Mbanje gushimira Imana impaye uyu mwanya kandi ndayinginga ngo umwuka wera anshoboze kuvuga ibikwiriye mu izina rya Yesu, Amen. Ijambo rijyanye n’ubuhamya bwanjye : 1 Tes 5.24 “Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.”
Ubuhamya: Iyumvire impamvu abana b’Abapasiteri usanga bigira ibyigenge bakajya mu byaha, Ubuhamya bwa Ev. KWIZERA Emmanuel
Reka mbanze mbibwire :
Nitwa Consolée NIYIGABA, nkaba ndi mwene Simon KABERUKA na Marthe MUKANGWENE, navutse mu 1976 mu gihugu cy’u Rwanda, mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Kanjongo, akagari ka Kibogora.
Nize amashuri abanza 1982-1990, twigaga imyaka 8, naho amashuri yisumbuye GSFAK kuva 1990-1994, 2003-2005, hanyuma kaminuza nyiga mu cyahoze cyitwa KHI (Ubu ni UR-CMHS) 2009-2011.
Nabaye umuforomokazi ku bitaro by’i Kibogora imyaka 3, ubu mpari ndi umu anesthesiste maze imyaka 4.
Ndubatse mfite umugabo n’abana 5, umuhungu 1 n’abakobwa 4. Nk’uko nabibabwiye navukiye muri uriya muryango, kandi bari abakristo bombi bo muri Methodiste, bombi bari abaforomo, murumva ko imibereho ntacyo yari itwaye.
Badutozaga gusenga, kujya muri Ecole de Dimanche, ubwo rero njye numvaga ko ibyo bihagije ngo nzajye mu ijuru, ariko buri gihe nkarota impanda yavuze ngasigara, mbanza gutekereza ko ari uko ntari umu Pentecote.
Ariko kuko nari nturanye nabo kandi mbakunda cyane nkajya mbegera, bakanyigisha gusenga. Igihe kimwe negereye ababyeyi banjye baganira numva bavuga ukuntu abakobwa iyo bashyingiwe ari isugi bahesha Imana icyubahiro kandi ababyeyi bagahabwa agashimo (Niko umuco wari umeze icyo gihe). Icyo cyifuzo nacyo nahise ngishyira ku bindi, hamwe no gutsinda ikizami cya Leta.
Ndangije umwaka wa munani natsinze ikizamini, icyo gihe ntibyari byoroshye gutsinda ariko nakomeje kurota za nzozi nkajya mbaza Imana impamvu, kuko nabonaga nta byaha biremereye.
Nagiye kwiga i Kirinda (Mu ishuri ry’ubuforomo), amezi abiri, mbona transfer ngaruka iwacu (EAM) Ecole des assistant medicaux niko ryitwaga, nasanze hari abahungu 180, abakobwa turi 20.
Aho rero twari udukumi tumeze neza, naranzwe n’ubwibone bwo mu rwego rwo hejuru, iyo umuntu yabaga afite icyo twitaga pistolet (ama tailles) ubundi agasokoza le coque yumvaga isi ari iye, uko niko nari meze.
Nagiraga urwango kubi, nagiraga ishyari cyane, gusa nubwo byari bimeze gutyo, nari umuririmbyi, ngakunda no gusoma Bible ndi ahantu bose bandeba, ubundi si ukunyogeza ngo dore umuntu w’Imana ! Ibyo bikanshimisha cyane, ariko za nzozi zanga gushira.
Muri icyo kigo haje kuza kwiga umukobwa uvuye i Kigali w’umurokore witwaga MUKARUSANGA Florence. N’ubwa mbere twari twumvise iryo jambo, ahageze naramwanze ku buryo ntari no kumusuhuza, kuko nabonaga atwaye icyubahiro cyanjye, niwe batangiye kujya bavugaho, njye sinashoboraga no kumusuhuza, ariko yaje kujya anyikundishaho birangira angejeje kuri Yesu mu 1992 Imana imumpere umugisha.
Kuko nari narabatijwe ku gahanga nahise mbatizwa mu mazi menshi, mu minsi mike mbatizwa mu Mwuka wera nari nkiri muri Methodiste, Imana ihita imbuza gusuka imisatsi, naho ya matailles yagiye ashira buhoro buhoro sinamenye aho yarengeye, ubundi impa amasezerano harimo iri ngo NZAKWAMBIKA AGASHEMA (agatimba) ; iri sezerano ryambijije icyuya ! (Ndaza kubigarukaho hasi).
Hari isomo Imana yanyigishije nkiri aho muri EAM, ubundi nari umuhanga, ariko nza kwibwira igihe kimwe ndi mu bizamini ngo uwaba mpagaritse amasengesho no kujya muri korali ; ubwo nabaga uwa 3, noneho naba uwa 1. Narabikoze, igihembwe kirangiye nsanga nabaye uwa 12 n’amanota make cyane, Imana itwigishe.
Hanyuma jenocide yakorewe Abatutsi yabaye niga mu mwaka wa 4, twebwe twatangiriraga section mu mwaka wa 1, noneho iri kurangira wabonaga ko umutekano ari muke aho twari dutuye bitewe n’uko abantu bicaga abandi bicanyi. Mbona ko abantu bariho bahunga, nabajije Imana, impa amagambo abiri Itangiriro 28.15 “Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose kandi nzakugarura muri iki gihugu… No muri Yesaya 48.10 “Dore ndagutunganije ariko si nk’ifeza nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa.”
Twabiganiriye no mu rugo, tuba turagiye duhungira muri RDC (Icyahoze ari Zaïre), ariko ngambirira nka Daniyeli kutaziyandurisha ibyo muri icyo gihugu twari duhungiyemo. Imana yahise iduha aho kuba ku itorero ryaho (ku rusengero).
Tuba mu nzu y’igorofa (etage), mbona ni byiza, nkumva nko mu kwezi gutaha tuzataha.
Irindi somo Imana yahise inyigisha : habayeho gushaka abakozi bajya gukora igiforomo, barangije A2 naho baba barataye ibyangombwa, abantu benshi barabeshye ko barangije, n’abo twiganye bose babona akazi bahembwa ama dollars menshi, bavuga ko njye nta bwenge ngira, ariko n’ukubera umuhigo nari narahize wo kutaziyanduza. Njye nisabiye stage kugira ngo ntazibagirwa ibyo nize, hanyuma igabanywa ry’bakozi rigeze jyewe Manager arampamagara yari umuzungukazi arambwira ngo yakunze uko nkora arashaka ko mba umukozi w’ibyo bitaro, abwira uwari ushinzwe abakozi ngo kugira ngo bidatera umwuka mubi azajye anzanira umushahara (salaire) wanjye, ndeke kujya njya gutonda umurongo hamwe n’abandi ! Imana iteye ubwoba !
Twagiye gusenga muri groupe imwe ntoya, Imana iratubwira ngo bamwe muri mwe ngiye kubatuma kuvuga ubutumwa i Burega. Numvaga ko njye ndi muto muri bo, ko bitandeba, gusa abo Barega ni abantu bagira ikigirwamana baramya, bubaha cyane, ndetse n’abasenga Imana bamwe ndetse benshi baragitinyaga, ni ahantu bakunda abagore mu rwego rwo hejuru ku buryo umugore ateretera umugabo we.
Sinavuze ko twaje kujya mu nkambi,kuko papa yari abonyeyo akazi, aho hantu ubuzima bwari ukurya, kuryama, gushyingirwa ntawundi mushinga, aho rero nanjye nabazwaga cyane ibyo gushinga urugo, hari benshi bansabaga urukundo bifuza ko twabana ariko numvaga bitandimo, bituma mfatwa nk’umukobwa ubenga cyane, ariko hari n’aho nabazaga Imana mbona uwo musore yubaha Imana, Imana ikampakanira. Kandi koko hari babiri Imana yambujije : ubu bose ntibakiriho, umwe yakijijwe ariko yararwaye SIDA atabizi.
Reka nihute cyane, ibintu byaje kuba bibi mu makambi tuvamo, naje kwisanga ngeze muri ya zone y’Abarega, mpita nibuka ibyo Imana yavuze, ntangira kuvuga ubutumwa pe. Mu minsi mike kubera ibintu by’intambara bihora muri RD Congo, naje gutakara mu ishyamba ndi kumwe na gasaza kanjye gato, gusa aho nahasanze abandi banyarwanda nk’icumi, aho rero insoresore zarahadusanze ziti turashaka abagore ariko cyane cyane uyu (ariwe njyewe) bamwe barabyemeye mba arinjye njyenyine nsigara, nasenze isengesho rivuga ngo : “Yesu we, mbabarira untabare kandi nutantabara, aba bantu bakansambanya, ntabwo nzajya kubyihana, ubwo ni wowe uzajya kubivuga.
Bafashe inkoni barankubita bya bindi by’intangarugero, barambiwe kunkubita, baranshoreye ngo njye gupfa kandi aho bari banjyanye nari mpazi koko kwari ugupfa, ariko nahise nuzura Umwuka wera ndanezerwa ntekereza ukuntu abamalayika baza kunsanganira numva nkunze gupfa pe, baranshoreye ngenda ndirimba, mu kanya ndebye inyuma mbona bari kwiruka basubira inyuma, Yesu aba arantabaye yo gahora ku ngoma !
Ubwo rero natangiye kuzerera mu ishyamba, nza kugera aho abantu baba nyuma y’iminsi ibiri, nta gakweto, nambaye ikanzu n’ijipo, twaryaga ubunyobwa kuko ababyeyi buri gihe badushyiriraga ubunyobwa mu mifuka, tugahekenya n’imyumati (aho hantu biremewe ko ushonje wakura umwumbati mu murima ukawurya).
Dore ngo ndagera ku ga centre abagabo ngo bitomboreye umugore, gusa shenge bagira umutima mwiza kandi beza imyaka mu murima cyane, ubwo rero abagore bose b’aho buri umwe ati urararana n’umugabo wanjye, ndumirwa pe, bakancumbikira iminsi 2, nakwanga bakansezerera.
Biranyobera, ariko nkomeza kwegera Imana mu mubabaro uryana nk’igisebe, mbibutse ko nari kumwe gusa na gasaza kanjye gato, cyakora naje kugera ku ga centre kamwe nsanga umugore ari kunda ndamubyaza barishima, mbabwira ko ndi umubikira w’aba protestant barancumbikira.
Naho naje kuhaburira umutekano nza kwinginga umugore umwe ngo anjyane ahandi hantu, duhaguruka 6h00’ bigeze 12h00’, ati reka ngushyire uhakugeza neza, anshyira umugabo we wacukuraga zahabu, twaragenze mu ishyamba rinini cyane nta bantu tunahura, hanyuma ati mpemba (avec precision ko ashaka ko dusambana) nari naniwe cyane mpita mvuga nti Yesu we ! Nshatse kwiruka anyuzamo umutego nitura hasi. Twahise twumva abantu baganira baza badusanga, kandi ubwo hari nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’), yahise yiruka n’umwenda yari amaze kwambura yarawutaye, nategereje babantu ndababura sinongera no kubumva, ndumirwa “Uzi kurinda Yesu we !”
Reka nsimbuke ni byinshi ndi kubura ibyo mvuga n’ibyo ndeka, reka mbabwire uko nubatse urugo : Zaburi 105.19 “Kugeza aho ijambo ry’Uwiteka ryasohoreye, Isezerano rye ryaramugeragezaga.”
Ubwo namaze umwaka ntarongera kubona undi muntu wo mu muryango wanjye, ubwo muri gutekereza uko ubuzima bwari bumeze ! Gusa twaje kuzabonana na Mama hari umupasteur utujyanye, nsanga we aba ahantu hari iterambere byibura kuko hari hari ibitaro, amashuri, aba missionaries, ariko nahageze nararembye, mfite amaraso make (Hg ya 5g/dl) abakora kwa muganga murabyumva ko narinkeneye transfusion (kongererwa amaraso), ariko Uwiteka yanshyizeho igikundiro aho hantu, abantu benshi baho, barankunda cyane banyitaho baramvura ndakira nari nararwariyemo na Malariya, Imana irandinda ntiyanyica.
Ubwo rero aho niho nakomereje ubutumwa, mpimba indirimbo muri swahili, ngasaba umwanya mu materaniro nkaririrmba, nkabona abantu bafashijwe, aho niho nakiriwe muri Pentecote y’aho, hanyuma rero kuko bari bamaze kunyondora akabiri karagarutse, abashaka ko turushinga baba baratangiye, aho hantu rero ntabwo bashyingirwaga mu rusengero, barakwaga bagahita bajya mu rwabo, ngo abagerageje, babasengeraga mu rugo, ariko muribuka (hejuru ntangira ubu buhamya) nababwiye ko Imana yambwiye ko nzambara agashema (agatimba), abanyarwandakazi benshi bari baraho bafashe umwanzuro wo gushaka, mbona abo mu kigero cyanjye ninjye usigaye, nagize ubwoba pe, bari barampimbye “apana” bivuga ngo “oya”, (Mu yandi magambo byasobanuraga) umukobwa ubenga cyane, ngo nzumirwa, bavuga amagambo menshi ngo nshobora kuba ntari muzima, bituma ngira ubwoba pe.
Ndavuga ngo reka mbaze Imana. Ariko bankundaga se ndi uwuhe ko nagendeshaga ibirenge, namesaga nijoro, twabeshwagaho n’uko najyaga guhingira abarega bakampemba 80frw ku munsi, ariko disi ubu mbabwire, nkunda abakozi bo mu rugo no mu murima cyane, kuko iyo nabaga ndi guhinga nkumva bari koza amasahani nahitaga nsaba Imana ngo imbabarire ntibanyime, nkabona barampamagaye ngo nze dusangire, nkishima nkabyina.
Ubwo udufaranga twaje kugwira ncuruza amavuta, mpita ngura kambambiri zacu twese mu rugo, wari umunsi mukuru, ngiye kugura igitenge kirimo bitatu baribeshya bampa imirimo 9, ijwi rimwe rikambwira ngo ni umugisha wawe, irindi ngo uribye, hashize iminsi 2 ndagiterura ngisubizayo, bavuza induru barumirwa nti ntabwo ari jye n’ukubera “Yesu”, njye sinari kukigarura.
Nkurikije ubwo buzima navuze n’ubundi ntavuze nanyuzemo numvaga buriya Yesu azampa umugabo w’umurokore ariko w’umukire, ufite imodoka, ibipangu, n’ibindi nk’ibyo (Nashakaga ijuru mu isi) kandi rwose ntabwo nashakaga umunyarwanda kuko numvaga ari abakene, nireberaga aba bacuruzi b’abenegihugu ariko tugapfa ko badakijijwe, ariko nkumva nizeye ko nzabona ukijijwe muri bo cyangwa ngo nkamubwiriza kugeza akijijwe.
Gusa naje kwakira ubutumwa bw’abantu banyuranye bambwira ko babonye nashyingiwe, nkabacecekesha kuko natinyaga ko bambwira umunyarwanda uri mu buhungiro kandi ari abakene, naje kujya mu masengesho haje umushyitsi, ninjye munyarwanda wari urimo njyenyine hanyuma uwo mushyitsi aransigarana, ati ufite icyifuzo cyo gushaka, nti “Yego, ariko atari ubu.” Ati iby’igihe simbizi ariko Imana imbwiye ko uzashaka umunyarwanda, ndetse avuka hafi ya RD Congo ariko ni umunyarwanda muzatura mu gihugu cyanyu, muzajya muza Congo mutembereye gusa, natashye narembye, ariko nti ubwo ari Imana ibivuze ni byiza.
Reka mbabwire ukuntu umugabo wanjye yateretewe n ’Imana :
Ubwo yaje kudusanga ku itorero twasengeragaho, cyakora ari umurokore pe, ariko yari umukene, bahita banamugira umudiyakoni, ariko akagira imico myiza pe, twibera aho nk’igihe cy’umwaka, agakunda kuza kudusura mu rugo akadusengera cyane, nkabona umubyeyi wanjye (Mama) aramwishimiye bidasanzwe kurusha abantu bose bandambagije (Kandi nari narasabye Imana ko izamfasha nkabona umugabo ababyeyi bishimira) umunsi 1 ; numva Mama arivugishije ngo “Ari njye ufata umwanzuro uyu musore namushyingira umukobwa wanjye” Twahise dushwana na Mama kuko rwose ntabwo numvaga mukunze urukundo rwo kubana nawe, ahubwo byahise bituma numva nurwo nari mufitiye rushira !
Twahura nkumva simwishimiye, ariko nikomereza gusenga. Imana yaje kuzansura mu nzozi inshuro 2 sinazirondora ariko zanyerekaga ko ariwe tuzabana, mbwira Imana nti ko ntamukunda na gato, niba ari wowe ubishaka koko unshyiremo urukundo rwo kumukunda kuko ari wowe uzi ibyiza bidukwiriye, kandi ubwo umusore yari ataransaba urukundo !
Urukundo rwaje nk’umuriro, noneho yansuhuza nkumva ntamurekura, nyuma yaje kumpamagara ati : “Ndagukunda kandi nifuza ko tuzabana !” Munyumvire ni ukuri uko abarokore batereta. Nta kuvuga cheri, nta shushu, ariko yatinze kurangiza kuvuga ngo musubize nti : “Yego, ariko ureke tuzashyingirirwe mu Rwanda, intama y’Imana, ati nta kibazo.”
Kuko navugaga ko ibihe ari bibi, n’izindi mpamvu nyinshi, hashize iminsi 2, nari ndyamye, numva ijwi rirampagara mu nzozi ngo “Yewe Conso ! Uhora yitegereza umuyaga ntabiba !” Iri jambo riri mu gitabo cy’Umubwiriza 11.4. Narabyutse n’igihunga cyinshi, nshaka umpamagaye ndamubura, bwakeye njya gushaka umusore mubwira ko nemeye araseka aratembagara. Haleluya !
Mu nzozi Uwiteka yarambwiye ngo nkore liste y’ibyo nkeneye, ndayikora mbwira Imana ngo nonese ko wansezeranije kwambara agashema (agatimba), hano turi ntabwo bajya bashyingirwa ntadushema (udutimba) nti ariko ubwo ariko ubyemeye nzambara igitenge, icyifuzo twakijyanye ku bayobozi b’itorero twasengeragamo, maze dusanga Regional yabasuye we yari azi ibyo mu mugi byabaye umunezero ati bana bacu tuzabashyigikira kandi mbemereye ko nzagaruka kubashyingira, mu by’ukuri yavaga kure cyane ariko yemeye ko azigora akagaruka.
Twarabinogeje n’imiryango, mu by’ukuri wari umuryango twiremeye, usibye Mama na dusaza twanjye 2 duto ntawundi nari mfite ariko abana b’Imana ni beza, noneho we (fiancé wanjye) habe n’umwe wo mu muryango we, ubwo baraturanze bihinduka nk’ubukwe, bati Imana ishimwe tugiye kubona uko abantu bashyingirwa. Dimanche (Icyumweru) ikurikira sinagiye gusenga nagiye kurangura amavuta ahantu kure ariko noneho nari boss nambaye kambambiri, ubwo ku rusengero bashyiraho ituro ryo gushyigikira ubukwe ! Mana we, ibintu byose nari nashyize kuri ya liste nasanze babigejeje mu rugo ntangarira Imana cyane !
Hanyuma njya gutumira umu Pasteur umwe wo mu rindi dini wakoranaga n’aba missionaries, ati ese nibwo bukwe buri gutangazwa numvise, ati uziko mfite hano agashema (agatimba) n’ibindi bijyanye nako aba missionaires bazanye bagira ngo bigishe abantu gushyingirwa mu itorero ariko tukabura uwabisaba ! Nimumfashe tuyihe icyubahiro Imana, iratangaje !
Ubwo rero nahise numva mpinze umushyitsi, nsesa urumeza, ayoberwa ibibaye ariko mubwira uburyo Imana yabimbwiye. Arishima arantwerera byiza cyane, abantu baradutwerereye, amafranga, ibiryo, ndumirwa.
Dore umunsi w’ubukwe rero :
Aba Pasteurs hafi ya bose bo mu ntara, abakozi b’ibitaro, abanyarwanda bari hafi na kure bose baraje (Kuko Yesu yari yatubwiye ati ubu bukwe nabuteguye kera mutaravuka nzabwikorera).
Nambaye agashema (agatimba) nk’abandi bageni bose, n’abangaragiye bose bambaye ibikwiriye, twinjiye mu rusengero itorero ryose ryagezemo, mbakubise amaso mpita nuzura Umwuka wera, nibuka ko ndi umugeni ndiyumanganya, usibye abo navuze hejuru hari harimo n’abasirikari n’abandi bayobozi bo mu nzego za Leta.
Hanyuma nk’uko nababwiye Regional niwe waje kudushyingira ati ibi ntitwabyihererana turinginga uyu mukwe n’umugeni, ko batwemerera tukajya gutambagira mu mugi kuri centre, ngo byibura abandi bakobwa bacu bagire ishyari ryiza.
Tukiri mu rusengero, habayeho ituro ryo gushyigikira urugo rushya, baratuye ! Cyane cyane ibikoresho kandi batura babyina, umurongo uba muremure, abanyesoko bava mu isoko bazanye kubyo bacuruza : amabase, indobo, imyenda,…. baraturaaaaa “kubera Imana”.
Tubanza reception (Kwiyakira) cyakora nta fanta zabagayo twakoresheje twa tuntu bita supadipe (Agafu kaba mu dushashi) dushyira mu mabido, ibyo kurya byo byari byose usibye ifiriti kuko nta mavuta y’ubuto abayo.
Turangije rero twagiye mu mutambagiro “Nzajya mwirahira nzajya mwirahira, Yesu we, nzajya mwirahira.”
Wari kugira ngo ni President wa Republic uri gutambagira, hari abantu batumennyeho umuceri nk’agafuka ka 10kg, batwereka ko batwishimiye. Igihe nari nsamye inda y’umwana wa mbere za ntambara zarakomeje, duhungira ahandi hantu kure cyane, hataba ibitaro, igihe cyo kubyara kigera turi aho, reba nyine inda ya mbere nta kujya ku gipimo niba umwana atambamye cyangwa yicaye simbizi, ariko twinginze Imana ngo itube hafi, nagiye kubona mbona umubyazakazi wakoraga mu bitaro by’aho nashyingiriwe ageze aho ngo aje kwaka laissez-passer (Urwandiko rw’inzira), barayimwima arara aho, bukeye inda iramfata bahita bajya kumubaza niba yadufasha ati rwose n’ibikoresho byose ndabifite tubitogotesha ku ziko arambyaza, bukeye baramuhamagara ngo naze afate laissez –passer, Yesu arantangaza !
Twaje kwimukira ahandi hantu, ku itorero ariko ubwo Imana yari imaze kutubwira ko igihe cyo gutaha mu Rwanda kigereje.
Aho handi naho hari ku itorero, Imana iti nimube mugumye aha, mukore umurimo wanjye, mukore n’iyanyu, tuti sawa buriya tuzamara ukwezi kumwe, ariko twahamaze imyaka 3.
Igihe cyarageze, ndibwira mu mutima nti kandi wabona tubaye nk’abisirayeri, abana bacu akaba aribo bazataha mu Rwanda, ndahinga, ntabwo bakoresha isuka, tureza sinongeye kujya gukorera abandi mu mirima kuva nashyingirwa, niyemeje kwibera gature ndavuga ngo muze twiyakire aho gukomeza gutekereza gutaha,
Ariko Imana kudutumaho ngo iraje kudutora, twatashye dutahanye n’abakozi b’Imana bari baje kuvuga ubutumwa bavuye i Bukavu, twagenze n’amaguru hafi icyumweru cyose kugira ngo tugere i Bukavu, baratwakira baduherekeza kuri UNHCR, mu by’ukuri murumva ko twamazeyo imyaka 10.
Ubwo tugeze mu gihugu cy’u Rwanda, Papa yari yaritabye Imana, hanyuma nasanze abo twiganye barageze iyo bigwa mpita numva intege ziracitse ariko nkiri iyo Imana yambwiraga ko nziga, mbonye ndi inyuma cyane niyemeza kuzibera umuhinzi.
Hari mu kwezi kwa Nyakanga 2003, mu kwa 9 amashuri agiye gutangira abantu bati uba usabye ishuri aho wigaga ariko umuyobozi uhari nta muntu w’ino ajya yakira, twiyambaje n’umuzungukazi wari inshuti yo mu rugo ati kereka mbasabiye iyindi section (ishami) kuko hariya ho Directeur ntashobotse, haje kuza umu Pasteur arambwira ngo hogi nguherekeze tujye gusaba uriya mugabo ishuri ,twagezeyo baranyinjiza jyenyine Pasteur asigara hanze namaranye na Directeur nk’isaha anganiriza, angirira impuhwe, byarangiye ampaye ishuri ariko abantu babyemeye ari uko ntangiye kwiga.
Nize imyaka 2, mba ndarangije, nabyaye umwana wa kabiri ndi mu bizamini, ariko mu gihe twari dutegereje resultants (Amanota), habayeho Appel d’offre (Itangazo ry’akazi) ku bitaro by’i Kibogora, maze Imana impa gutsinda ikizamini cy’akazi mbona akazi mu buryo bw’igitangaza !
ISHIMWE RY’UKUNTU IMANA YAMPAYE AKAZI :
Habura iminsi 4 ngo dukore ikizamini cy’ako kazi, umwana ararwara bikomeye njya mu bitaro, ariko Uwiteka atuma umwana w’umunyeshuri ngo ambwire ntuze ko ari ifuhe rya satani kubera agaseke Imana yanteguriye. Nabuze umwanya wo kugira icyo nsoma kubera umwana yararembye cyane, yoroherwa buracya nkora examen, ndavuga ngo ndasoma nijoro, umuriro urabura mu bitaro burinda bucya bari gukoresha amatara ya petrol. Mu gitondo mbyutse mfata igitabo cya PMTCT, nsoma gusa page imwe ya mbere, ndekeraho mpita njya mu kizamini, bari bavuze ko bashaka abantu 8, dukora turi benshi kandi bavuze ko ababona hejuru ya 30/40 muri ecrit aribo bakora interview, njye nabonye 24/40, hari hari n’ababonye 36/40, ariko abakoreshaga examen bakora akanama bemeza ko ufite hejuru ya 20/40 akora interview, Haleluya !
Nagiye gukora interview, bambajije gusa ibibazo bivuye kuri rwa rupapuro nasomye, ikiyongereyeho nuko bambajije ngo uri umukristo ! Nahise mbona 37/40.
Ubwo akazi mba nkabonye gutyo.
Haleluya !
Maze gutsinda ikizamini cy’akazi :
Nasabye Imana nyinginga ngo indinde gukora Maternité cyangwa salle d’operation ! Gusa burya Imana niyo imenya ibidukwiriye birushijeho kuba byiza kuruta ibindi, maze ikaduhitiramo. Ariko ubwo Imana yari yarambwiye ko izampa kwiga kaminuza, ubwo numvaga ngiye gukora igihe gito ntegereje resultants nkigira muri kaminuza, ariko inzira z’Imana zirenze uko twabyibwira.
Ngiye gutangira akazi bati buri wese agomba kunyuzwa muri services zose mu rwego rwo kumenyerezwa, usibye Consolée kuko Docteur ushinzwe Maternité yamusabye !
Resultants zaraje nsanga mfite 4.6/11, nta bourse mfite, nti karabaye ! Ariko nyuma y’imyaka 2 n’igice nkora Maternité basabye abantu bakora Maternité ko bakwiga kujya bafasha muganga ari kubaga, bose barabyanga, numva umutima unyemeza kujya mufasha. Umushara wa mbere wose nawutuye Imana.
Ibitaro byacu, bijya bitanga bourses rimwe na rimwe, ku bantu bamaze kuhakora nibura imyaka 3 kuzamura, ubwo rero baje gukora inama nanjye nari ndi mu banditse basaba kuzajya kwiga, ariko nari ntaruzuza imyaka itatu. Ubwo bafashe abantu bane gusa, ngiye kubaza barambwira ngo sinari nuzuza imyaka 3, banyereka urutonde rurerure rw’abantu batafashe, batanze rapport ku bazungu bafasha ibitaro, bati nimwongereho umuntu umwe basanga bakeneye umu anesthesiste, bati twafata nde mubona wahita amenyera salle d’operation, bati Consolée wo muri Maternité yamenyereye ibagiro, ng’uko uko naje kwiga KHI (ubu yabaye UR-CMHS).
Nari nahize ko n’ubundi nimpembwa salaire ya mbere (umushahara) ndangije KHI, nzayitura Imana, kandi nabyo yarabinshoboje.
Yesu yongere ashimwe !
Reka nsimbuke mbabwire uko nagiye muri USA :
Ubwo twiga KHI, hari amasomo twigeze twiga ya Theologie. Tugeze ku isomo rya missiology, ndota ndi mu gihugu kigabanijemo ibice bibiri hari amajyepfo n’amajyaruguru, ngo ndibwira ngo menya ari muri Koreya kuko bavuga ngo Koreya y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru.
Hanyuma naje kubwira uwatwigishaga ibyo narose, arambwira ngo nzajya mu hanze y’u Rwanda, nugerayo ntuzabure kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, icyo gihe ndumva hari muri 2011. Haje kuza umwana mu bitaro byacu, yaraboze igufwa ry’akaboko, amara umwaka mu bitaro byacu, aza gusabirwa ubufasha muri USA, ngo bakure igufwa mu kaguru barishyire mu kaboko.
Narose numva ijwi rimbwira ngo ni wowe uzamuherekeza. Hanyuma babwira nyina bati hitamo uzaherekeza umwana wawe, ati nta wundi ni wa mukobwa witwa Consolée, ukora mu ibagiro. Umuzungu wafashaga uwo mwana aza kumbaza niba nabyemera ? Ndabyemera.
Nibwo twuriye indege muri December (ukuboza) 2015 tugenda twumva ukuntu Yesu agira neza.
Nari narabwiye Imana ngo niba uru rugendo nta munezero yo izarukuramo izandeke sinjyeyo, bucya ngenda niho yambwiye mission impaye, Haleluya ! Ntababeshye, mu ndege nagendaga nivugisha pe, mbega byandenze, nkavuga Imana, nkayishima.
Icyo ntabura kubabwira ni uko ngeze USA aho mu nzu twabagamo Uwiteka yanzaniyemo abantu baturuka Nepal batazi Imana batazi Yesu, baje batwaye Imana yabo muri valise. Nagerageje kubabwiriza ibya Yesu n’ubwo nabonaga batabyumvaga neza.
Ndashima Imana ko yabanye natwe muri USA, ikatujyana ikatugezayo amahoro kandi yatugaruye amahoro.
Ikindi nababwira ni uko mbatizwa mu Mwuka Wera, nahawe impano yo kuvuga mu ndimi kandi ndacyazivuga kugeza n’ubu, iyerekwa ryanjye riba mu nzozi, numva abantu bambwira ngo nzi guhugura abandi nkoresheje ijambo ry’Imana…
Iyo ntekereje ineza y’Imana ngira ubwoba ,kuko mbona ngira amakosa menshi, kandi yo inyitaho cyane. Mba numva ntinye Imana kandi numva mparanira kuyubaha no kuyubahisha,uko nshobojwe.
Nk’umuntu hari igihe njya ngira intege nke ntizabura, ariko sindagira ibyago byo kuzitindamo, wenda ngo mbe natinyuka kumara icyumweru kimwe ntagize igihe kimbitse cyo kwegerana n’Imana (Nko kwiyiriza,…) kuko mpita numva nabaye umurwayi.
Mu rugendo rujya mu ijuru, mfashwa cyane no gusenga mu buryo bunyuranye, nkunda gusoma Bibiliya n’ibindi bitabo bivuga Imana, ibyo biramfasha cyane.
Umuririmbyi wa 149 niwe wavuze kuby’Urukundo rw’Imana ko ntawarondora uko rungana no kwandika ibyarwo ntabwo twabirangiza.
Ikindi ntabura kubabwira, ni uko ku bijyanye n’umurimo w’Imana ubu ndi umukristo muri ADEPR paruwase Tyazo/Nyamasheke, kandi ndi umuririmbyi muri chorale Silowamu ku mudugudu wa Tyazo.
Umugabo nawe yaje gukomeza kwiga arangiza licence muri Santé Publique, ariko yabyize aniga amasomo ya Bibiliya yitwa ETD, ubu akaba nawe ari umupasteur muri ADEPR.
Zaburi 125:2 “Nkuko imisozi igose i Yerusalemu, niko Uwiteka agose abantu be uhereye none ukageza iteka ryose”
Uwiteka agota abamwubaha akabarinda, niba waravuganye nayo, tuza ukomere umutima, Imana izakugirira neza.
Izagutabara ku mugaragaro nk’uko yantabaye, iguhaze umunezero.
Amen.
Ndumva naba mpiniye aha,
Yesu abahe umugisha !
Ubuhamya bwa NIYIGABA Consolee