Quantcast
Channel: .::Urubuga rwa mbere rwa Gikristo::. Amakuru asesenguye.
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Ruvabu:Imiryago yavuye Tanzania na Gishwati yagenewe inkunga ya Miliyoni zisaga 2.

$
0
0

 


 

Abagore bo mu itorero   ZION  TEMPLE  ryo mu Karere ka Rubavu barashimirwa ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa bakomeje kugaragariza abatishoboye.

Ni nyuma y’igikorwa aba bagore bakoze cyo kuremera imwe mu miryango  y’Abanyarwanda bavuye Tanzaniya n’indi yavuye mu nkengero za  Gishwati bakabashyikiriza inkunga ifite agaciro gasaga miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Uku kuremera iyi miryango  ,ni igikorwa cyatekerejwe n’abagore basengera mu itorero rya Zion Temple mu Karere ka Rubavu,bavuga ko bagikoze bagamije gushimangira ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa.

Mu byashyikirijwe abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe harimo n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mutuelle de santé agenewe imiryango 20. Pasteur Gakunde Félix, umushumba w’iri torero,avuga ko ibikorwa bakora binyuze mu kuvuga ubutumwa bijyana no gushyigikira gahunda za Leta zigamije iterambere ry’umuturage kuko umukirisitu ari nawe muturarwanda.

Ishimwe Pacifique, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rubavu ,yavuze ko aba bagore besheje umuhigo bari bahize mu kwezi kwahariwe abagore,bigaragaza ko batewe ishema n’agaciro basubijwe na Leta y’u Rwanda.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanzarwe,Ntawuruhunga Jean Pierre,umukozi ushinzwe iterambere mu Kagari ka Busigali ,yavuze ko izi ari imbaraga zije kubunganira mu gufasha imwe mu miryango yatujwe ariko kugeza magingo aya itagira aho guhinga.

MUKWAYA Olivier

The post Ruvabu:Imiryago yavuye Tanzania na Gishwati yagenewe inkunga ya Miliyoni zisaga 2. appeared first on .::Urubuga rwa mbere rwa Gikiristo ::..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2000

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>