Pasiteri Gatana yitabye Imana tariki 11 Werurwe 2017 azize indwara ya kanseri y’ibihaha yari amaranye amezi atandatu. Yari arwariye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Umurambo we wagejejwe mu Rwanda kuwa 2 Mata 2017.
Mu ijoro ryo kuwa Gatatu, tariki ya 5 Mata 2017, umuryango we, inshuti, abo biganye n’abo bakoranye bagarutse ku mateka ya nyakwigendera ashingiye ku ‘Kumenya Imana no kuyihamya ndetse no kubana n’abantu bose mu mahoro.’
Mukandoli Euphrosine, umugore wa nyakwigendera yatangaje ko nubwo yabuze urugingo rwe, atazibagirwa ubutwari bwe mu muryango.
Yagize ati “Yari umugabo uzi gukunda agakundwakaza, azi kubana n’abantu bose mu mahoro ndetse akabagirira neza. Sinzibagirwa na rimwe kwihangana no kwizera kwe mu bihe bikomeye.”
Mukandoli Euphrosine yamenyanye na nyakwigendera biga mu mashuri yisumbuye bongera guhurira muri Kaminuza i Butare
Mukandoli yagarutse ku buhamya bwe uko yahamirije umuganga wamusuzumye amubwira ko akomeje gukomera ku Mana, kandi yizeye ko izamuba hafi.
Ati “Rimwe twajyanye kwa muganga agiye gufata ibisubizo by’ibizamini. Tukibyumva twabaye nk’abatunguwe gusa nashimishijwe cyane n’ijambo yabwiye muganga amuhamiriza ko afite ibyiringiro ko Imana izamuba hafi kandi n’umufasha we atazamutererana.”
Gatana watabarutse afite imyaka 48 ngo yongeye kumubwira ko nta kibazo na gito afite ko “aryama nk’uruhinja.”
Mukandoli yatangaje ko impamvu atacitse intege ari amagambo Gatana yasize amubwiye ati “ Ntuzamperekeshe amarira, uzankomereze abana.”
Nyakwigendera ajya kwitaba Imana yasabaga abamusuraga kumuririmbira indirimbo ya 108 mu gitabo cyo gushimisha Imana ivuga ngo “Njye ndi umukirisitu nzahora ndiwe mu bintu byose ngeze ku gupfa” ndetse n’iyitwa “I am in His hands.”
Gatana kandi yatangarije umwe mu bo mu muryango we, Nyiragahini Edward ko “Niba Imana ihisemo kumutwara azi neza aho agiye kandi yiteguye.”
Pasiteri Emile Sempabwa wakoranye na Gatana Jean yatangaje ko yari umugabo w’intwari ndetse ukunda umurimo w’Imana.
Ati “Pasiteri Gatana twarakoranye umurimo w’ivugabutumwa. Yari umugabo w’umunyakuri urangwa no kubana neza n’abantu bose. Burya Imana ihamagara intwari, nawe yasanze abamubanjirije. Umutima w’Imana wagendanaga nawe kandi niwo wamuyoboraga mubyo akora byose.”
Amateka yihariye ya Gatana
Pasiteri Gatana Jean yavutse kuya 1 Mutarama 1969. Yavukiye mu Mudugudu wa Serugeme, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
Pasiteri Gatana ni mwene Kalimba Samson na Mukantama Dorosika, bombi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari bucura mu muryango w’abana barindwi; abakobwa bane n’abahungu batatu. Asize bashiki be batatu, Mukagatana Genesta, Mukagatera Judith na Ngutegure Elina.
Yashakanye na Mukandoli Euphrosine ku italiki ya 24/7/1999. Babyarana abana batatu. Kuva mu 2012, umuryango we wiyemeje kurera undi mwana.
Amashuri yize
Kuva mu 1975-1983: Amashuri abanza yayize mu Ishuri rya Rwesero-Kabagari mu Ruhango, akomereza ayisumbuye muri ESI Kilinda i Karongi.
Kuva mu 1992-1998, Icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuvuzi rusange (Associate Degree in Public Health), n’icya kabiri (Bachelor’s Degree in Public Health) yakize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ari naho yaje gukomereza mu cya gatatu ( Masters) mu bijyanye na Public Health hagati ya 2008-2011.
Akazi yakoze
1994-2001: Umusirikare muri APR/RDF aho yanabaye n’umukozi w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
2002-2004: Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya SIDA, CNLS.
2004-2013: Umukozi wa IntraHealth International.
08/07/2007-2017: Pasiteri muri ADEPR muri Paruwase ya Bibare n’iya Rukurazo.
Imiryango yafashije kuvuka kandi akayigiramo uruhare rugaragara
20/10/1996: Ari mu bantu 12 batekereje (1995) bakanashinga AERG, Umuryango uhuza abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye.
AERG yatangijwe kuwa 20 Ukwakira 1996 n’abantu 12 bari mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Muri bo batatu bitabye Imana, barimo Lt Butera Emmanuel, Richard Mazimpaka na Pasiteri Gatana Jean.
GAERG/2003: Ni umwe mu banyamuryango bakomeye batangije uyu muryango uhurirwamo n’abahoze ari abanyamuryango ba AERG baba barangije amashuri.
OPEDC Umubano/2005: Ari mu batekereje bakanatangiza uyu muryango ugamije gufasha gukomeza amashuri abanyeshuri b’abahanga ariko batishoboye. Ukorera i Kirinda muri Karongi aho yize amashuri yisumbuye.
Pasiteri Gatana arashyingurwa kuri uyu wa Kane mu irimbi rya Rusororo.
Pasiteri Gatana Jean, umwe mu bashinze Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG)
Nyiragahini Edward yatanze ubuhamya bw’uburyo yabanye na Gatana ndetse n’uko yari umugabo w’umunyakuri
Mukandoli Euphrosine yagarutse ku mateka n’ubutwari bw’umugabo we
Abana basizwe na Gatana: Uhereye ibumoso; Gatana Ihimbazwe Chaste, Gatana Impano Elysée na Gatana Ineza Emmanuel
Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye babanye na Pasiteri Gatana Jean
Pasiteri Emile Sempabwa yagarutse ku mateka ya Gatana Jean mu murimo w’Imana
Abana basizwe na Gatana Jean bareba filime ivuga ku mateka ya se
Inkuru ya igihe.com