Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all 2000 articles
Browse latest View live

Abenya Palestina bakomeje guhangana bikomeye n’abanya Israel.

$
0
0

Igipolisi ca Israyeli catangaje ko carashe umunyepalestina, kur’uyu wa gatandatu, inyuma y’aho asogoteye imbugita abantu batatu mu gisagara ca Yerusalemu.

Ivyo vyakurikiwe n’urwamo rw’amasasu, bivuye ko abapolisi baciye batana mu mitwe n’abanyepalestina baciye batangura gutera amabuye ku bapolisi. Ico gitero kibaye ica kabiri, inyuma y’icakozwe k’umunsi wa gatatu, n’umugore yacumise abapolisi, akoresheje umukasi.

Intureka hagati y’abanyepalestina n’abasirikare ba Israyeli zariyongereye mur’iyi myaka. Kuva mu kwezi kw’icenda, mu bihumbi bibiri na cumi na gatanu, abanyepalestina baramaze kwica abanyisrayeli mirongo ine n’umwe. Mur’ico kiringo nyene, abajejwe umutekano ba Israyeli bakaba bamaze kwica abanyepalestina bashika ku majana abiri na mirongo ine n’umwe.

Inkuru ya VOA


Uramutse wibonyeho bimwe muri ibi bimenyetso, umenye ko utari uwo umubyeyi yasigira umwana we w’umukobwa!

$
0
0

Lust, cyangwa irari ry’ubusambanyi, ubuhehesi.

Mwene Data musomyi,

Nifuje kukwandikira nkuko nabasezeranyije  mbagezaho bimwe mu byo twabasomeye mu bitabo bitandukanye. Muri iyi nyandiko nifuje kubagezaho igice gito cy’ibyo nasomye mu gitabo cy’umukozi w’Imana, Zacharias Tanee Fomum, ubu wasanze Rurema; cyitwa “Delivrance du peche d’adultere et de fornication” ,bamwe wenda mwaba mwibuka ibyo naherutse kwandika  byiswe “Amategeko yo kwatura ibyaha” nabyo bituruka mu gitabo La vraie repentance cy’uwo mwanditsi . Twabonye cyarafashije benshi.

Nkuko Zacharias abivuga, ibi ngo yabyanditse mu gihe yazirikanaga kw’ijambo ry’Imana riri muri Luka 18:20, aho yasabaga Imana  kumugaragariza Ibimenyetso by’ubusambanyi, uko Imana yo ubwayo ibibona  atari uko umuntu abibona. Ibyo bimenyetso rero nibyo nifuje kukugezaho hano, ntekereza ko mu kubisoma no kwisuzuma, hamwe n’ubufasha bw’Umwuka Wera, byashobora kugira icyo bikumarira

Icyaha cy’ubusambanyi kiba  gikozwe gihe ki?

  1. Mu gihe naryamana n’umugore utari uwanjye.
  2. Mu gihe nkorakoye umugore(umukobwa), ngamije kumuzanira ibyifuzo, n’ibyishimo biturutse ku busambanyi.
  3. –Mu gihe nemereye umugore(kobwa), kunkorakora bigamije kunzanira ibyishimo biva ku bitsina.
  4. Mu gihe naba nikinishije
  5. Mu gihe nasomana n’umuntu tudahuje igitsina , rwihishwa, haba ku munwa, haba ku kiganza cyangwa se kw’itama.
  6. Mu gihe mpobeye umugore rwihishwa( ntifuza ko hari uwabibona)
  7. Nkanze ikiganza cy’umugore rwihishwa.nkorakoye(caresser), umubiri w’umugore(kobwa),yaba ikiganza, mu maso cyangwa umugongo nkabikorakorana ukwifuza, niyo byaba ari ku mugaragaro, Atari rwihishwa.
  8. Nkorakoye igice cy’umubiri cy’umugore, niyo nta kwifuza naba mfite, ariko ntifuza ko hari undi wabimenya.
  9. Nandikiye umugore ibaruwa y’urukundo nifuza ko ryaba ibanga ryanjye nawe, ni ukuvuga        ntihagire ubimenya.
  10. Mfite akazina nahaye umugore, ntifuza ko hari undi wakamenya.
  11. Ngiye gusura umukobwa(gore), ikintu ntifuza ko hari undi wakimenya.
  12. Nsuwe n’igitsina gore ntifuza ko hari uwabimenya
  13. Nsomye inkuru z’ibiterasoni.
  14. Ndebye film y’iiteye isoni.
  15. Ndebye ifoto y’umugore wambaye ubusa, cyangwa werekana imwe mu myanya ye y’ibanga.
  16. Ndebye imyanya y’ibanga y’umugore mu gihe atabizi, cyangwa se ari mo nko kwambara agamije kwiyerekana
  17. Ngize ibitekerezo by’ubusambanyi ku mugore runaka.
  18. Ntekereje ko ndim kugirana imibonano mpuza bitsina n’umugore runaka.
  19. Mvuze ijambo ry’iriterasoni cyangwa ndibwirije abandi
  20. Ndirimbye indirimbo y’ibiteye isoni
  21. Ndumviriza indirimbo y’ibiterasoni nezerewe.
  22. Ntoranya gukorana umurimo w’Imana n’abantu b’igitsina gore gusa atari uko ari bo bashoboye kuboneka, ahubwo ari bo nikundira gukorana nabo gusa.
  23. Mpitamo gufasha abagore mu by’umwuka abagore kurusha abagabo

Basomyi bacu dukunda ng’ibyo ibimenyetso bigaragaza ko ubusambanyi bukiri mu muntu, nkuko Umwuka yabihishuriye Zacharias, arimo gusenga no kuzirikana kw’Ijambo ry’Imana. Nanditse ntekereza ko bishobora kugira uwo bifasha.

Imana ibagirire neza.

Ibi ntibikwihebeshe wibonyeho byinshi muri ibi bimenyetso ngo wibaze uko wabohoka nkuko hari uwigeze kwiyamirira ati:”Ntawabishobora keretse atari mu mubiri, byose bishobokera abizeye, nawe uzanesha, birashoboka! Ntituragera aho tuvusha amaraso turwana n’icyaha…Abaheburayo 12,4

Adolphe Mitali.

Top 10 ibimenyetso biranga umwuka ugenga bamwe mu banyatorero bo muri amwe mu matorero akorera Mu gihugu.

$
0
0

 

Ibi bikurikira ni bimwe mu bimenyetso

 biranga umwuka wa kamere ukorera mu banyadini bo muri amwe mu matorero ntavuze izina , nzayavumba.

-Ikimenyetso cya mbere,  kutagira urukundo birangwa no kwitandukanya n’abandi. (ntiwaba warashyize umupaka hagati yawe n’abandi ngo uvuge ngo urabakunda, urwo si urukundo rwa Kristo).

-Birema ibice: Kwirema ibice bigaragazwa nk’ikimenyetso cyo kugengwa na kamere bihabanye no kuyonborwa n’Umwuka, iyo ngeso kandi yerekanwa nk’imbuto ya kamere, iyo Paulo avuga ko abagendana nayo batazaragwa ubwami bw’Imana.(1Abakorinto 3:1-3; Abagalatiya 5:19-21)

-Basuzumisha agakiza ijisho.

Abagize iryo torero agakiza bagasuzumisha ijisho. Ubundi nkuko bimenyerewe ko abarokore basuhuzanya ngo “Yesu ashimwe”; iyo bagusuzumishije ijisho muhuye, ntibagusuhuza Yesu ashimwe, agusuhuza bisanzwe, Mumeze mute , n’ayandi nk’ayo, apfa gusa kubona hari aho utujuje ibipimo yafashe by’agakiza.

-Kunena mu buryo buziguye abandi bakristo bose badasengera muri ryo.

Umwuka ugenga iryo torero utera abaririmo kwironda no kutemera abandi bakristo n’abakozi b’Imana bo mu yandi matorero,(Abaroma 15:7) ntibemera ko ahandi haturuka abakristo b’ukuri. Bafite ubwibone bwo mu mwuka, bwo kwimenyaho gukiranuka, nyamara bataruhagiweho imyanda yabo.(Imigani 30:12) , kuko naho harangwa n’ibyaha biboneka ahandi hose, ndetse n’ibyo bihariye.

_ Abavugabutumwa bagengwa n’uwo mwuka ntibigisha Ibya Kristo, bigisha iby’itorero ryabo.

Kenshi kubera guharanira icyubahiro cy’idini ryabo, abo bavugabutumwa ntibarangiza kwigisha batavuze ibishyigikira idini ryabo n’imihango yaryo kurusha uko bavuga kuri Yesu.,(Mariko 7:7,8)

-Berekana  mu buryo buziguye ko idini ryabo ari ryo Zina twahawe gukirizwamo.

Muri iryo torero ababaswe na wa mwuka, nubwo batabikwerurira ariko mu migirire no mu mibanire n’abandi bakristo,berekana  ko nta handi agakizwa kabonerwa atari mu itorero ryabo ibyo bikaba binyuranyije n’ijambo ry’Imana.(Ibyak 4:12)

-Ababaswe na wa mwuka bicara banegura abandi, babacira imanza

Abantu nk’abo uzasanga bahora bavuga ibibi bibera mu matorero atari iryabo, baatanabihagazeho. Ngira ngo ujya wumva abashinja abandi bakozi b’Imana bo mu yandi matorero ko bajya ikuzimu, ko basenga inzoka, n’ibindi… (Abaroma 14:4); 1Abakorinto 4:5)

-Ababaswe n’uwo mwuka barangwa n’uburyarya bwa gifarisayo.

Bigisha iby’abantu mu mwanya wo kwigisha iby’Imana, abo nibo usanga barashyize hejuru ngo amahame y’itorero ryabo hejuru y’ijambo ry’Imana.Bagaragariza abandi bo mu yandi matorero ko   babanye nabo neza ariko ari ibyanyirarureshwa

-Bafata ibiturutse ahandi byose nk’inzaduka, ntibemere gukiza indwara bitabereye iwabo, inyigisho idaturutse iwabo nyamara ari iya Bibiliya , bayifata nk’iy’ubuyobe, cyangwa se y’inzaduka.

-Muri kwa kutemerana no kwitandukanya , ntibakwakira umuvugabutumwa uturutse mu rindi torero rya Kristo , kuhabona umugeni bwo, ndakurahiye!, iyo bibaye baba babuze uko babigenza, ngaho iyumvire nawe iryo dini..

Niba wiyumvamo kimwe muri ibyo bimenyetso Imana yirengagije gukiranirwa kwawe ariko irategeka uyu munsi ngo : IHANE.(Ibyak 17:30)

Mwana wanjye  ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, kandi ntugwe isari nagucyaha…

MITALI Adolphe.

Arasaba ubujyanama (kuba consultant) bitewe n’uburambe afite mu kazi ko kutagira akazi(ubushomeri)

$
0
0

 

“Ko mu mirimo iri hirya no hino basaba uburambe buhagije mu kazi runaka, nkaba mfite uburambe bw’imyaka 19 mu kazi ko kutagira akazi (ubushomeri), inzego zirebana n’iby’imirimo ntizangira umujyanama (umu consultant) muri uru rwego.”

Ayo  ni amagambo yavugwaga n’umugabo twarimo kuganira muri iyi  week end turangije, aho  twaganiraga n’abandi bagabo ibyerekeranye n’ubushomeri burimo gusya butanzitse muri iki gihugu.

Mu kiganiro mperutse kugiramo uruhare, abantu baganira utuntu n’utundi, byaje kugera aho tuvuga ku kibazo cyo kubura imirimo kigaragara muri iki gihugu.Umwe mu bari aho yatwibukije ukuntu mu gihe cyo hambere umuntu yarangizaga imyaka itandatu cyangwa irindwi y’amashuri yisumbuye, Ministeri ishinzwe imirimo n’abakozi igahita  imwishakira agahabwa akazi “ Ndetse benshi bahabwaga n’amazu yo kubamo”  mu kumusubiza undi wari aho amubwirana urwenya (Burya akabi gasekwa nk’akeza)  ati “ Njye nibeshye mu mibare mvukira igihe kitari cyo , nibeshyeho imyaka nka 30, undi nawe ubona ko yarangije kwacyira ikibazo cy’ubushomeri amaranye igihe aravuga ati:”Uko biri kose Yesu azaza abikemure” Yakomeje agira ati “ Hambere havugwaga ibyo kwiyakira ku bantu bagize ingorane zo kwandura agakoko gatera Sida, ubu higishwe uburyo bwo kwiyakira mu bushomeri, Njye nariyakiriye”. Ibi ariko hari undi wavuze ko atabishyigikiye, ngo kuko bigaragaza ubwihebe (fatalism), binyuranyije n’uko intore igomba guhangana n’ikibazo ikagishakira igisubizo…

Uwaje  guca akagozi akegukana ikamba ni uwatubwiye ati”Njye maze imyaka 19 nta kazi mfite, aka umuntu abonera umushahara” Akomeza agira ati “cyokora akazi ko kutagira akazi , ko ngafitemo  uburambe, reba nawe mperuka akazi mpemberwa muri  1998, ko bashakisha abafite uburambe runaka mu kazi runaka, nkaba mfite uburambe bushimishije mu kutagira akazi, inzego zirebana n’iby’imirimo ntizampa akazi k’ubu consultant (ubujyanama) muri uru rwego?” Abantu bose ngo kweeee!

Ngayo nguko.

MITALI Adolphe.

Ni nde wamenya amakuru ya Philbert Ransoni wandikaga muri Kinyamateka?

$
0
0

Yaranditse ngo: “Prezida wa Repubulika si umubyeyi.”

Abantu baba bazi  Philbert Ransoni , cyane cyane abakiri mu kigero cy’imyaka y’ubusore ntekereza ko ari bake, kuko uyu munyamakuru njye nita uw’Imena yakoze akazi mu bihe byo muri za 1980 akaba yarandikaga mu kinyamakuru “Kinyamateka”.

Philbert Ransoni ariko amakuru nzi nuko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari akiriho, hakaba hari abantu bamubonye aho yari atuye munsi y’amashuri abanza ya Sainte famille, cyokora abamubonye bakaba baratubwiye ko babonaga asa nk’utameze neza , asa n’uwahungabanye ukuntu. Magingo aya nta kandi gakuru ke nongeye kumenya.

Philbert Ransoni nkuko nabivuze haruguru mufata nk’umunyamakuru w’imena, kuko ari muri bakeya babanje guhangara ingoma ya Kinani, Prezida Habyarimana, mbere y’abandi banyamakuru nka ba Ravi, Kameya n’undi munyamakuru wari umupadiri, ntibuka izina wazengereje ingoma ya Kinani. Njye  Philbert namumenye  mu nyandiko ze aribwo ngitangira kumenya iby’itangazamakuru no kuryoherwa n’ibitekerezo biharanira ubwigenge. …Uyu mugabo rero , mu gihe Habyarimana yari ikigirwamana kitavogerwa yaratinyutse yandika inkuru yise “Prezida wa Repubulika si umubyeyi.”. Ababyibuka neza bazi ko byari muri cya gihe Abaprezida benshi mu bihugu bitera imbere cyangwa se nko mu Bushinwa bagiraga Prezida nk’ikigirwamana,(culte de la personnalite) bakirirwa bamuramya, mu Rwanda hari ibyitwa Animation byo kurushanwa gusingiza “Umubyeyi w’igihugu”, bimwe Prezida Kagame yanze; bakoma yombi. Bamwe bagaragazaga umwete muke muri icyo gikorwa barabiziraga ,ababaye intyoza muri cyo bakabihemberwa bakagabirwa. Ntibyari bitangaje kubona umuntu utararangije amashuri abanza agira umwanya ukomeye muri Ministeri kubera gusa kumenya gushobuja aririmba Prezida no kugira impano y’ubucakura akamenya no kubyina!

Agomba kuba yaracecekeshejwe.

Kubona rero Ransoni asohora umwandiko nk’uriya byafatwaga nk’ubwihebe, ariko byagaragazaga kwa gukunda ukuri n’ubutabera biranga abantu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Philbert rero si uwo mwandiko yanditse wonyine yakomeje no kwandika izindi articles zimeze nka ziriya zose zigaragaza ko atandukanye n’abandi bandikaga bagamije kwikundwakaza i bukuru. Ntawaba abeshye amushyize mu bafashe intera ya mbere mu kurwanirira gukuraho igitugu akoresheje kwandika. Gusa ariko Philbert ntekereza ko yaje gucecekeshwa kuko abantu bari barakunze inkuru ze , bagezaho ntibongera kumubona muri Kinyamateka. Ntiyatinze mu murimo.

Mudufashe kumenya  agakuru ke..

Muri uyu mwanya ndagira ngo nsabe bagenzi banjye b’abanyamakuru kuba bamfasha gushakisha amakuru y’uyu mugabo, cyane cyane bamwe mu bayobozi ba Kinyamateka, bashobora kumenya amakuru ye. Ndasaba kandi ko twajya twibuka bagenzi bacu mu mwuga.

Uwabona iyo nkuru , akabona n’izo nzandiko yanditse yabitugezaho. Ntangazwa nuko ntajya numva itangazamakuru rimuvugaho.

Murakoze.

MITALI Adolphe.

Ubuhanuzi bwa Apotre Gitwaza burasohoye? U Rwanda na Kongo bigiye gushakisha Peteroli mu Kivu!

$
0
0

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinye amasezerano yo gufatanya ubushakashatsi bwo gushakisha peteroli mu kiyaga cya Kivu, ibihugu byombi bihuriyeho.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano wabereye mu karere ka Rubavu kuwa 4 Mata 2017, igihugu cy’u Rwanda cyari gihagarariwe na Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta, mu gihe Congo yari ihagarariwe na Minisitiri w’ingufu zikomoka kuri peterori Prof Aime Ngoyi Mukena.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko aya masezerano agamije gushimangira ubushake bw’abakuru b’ibihugu byombi, bahuriye i Rubavu kuwa 12 Kanama 2016, mu biganiro byari bigamije guteza imbere no kubyaza umusaruro umutungo ibihugu byombi bihuriyeho.

Yagize ati “Gusinyana amasezerano ni ingenzi kuko bizatuma dukora ubushakashatsi tubuhuriyeho kuko n’ubundi ntawashaka mu kiyaga ngo ashakire ku ruhande rumwe, twe twari dufite aho tumaze kugera dushakisha ibijyanye na peteroli.

Hari ibyakozwe n’ubwo igihugu cy’abaturanyi kitari cyakabitangiye, twiyemeje gusangira amakuru twamaze kubona ngo tugendere ku murongo umwe ugamije kumenya niba peterori iri mu kiyaga cya Kivu cyangwa itarimo.”

Ministri Prof Aime Ngoyi Mukena, i bumoso, na Minisitiri Dr Biruta

Minisitiri Dr Biruta yagaragaje ko kuba igihugu cya Congo cyemeye ko bafatanya ubushakashatsi, ari uko bagize icyizere bitewe n’imishinga igihugu cy’u Rwanda cyakoze bakabona ko hari ibishoboka.

Yagize ati “Igihugu cyacu ibyo kimaze kugeraho byatumye n’abandi bashaka ko dufatanya kuko twaberetse ko hari ibikorwa bifatika byakozwe hifashishijwe umutungo uri mu kiyaga duhuriyeho.

Kuba barabonye ko Gaze Metane yatangiye kubyarira igihugu ingufu n’ibindi byagiye bikorwa biraha icyizere impande zombi ko hari ibishoboka, tugiye gukora ubushakashatsi dufatanyije turebe ko harimo peterori tumenye aho iherereye kandi niboneka tuzanafatanya kuyicukura.”

Prof Aime Ngoyi Mukena, Minisitiri w’ingufu zikomoka kuri peterori muri Congo, yagize ati “Imana yaduhaye ikiyaga cya Kivu natwe tugomba gukoresha ubwenge bwacu mu kukibyaza umusaruro, tugiye gufatanya gushakisha peterori dukeka ko iri mu kiyaga, iki cyizere tugikura ku kuba igihugu cy’u Rwanda hari ibyo cyagerageje tukabona ko hari byinshi bishoboka.”

Yakomeje agira ati “Ibihugu byacu hari amasezerano byigeze gusinya hashize imyaka 45 nta cyakozwe, ubu rero igihe ni iki tukimara gushyira umukono kuri aya masezerano turahita dutangira gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ntabwo tugiye kubishyira mu kabati.”

Biteganyijwe ko aya masezerano y’ubushakashatsi azamara imyaka 5 ishobora kongerwa.

Twabibutsa ko Ap.Paul Gitwaza afatanije na Prophete Rubanda Bizimana ubwo hari kuwa 1/7/2012 mu gihe u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 50 rumaze rubonye ubwigenge ari bwo bahanuye ko hari igihe kizagera mu Kiyaga cya Kivu hakavomwamo Peteroli nyinshi.

Bimwe mu byahanuwe kuri uyu munsi byarasohoye, ariko hari n’ibindi byinshi na none abantu bakibaza niba byashoboka. Reka rubitege amaso.

Twifashishije inkuru ya imvaho nshya

Illuminati: Abakire bo mu isi bubatse ibyitwa “Bunkers” munsi y’inyanja bakazahungiramo mu gihe isi izaba yugarijwe!

$
0
0

Ubu ni ubuhamya bw’umugabo uherutse gusohoka akava mu muryango wa ba Illuminati, akaba afite umugambi wo gushyira ahagaragara amabanga yose y’aba Illuminati, avuga ku migambi bafitiye iyi si. Ubu buhamya bwaje nk’ibaruwa kuri internet, aho uwabutanze ativuga izina, natwe tukaba twabwandukuye uko buri. Birashoboka ko mu nkuru avuga azatanga ubutaha yazerura akavuga izina rye.

Ubundi uyu mugabo nkuko abyivugira, ari mu bantu barindwi mu mateka ya Illuminati baciye mu muhango witwa “Departure ritual” (Umuhango wo gusohoka), muri Illuminati.
Bimwe mu byo uwo mugabo asezeranya kuzageza ku bantu ni ibi bikurikira:
_Uburyo bwo kwinjira muri Illuminati.
-Ukuri kwerekana Prezida Obama Uwo ari we by’ukuri…
-Uburyo umujyi wa Denver muri Kolorado ari uwa Satani rwose.
-Ukuri ku biremwa bituye indi mibumbe y’isi (Aliens)

Muri iki gice tukaba tugiye kuvuga ku byerekeye inyubako zitegurwa munsi y’isi, no munsi y’amazi, ku mpamvu zitandukanye, nkuko turi bubibone.
Nyirubwite atangira avuga uburyo yatoranyijwe kwinjira muri Illuminati, mu mwaka wa 1964 mu gihe yari afite imyaka19, akiri umunyeshuri muri Kaminuza.Iby’iryo toranywa rye ntitubitindaho hano, ahubwo reka tujye mu nkuru Nyirizina ya none:
“ Mu kwezi kwa Kamena 2010 nibwo bwa mbere byamenyekanye ko harimo kubakwa inyubako munsi y’ubutaka(underground bunkers), ubu muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, honyine hakaba hamaze kugera inyubako nk’izo 57. mu gihe ku isi hose hamaze kubakwa 439. Izi nyubako zose zitegekwa n’aba Illuminati. Mu by’ukuri nubwo tuvuga inyubako, ubundi zikwiye kwitwa imijyi” iri munsi y’ubutaka, kuko nkubu inini muri zo ishobora kwakira abantu ibihumbi bitanu, bashobora kuhatura mu gihe cy’imyaka itanu. Uwo munini uherereye, i Sao Paulo muri Brezil, ukaba warashyiriweho kwitegura ibihe byo mu minsi ya nyuma. Uyu mujyi ngo uteganyirijwe kwakira abantu ibihumbi bitanu, bigizwe n’abaherwe n’abandi banyacyubahiro ba mbere bo kuri iyi si dutuye mu gihe yaba ihuye n’akaga gakomeye.

Aba ngo bashobora kuba ariho bajya kuba mu gihe habaye nk’intambara zikoreshejwemo ibisasu bya kirimbuzi (Thermonuclear war), cyangwa se mu gihe haba ibindi biza byizanye, ndetse n’ibizanywe n’aba Illuminati. Abaherwe dufate urugero nka Bill Gates, Warren Buffet, n’ibikomangoma byo mu bihugu bya Peteroli, ngo ni aho bajya, ariko nkuko uyu mutanga buhamya abivuga ngo aba bayobozi bo mu bihugu bikungahaye kuri Peteroli, ngo ntibamara hariya kabiri, kuko umugambi wa ba Illuminati ari ukwica abangaba kugira ngo Ubuhangange buturuka ku gutunga Peteroli babwiharire bityo bagere kuri ya gahunda yo kuzana “Gahunda Nshya Yo Kuyobora Isi”( New World Order) Umutangabuhamya akomeza avuga ko hari izindi nyubako ngari 257, zibereyeho nazo kwakira abantu benshi, mu gihe kirekire, uyu mugabo uvuga ko yagize umwanya wo kugera muri zimwe muri izi nyubako, avuga ko ari amazu ameze neza cyane, afite ibyangombwa byose mbese we nkuko abivuga ngo ninko kuba muri Hoteli y’Inyenyeri 5. Uyu, yemeza ko Saddam Hussein ko atapfuye ahubwo yibera muri izo nyubako muri Argentine.
Nkuko Umwanditsi avuga ko izi nyubako ziriho ku mpamvu zitandukanye, akomeza atubwira bamwe mu bantu bayoboye ibihugu babaye cyangwa bakiri muri izo nyubako. Uwa mbere ngo ni Abraham Lincorn, wabaye Prezida Wa Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika(USA).

Ubusanzwe twari tuzi ko uyu yishwe , ariko nkuko uyu mugabo abitubwira, iby’urupfu rwe byabaye ikinamico, uyu ngo yari yarakoze amasezerano n’aba Illuminati ko azaba Prezida ku mpamvu yo gushoza intambara na Amerika y’amajyepfo (Ibi byagombaga gutuma amajyaruguru agira ubukungu bwinshi, bwungukira aba Illuminati), ubundi intambara yarangira akavaho, akajya kwibera muri za nyubako, akaba yaragiye mu nyubako y’i Mexico. Ntabwo rero ngo yishwe na John Wilkes Booth, nkuko bisanzwe bizwi.

Uwa Kabiri ni Saddam Hussein, twese twibwiraga ko yapfuye, ariko biriya nabyo ngo bikaba bari ikinamico, ahubwo uyu ngo yari yarashyiriwe ku bubasha bwo kuyobora igihugu, kugira ngo azabe impamvu yo guterwa kwa Irak bikozwe na USA, n’ibindi bihugu by’I Burayi bifite mu mugambi wo kuzigarurira Uburasirazuba Bwo Hagati, ikigega kinini cya peteroli. Ubu Saddam Husseini ngo ari muri amwe muri ya mazu yo munsi y’ubutaka mu gihugu cya Argentine, Uyu muhamya w’ibi akaba avuga ko icyo atazi ari gahunda yindi baba bamufitiye.
Imashini HAARP niyo yateje ibiza nka Katrina, n’umutingito wo muri Hayiti.
Iyi machini ihambaye, kandi iteye ubwoba, ngo yakozwe muri 1980 ariko itangira gukoreshwa mu myaka yan yuma ya za 1990. Iyi mashini ngo ntitegekwa n’igihugu kimwe cyonyine.
Iyi machine iba munsi y’inyanja ya Pasifike, ikaba yarakoreshejwe mu gutera ibiza nka Katrina n’umutingito wabaye muri Haiti. Iriya myuzure ngo yabaye barangaza isi mu gihe aba enjenyeri babo, baboneyeho bakubaka za nyubako, munsi y’igipande cy’Abafaransa (french Quarter), no gucukura Petroli muri icyo gikombe cya Golfe. Ntibyari bikwiye kubatangaza rero ukuntu batinze gutabara muri kiriya gihe.
Iyi myuzure n’imitingito byatewe n’iyo mashini, ibyo ngo bikaba byarabaye kugira ngo habeho kurangaza isi, mu gihe ababikoze barimo gukora ibindi, nko gukoresha Petroli mu guhumanya ubwonko bw’ abana benshi bo muri za Iraki, bagambiriye kuzabakoresha nk’ingabo zabo bafiteho ububasha bwose mu gihe kiri imbere. Kuko ngo iyo bongeye kubyutsa microbes babateyemo, bituma babagenzura aho bari hose.
Ububiko bw’ibiyobyabwenge, hakorerwe na za Robo.
Zimwe muri izi nyubako ikindi zimara ni ukuba ububiko bw’ibiyobyabwenge. Illuminati mu bushake bwayo bwo gutegeka isi, iba ishaka gutegeka ahaturuka amafaranga hose, mu rumogi rero bizwi ko ari isoko y’ubutunzi bwinshi. Ikindi nuko biborohera kugira ububasha ku bantu bategekwa n’ibyo biyobyabwenge.Umuntu ubu ukomeye uyobora ibyo byose ni umuherwe Warren Buffet. Muri izi nyubako hakorerwamo kandi na za Robo ziteganyijwe kuzakora mu gihe hazaba hari akazi kenshi abantu batakora, cyangwa mu gihe abantu bazaba barashinzwe indi mirimo ijyanye n’intambara, gucengeza amatwara, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi., za Robo kandi zizakoreshwa mu gihe kugenzura ubwonko bw’abantu bizaba bigeze ku rugero rwuzuye.
Izi nyubako zizaba izo gutwikiramo abantu nkuko Abanazi babikoreye Abayahudi.
Ubwo buryo Aba Illuminati nibwo bahisemo bwakwihutisha kwica abantu benshi icyarimwe, bitagize n’ikindi byangiza.
Ibindi bitangazwa n’uyu mutangabuhamya.
Uyu mugabo avuga ko ari ukuri ko Abanyamerika bageze ku kwezi, ariko akongeraho ko Abarusiya bari bamaze imyaka irindwi babigezeho, ariko akaba ntacyo batangaje. Iyo Tekinoloji Abarusiya bakoresheje ni nayo Abanyamerika bakoresheje.
Andi makuru avugwa n’uyu mugabo nuko aho ku kwezi Abanyamerika, bashyizeyo ibya ngombwa byose ngo babashe kohereza misile ku gihugu bashaka cyose ku isi. Ibi ngo bifite akamaro kuko icyo gihugu kitamenya aho igitero giturutse, kandi nta ngaruka zindi byagira zagarukira igihugu kibyohereje.Ibi bitero ngo byagabwa nko ku gihugu kidashaka kumvira amabwiriza y’aba Illuminati.
Ngibyo bimwe mu byo twari tubafitiye uyu munsi ku mikorere ya ba Illuminati, tukaba tubasezeranyije kubagezaho ibindi uko bizajya bitugeraho. MITALI Adolphe.

Amagambo ya nyuma Pasiteri Gatana uri mu bashinze AERG yavuze mbere yo kwitaba Imana

$
0
0

Nyuma y’ibyumweru bisaga bitatu humvikanye inkuru y’urupfu rwa Pasiteri Gatana Jean, umwe mu bantu 12 batangije Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG); mu ijoro ryo kumwibuka hagarutswe ku buzima bwe ndetse n’amagambo akomeye yavuze mbere yo kwitaba Imana.

Pasiteri Gatana yitabye Imana tariki 11 Werurwe 2017 azize indwara ya kanseri y’ibihaha yari amaranye amezi atandatu. Yari arwariye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Umurambo we wagejejwe mu Rwanda kuwa 2 Mata 2017.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu, tariki ya 5 Mata 2017, umuryango we, inshuti, abo biganye n’abo bakoranye bagarutse ku mateka ya nyakwigendera ashingiye ku ‘Kumenya Imana no kuyihamya ndetse no kubana n’abantu bose mu mahoro.’

Mukandoli Euphrosine, umugore wa nyakwigendera yatangaje ko nubwo yabuze urugingo rwe, atazibagirwa ubutwari bwe mu muryango.

Yagize ati “Yari umugabo uzi gukunda agakundwakaza, azi kubana n’abantu bose mu mahoro ndetse akabagirira neza. Sinzibagirwa na rimwe kwihangana no kwizera kwe mu bihe bikomeye.”

Mukandoli Euphrosine yamenyanye na nyakwigendera biga mu mashuri yisumbuye bongera guhurira muri Kaminuza i Butare

Mukandoli yagarutse ku buhamya bwe uko yahamirije umuganga wamusuzumye amubwira ko akomeje gukomera ku Mana, kandi yizeye ko izamuba hafi.

Ati “Rimwe twajyanye kwa muganga agiye gufata ibisubizo by’ibizamini. Tukibyumva twabaye nk’abatunguwe gusa nashimishijwe cyane n’ijambo yabwiye muganga amuhamiriza ko afite ibyiringiro ko Imana izamuba hafi kandi n’umufasha we atazamutererana.”

Gatana watabarutse afite imyaka 48 ngo yongeye kumubwira ko nta kibazo na gito afite ko “aryama nk’uruhinja.”

Mukandoli yatangaje ko impamvu atacitse intege ari amagambo Gatana yasize amubwiye ati “ Ntuzamperekeshe amarira, uzankomereze abana.”

Nyakwigendera ajya kwitaba Imana yasabaga abamusuraga kumuririmbira indirimbo ya 108 mu gitabo cyo gushimisha Imana ivuga ngo “Njye ndi umukirisitu nzahora ndiwe mu bintu byose ngeze ku gupfa” ndetse n’iyitwa “I am in His hands.”

Gatana kandi yatangarije umwe mu bo mu muryango we, Nyiragahini Edward ko “Niba Imana ihisemo kumutwara azi neza aho agiye kandi yiteguye.”

Pasiteri Emile Sempabwa wakoranye na Gatana Jean yatangaje ko yari umugabo w’intwari ndetse ukunda umurimo w’Imana.

Ati “Pasiteri Gatana twarakoranye umurimo w’ivugabutumwa. Yari umugabo w’umunyakuri urangwa no kubana neza n’abantu bose. Burya Imana ihamagara intwari, nawe yasanze abamubanjirije. Umutima w’Imana wagendanaga nawe kandi niwo wamuyoboraga mubyo akora byose.”

Amateka yihariye ya Gatana

Pasiteri Gatana Jean yavutse kuya 1 Mutarama 1969. Yavukiye mu Mudugudu wa Serugeme, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Pasiteri Gatana ni mwene Kalimba Samson na Mukantama Dorosika, bombi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari bucura mu muryango w’abana barindwi; abakobwa bane n’abahungu batatu. Asize bashiki be batatu, Mukagatana Genesta, Mukagatera Judith na Ngutegure Elina.

Yashakanye na Mukandoli Euphrosine ku italiki ya 24/7/1999. Babyarana abana batatu. Kuva mu 2012, umuryango we wiyemeje kurera undi mwana.
Amashuri yize

Kuva mu 1975-1983: Amashuri abanza yayize mu Ishuri rya Rwesero-Kabagari mu Ruhango, akomereza ayisumbuye muri ESI Kilinda i Karongi.

Kuva mu 1992-1998, Icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuvuzi rusange (Associate Degree in Public Health), n’icya kabiri (Bachelor’s Degree in Public Health) yakize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ari naho yaje gukomereza mu cya gatatu ( Masters) mu bijyanye na Public Health hagati ya 2008-2011.

Akazi yakoze

- 1994-2001: Umusirikare muri APR/RDF aho yanabaye n’umukozi w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

- 2002-2004: Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya SIDA, CNLS.

- 2004-2013: Umukozi wa IntraHealth International.

- 08/07/2007-2017: Pasiteri muri ADEPR muri Paruwase ya Bibare n’iya Rukurazo.

Imiryango yafashije kuvuka kandi akayigiramo uruhare rugaragara

- 20/10/1996: Ari mu bantu 12 batekereje (1995) bakanashinga AERG, Umuryango uhuza abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye.

AERG yatangijwe kuwa 20 Ukwakira 1996 n’abantu 12 bari mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Muri bo batatu bitabye Imana, barimo Lt Butera Emmanuel, Richard Mazimpaka na Pasiteri Gatana Jean.

- GAERG/2003: Ni umwe mu banyamuryango bakomeye batangije uyu muryango uhurirwamo n’abahoze ari abanyamuryango ba AERG baba barangije amashuri.

- OPEDC Umubano/2005: Ari mu batekereje bakanatangiza uyu muryango ugamije gufasha gukomeza amashuri abanyeshuri b’abahanga ariko batishoboye. Ukorera i Kirinda muri Karongi aho yize amashuri yisumbuye.

Pasiteri Gatana arashyingurwa kuri uyu wa Kane mu irimbi rya Rusororo.

Pasiteri Gatana Jean, umwe mu bashinze Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG)

Nyiragahini Edward yatanze ubuhamya bw’uburyo yabanye na Gatana ndetse n’uko yari umugabo w’umunyakuri

Mukandoli Euphrosine yagarutse ku mateka n’ubutwari bw’umugabo we

Abana basizwe na Gatana: Uhereye ibumoso; Gatana Ihimbazwe Chaste, Gatana Impano Elysée na Gatana Ineza Emmanuel

Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye babanye na Pasiteri Gatana Jean

Pasiteri Emile Sempabwa yagarutse ku mateka ya Gatana Jean mu murimo w’Imana

Abana basizwe na Gatana Jean bareba filime ivuga ku mateka ya se
Inkuru ya igihe.com


Kwibuka 23: Hazashimwa Abagande bitanze mu gushyingura abaroshywe muri Nyabarongo.

$
0
0

Mu Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda ruzashimira bamwe mu bagiraneza b’abanyamahanga bagize uruhare mu gutanga ubutaka no gushyingura imibiri y’abayizize baroshywe mu ruzi rwa Nyabarongo.

Umuyobozi w’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo, Gatera Honore, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko abazashimwa ari abahishe abantu mu gihe cya Jenoside n’abanyamahanga bagiye bigomwa isambu ndetse bakanashyingura abishwe baroshywe mu ruzi rwa Nyabarongo bagahingukira mu kiyaga cya Victoria muri Uganda.

Harimo Umunya-Uganda ukomoka mu Buhinde Mahmood Thobani, ukora uburobyi muri Victoria, umaze gushyingura imibiri ibarirwa mu bihumbi mu myaka ishize ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Yagiye yubaka inzubutso ahitwa Kasensero mu karere ka Rakai muri icyo gihugu.

JPEG - 230 kb
Mahmood (wunamye ibumoso) ashyira indabo kuri rumwe mu nzibutso zubatse mu karere ka Mpigi muri 2015

Ni mu gihe indi mibiri 800 yari ishyinguye hirya no hino yayimuriye mu rwibutso rumeze neza rwubatse mu duce rwa Masaka na Ggolo mu karere ka Mpigi.

Inzibutso za Jenoside ebyiri zashyizwe ku rwego rw’igihugu

Inama y’Abaminisitiri yateraniye I Kigaliku wa 5 Mata 2017, iyobowe na perezida Kagame, yamenyeshejwe ko urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange n’urwa Rebero zazamuwe zikava ku rwego rw’Akarere zigashyirwa ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwera Julienne, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bizatangira ejo ku ya 7 Mata 2017.

Ibikorwa byo kwibuka bizamara iminsi 100 hacanwe urumuri rw’ikizere. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.

Inama y’Abaminisitiri yibukije ko ibikorwa byo kwibuka bigomba gukorwa, ariko ntibihagarike ibintu byose.

Imana yirirwa ahandi igataha i Ntarama-Gasore

$
0
0

Gasore Serge umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletisme) warokokoye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera asanga Imana yirirwa ahandi akaba ari ho itaha.

Ntarama ni kamwe mu duce tw’u Rwanda twabereyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ku buryo na Kiliziya y’aho yahindutse urwibutso, na mbere y’uwo mwaka abatutsi b’aho bakunze gutotezwa no kwicwa, ariko Gasore asanga Ntarama itazakomeza kumenyekana kuri ayo mateka mabi, ahubwo uyu Murenge uzamenyekana mu bikorwa by’iterambere kuko aho Imana itaha n’imigisha irahaba.

Gasore Serge (imbere) ibikorwa akora i Ntarama abikesha gukora siporo aha yari mu isiganwa rya “Chile pepper”

Gasore avuga ko akurije iterambere abona mu Murenge wa Ntarama nta kindi gituma rigerwaho usibye kuba Imana yirirwa ahandi akaba ariho itaha.

Mu mateka hari umugani uvuga ko “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda”, ariko Gasore yahisemo kuvuga ko itaha i Ntarama bitewe n’uburyo ahakunda n’uko abona icyekerezo cy’uwo Murenge yakorokeyemo Jenoside.

Gasore (wamabye ikoti)nyuma yo kugaruka mu Rwanda akoresha amarushanwa abera mu kigo cye kiri i Ntarama aho yatangiye no kubona abaterankunga batandukanye

Muri Leta ya Texas bazi Ntarama cyane

Gasore wagiye kwiga muri Amerika abikesha gukora siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) avuga ko muri Leta ya Texas akoreramo, bazi Umurenge wa Ntarama cyane kuko yiyemeje kuvuga amateka y’aho, ndetse bamwe mbere yo kumenya u Rwanda babanza kumenya Ntarama.

Aha Gasore yatambagiraga mu kigo yashinze i Ntarama mbere y’uko habera amarushanwa ya Cross country

Uyu mukinnyi yagize ati “ubu Imana yirirwa ahandi igataha i Ntarama, ingero ni nyinshi nko muri Texas nkorera bazi Ntarama kuruta u Rwanda kuko bambonyeho urugero rwiza nko gukunda igihugu, kugengera ku ndangagaciro z’Umunyarwanda ibyo byose byatumye buri muntu anyibonamo”.

Ese mu gihe cya Jenoside Imana ntiyatahaga i Ntarama?

Gasore avuga ko nubwo na mbere ya 1994 abatutsi ba Ntarama batotezwaga, ariko bitavuze ko Imana itahararaga kuko n’umwana w’Imana yarishwe. Gasore yagize ati “no kuva kera niho yararaga gusa byabaye ngombwa ko bamwe baba ibitambo kugira ngo Ntarama itere imbere nk’uko irimo gutera imbere gutya. None Yesu we ntiyapfuye kandi yari umwana w’Imana”.

Inzu y’imyidagaduro yo mu kigo cya Gasore Serge Foundation

Yakomeje asobanura impamvu akunda Ntarama cyane ndetse agakunda no kuyivuga aho aba ari hose ati “nkunda igihugu cyange, ariko byumwihariko NTARAMA ho mu Bugesera. Ukuntu twababajwe mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi byaragaragaraga ko Imana izatwibuka nkuko yibutse Moses n’ubwoko bwe”.

Gasore avuga ko Ntarama yavuye ahantu hakomeye kuko kwica abatutsi byatangiye kuva muri 1990 Inkotanyi zigitera, mu mwaka wa 1992, muri 1993 bamwe mu bavandimwe be bagiye mu Nkotanyi kuva ubwo abasigaye batangira guhigwa ngo bicwe kugeza ubwo Jenoside yabaye muri 1994 bakicwa na bake barokokeye mu rufunzo, nyuma y’aho Jenoside yari imaze guhagarikwa bahise bajya i Nyamata bityo Ntarama iba amatongo.

Nubwo Ntarama yabereyemo Jenoside, ariko Gasore yishimira aho igeze yiyubaka mu nzego zitandukanye nko mu mashuri, ubuvuzi, imihanda, mu mikino ndetse n’imyidagaduro.

Gasore nyuma yo kujya muri Amerika, abikesha siporo ntiyahwemye kuzirikana Umurenge wa Ntarama kuko nko muri 2010 hari imiryango yishyuriye ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) kandi akiri umunyeshuri, n’ubu akaba yarubatse ikigo cyitwa “Gasore Foundation” kirimo ivuriro, gikorerwamo ububoshyi bw’uduseke ndetse kigafasha n’abana gukina no kwidagadura.

Gasore yamenyekanye muri siporo yo mu Rwanda mu myaka ya 2004-2005, ariko nyuma aza kugira amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akinira ishuri yigagaho, ari naho yatangiriye ibikorwa byo gufasha ahereye i Ntarama binyuze mu kigo yatangije gifite icyicaro gikuru muri Amerika cyitwa “Rwanda Children”.

Andi mafoto

Aha Gasore yari asoje shampiyona ya Amerika
Ubwo yakinaga shampiyona ya Amerika
Gasore muri shampiyona y’Igihugu ya Amerika yabaye uwa mbere ahembwa impeta ya zahabu
Gasore mu isiganwa ribera mu nzu rya “Indoor Championship”
Mu isiganwa rya Lone star conference Gasore yanikiye abandi
Gasore mu irushanwa rya Lone star conference championship yatsinze imyaka ine yikurikiranya
Gasore mu gusiganwa ibirometero bitanu
Gasore (uturutse ibumoso) mu irushanwa rya North Calorina  yakoze bwa mbere akigera Amerika
Gasore aha yari muri America aho yahatanaga mu cyiciro cyo guhererekanya agati
Trinidad and Tobago aho Gasore yari amaze kuba uwa kabiri nyuma y’Umunyakenya
Abana bisanga mu kigo cya Gasore
Umutoza w’ikipe ya Ntarama y’imikino ngororamubiri ari we Mudenge Angelus yita ku bakinnyi
Aha Gasore yari yatwaye igikombe amaze kwiruka metero 1200

Inkuru ya izubarirashe.rw

 

Umuhanzi Uwihirwe Isaie BAHO yageneye abanyarwanda ubutumwa muri iki gihe cyo kwibuka.

$
0
0

Tariki ya 7 Mata hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Uwihirwe Isaie uzwi mu ndirimbo “Baho” yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 23.

Umuhanzi Isae aragira ati “muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, nongeye kwihanganisha abacitse ku icumu nti “nimukomere kandi ni muhumure,kuko bitoroshye kubura abawe ndetse no kwibuka ibyakubayeho…ariko ntibizongera kubaho ukundi”.

Uyu muhanzi yakomeje agira ati “twibuke abacu turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside turinda n’ibyo twagezeho. Ndagira ngo mbibutse ko kwibuka atari ugusubira inyuma ahubwo bidutera imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda ibyo twagezeho’.

Aranenga abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Baho mu kunenga abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yagize ati “sinabura kugaya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, nsaba Imana ibamurikire n’umucyo wayo bave mu mwijima bamenye ukuri bahindukire dushyire hamwe dukorere Imana kandi twubake igihugu.Turebye aho tugeze ubu ntitwabura gushima Imana kandi tutibagiwe n’ubuyobozi bwiza yaduhaye. Abanyarwanda bose mwihangane kandi dukomeze kwitabira ibikorwa byose byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byateguwe”.

Baho yemeza ko abahanzi bafite uruhare mu kubaka sosiyete

Umuhanzi Baho Isae akomeza agira ati “abahanzi bagira uruhare cyane mu kubaka sosiyete biciye mu butumwa buri mu ndirimbo zabo, kuko bugera kuri benshi icyarimwe ku bitangazamakuru cyangwa mu bitaramo”.

Isae avuga ko nta ndirimbo yahimbye yihariye ivuga ku Cyunamo, ariko muri rusange Abanyarwanda yabatuye indirimbo yise “Baho” kuko irimo amagambo ahumuriza nk’aho agira ati “Uwiteka arakwibutse Baho. Ntabwo uzapfa uzarama”.

Ntiwakina n’ubuzima bw’abantu uko wishakiye – Perezida Kagame

$
0
0

Mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Perezida Kagame yihanangirije abashaka gusubiza u Rwanda inyuma bapfobya Jenoside bishingikirije ubuhangange bwabo. 

Perezida Kagame yakomoje ku buyobozi bwa Loni mu Karere buherutse kugaragaza ko butemeranya n’inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda buvuga ko iryo zina ridakwiye.

Bamwe muri abo bayobozi bavuga ko ari ‘Jenoside yo mu Rwanda’ abandi bakayita ‘Jenoside y’Abatutsi’, abandi bakayita “Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abahutu batari bayishyigikiye (moderate hutus)”, bakanongira banga kuyita ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Aha ni ho Perezida Kagame yahereye agira ati “Hari abakomeje gupfobya Jenoside, ugasanga barashaka kujya impaka ku magambo akoreshwa aho kumva ko ari ubuzima bw’abantu.”

Perezida Kagame akaba yihanangirije abanyamahanga bashaka kwivanga mu mateka y’Abanyarwanda, bapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Abanyarwanda dufite ubuzima tugomba kubaho. Ntabwo twakomeza kuba mu mpaka zidafite ishingiro.”

Yakomeje yibutsa ko Jenoside igira igisobanuro, kandi akaba atari Abanyarwanda bagishyizeho, bityo bikaba bigomba no kubahirizwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bishwe kubera uko baremwe.

Yibutsa ko Abanyarwanda bafite umurongo bihaye ugena imibereho yabo bityo akaba nta munyamahanga ugomba kubyivangamo.

Ati “Abanyarwanda dushaka kubaho ubuzima twifuza. Ntawe ugomba kutugenera uko tubaho.”

Perezida Kagame yanibukije ko abo bashaka gusubiza u Rwanda inyuma mu nzira yo kwiyubaka, ari abarutereranye ahanini ubwo iyi Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Cyakora, yaboneyeho ashimira abanyamahanga, by’umwihariko Abanyafurika, bagaragaje ubumuntu bakitandukanya na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakaba n’abarokora ubuzima bwa bamwe mu batutsi bari bagiye kwicwa.

Muri bo yagarutse cyane k’umusirikare wo muri Senegal wari mu ngabo za Loni zari zishinzwe kubugangabunga amahoro mu Rwanda mu gihe cy’intambara yo kubohora igihugu zikaza kwikuriramo akazo karenge abatutsi batangiye guhigwa bukware no kwicwa.

Yashimye kandi ingabo za Ghana zari muri uwo mutwe kuko na zo zitandukanyije n’uwo mugambi wo kwica Abatutsi.

Yanashimiye ariko na bamwe mu bo mu bihugu by’Uburayi n’Amerika bagize ubufasha baha Abatutsi muri Jenoside harimo no kugira abo barokora.

Muri iri jambo kandi Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Kiliziya Gatorika yashize amanga ikemera amakosa yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse Papa Francis akanayasabira imbabazi.

Yasabye kandi abiha ibyo gushaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwepa uruhare bayigizemo, kugira ubutwari nk’ubwa Kiliziya Gatorika bakemera uruhare rwabo, kandi bakarusabira imbabazi aho kwirirwa bavuga ko kuba Abanyarwanda baharanira ko amateka yabo yemerwa uko ameze ari ugushaka amafaranga.

Perezida Kagame ati “Nta mafaranga dukeneye kuko nta mafaranga yakwishyura ubuzima bw’abantu twatakaje. Icyo duharanira ni ukuri.”

PNG - 651.4 kb
Perezida Kagame, Madame Jeannette Kagame na Moussa Faki Mahamat bunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
JPEG - 84.4 kb
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bashyira indabo ku mva icumbikiye imibiri isaga ibihumbi 250 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
JPEG - 100.2 kb
Anahagarariye imiryango y’Abacitse ku icumu bashyira indabo ku mva
JPEG - 108.2 kb
Hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka

Inkuru ya Kigalitoday.com

Imbwa yafashwe nk’Intwari ikomeye nyuma yo kuburizamo igitero cy’umwiyahuzi mu bukwe ikagasiga ubuzima!

$
0
0

Ku cyumweru gishize cyo kuwa 02/04/2017 mu gihugu cya Nigeriya mu cyaro cyo muri Belbelo ho mu mujyi wa Maiduguri, imbwa yakoze akazi katapfa gukorwa n’umuntu ubonetse wese, kuko yarokoye ubuzima bw’abantu barenga 100 mu gihe yaburizagamo igitero cy’umukobwa w’umwiyahuzi wari witwaje igisasu ubwo yinjiraga rwihishwa muri ubwo bukwe n’umushyitsi.

Nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cya Nigeria Victor Isuku yatangaje ko iyi mbwa yaje guhumurirwa n’igisasu uyu mukobwa yari afite, maze imutangirira mu nzira ataragera ku mugambi we, nuko igerageza kurwana nawe niko guhita giturikana uwo mukobwa ndetse n’iyo mbwa ihita ihasiga ubuzima.

Ibyari ubukwe byahise bihinduka umubabaro udasanzwe kubera ko iyo mbwa bise Intwari yahasize ubuzima ariko kandi bashima Imana ko yemeye ko ibabera igitambo, ubuzima bwabo bukaharokokera cyane ko nta muntu n’umwe wigeze ahakomerekera.

Abari aho bagerageje gushaka amkuru arambuye ku bigendanye n’inkomoko y’iyo mbwa ariko ntibabasha kumenya niba yari yazanywe n’umwe mubari mu bukwe cyangwa se yihitiraga bisanzwe. Uyu mwiyahuzi w’umukobwa byaje kwemezwa ko yakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ukorera muri Nigeria.

Nyuma yo kwica abatagira ingano, Patrick Byarubanda yasabiye imbabazi mu ruhame azihabwa n’uwo yahemukiye anagabirwa Inka.

$
0
0

Patrick Byarubanda yavutse mu 1963 akaba afite abana 5. Mu buhamya atanga, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda atari agifite umutima wa kimuntu kuko yari yarabaye nk’inyamaswa. Yishe abantu nawe ubwe atazi umubare, yangiza imitungo itagira ingano y’abatutsi bari baturanye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ibyo yakoze byamugizeho ingaruka zikomeye z’ubukene maze aza guhura n’umuryango CARSA ushinzwe kunga abakoze Jenoside ndetse n’abayikorewe kuko yahoraga yihishe i we mu rugo atifuza gusohoka mu nzu ye kubere ko ipfunwe ryamubuzaga guhuza amaso n’abaturage.

Binyuze muri programu ya CARSA trauma healing and reconciliation workshop, uyu yaje KWIBABARIRA ubwe ku bw’amahano yakoze, maze aza kuganirizwa uburyo yatera intambwe akegera abo yahemukiye barimo Madamu Renatha Benemariya. Bamaze kubonana, Byarubanda yashiritse ubwoba ahagarara imbere y’imbaga y’abanyarwanda, arirega, asaba imbabazi mu ruhame avuga amabi yose yakoze.

Renatha amaze kubona ko Byarubanda yahindutse koko, yamuhaye imbabazi, maze umuryango CARSA ubaha inka yitwa “INKA y’AMAHORO” biyemeje kubana neza ku buryo iyi nka bafatanya kuyorora, uko ibyaye umwe akoroza undi. Iki cyababereye ipfundo ndetse n’ikimenyetso kibamurikira ejo heza.

Emmanuel NTURANYENABO

Why did Trump decide to attack Syria? Shocking Story

$
0
0

Just days before the New Hampshire primary last year, a must-win contest to keep his unlikely bid for the presidency alive, Donald Trump was doubling down on his opposition to admitting refugees from Syria and other countries known to be breeding grounds for terrorists when a supporter stood up and questioned how committed he really was to that pledge.

Speaking at a town hall in Salem, N.H., the man asked if Trump could really look at Syrian children “aged 5, 8, 10, in the face” and say they couldn’t come to the U.S. Trump said he could.

Slideshow: Suspected Syria gas attack kills dozens, including children >>>

“I can look in their faces and say, ‘You can’t come here,’” he announced to cheers, arguing, as he would repeatedly throughout the campaign, that Syrian children could be used by their parents as a “Trojan horse” to get into the country to help perpetrate attacks on the homeland.

A little over a year later, there’s no sign that Trump has weakened his stance on keeping Syrian refugees out of the United States. His temporary ban blocking refugees from six Muslim-majority countries is on hold, blocked by a federal court amid arguments over its legality under the Constitution. But his posture on the subject of Syrians, especially children caught up in the ongoing civil war there, has changed remarkably in the aftermath of what U.S. officials say was a poison gas attack launched by Syrian President Bashar Assad on his own people.

Slideshow: U.S. attacks Syrian air base >>>

The images, which have blanketed cable TV and other news outlets, were horrific even for a public desensitized by the seemingly endless drumbeat of death in Syria’s multi-sided civil war. Dozens of unconscious children, their tiny, limp bodies being hosed down with water in the street as doctors frantically tried to revive them. A hospital ward packed with young kids, many foaming at the mouth, their small chests heaving up and down as they struggled to breathe. A stunned father clutching his lifeless 9-month-old twins, wrapped in white blankets, as he tearfully rocked them one last time. “Say goodbye, baby, say goodbye,” the man said, a dead child in each arm, in footage that made news around the world.

It was an atrocity that, to the surprise of nearly everyone, prompted Trump to order retaliatory missile strikes against Syrian targets on Thursday night in what is likely to go down as a key moment in his young presidency.

Speaking to reporters at Mar-a-Lago, his Florida estate where he was hosting Chinese President Xi Jinping, Trump somberly framed his move as an act of deterrence, aimed at discouraging the spread and use of chemical weapons that could undermine America’s security. But it was also clearly an emotional decision made by a president who has often spoken of relying on gut instinct, whether in his business deals, as a reality television star or in his surprising political career.

After months of campaigning on his “America First” policy and arguing that the U.S. should focus on problems at home before intervening elsewhere, Trump abruptly shifted his stance, taking aim at Assad — only days after his administration had seemingly backed away from a longstanding American commitment to deposing him as a precondition for peace.

Assad, Trump said Thursday, had “choked out the lives of helpless men, women and children” in what was a “slow and barbaric death for so many.” “Even beautiful babies were cruelly murdered,” Trump declared. “No child of God should ever suffer such horror.”


ADEPR: Abapasiteri barasabwa kugaragaza imibiri y’abatutsi irenga 400 bishwe muri Jenoside yaburiwe irengero mu kigo cy’amahugurwa CEFOCA.

$
0
0

Mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu gihugu abagizweho ingaruka zikomeye ni abayirokotse. Kugeza uyu munsi hari imiryango itarabona abayo bishwe muri icyo gihe. Kuri ADEPR Nyabisindu mu kigo cy’amahugurwa cya CEFOCA, bivugwa ko haba hariciwe abatutsi benshi.

Nk’uko Komite ishinzwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Nyabisindu ibitangaza, ngo abapasiteri bayoboraga iki kigo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ari bo Past Nsengiyumva Laurien na Past Munyakazi Antoine, bahishe imibiri y’abahiciwe basaga 400 naho Past Mitsindo Gracien akaba ashinjwa imibiri ibiri nkuko bigaragazwa mu ibaruwa.

Kuri ubu bandikiye CNLG ndetse na ku rwego rw’igihugu ndetse no mu karere ka Muhanga, basaba ko aba bayobozi babafasha gusaba abayobozi bari bayoboye iki kigo kwerekana aho iyi mibiri iri.

Dore amabaruwa bandikiye ubu buyoboze ndetse bagatanga na kopi ku buyobozi bukuru bwa ADEPR:

Mutwihanganire kubw’izi nyandiko zidasomeka neza.

ADEPR Masaka: Hasuwe urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ,abakiri abakiri bato baboneraho gusobanukirwa amateka ya jenoside

$
0
0

Kuri uyu wa gatatu tariki ya  12 Mata uyu mwaka ,nibwo urubyiruko   rw’abana b’abakobwa n’abahungu , baturutse mu itorero rya ADEPR paruwasi ya Masaka ,berekeje ku rwibutso rwa jenoside ruri ku Gisozi,bayobowe n’ubuyobozi bw’iyi paruwasi .

Uru rubyiruko rwazengurutse ibice bitanduknaye by’urwibutso ari nako  basobanurirwa neza amateka anyuranye ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.Benshi muri bo bari bafite amatsiko yo kumenya byinshi kuri yo,dore ko abenshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.  Bamwe mu bo twaganiriye muri uru rubyiruko  batangarije Isange.com ko ari ngombwa ko basura inzibutso nk’abana b’abakristu bakiri bato bahujwe no gusenga mu rwego rwo gukomeza kuzibukira ikibi icyo ari cyose ndetse no guhangana na jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Bamwe mu baherekeje uru rubyiruko gusura urwibutso rwa jenoside rwa Gisozi

Niragire Marie Mari Gisele  w’imyaka 14  y’amavuko yvuze ko yungukiye byinshi muri iki gikorwa cyo gusura urwibutso,birimo  kuba yasobanukiwe neza n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,intandaro y’amacakubiri mu Rwanda, ndetse ngo kuri we ibyo yabonye ni  agahomamunwa aho abana bato bataramenya ubwenge nabo bishwe urw’agashinyaguro bityo ngo azaharanira gutanga ubutumwa yakuye muri uru ruzinduko ku bandi bana banganya nawe imyaka mu rwego rwo gukomeza guharanira ko jenoside itazongera ukundi.

Bunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Ev.Habimana Ildephone Umuyobozi ushinzwe Ishuri ryo ku cyumweru n’abana muri iyi paruwasi avuga ko bateguye iyi gahunda  mu rwego rwo gutegura urubyiruko rw’ejo hazaza heza h’u Rwanda nk’itorero riharanira itembere ry’igihugu.Yongeyeho kandi yizera adashidikanya ko uru ruzakurana ibitekerezo byo kurwanya jenoside bitewe n’amasomo bahakuye.

Pastor Joseph Nyamutera umwe mu Bashumba muri paruwasi ya Masaka

Past Nyamutera Joseph umwe mu bashumba bakorera ivugabutumwa muri iyi paruwasi yavuze ko ari igitekerezo cyiza iri torero ryagize gufata abana nk’aba bakajya kubereka no kubasobanurira amateka.Yavuze ko kimwe mu byamutunguye ari ukubona inyota  uru rubyiruko  rwari rufitiye  aya mateka ndetse ngo bamwe bakurijemo gutangira gutanga imbabazi bataranahava.

Umushumba wa Paruwasi ya Masaka Rev,Muntu Benjamin aganira n’itangazamakuru

Naho Rev.Past Muntu Benjamin uyobora Paruwasi ya Masaka wari wateye ingabo mu bitugu uru rubyiruko yavuze ko ibi bakoze nk’itorero bizakomeza kandi ko yizera ko n’andi matorero azakomeza kubikora.Yashimangiye ko itorero rye rya ADEPR gahunda nk’izi ihabwa agaciro kandi bazakomeza gufasha urubyiruko muri gahunda zo gukomeza gusobanukirwa neza ibyabaye ari nako bakomeza gukangurirwa kwirinda icyaha.Rev.Muntu Benjamin yabwiye Isange.com ko umwana akwiye kumenyerezwa inzira akwiye kunyura akiri muto bityo ko bikwiye ko urubyiruko nk’uru rwigishwa aya mateka mu maguru mashya.

Buri mwaka kuva tariki ya 7 Mata mu Rwanda kimwe no ku isi yose hibukwa jenoside yakorewe abatutsi ,ADEPR rikaba rimwe mu matorero aha agaciro iyi gahunda yo kwibuka ,uyu mwaka twari dufite insanganyamatsiko igira iti:Twibuke jenoside yakorewe abatutsi ,turwanya ingengabitekerezo ya jenoside ,dushyigikira ibyiza twagezeho”

Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

 

Bunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Uhereye i bumoso ni Past Nyamutera Joseph ari kumwe na Rev.Past Muntu Benjamin uyobora Paruwasi ya Masaka

Urubyiruko rusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

Hacanywe urumuri rw’icyizere

Bashyira indabo ku rwibutso

 

Kuki Uruguma rw’ubwoko bwanjye rutakize(Yeremiya 8:22)?Ubutumwa bwihariye bw’umuryango Rabagirana Ministries bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23:

$
0
0

Ntitwabura gushima Imana imaze guteza intambwe igaragara abanyarwanda benshi mu nzira yo kwiyubaka.Abanyamahanga binjira muri Kigali bazabikandagira bazi ko baza ahantu hasenyutse ku buryo nta buye rigeretse ku rindi. Batangarira amazu meza n’imihanda myiza, isuku itaboneka henshi, inzego z’imirimo zikoraneza,umubare muni w’amashuri, insengero n’ibindi byiza biranga igihugu kiri mu nzira y’iterambere.

U Rwanda ruratera imbere.Inyubako ya Kigali Convention Centre ni imwe mu zikomeye

 

Ikindi ni uburyo baza baziko basanga abantu barebana ay’ingwe, bamwe batuye ukwabo nta wucana uwaka n’undi, bakumva ubuhamya bukomeye bw’abantu bababariye ababiciye, gushyingirana, kwigirahamwe no gufatanya imirimo yose iganisha igihugu mu iterambere.

Nubwo dushima, ntitwakwirengagiza amakuru y’ihungabana rigenda ryiyongera mu rubyiruko rwa nyuma ya jenoside, n’ibindi bimenyetso byerekana ko n’abakuru benshi batakizeneza. Umubare munini abarangije imirimo nsimburagifungo basabye imbabazi Abanyarwanda muri Gacaca ariko ntibarazisaba abo bahemukiye.Ibikorwa by’urugomo mu bihe byo kwibuka ntibirashira burundu.

Kuba abacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi benshi batarishyurwa imitungo bangirijwe nabyo biradindiza urwo rugendo.Bamwe muri bo ntibarahabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe ngo babashyingure mu cyubahiro. Abana bafite ababo bafunzwe cyangwa bagize uruhare muri jenoside baracyagendana ipfunwe, abavuka ku mpande zombi benshi baracyasaba uko babona ubufasha, abana bavutse ku bafashwe ku ngufu nabo baracyashaka kumenya uko bakwiyunga nabo ubwabo.

 

Mu matorero, ibyo kuvuga kuri jenoside, ibikomere no kwibuka biracyari bishya, uretse ko ari naho bitarasakara. Hari aho bigifatwa nko kwivanga muri politiki y’igihugu no gutandukira inshingano y’Itorero.

I Galeadi, ntamutiwomora? (Yeremia 8:22)

Ndagereranya Galeadi n’Itorero.Ntidusuzugura ibikorwa leta yakoze mu kuzana umutekano n’ubutabera  kuko bifite uruhare rukomeye mu gukira no kwiyunga. Turaha agaciro imiryango yegamiye n’itegamiye kuri leta mu bikorwa byinshi byo kuzamura imibereho y’abakomeretse kugirango babashegukira.Nubwo ibyo bikorwa, inshingano yo komora imitima, gufasha abantu gusaba imbabazi bivuye ku mutima no kubabarira n’iz’amadini n’amatorero.

Paul yavuze ko Imana yabanje kwiyunga natwe muri Kristo, irangije iduha ijambo ry’umwuzuro (II Corinthians 5:19). Ahandi Paulo yanditse ko Kristo ari we mahoro yacu, yafashe babiri abagira umwe, yica urukuta rw’ubwanzi arwicishije umusaraba (Abefeso 2:14-16). Hari uwakwibeshya ko igikorwa cyo kunga (reconciliation) kidafite aho gihuriye no gusana imitima! Ku bantu bahoma amapine y’amagare, baziko bisaba gukuba impande zombi, ugashyiraho kole ukabona guhuza.

Kristo niwe ukuraho umubabaro n’agahinda k’uwahemukiwe, yarangiza akabahuza.Ni hehe handi ibyo byakorerwa niba atari mu itorero?None harabura iki?:Ubushake cyangwa ubumenyi? Natangajwe n’umubare munini w’abayobozi b’amadini n’amatorero twahuguye ariko ubutumwa bw’isanamitima ntibugere mu materoro yabo.

 

Umwe yambwiye ati: ‘Ni ukuri amahugurwa yangiriye akamaro kuko nakize urwango nari mfitiye iki gice cy’abanyarwanda. Ariko iyo nibeshya nkajya gutanga ubuhamya mu itorero, nari kwikururira ibibazo kuko ba bandi ntabyo bari bazi.’Namushubije ko nta gihamya afite ko abanyetorero ayoboye batari baziko abanga. Icyo kiganiro cyatumye ntahura impamvu uko guhisha kw’abayobozi b’amadini n’amatorero kwagiye kubatera kwikumira ahenshi bakajya basoma imirongo ya Bilbliya ariko bakirinda gusobanura bifashishije amateka y’igihugu.

Bamwe bagiye babwira Abakristo ko kubabara ari icyaha, abandi babashyira muri ‘ambiance’ y’Umwuka bababwira ko ibyiza tuzabibona mu ijuru.  Umwami Mana ati ‘Bomoye uruguma rw’ubwoko bwanjye baruca hejuru (Yeremia 8:11).’

Umuti nyawo ni uwuhe?

Yesu yasanze uwari urwaye ku kidendezi ategereje ko amazi yihinduriza, aramubaza ati ‘Mbese urashaka gukira?’ (Yohana 5: 6). Hari benshi batazi ko bakomeretse. Hari ababizi ariko batumva ko gukira ari byo byihutirwa, hakaba abatinya gukira kuko biza kubasaba kugira izindi ntambwe batera. Kudakira ibikomere bitera ingaruka nyinshi ku mubiri, mu bitekerezo, mu mutima, mu mibanire bityo bigatuma atagera aho yifuza, umusaruro ukaba mucye, ntashyikire imigisha Imana yamuteguriye. Ni ingenzi ko amatorero/amadini yigisha kenshi iby’ibikomere n’ingaruka bitera. Izo nyigisho zizatera abantu gushaka gukira

Icyakabiri, amatorero/amadini arasabwa kurema urubuga (safe environment) aho abantu bashobora kuvuga ibikomere byabo, bakabona abo babwira, byashoboka bagashyiraho ababihuguriwe ngo bafashe abantu komorwa.Ijambo ry’Imana ni umuti ukomeye. Gusenga no guha Yesu ibikomere bitera gukira.Guhana ubuhamya mu matsinda birafasha.

Icya gatatu, amatorero/amadini arasabwa kugira ibikorwa bifasha koroshya ingaruka zajenoside birimo kubakira abasenyewe, gufasha abadafite ubushobozi kwishyura ibyobangije, kwishyurira abana b’impfubyi amashuri n’ibindi.Ibi bikorwa ubwabyo ntibivura, ariko bikozwe mu rukundo bigaherekezwa n’ubutumwa bw’urukundo n’ihumure ni umuti ukomeye.

Icyakane, amatorero/ amadini yakoresha ibiganiro, amateraniro adasanzwe, ibikorwa byo kwibuka no gusura inzibutso zajenoside muri gahunda yo kwigisha amateka.Amatorero yakwinjiza muri buri nyigisho zose ibyo gukira ibikomere, gusaba imbabazi, kubabarira no kwiyunga.

Icya nyuma nuko amatorero/amadini yiga gukorana n’ibigonderabuzima, ibigobishinzwekuvura indwara zo mu mutwe n’abandi bahanga bashinzwe kuvura ihungabana.

 

Rabagirana Ministries

Masaka,Kigali-Rwanda

Website:www.rabagirana.org

Email:glregion@lerucher.org

 

 

 

 

 

 

Nyuma yo gusura inzu y’isanamitima n’ubwiyunge ya Rabagirana Ministries ,Urubyiruko rwibumbiye muri Never Again Club rwiyemeje gufasha abandi mu rugendo rw’isanamitima

$
0
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Mata 2017 nibwo abasore n’abakobwa bibumbiye muri Never again Clubs basuraga inzu ya Rabagirana Ministries yiswe  Light House ,Iherereye  ku cyicaro Gikuru cy’uyu muryango i Masaka ho mu mujyi wa Kigali.

Uru rubyiruko ni urwibumbiye mu matsinda agamije kurwanya Jenoside mu bigo by’amashuri yisumbuye azwi nka Never again Clubs.Abasuye iyi nzu  ikungahaye ku bumenyi bujyanye no gufasha abantu mu rugendo rw’isanamitima,ni abaturutse mu rwunge rw’amashuri rwa Masaka ho mu mujyi wa Kigali.Mu kiganiro bahaye Isange.com mbere y’uko binjira  muri iyi nzu,basobanuye ko bashishikajwe no gusobanukirwa neza urugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge mu rwego rwo kugira ngo bafashe na bagenzi babo bafite ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside ibintu bavuga ko basanzwe bakora ari ko nta murongo nyawo bari bafite ariko bakavuga ko nyuma yo gusura Reconciliation Light House ngo nta kabuza bagomba kuhakura impamba izabafasha kwita kuri bagenzi babo yabao aho batuye cyagnwa no mu mashuri bakomokamo.

 

Rugamba Aimable ,ni umwe muri aba banyeshuri  yavuze ko ashimira cyane uyu muryango Rabagirana Ministries ku nyigisho nziza z’isanamitima babigisha ariko yongeraho ko bigiye kuba akarusho gusura inzu nk’iyi irimo ubumenyi butandukanye bujyane n’isanamitima.Yongeyeho kandi ko bigiye kumufasha kumenya imikoreshereze y’ubumenyi afite mu bijyanye n’isanamitima n’ubwiyunge.

Ubuyobozi bwa Rabagirana Ministries buvuga  ko bwahisemo kuganriza uru rubyiruko mu rwego rwo kububakamo  ubumuntu no kubakomeza mu rugendo rw’isanamitima.Bakomeza bavuga ko urubyiruko rwakira imitekerereze inyuranye  bityo ko bakeneye kwitabwaho kugira ngo bakomeze gukura bafite impamba izatuma   bageza mu busaza baharanira ubwiyunge.Babwiwe kandi ko Umugambi w’Imana ari uko yaremye  abantu mu ishusho yayo kugira ngo bishimirane yaba mu byo badahuje n’ubushobozi bwabo burutanwa ariko bagahimbaza Imana kuko ari cyo yabaremeye.

Mu byo beretswe  harimo amashusho,indirimbo,imivugo,ibishushanyo n’ibindi nka bimwe mu byifashishwa mu gutanga ubutumwa bw’isanamitima n’ubwiyunge.Bakanguriwe kandi ko nk’abanyarwanda bagomba kumva ko ari bamwe  bakishimira ubudasa bwabo yaba ku bushobozi butandukanye bafite n’ibindi .

Aba banyeshuri bahavuye bafashe umwanzuro wo kugenda bakigisha bagenzi babo uburyo barwana n’imitekerereze yanduye ,ahubwo bakimakaza  igitekerezo cy’Imana cyo kwishimira ubudasa no guhimbaza Imana.

Rabagirana Ministries ni umuryango umaze imyaka 3 mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge,ukaba  umaze guhugura abantu b’ingeri zinyuranye

 

Pastor Osee Ntavuka agiye gutangiza ikigo cyita ku bana bo ku muhanda

$
0
0

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigo cyiswe  STREET CHILDREN REHABILITATION kizajya cyakira kikanarererwamo abana bahoze ku mihanda mu rwego rwo kubafasha kubaha uburere buboneye ndetse no kubitaho hagamijwe kurema ejo hazaza habo heza.

Ni ikigo kizatangizwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 ahagana mu kwezi kwa 12 ,kikazatangizwa n’umuryango utegamiye kuri leta witwa Legacy of Hope Rwanda watangijwe na Past Osee Ntavuka ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza.Ni ikigo kizakorera mu mujyi wa Kigali kikazaba gifite gahunda zitandukanye zose zigamije gufasha abana bo ku mihanda gukurana uburere bwiza no kubategurira ejo hazaza habo heza.

Nguyu Rev Past. Osee Ntavuka ugiye gutangiza ikigo cyita ku bana bo ku mihanda

Zimwe muri gahunda zizatangirana n’iki kigo zirimo izijyanye no gusubiza aba bana mu mashuri(Re-schooling),ubujyanama ku bana n’imiryango yabo(Counselling),imikino n’imyidagaduro(Recreational facilities),amahugurwa y’ubumenyingiro(Vocational trainings), n’ibindi.Amakuru avuga iki kigo kizakorera mu karere ka Nyarugenge ndetse n’aho kizashyirwa hakaba haramaze kuboneka,ariko imirimo yacyo yo ikazatangira mu kwezi kwa 12.

Imikino n’imyidagaduro bizaba bihari

Nkuko bigaragara ku rubuga rw’Umuryango Legacy of Hope uzanatangiza iki kigo,ngo abazakirerwamo bazagira amahirwe  yo kwitabwaho ariko bidakuyeho gahunda yo kurerera abana mu miryango nkuko gahunda ya leta ibivuga ahubwo ko iki kigo kizakora iyo bwabaga ngo aba bana bafashwe maze basubizwe mu miryango,ndetse ubufasha bakazakomeza kubuhabwa uko bizashoboka kose bo n’imiryango bakomokamo.

Uretse iki kigo,Umuryango Legacy of Hope usanzwe ufasha leta muri gahunda zo kuvura abantu cyane cyane mu kubaga abafite indwara zitandukanye(Plastic Surgery) byose bigakorwa nta Kiguzi.Rev Past Osee Ntavuka kandi afite itorero ryitwa All Nations Ministries Church mu Bwongereza akaba ari nawe mushumba mukuru waryo.

Viewing all 2000 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>