Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yamenyesheje abakirisitu ko isengesho rya “Dawe uri mu ijuru” mu rurimi rw’Igifaransa ryahundutseho gato, mu nteruro ivuga ngo “ Ne nous soumets pas à la tentation” nyuma yo gusanga harimo ikosa; mu Kinyarwanda ho bizagumya kuba “Ntudutererane mu bitwoshya”.
Inama nkuru ya Vatikani ya kabiri yemeje ko isengesho rya Dawe uri mu ijuru mu gifaransa ryahinduka ho gato mu mwaka wa 2013.
“Dawe uri mu Ijuru” ni isengesho Yezu/Yesu yigishije abigishwa be ubwo bamusabaga ko yabigisha gusenga (Matayo 6, 9-13). Muri iri sengesho, aho bavugaga ngo “Ntudutererane mu bitwoshya” (Et ne nous soumets pas à la tentation) bazajya bavuga ngo “Ntutume tujya mu bitwoshya” (Ne nous laisse pas entrer en tentation).
Kuwa 15 Ukuboza 2017, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasohoye itangazo rigaragariza abakirisitu izo mpinduka.
Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo ya riturijiya muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Vincent Harolimana, yatangarije IGIHE ko guhera nyuma ya Noheli ari bwo izi mpinduka zizatangira kubahirizwa.
Yagize ati “Guhera nyuma y’itariki 24 abakirisitu ntibazongera gusenga bavuga ngo ‘(Et ne nous soumets pas à la tentation) bazajya bavuga ngo ‘Ne nous laisse pas entrer en tentation.”
Akomeza avuga ko iri sengesho mu gifaransa ryasaga nk’irigaragaza ko Imana ijyana abantu mu bishuko.
Ati “Icyagaragaye rero ririya jambo ry’ikigereki ‘eisphérô’ dusanga muri Matayo 6 :13 mu gifaransa baravuze ngo ‘ Et ne nous soumets pas à la tentation) nk’aho ari Imana idushuka ‘ Soumetre’ rwose ni ukukujyana.Yaba ari Imana ibaye inkomoko y’ibishuko.”
Musenyeri Harolimana avuga ko umwimerere w’ikigereki Bibiliya yanditsemo utahuraga neza n’uburyo iri sengesho ryahinduwe mu gifaransa.
Ati “Inama y’abepisikopi b’abafaransa n’abandi bakoresha urwo rurimi basanze iryo jambo ‘soumetre’ ridakwiriye ahubwo bahitamo ‘Ne nous laisse pas entrer en tentation’. Mu Rwanda ho abahanga b’abapadiri bahinduye bibiliya ntagatifu babonye ijambo rihuye n’ikigereki neza ‘Ntudutererane mu bitwoshya’ ni ukuvuga ngo ntudutererane igihe turi kugwa mu bishuko uzajye udutabara ujye utuba hafi.”
Mutagatifu Jerome wabayeho kuva mu 340 kugeza 420 niwe wakoze umurimo wo guhindura Bibiliya ayikuye mu rurimi rw’igiheburayi yari yanditsemo, ayishyira mu kiratini guhera mu 390 kugeza mu 405.
Nyuma y’iyi myaka nibwo yagiye ihindurwa mu ndimi zitandukanye zirimo n’igifaransa.
Byumvikana ko hashize igihe kirekire iryo sengesho ririmo amakosa mu gushyirwa mu gifaransa ariko Musenyeri Harolimana avuga ko umuntu atahita avuga ko ari uburangare kuko iyo uhindura ijambo urikura mu mwimerere waryo urijyana mu rundi rurimi hari igihe wibeshya.
Isengesho rya ‘Dawe uri mu ijuru’ ribumbye ayandi, rivugirwa hamwe n’abakirisitu bose mu gutura igitambo cya Misa.
Inkuru ya Igihe.com