuntu(ineza) , Umwami Imana ari kumwe nawe”(Bibiliya Yera ivuga iti:” Ni amahoro uhiriwe , Umwami Imana iri kumwe nawe”., naho Bibiliya ntagatifu igira itya iti:” Ndakuramutsa mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe.”)  

Ku murongo wa 30 w’icyo gice haravuga ngo  “Malayika aramubwira ati, witinya Mariya , kuko uhiriwe ku Mana.”, Bibiliya ntagatifu ikavuga iti”Wigira ubwoba Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana.”

Nta na hamwe mu byanditswe Byera tubona havuga ko Mariya afite ubuntu, inema ahabwa zo guha abantu.Yahawe umugisha wo kugirirwa ubuntu n’ineza imbere y”Imana (trouver grace devant Dieu) yo gutwita Umwana w’Ikinege w’Imana. Ariko Bibiriya yerekana bitaziguye ko yari mu mwanya w’ugirirwa ubuntu atari uhabwa ubuntu ngo abuhe abantu.

Mu gihugu cy’Ububiligi muri 1932, abana batanu bafite imyaka 9 kugera kuri  15 , bagize ibonekerrwa bitiriye Mariya. Uwababonekeye yarababwiye ati:”Nzahindukiza imitima y’abanyabyaha (nzabatera kwihana), Ndi Nyina w’Imana, ndi Umwamikazi w’ijuru. Muhore musenga. Murabeho.”

Icyambere gitangaje nuko hano uwitwa Mariya avuga ko azatuma imitima y’abanyabyaha ihindukira, nyamara muri Bibiliya nta na hamwe tubona Mariya ahabwa ubwo bubasha, nta n’umuntu n’umwe ufite ubwo bubasha uretse Imana yonyine. Ahandi uwabonekeye aravuga ati “ Ndi nyina w’Imana”, nyamara  Bibiliya itubwira ko Mariya yabyaye  umwana Yesu, ariko ntahavuga ko yabyaye Imana.Imana ihoraho iteka, Nta nyina igira cyane cyane y’ikiremwa muntu, kwiyita nyina w’Imana birimo kuvuga ko uwo wabyiyise ari hejuru y’Imana. Ni nko kuvuga ko Mariya ari hejuru y’Imana  kuko ari nyina.

Izina yiha rero nyuma(Ndi Umwamikazi w’ijuru”) niryo rigaragaza neza uwo ari we koko . Yavuze ko ari Umwamikazi w’ijuru. Bibiliya ivuga ahantu hatanu Umwamikazi w’ijuru. Muri Yeremiya 7:18, aha hatwereka ko umwamikazi w’ijuru ari ikigirwamana abayisirayeri bari barayobeyeho bagata Imana bakakiramya.

4.Amabonekerwa ni ikinyoma cya Satani cyo kuyobya abantu

Muri Bibiliya, mu nzandiko zo mw’isezerano Rishya, zigize ibanze ryo kwizera, ntaho tubona zivuga ku mabonekerwa, iyo biba aribyo ntabwo Imana iba yaribagiwe ikintu gikomeye nk’icyo ngo ikimenyeshe abayemera., Ese intumwa ntacyo ziba zarabivuzeho? Ahubwo tubona imirongo myinshi ituburira ko hazabaho amabonekerwa n’ibitangaza by’ikinyoma.

2 Abatesaloniki2:9,10; 2Abakolosayi 2:18; 2Abakorinto 11:14  , aho hose hatwereka ko hazaba ibitangaza n’ibimenyetso bituruka kuri Satani, bizayobya abantu ngo kuko banze gukunda ukuri ngo bagukurikize, hatubwira kandi  ko hadakwiye kugira ubashukisha ibyo gusenga abamarayika, hakongera kuvuga ko Satani ajya yihindura nka marayika w’umucyo. ashobora kwiyerekana nk’umuntu urabagirana uvuye ku Mana.

5.Amabonekerwa atuyobya gukurikira no gutumbira uduhamagarira kureba kuri we gusa.

Ayitwa amabonekerwa ya Mariya ntaganisha abayakurikira ku Mana, ahubwo abajyana kure yayo., ibyo wabibona ugiye nk’I Lourdes, La Salette, n’ahandi…Uwo bibandaho gusa ni Mariya “Nyina w’Imana”. Bose niwe batumbira aho aba ahagarariwe n’ikibumbano cyamukorewe. Amasengesho niwe aba aganaho yo gusaba kuvurwa, gufashwa, kurindwa, gutabarwa, no guhabwa ibintu bitandukanye. Niwe uba ashimirwa, no guhimbazwa

Nyamara dore urugero rw’ijambo ry’Imana tubona muri Luka11:27,28:” Akivuga ibyo umugore wari muri iryo teraniro  ashyira hejuru aramubwira ati’Hahirwa inda yakubyaye n’amabere yakonkeje’ Nawe aramusubiza ati’ Ahubwo hahjirwa abumva  ijambo ry’Imana bakaryitondera’”

Yesu yarivugiye ati”Ntawe ujya kwa Data nta mujyanye”, muri Timoteo naho hakatubwira ko ‘Umuhuza w’Imana n’abantu ari  umwe, Yesu Kristo, witangiye kuba incungu ya bose'”.

Ngibyo ibyo twabasomeye, ntacyo twongeraho.

MITALI Adolphe.

Kunga ubumwe no guhembuka kuri benshi nibyo byaranze igiterane cyiswe“Yesu kristo niwe nzira n’ukuri n’ubugingo”

$
0
0

Itorero Christian Life Evangelical Church (CLEC) mu igiterane cy’iminsi ibiri, giheruka kuba tariki ya 25 Werurwe kugeza kuwa 26 Werurwe 2017, wabaye umwanya wo kunga ubumwe no guhembuka kuri benshi. Iki giterane cyabereye ahazwi nko mu Gashyekero, kitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye mu buryo bw’Ijambo ndetse n’indirimbo.

Itorero Christian Life Evangelical Church (CLEC) riyobowe na Apostle Vedaste Nizeyimana rikorera ahitwaga Gashyekero ubu ni mu mudugudu wa Jyambere ,Akagari ka Karambo,Umurenge wa Gatenga mu karere Kicukiro. Intego y’iki giterane iboneka muri Yohana 14:6, ahagira hati, “Yesu Kristo niwe nzira n’ukuri n’ubugingo.”

Umuyobozi mukuru wa Christian Life Evangelical Church: Apotre NIZEYIMANA Vedaste (hagati) n’umufasha we Apotre Uwamahoro Chantal hamwe n’umuhanuzi Pasteur Gatabazi Mechack umushumba muri iryo torero

Iki gitaramo cyagaragayemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Uwamahoro Chantal, Bishop Hashakimana Simeon, Pastor Gatabazi Meschack ndetse na Pastor Ndahimana Felicien.

Si abo gusa kuko n’abahanzi barimo Anastasie Bambuzimpamvu wamenyekanye nka Mama Paccy, Mwenegihome Jean Pierre uzwi nka Izabisiribanga ndetse na Hakizimana Emmanuel wamenyekanye nka Ndimumuvuduko, nabo bafashije mu guhimbaza Imana no kuzamura icyubahiro cyayo muri iki giterane.

Abantu batandukanye bari bitabiriye icyo giterane gifite intego iri muri mu gitabo cy’ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 14 :6

Usibye abaririmbyi ku giti cyabo, amakorali nayo yari yabukereye, uyu akaba wari umwanya wo kuva mu bwiza abantu binjira mu bundi nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iri torero. Amakorali nka Agape, Shalom yose abarizwa muri Christian Life Evangelical Church yari yabukereye. Si ayo gusa kuko na Korali Bethel kuva muri Harvest Christian Church Kimironko ndetse na korali Ingabire nabo bashyizeho akabo mugukesha iki gitaramo.

Korali Ingabire, ni imwe mu makorali yagaragaye muri iki giterane, ifite umwihariko wo kuba ari mbuzamatorero. Ibi bisobanurwa n’uko ihuriwemo n’abantu bava mumatorero atandukanye ya Gikristo, kandi ikaba ikomeje kwaguka umunsi kuwundi.

Umusaza HABYARIMANA Jean aratanga ubuhamya bw’uburyo indwara ya kanseri ikira, aranerekana kandi impapuro za muganga z’uburwayi n’izo gukira

 

 

 

 

Korali Umurinzi ya CEP UR-CAVM inyotewe no kwagura ubwami bw’Imana

$
0
0

Korali umurinzi, ni imwe mu makorali abarizwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo imaze imyaka itari mike ikora umurimo w’Imana, kandi ikaba ifite n’intumbero yo kwaguka mu murimo w’Imana haba mu bikorwa ndetse no kwamamaza ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo.

Korali Umurinzi yatangiye ahagana mu 1999, ariko itangira ikorera umurimo w’Imna ahari ishami ry’iyi kaminuza mu Rubirizi ho mu mugi wa Kigali. Iki gihe, ryari itsinda ry’abanyeshuri baririmbaga batagira izina. Iki gihe bakaba bari 12 gusa, uyu mwaka ukaba waraje kuragira ari abantu 40.

Kugeza muri 2001, nibwo iyi korali yaje kwitwa Umurinzi, iki gihe ikaba yari ikibarizwa mu Rubirizi. Muri iki gihe, CEP ikaba itari yakabaho, kuko bakoreraga muri Groupe de Priere des Etudiants Pentecotistes (GPEP). Aha bakaba bari bakiri mu Rubirizi.

Kwitwa korali Umurinzi, bakaba barabikomoye muri Yesaya 62:6 , hagira hati, “Yewe Yerusalemu , shyize abarinzi kunkike, ntibazaceceka kumanywa na n’ijoro, yemwe abibutsa Uwiteka ntimugatuze ”. Iki gihe ,  iyi korali yayoborwaga na Nshimiyimana Jean Claude.

Muri 2003, nibwo aba banyeshuri bavuye mu rubirizi, bakomereza umurimo w’Imana I Busogo, mu cyahoze cyitwa ISAI, ubu akaba ari Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo.

Kugeza ubu, korali umurinzi imaze gushyira ahagaragara album imwe y’amashusho n’amajwi bise “Mana wagize neza”. Iyi album yariho indirimbo 10, yasohotse muri 2014. Iki gihe iyi korali yari igizwe n’abaririmbyi 135.

Mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa, korali umurinzi ikora ivugabutumwa binyuze mu biterane haba imbere muri kaminuza ndetse no hanze yayo, ndetse bakifashisha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga kugirango ubutumwa burusheho kugera kuri benshi.

Si ukuririmba gusa kuko Korali umurinzi ikora ivugabutumwa rinyuze mu bikorwa , harimo gushyigikirana hagati yabo mu buryo butandukanye ndetse no gufasha abarwayi cyane aho babasura kwa mugaga.

Kuri ubu Korali umurinzi, ikaba iri gutegura igiterane cyo gushyigikira umurimo w’Imana, giteganijwe kuba tariki 6 Gicurasi 2017, kikazabera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya  Busogo. Muri iki gikorwa hateganijwe kuzakusanywa amafaranga azabafasha kugura ibyuma bya muzika, ndetse no gutangira umushinga wo gutegura album ya kabiri y’amashusho n’amajwi.

Nubwo biba bitaboroheye nk’abanyeshuri; bagira uburyo abaciye muri iyi korali bagasoza amasomo babashyigikira muburyo bw’ubushobozi, bityo bikunganira umusanzu wa buri mu ririrmbyi mu kuzamura iterambere rya korali.

Mwubahamana Abel, umuyobozi wa korali umurinzi, avugako bashimira Imana intambwe ibateza , ariko bifuza ko Imana yabagura bakajya babasha gukora ivugabutumwa rigera hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, ntibigarukire kumaradiyo gusa no mu biterane. Ndetse akomeza avugako bifuza kugira ibikoresho bya muzika bihagije, byabafasha kwagura ivugabutumwa ndetse no kwagura ibihe byo gusenga kugirango Imana irusheho kubashyigikira.

 

 

Olive Esther Murekatete yasigiwe kuba Bishop nyuma y’imyaka 7 y’urugamba

$
0
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya mbere Mata, Pasiteri Olive Esther Murekatete  yasutsweho amavuta bityo yitwa Bishop Olive Esther Murekatete, ibi bikaba byabaye nyuma y’imyaka isaga irindwi atangiye itorero akiri umukobwa, ingingo asobanura nk’urugamba rukomeye yarwanye.

Bishop Olive Esther Murekatete, agiitangiza itorero SHILOH PRAYER MOUNTAIN bamwe ngo batari babyishimiye, bamuhaye urw’amenyo, bamutega iminsi, aho bavugaga ko itorero rye ritazaramba kuko ngo yakoze amahano agatangiza itorero ari umukobwa.

Yagize ati: ” Nkitangira itorero bamwe ntibabyishimiye, bampaga urw’amenyo bavuga ese uyu mukobwa utangiye itorero azaribasha, ngo ese ubu azashaka, mbese nyine bavuze byinshi ariko nyine sinabyitaho nkomeza gukorera Imana nubwo nk’umuntu hari igihe mbyambabazaga cyane.”

Nubwo byari bimeze  bitya ariko Bishop Olive yatangarije ISANGE.COM ko yarushagaho gushimishwa no kubona bamwe mu bakizwa barushaho kwiyongera.

Ku ruhande rw’abitabiriye ibirori bya Bishop Olive bumvikanye bashima Imana ndetse banavuga ibigwi uyu Bishop Olive Esther Murekatete, bavuga ko yagaragaje igipimo gikomeye cyo kwihangana nkuko byakunzwe kugarukwaho na Bishop Dr. Fidele Masengo  wamwimitse.

Bamwe mu bitabiriye kandi twavuga nka Bishop Masengo Fidele ari na we wamusutseho amavuta, Apotre Abraham Bizimana, Bishop Rugagi Innocent, Bishop Innocent Nzeyimana, Rev Rwibasira n’abandi. Umuhanzi Patient Bizimana na we yitabiriye ibi birori ndetse aririmbira ababyitabiriye.

Akimara gusukwaho amavuta kandi Bishop Olive Esther Murekatete, yumvikanye avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gufungura amatorero mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Reba amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa.

Shiloh prayer Mountain church

Choirs

Amakorali ya Shiloh prayer Mountain church yahawe umwanya araririmba

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchApotre Abraham

Apotre Bizimana Abraham watandukanye n’umugore we agahita atangiza itorero rye, na we yitabiriye ibi birori

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain church

Olive Murekatete hamwe n’umugabo we AIP Bernard

Shiloh prayer Mountain church

Stella Manishimwe bahimbye ‘Ni njye wa mugore’ (ibumoso) na we yitabiriye ibi birori

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain church

Noel Nkundimana (ibumoso) uyobora Radio Umucyo

Kigali Marriott HotelAlain Numa

Alain Numa wo muri MTN ni we wayoboye ibi birori (Mc)

Shiloh prayer Mountain church

Barafata amafoto y’urwibutso

Patient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana yaririmbye muri ibi birori aboneraho gutumira abantu mu gitaramo azakora tariki 16 Mata

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchPatient Bizimana

Patient yisanze yajyanishije ku mituku na Valentine basengana i Masoro muri Restoration church

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchRev Rwibasira

Rev Rwibasira wo muri Bethesda Holy church ni we wigishije ijambo ry’Imana

Shiloh prayer Mountain church

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchBishop Dr Masengo Fidele

Bishop Masengo Fidele ni we wimitse Bishop Olive Murekatete

Bishop Olive

Amavuta yimikishijwe Bishop Olive Murekatete

Shiloh prayer Mountain church

Bishop Innocent Nzeyimana ukuriye ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera muri Nyarugenge

Bishop Olive Murekatete

Bishop Olive Murekatete

Bimikisha amavuta Bishop Olive Murekatete

Bishop Olive

Bishop Masengo ni we wamusutseho amavuta

Bishop Olive Murekatete

Bishop Rugagi ni umwe mu bitabiriye iyimikwa rya Bishop Olive

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchBishop Olive Murekatete

Bishop Olive Murekatete yashyikirijwe inkoni y’ubushumba

Bishop Olive Murekatete

Yahawe Bibiliya nk’intwaro azajya arwanisha

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain church

AIP Bernard umugabo wa Bishop Olive na we yamurambitseho ibiganza asaba Imana kuzamushoboza

Turashimira cyane Lewis Ihorindeba Photagrapher wa Inyarwanda.com ku bw’aya mafoto twakoresheje.

Viewing all 2000 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>